Rwanda : Ikihishe inyuma ya RDF/M23/AFC-Nangaa /Kagame ku gihugu cya RD Congo cyamenyekanye !

Publié le par veritas

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza(12) umwaka w’2023, Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zafashe icyemezo cyo gusaba ingabo za Leta  ya Paul Kagame (RDF) n’ingabo za Congo FARDC guhagarika imirwano maze zigatanga agahenge mu gihe cy’amasaha 72 kugirango Kagame abe yarangije gukura ingabo ze za RDF ku butaka bwa RDC. Nyuma y’ayo masaha, Amerika yasabye ko ako gahenge kiyongera kakamara nibura ibyumweru 3. Mu gihe ako gahenge karimo kubuhirizwa nibwo ku italiki ya 15/12/2023 i Nairobi, uwitwa Corneille Nangaaa (AFC) na Bertrand Bisimwa (M23) batangaje ko hashinzwe ihuriro ryitwa AFC (Alliance du fleuve Congo); abantu babibonye bahise bavuga ko iryo huriro ry'AFC ari RDF/M23 yiyuburuye kugirango irebe ko yahunga igitutu cy'Amerika! Ariko se mu byukuri iryo huriro ry'AFC rigamije iki ?

Mu kiganiro cyakorewe kuri interineti ku rubuga rwa « Space X », abayoboke ba FPR-Kagame na AFC –Nangaa bagaragaje ikihishe inyuma y’intambara RDF/M23 iri kurwana muri Congo n’impamvu y'ivuka rya AFC. Ntabwo Intambara ya RDF/M23 muri Congo igamije kurwanirira uburenganzira bw'abacongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda nk’uko Kigali ikunze kubiririmba, nta nubwo iyo ntambara igamije gusa kwiba amabuye y’agaciro muri Congo ; ahubwo iyo ntambara ifite gahunda yo gusohoza umugambi mubisha wacuzwe kuva cyera wo gushyiraho igihugu gishya kiswe ubwami bwa « Hima-Tutsi » (Empire Hima-Tutsi). Uwo mugambi wo gushinga ubwo bwami bushya mu karere k’ibiyaga bigari ukaba waracuzwe na Yoweri Kaguta Museveni afatanyije na Paul Kagame ; abo bombi bakaba babishyigikiwemo n’ibihugu bikomeye bitarigaragaza  neza. Ubwo bwami bukaba buzaba bugizwe n’igihugu cya Uganda, u Rwanda, Uburasirazuba bwa Congo, Uburundi n’igice cy’uburengerazuba bwa Tanzaniya!

Muri icyo kiganiro cyo kuri « Space X », abambari ba Kagame na Nangaa basobanuye ko RDF/M23 ifite umugambi wo gufata igice cy’ubutaka bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo RDC giherereye mu burasirazuba n’amajyaruguru y’icyo gihugu kingana na kilometero kare 746651, icyo gice kikaba kiruta u Rwanda incuro 28 kikaba gituwe n’abaturage 36817506 (icyo gice kigaragara ku ikarita iri hasi aha)! Icyo gice kikaba kizigarurirwa n' u Rwanda na Uganda hakoresheje imbaraga za gisilikare. Uyu mugambi wo gushinga ubu bwami bushya ukaba umaze imyaka irenga 30 urimo ushyirwa mu bikorwa ariko kugeza ubu ukaba utarashoboka neza bitewe n’uko abaturage benshi baturiye ibyo bihugu batawushyigikiye bitewe n’uko witiriwe ubwoko bwa ba nyamuke bw’Abatutsi.

Ikibazo abantu bibaza ni ukumenya niba koko igihugu cy’Amerika gishyigikiye uwo mugambi wo gushinga icyo gihugu hakoreshejwe imbaraga ; abakurikiranira hafi politiki y’Amerika mu mahanga, bemeza ko uwo mugambi Amerika iwushyigikiye ariko ikaba yifuzako wagerwaho binyuze mu nzira y’amahoro; ariko Museveni na Kagame bakaba bashaka gukoresha imbaraga kuko bazi neza ko abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari batawushyigikiye! Ikindi kibazo kitarasobanuka ni ukumenya uko Loni (ONU) izabyifatamo mu gihe uyu mugambi waba umaze kugerwaho, ese izemerako imipaka y’ibihugu yashyizweho n’abakoloni muri Afurika ihinduka ?

Biramutse bigenze gutyo, Afurika yose yahita ihinduka urubuga rw’intambara hagati y’ibihugu biyigize kugirango bigaruze ubutaka bwabyo buba bwarahawe ibindi bihugu byo bitagishijwe inama! Ese hari inyungu abaturage b’afurika bashobora kubona iyo mipaka ihinduwe ? Guhindura iyo mipaka nta nyungu abanyafurika babonamo ahubwo ababyungukiramo ni ibihugu bikomeye biba bibonye isoko ryagutse n'uburyo bworoshye bwo gusahura umutungo kamere w’Afurika !

Hasi aha murumva uko gisobanuro cyo gucamo Congo ibice gisobanurwa !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article