Burundi:"Ntabwo dukeneye Abanyarwanda mu gihugu cyacu" Ministre Martin Niteretse.

Publié le par veritas

Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Mutarama (01) 2024, leta y'Uburundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza Uburundi n'u Rwanda ndetse ifata n'icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda bose bari ku butaka bw'Uburundi. Icyo cyemezo kikaba kije gikurikira ijambo umukuru w'igihugu cy'Uburundi Evariste Ndayishimiye aheruka kuvuga ubwo yemezaga ko umutwe wa Red Tabara wagabye igitero mu Burundi ukica abaturage b'Uburundi barimo abana n'abasivili, uterwa inkunga na leta y'u Rwanda.

Umukuru w'igihugu cy'Uburundi yavuzeko ibiganiro byari bigeze kure hagati y'u Rwanda n'Uburundi, kugirango leta ya Paul Kagame ishobore gufata abanzi b'Uburundi bashinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bw'icyo gihugu mu mwaka w'2015 maze boherezwe i Burundi kugirango bashyikirizwe ubutabera. Aho kugirango leta y 'u Rwanda ishyire mu bikorwa ibyari bimaze kumvikanwaho muri ibi biganiro, ahubwo yahaye ubufasha umutwe witwaje intwaro urwanya leta y'Uburundi mu kugaba igitero cya gisilikare ku butaka bw'Uburundi aho wishe abaturage b'inzirakarengane.

Kuri uyu wa kane taliki ya 11 Mutarama (01), Minitre w'ubutegetsi bw'igihugu w'Uburundi Bwana Martin Niteretse yagize ati "…twasanze dufise umubanyi mubi Paul Kagame perezida w'u Rwanda; twarahagaritse imigenderanire nawe gushika abanze yihanure; kuko afise imigambi idatomoye, niwe abika inkozi z'ibibi zononera Abarundi. Uno munsi twugaye imipaka, ingingo yafashwe, ntihagire umurundi uhirahira ngo agiye mu Rwanda, abiwabo nabo ntabo dukeneye n'abiwacu bari kugataka kabo babirukane nyine".

Nyuma y'iki cyemezo cy'Uburundi cyo gufunga imipaka yose n'u Rwanda, agatsiko ka Paul Kagame kabohoje u Rwanda gasigaranye umuryango umwe wo guhunga kanyuze mu gihugu cya Uganda, kandi uwo muryango nawo ushobora kwifunga isaha iyo ariyo yose. Igihugu cya Tanzaniya n'Uburundi byohereje abasilikare babyo kujya gufasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya ingabo za Kagame za RDF/M23, ibyo bikaba bisobanuye ko ibyo bihugu uko ari 3 ari abanzi ba Paul Kagame.

Kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko Uganda iri kumwe na Kagame mu cyemezo cy'ubusazi cyo gushoza intambara muri Congo; ni ukuvugako agatsiko ka Kagame karamutse gasumbirijwe byakagora cyane kubona inzira ikageza muri Brésil no mu barabu aho karimo gashakisha ubuhungiro! Amaherezo y'ubutegetsi bwa FPR-Kagame akaba ateye amatsiko cyane!

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article