Rwanda: kwa Habyarimana bahasanze igitabo "Mein Kampf"mu kinyarwanda ! Iki kinyoma cya Sezibera gihatse iki?

Publié le par veritas

Sezibera yashatse guhiga Semuhanuka mu kubeshya!

Sezibera yashatse guhiga Semuhanuka mu kubeshya!

Mu kinyamakuru Igihe.com cyo ku wa 10 mata 2019 hasohotse inkuru ivuga ko kwa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana wari perezida wu Rwanda kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 mat1994 ngo habonetse igitabo cyanditswe na Adolf Hitler, wa muyobozi wubudage wagize uruhare rwikirenga mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri yIsi. Uwo mugabo Hitler yanditse icyo gitabo yise MEIN KAMPF ari mu buroko, igitabo cyarimo ibitekerezo yumvaga yagenderaho aramutse afashe ubutegetsi, muri ibyo bitekerezo hakaba harimo kwica abayahudi bakarimbuka ku isi yose. Icyo gitabo nicyo ministiri wububanyi namahanga wu Rwanda, Bwana Richard Sezibera avuga ko cyabonetse mu rugo kwa Habyarimana (ngo hafi yinzu bakoreragamo imihango yo guterekera), ngo kikaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Ubu ngo ntibazi aho cyazimiriye.

Ndabona ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ntabwo FPR yategereza imyaka 25 kugirango itangaze iyo nkuru ihambaye. Ndahamya ko uwo munsi babona icyo gitabo (niba nibuka neza Kanombe yafashwe mu kwezi kwa gatanu 1994) Isi yose yajyaga kurara ibimenye kuko cyajyaga kuba ari ikimenyetso gikomeye cyuko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na Habyarimana ubwe mbere yuko apfa. Kuko nta yindi mpamvu igitabo nka MEIN Kampf cyaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Iyo nkuru ntabwo yigeze ivugwa muri icyo gihe. Kwa Habyarimana hataragirwa inzu yumurage gakondo hakorewe inama nyinshi zabagize guverinoma nta na rimwe byigeze bihavugirwa. Nyuma habayeho amaraporo menshi agerageza gusobanura inkomoko yubwicanyi bwabaye nababugizemo uruhare, nta na rimwe icygitabo cyavuzweUrukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashakishije ibimenyetso byuko jenoside yaba yarapanzwe mbereyihanurwa ryindege ya Habyarimana, ibyo bimenyetso birabura. Kubera iki igitabo Mein Kampf cyabonetse kwa Habyarimana cyaba kitaravuzwe muri urwo rukiko ? Ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi cyamafuti.

Ikibazo nyacyo twese twakwibaza ni iki : kuki nyuma yimyaka 25 intambara irangiye FPR igikeneye gukoresha ikinyoma nka kiriya binyuze kuri ministiri wayo wububanyi namahanga? Impamvu mbona ya kiriya kinyoma ni uko kugeza ubu FPR itarabasha gusobanura icyo yiciye Habyarimana akaba ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi. Ni umutwaro uremereye Kagame agendana. Abo bafatanije bose bazi ko bicishije abatutsi ku mpamvu zo gushaka ubutegetsi bwose kandi amasezerano ya Arusha yari yabahaye uburyo bwo gutaha mu gihugu bakagira uruhare mu butegetsi bwacyo no mu nzego zishinzwe umutekano. Kwica Habyarimana muri kiriya gihe kwari ukwicisha abatutsi bari mu gihugu ndetse nabandi bose, nkabanyapolitiki babahutu ndetse nabanyamakuru bageragezagkuvuganira abatutsi. Ni igikorwa cyubugome kizahora kivumwa mu mateka yu Rwanda. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera. Kuba hari abacikacumu batinyutse gufata iya mbere bakabyamagana ku mugaragaro ni ikibazo gikomereye Kagame na FPR yose. Ariya magambo ba Callixte Sankara, ba Espérance Mukashema na ba Jonathan Musonera basigaye bavuga afite uburemere bukomeye cyane kandi amaherezo nabandi bacikacumu bazava mu bwoba bavuge ko uwishe Habyarimana ariwe wabakozeho. Ibi rero nimpamvu ikomeye yo gukoresha itekinika kugirango Habyarimana agereranywe na Adolf Hitler wamaze abayahudi.

Ni ngombwa kwibutsa ko Habyarimana yishwe amaze amezi icyenda yarasinye amasezerano ya Arusha kugirango intambara irangire burundu. Iyo usesenguye politiki yakorwaga ku ruhande rwa Habyarimana kuva akimara gusinya amasezerano ya Arusha usanga yarizeraga ko nyuma yinzibacyuho azatsindInkotanyi mu matora kuko yumvaga azabona amajwi yabahutu. Niyo mpamvu propagande yakorwaga yari iyo kureshya abahutu aribo bitaga rubanda nyamwinshi. Ni nacyo cyatumye FPR iburizamo amasezerano ya Arusha, yabonaga nyuma yinzibacyuho izatsindwa amatora. Kwica Habyarimana babikoreye kugirango babone ubutegetsi batajyaga kuzabona mu matora. Ibi rero ntabwo wabibwira imfubyi nabapfakazi bahekuwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ntabwo Kagame yatinyuka kuvuga ko yateje jenoside kubera ko nawe yumvaga ashaka kuba perezida wu Rwanda, akigwizaho imitungo. Ngiyi impamvu ya kiriya kinyoma cya Richard Sezibera. Arimo ararwana kuri shebuja ariko nawe ubwo arirwaho kuko ararengera ingoma irimo kumukamira. Ahubwo sinzi impamvu bataratubonera (mu buryo bwitekinika) umusilikare wahoze mu ngabo zatsinzwe wemera ko ariwe wahanuye iriya ndege ya Habyarimana. Aha naho bazahatekereze !!

Jean Baptiste Nkuliyingoma

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Iyinkuru ya Sezibera inyibukije umututsi wari umu docteur, kandi yari inshuti magara mbere yurupfu RWA Habyarimana. Mugitondo nyuma yuko Habyarimana apfa, Dr. Yajekundeba arabwira ati: umuntu wishe Habyarimana adukozeho, bivugako yahise abona yuko umintu wishe Habuarimama atanze abatutsi ho igitbo.

Igitangaje nuko uyu mu Docteur yariyarahawe imyitozo ya gisirokare kumurindi, nubwo tutari tubizi. Akokanya yahise ashaka ukuntu yahunga, ajya guhura n'inkotanyi. Nonese niba uyumu Dr. Yarabonye muwi 1994, yarabonye yuko uwishe Habyarimana yicishije abatutsi, ubu nyuma yimyaka 25 ubu koko abatutsi ntibaramrnya yuko Kagame wiyemereye yuko yishe Habyarimana ariwe wanahize ibitambo?
Répondre
C
Mutubwire iby'imirwano niba ihari ibindi nta gaciro
Répondre
P
Ariko ziriya nkotanyi zimaze gusazwa n amaraso zanyweye kweri
Ubu rero page bagezeho bandika RÉGIME NAZI YABO ni uguculika ubuHitler bwa Kagame bakabwambika Habyarimana
Iki kinyoma cyo umenya ari cyo kizabarundura noneho
Isi yose irabizi ko Ikinani nta maraso y umututsi ari ku biganza bye
Ikinani kiyiciye abahutu benewabo mu makudeta ye...naho abatutsi nabo barabizi ko atigeze agira uwo atunga urutoki..Nukuli kumurasa bamukoreye ubuhemu bukabije none barimo kuvugishwa kubera umuzimu we urara ubazungereza wenda!!!!
Sezibera we na Ksbarebe na Kagame amaraso banyweye amaze kubarenga none bari muli DÉLIRE
Icyo gitabo Babonye muli 1994 baterekanye igihe cya gacaca muli bya binyoma byabo byo kurimbura imbaga y abahutu imyaka igashira indi igataha none ngo ubu nibwo batekereje kukerekana nyuma y imyaka 25!!!!hanyuma bagihishe kubera iki??inkotanyi zaneye isoni kabisa!!
Keretse niba barimo kucyandika dore ko bataye ubumuntu maze mu minsi mike muzunve ngo CYA GITABO “ MEIN KAMPF”(niba ariko babyandika) ngo bagitaburuye mu mirambo ya jenoside yakorewe abatutsi... Ziriya roho mbi zijarakara kuli iyi si zishaka koreka roho z abantu IMANA izazidukiza ryari koko???

Genda Rwanda waguweho n ishyano umunsi inkotanyi yakandagije akaguru kayo ku nkiko z u Rwanda ikarwinjira
Répondre
M
@MBABAZI UWAZANYE IJAMBO GENOCIDE (FPR) SI IMPUHWE YARI AFITIYE ABATUTSI AHUBWO YASHAKAGA UBURYO YAKWIGIZAYO ABAHUTU BURUNDU NTIBAZAGARUKE KUBUTEGETSI ABAFASHIJWE N,AMAHANGA !
Répondre
K
Iyo nitegereje za comments zicicikana ku mbuga za internet binyumvisha uburyo abantu barambiwe ibinyoma kandi bikanyereka gutsindwa mu ntambara yamagambo niyibitekerezo ku ruhande rw'INTORA-HAMWE ndetse nimbangamatwi zazo!!.
Bituma nibaza nyuma yaho uko bizasoza, ikinyoma kimaze gukubutwa hasi kandi ariyo yari inkingi ya mwamba kikaba nintebe yicyubahiro benshi bicayeho ubwo mwumva amaherezo yaba ayahe ?? Ibaze umwambaro wikinyoma uvanyweho kandi umwambaro wukuri uryana nkigisura!!ubwo byacura iki?
Ni uko nyine bitashoboka ngo mwemere abantu bababwire ukuri bazi kandi bemera!! Muzadohore wenda umwaka umwe gusa !!Muzawubatize UMWAKA WUBWISANZURE BUZIRA URUGOMO!!!YOOOO!!!Mwahita mubona ba Diani Rwigara na Adeline barenga nka miliyoni8 mba mbaroga( ariko muhumure nge nta tuzi twa Munyuza ngira ni ukwivugira)
Gusa icyakurikira ngo Umwani ntiyica hica rubanda!!!dore ibisahiranda byishi byasezererwa kuko yamenya ko burya ari amaco yinda bahora bamubeshya ibinyoma ari amaco yinda!!!
Ego koooo!!!kurambirwa.com
Répondre
M
Hello, mwiliwe mute se nshuti?
Unva bagenzi bange nkunda, ngewe buriya biri kuncanga none nashakaga ko mwanfasha ku kabazo nfite kabisa.
Ako kabazo gateye gutya kandi kararebana n ijambo rya Genocide: Unva, hari ubwoko bw'abahutu n'ubwoko bw'abatutsi abatwa tube tubihoreye. Buriya iyobavuze Genocide mwunva iki? Ngewe uko mbibona nunva abahutu ko bishe abatutsi. Ubwoko bw'Abahutu n'abatutsi bakaba batuye mu bihugu bibili bizwi cyangwa ngewe ubwange nzi yenda hari nahandi batuye ntaramenya. Aho nzi ubu ni mu Rwanda n'i Burundi. Abahutu n'abatutsibakaba bavuga ururimi rumwe, bakaba basa, kuko ufashe abahutu 100 n abatutsi ijana, uzasanga 80% utabatandukanya baramutse bambaye ubusa bose, ntiwabatandukanya ukurikijeururimi kuko bose bavuga kimwe uretseabakiga ariko nabo abakiga b abahutu bavuga nk'abakiga b'abatutsi. Ukurikije amasura, nabwo uzabibeshyaho kuko nabonye nta kimenyetso simusiga abahutu bafite abatutsi batagira.
Bref, iyo nunvise Genocide yakorewe abatutsi, ntekerezako abahutu babishe bavuye hanze.kubera ibyo rero nimunsubize hano. Wowe muntu ushinja abahutu gukora Genocide, ese uzi icyo Genocide bizuvuga, ese uzi agaciro ka Genocide? Ese kuki utavuga ukuri ngo uvuge ko habaye ubwicanyi, abagome bakica abantu kuko abahutu baraphuye n' abatutsi baraphuye. None se aho mujya mutekereza amaherezo iyo mwita ubwicanyi Genocide? Ubu se ko harimo gupha abatutsi ku bwinshi, ubwo nayo ni Genocide cg ni ubwicanyi buri kubakorerwa. Kuki se mutabyita Genocide? Kwita abahutu abaGenocidaire se hari icyo bizamara kandi mukabyitirira abahutu kandi nabo bari muri Gouvernement ibayobora mwa batutsi mwe? Abadage bose ni ukuvuga igihugu cyose kiri kwishyura abayahudi bishwe kera. None se ko u Rwanda rutuwe n' abagenocidaire, mubona wowe mututsi wishinja Genocide, ubona nukomeza kwishyira ku ruhande ngo wariciwe, ubona hatari igihe uzabyishyura ko abahutu bo bamazekwishyura igihande cyabo(barara baharura imihanda, bahinga, bakora igihano nsimbragifungo muri TG). Wowe mututsi, menya ko umuhutu ari umuvandimwe wawe, wowe muhutu, menyako umututsi ari umuvandimwe wawe. Kagame na FPR bavuye hanze ntabwo ari abacikacumu, kuki ari bo baza kukwibutsa kwibuka?
Muzansubuze, kandi namwe batutsi mukomeze mugire icyunamo ngaruka mwaka kiza, gikomeze kibashimishe kandi igishimisha ntikigashire kibagumeho.
Bye
Yari Mbabazi hano mu ntaray'i Burengerazuba.
Répondre
S
Dr Bizimana nibaza niba koko ari docteur bikanyobera burya hari igihe wiga ariko ukarutwa n'utarigeze akandagira mu ishuli ni gute wasobanura ko umuntu yigamba ko yica abantu cg ko azabarasa kumanywa y'ihangu ngo amashyi kacikaci. Tugarutse kuri Dr Bizubusa kuko uzi Imana wagombye kubaha ikiremwamuntu kandi ukirinda kukifuriza ibibi. Ese Bizubusa azi icyo bita liberté d'expression ? Naho niba umuntu avuga ko hari n'abandi bishwe bazira ubusa mubwenge afite ingengabitekerezo irihe koko? Ese Bizubusa yahagarara yemye mubwenge bwe akarahira ko nta crimes de guerre FPR yakoze? Ese buriya biriya bigambo aba ahuragura ni abacikacumu baba babimutumye cg ni shebuja kagame uba wabimutumye? Abize baritwa n'abatarize niba ariko dr muzima ateye
Répondre
B
Dr. BIZIMANA Jean Damascene Umunyabanga wa Komisiyo y’Iguhugu Kurwanya Jenoside yasabye Polisi gukomeza kurwanya abagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside no kubahana.

Ati “natwe kubera ko tubona aho yatugejeje, reka tujye dutinya kwegera abayifite, tubarwanye uko bishoboka. Buriya nk’iyo haje abantu bashaka gushinga imitwe ya politike, abantu nka ba Bernard Ntaganda, ba Ingabire(Victoire), bakaza bashaka kugarura bene iyi ‘ideologie’, umuntu azi neza uko imeze n’aho yagejeje abantu, tugomba kujya duhita tubabwira duti have. Ntidutinye kubakurikirana ntidutinye ku bahana, igihe bigaragara ko ari aha bashaka kugarura u Rwanda. Abazungu babashyigikiye nibashaka basakuze ariko twe nitwakemera ibyo.”

Ubwo Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu gihugu ntihasiba kumvikana abagifite ingengabitekerezo haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa.

Ingingo ya 135 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhwamwe n’ icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.(1.000.000).
Répondre
A
None se BIZIMA- NA umufasha wanjye MWACUMISE IMBUGITA MU IRUGU MUKAMUCURA INKUMBI we uzamuvuganira ryari? UBUTERAHAMWE BWUBUNDI BWOKO TURABURAMBIWE.

Urukundo mukunda ABATUTSI rumaze kumenyekana.

Bizimana, Ubugome mufitiye ABATUTSI bwikubye inshuro 100 Ubwo Interahamwe zakoze
M
INGENGABITEKEREZO NI ICAHA INKOTANYI ZAHIMBYE ZIGAMIJE GUCECEKESHA BURUNDU ABAHUTU,NTABWO MUBIBONA ?
S
Nibarize kuki kagame na FPR bakunda kugendera cyane kubintu by'abazimu n'abapfuye ?nagize amahirwe yo gutembera muri Europe bakoze uko bashoboye bakora ahantu hamwe ho gushyingura abantu bose bapfuye muntambara ya mbere n'iya 2 z'isi. Ugenda ubona cimetière zagenewe abo bose. Njye rero kagame na FPR nibaza impamvu banitse ku gisozi n'ahandi amagufa y'abacu bikanyobera mumuco wacu turashyingura. Ikindi rero nibarize batanga ingero z'abantu bapfuye kuko baba baziko ntawabanyomoza. Mugihe cyashize kagame yavuze Sendashonga none umuboyi we sezibera magorwa ati Habyarimana mumuco wacu umuntu naho yaba mubi yarapfuye urenzaho ukareka roho ye. Ibya Kagame na FPR byaranyobeye kabisa. Icyakora iyi ngoma mbona iri mumarembera kuko nta kibi itadukoreye ni ukwirirwa idushinyagurira ishinyagurira n'abacu yarimbuye.
Répondre
N
Nibyo za IBUKA zifuza ko ABAZUNGU bajya kwigisha abana babo ibinyoma muri za KAMINUZA?
JYENOSAYIDI...ITERAMBERE...

Ndebera nawe!

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-kaminuza-ya-kigali-yacyeje-iterambere-ry-u-rwanda-nyuma-ya

Biteye ishozi, kandi ni ibintu bidashoboka.

Puuuu!
Répondre
C
Ibi binyoma byerekana abantu badafite esprit traquille, kuko bubakiye ku musenyi…bubakiye ku macakubiri na apartheid.

Ejo nasomaga kuri ya site y’Agatsiko, ko hari umuntu ugiye gukora urugendo rwo KWIBUKA rwa kilometero 1000. Wowe waba warahekuwe, ukajya mu bikorwa nk’ibyo ?

ABAWE BISHWE UBIBUKA BURI MUNSI, ntutegereza icyunamo.

C’est un système aux abois et sans avenir.
Utiliser le génocide à des fins personnelles est INHUMAIN.
Ce business de la mort est inhumain.

INTORE byagombye kubatera isoni (AVOIR HONTE). Sinzi niba iryo jambo riba mu kinyarwanda gishya.
Répondre
N
None muri bibliothèque yawe nibasangamo :
Le livre rouge de Mao Tsetung, cyangwa igitabo cyanditswe na Kim Il Sung (ni Sogokuru w’Umuyobozi wa Corée du Nord)…
Ibyo wabizira?
Turacyarugenda ni imbwa ya Gatabazi !!
S
Muri icyo gitabo ahahera hacyo cg Umugereka wacyo Hari amagambo agira ati:

- Aba batutsi bakurikira nibarokoka ifuni y umututsi, Kajuga Robert HITLER POLO KAGAME azabahonde INYUNDO.

Ababatutsi bavugwa muri Ako gatabo SEZIGEGERA avuga ni aba bakurikira:

- ABASESERO ( Baza MUNYANDINDA arakubwira urwo Polo yabishe).

- Asiel KABERA
- A. RWIGARA
- GASAKURE
- Me TOYI
- Aloyiziya Inyumva (utuzi)
- Mucyo (utuzi)
- Alexia Mupende (igihanga cya Yohani kumbehe no kwa MURUTUBARWE N UMUKOBWA we Ange).
- KAREGYEYA (mukiziriko nk imbwa)
- Rugambage - urufaya
- Kayumba (amasasu munda)
- Rwisereka (igihanga kumbehe)
- Dani Gapfizi - Ikamyo....
- SHEJA (Umwana wa Mukashema Esperance)
- NIYOMUGABO

NIBENSHI GUSA ABA BOSE NDAHAMYA IYO KINANI ABA AKIRIHO BABA BARIHO NABO.

Ubu rero NUZATUBWIRE IGITABO STALINE cg umu Camer Rouge - Polo RWABUJINDIRI arikwandika umunsi teakiguyeho.

SEZIBERA wapfuye uhagaze.
Répondre
K
IBUKA NANJYE NIBUKE

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasangije-abayobozi-ba-nba-urugendo-rwo-kwiyubaka-k-u-rwanda
Répondre
S
Uriya SEZIBERA ari mubiciye abahutu benshi mumajyaruguru abahamba mubuvumo... None AMARASO YABO ARANUGARUTSE.
Répondre
B
Nyuma yi imirwano ikarishye yo guhera Kuya 03/04 kugera ejo 11/04 mu ishyamba rya nyungwe yahuje ingabo za FLN ni ingabo zu urwanda, ingabo zu urwanda zikaba zarashoboye gusubiza inyuma iza FLN. Ni intambara impande zose zatakarijemo abasirikare benshi cyane. Biracyaza
Répondre
K
izo ngegera nizishaka zivuge ko zasanze chambre à gaz muri cave ya Habyarimana !! yemwe inyenzi n'ibigoryi koko ...ariko ntawazirenganya ...ntiwabyirurwa n'amayezi, uyasomeza amaganga hanyuma ngo uzagire mumutwe hazima !

icyo gitabo se izombwebwe zacyerekanye ?
Répondre
K
Nge mbona kinani ari umwere!!
Ngo niwe wateguye genosidi gute se yarabuzaga abantu gusuburanamo?
Ngo yari yarimitse ivangura!gute se kandi mu mirimo yose ya Leta abantu bose barimo??
Mu bucuruzi abatutsi bari mu bushorishori ex: Rwigass, Kajeguhakwa etc...
Muri Leta: ba Katabarwa, Sindikubwabo etc..
Mu gisirikare: Ruhashya- imbwa ,Gatarayiha etc..
Mu buvuzi : bari bo gusa gusa
Mu burezi: bari benshi mu bwarimu (na data wacu yarimo) yaba secondary na primary ibyo ntimwabihakana!
Mu bwikorezi: abashoferi benshi bari.....!!
Singombwa kurondogora nawe wakongeraho abo uzi!!!
Ikibabaje ni kimwe: ibyo abantu bari biteze sibyo babonye cg babona ubu!! Abantu benshi bashengurwa namaka yabo yapfuye ubusa nabantu babo batikiriye ubusa!!
Demokrasi=0
Ubushwanyi namahanga =0
Freedom=0
Human rights=0
Impartial justice=9%
Equity and Equality=0
Segregation and tribalism=100%
Arrogance=100%
Favoritism=100%
Etc....
Répondre
G
Ubuswa buragwira!!!
Ibyo babyita kuyibya uburari no kurangaza mu rwego rwa ya manyanga 1000 mutayobewe( rero ngo ni amayeri 1000 da!! I am sorry nari nibagiwe!!)
Ubu ndi se ko umuntu iyo yapfuye aba yapfuye ko ushobora kumugerekaho ibyo ushatse byose!!Mubigereka no kubakiri bazima bazi kwivugira nkanswe!!
Buriya barashaka kumurega ingengabitekerezo ya jenosidi bakamushyira mu nkiko da!! Noneho buriya abamuhanuye mu ndege bari baranabonye kiriya gitabo ninakyo yazize !!!!sibyo se??umuntu wese waba yarabonye kiriya gitabo mbere twakemezwa niki ko atariwe wasibye ahari abayahudi akandikamo abatutsi?? Wasanga kandi atari no kwa kinani bagikuye ahubwo barakigendanaga aho bacaga hose kuva 1990!!!Kuko ibyo bamwe bagendaga bakora bihamya ko babaga basoma imikorere ya Hitler ndetse no kugeza ubu!!
Biroroshye kyane bazafate blanko(white wash) maze ahari abatutsi bahasibe bandikemo abahutu bityo ikibazo kibe gikemutse!!!!
Abantu babasetse gufunga abana bireberaga umupira none ngo baraza kubagaya gusa babareke bagende!!Kare kose se???
Répondre
S
Jenocideri Kagame ko yishe 13 million yabisomye mu kihe gitabo? Ntare primary? Pol Pote? Idi Amini? Staline? Moussolini?
Ese kuki abana ba Habyarimana batajya babeshyuza ubu bugoryi?
Répondre
B
Shebuja niwe ipeti rya SEMUHANUKA, naho Sezibera we ni MUHANUKA. Mbese buriya bararyama bagasinzira?
Uryamye ugasinzira waba utari muzima. Udashoboye gusinzira nabyo, waba utari muzima!
Amaraso ni mabi. Iyo avanzemo itekinika, bikarushaho kuba bibi.
J
Ko mu Rwanda hari abantu batunze Kanguka ya Ngeze Hassan irimo “Amategeko 10 y’abahutu” ubwo bisobanuye ko abo bantu ari abajenocideri? Kuri YouTube ko hariho indirimbo za Bikindi ubwo YouTube iri gutegura jenocide? Ese Habyarimana yari azi Ikidage? Ni uwuhe nunyarwanda wari uzi ikidage wasemuye icyo gitabo? Niba ari nabyo YARAMAZE.
Répondre
M
Burya hari ibintu tubona bibabaje kandi bikanatera agahinda pe !!! (.) Nk'uyu "SEZIBERA-BINYOMA" ngo ni Ministre w'Ububanyi n'Amahanga, koko agatinyuka, nawe ngo ubwo yabonye ibitangaza, bahimba ngo batahuye igitabo cya Nyakwigendera "ADOLF HITLER" cyitwa "MEIN KAMPF"(Bivuga : "Mon Combat" mu Gifransa) ngo munzu ya Nyakwigendera "Prezida HABYARIMANA +" = IMANA IMWIHERE IRUHUKO RIDASHIRA = (.) Ahubwo ngo yaranagihinduye mu KINYARWANDA : aha nkabona yarakwiye na "MEDAILLE À TITRE POSTHUME", kuko icyo gitabo ubu bagiye no kugishyira kw'ISOKO, barimo kugihindura mu "NDIMI 15" zivugwa cyane kw'ISI, kugirango abantu benshi bazisomere ibigikubiyemo (.) Nonese, Nyakwigendera "Prezida HABYARIMANA YUVENALI" ko yari yarize AMASHULI Y'INGENZI harimo na KAMINUZA(Université de LOVANIUM "RDC" ndetse ukongeraho na Journalisme) : ubwo kuba yenda yaratunze icyo GITABO, kimwe n'ibindi byinshi, ubwo amakosa yaba yararimo ni ayahe koko !!! (.) Jye ndumva ahubwo byari gutera abantu kwibaza, iyo baramuka basanze "IGITABO" nk'icyo, gitunzwe na "POLO KAGAME" w'INKANDAGIRABITABO !!! (.) Maze kandi aho babera ba "KIRIMBURA-MICO" : bakongeraho ngo bagisanze(Icyo Gitabo nyine) ngo hafi y'aho yaterekereraga, nkaho "GUTEREKERA" ari IGICUMURO (No mu bitabo by'Amategeko Mpanabyaha ntaho GUTEREKERA byanditse ko ari ICYAHA rwose) : uretse bimwe byo muraya Madini twamirishijwe bunguri n'Abakoloni ngo babone uko batwonka nanubu bigikomeza !!! (.) Uyu "SEZIBESHYA" ngo Sezibera rero : nashake andi Manyanga yaba arishaho kabiri, kuko ayangaya atazamukamira kabiri = ubwo nawe ngo haribyo yavumbuye da !!! = Ibyo mu KADOMO ni AKUMIRO ndabarahiye =/=
Répondre
S
@Victor n'abandi : Hari détail y'ingenzi irimo kubacika.

Ntabwo ikibazo ari uko Habyarimana yari atunze igitabo cya Hitler. Ntabwo ikibazo ari uko yagihinduye mu Kinyarwanda. IKIBAZO nyamukuru ni uko ahari handitse "JUIF" hose muri icyo gitabo ngo Habyarimana yacishijemo umurongo, akahasimbuza "UMUTUTSI" !!! Voilà.

Ngayo amakuru Sezibera yari yiteguye kuzatanga muri GACACA ya Habyarimana i Kanombe !!! Babaza Sezibera bati igitabo kiri he ??? Sezibera ati "Simbizi". Habyarimana bakamukatira BURUNDU.

Ng'iryo ISHYANO Sezibera arundumuriye kuri HABYARIMANA.

Iyi ngeso mudahana !!!
M
Burya hari ibintu tubona bibabaje kandi bikanatera agahinda pe !!! (.) Nk'uyu "SEZIBERA-BINYOMA" ngo ni Ministre w'Ububanyi n'Amahanga, koko agatinyuka, nawe ngo ubwo yabonye ibitangaza, bahimba ngo batahuye igitabo cya Nyakwigendera "ADOLF HITLER" cyitwa "MEIN KAMPF"(Bivuga : "Mon Combat" mu Gifransa) ngo munzu ya Nyakwigendera "Prezida HABYARIMANA +" = IMANA IMWIHERE IRUHUKO RIDASHIRA = (.) Ahubwo ngo yaranagihinduye mu KINYARWANDA : aha nkabona yarakwiye na "MEDAILLE À TITRE POSTHUME", kuko icyo gitabo ubu bagiye no kugishyira kw'ISOKO, barimo kugihindura mu "NDIMI 15" zivugwa cyane kw'ISI, kugirango abantu benshi bazisomere ibigikubiyemo (.) Nonese, Nyakwigendera "Prezida HABYARIMANA YUVENALI" ko yari yarize AMASHULI Y'INGENZI harimo na KAMINUZA(Université de LOVANIUM "RDC" ndetse ukongeraho na Journalisme) : ubwo kuba yenda yaratunze icyo GITABO, kimwe n'ibindi byinshi, ubwo amakosa yaba yararimo ni ayahe koko !!! (.) Jye ndumva ahubwo byari gutera abantu kwibaza, iyo baramuka basanze "IGITABO" nk'icyo, gitunzwe na "POLO KAGAME" w'INKANDAGIRABITABO !!! (.) Maze kandi aho babera ba "KIRIMBURA-MICO" : bakongeraho ngo bagisanze(Icyo Gitabo nyine) ngo hafi y'aho yaterekereraga, nkaho "GUTEREKERA" ari IGICUMURO (No mu bitabo by'Amategeko Mpanabyaha ntaho GUTEREKERA byanditse ko ari ICYAHA rwose) : uretse bimwe byo muraya Madini twamirishijwe bunguri n'Abakoloni ngo babone uko batwonka nanubu bigikomeza !!! (.) Uyu "SEZIBESHYA" ngo Sezibera rero : nashake andi Manyanga yaba arishaho kabiri, kuko ayangaya atazamukamira kabiri = ubwo nawe ngo haribyo yavumbuye da !!! = Ibyo mu KADOMO ni AKUMIRO ndabarahiye =/=
Répondre
S
Ingirwabategetsi bacu ni ba Sagihobe ikintangaza nuko batazi kubeshya amateka ya Hitler turayiga muri primaire no muri secondaire. Kandi ndumva gusoma igitabo cya Hitler ntaho bihuriye no kuvuga ko umuntu afite kurimbura ubwoko yewe film za Hitler na discours njya nzibona kuri tv . Gusa kagame n'abidishyi be kuko babonye ko bavumbuwe ko aribo bateje akaga mu Rwanda bagerageza kubihunga ariko ntibizabakundira.
Répondre
S
Mbere yo gushyira hanze ikinyoma KABOMBO nk'iki, Sezibera yari akwiye kwibuka ibyabaye kuri KAMEGERI mu mateka y'u Rwanda. Sezibera (yabishaka atabishaka) yishyize hanze.

Umwami cyangwa se président aho ava akagera akenera kumenya igipimo cy'ubugome buri mubyegera bye. Iyo ufite ubugome bw'indengakamere, yagombye kukwikiza.

Nizere ko Kagame yumvise neza na neza ishyano RUTURA Sezibera azamugerekaho umunsi bashwanye. Sezibera afite ORIGINALITY mubugome ifitwe na bacye.
Répondre