Rwanda :Ibaruwa umusilikare w’inkotanyi yandikiye Noble MARARA irerekana amacakubiri ari mu gisilikare cya Paul Kagame !
Abarwanyi ba MRCD bibumbiye mu mutwe wa FLN bamaze igihe kinini barinjiye mu ishyamba rya Nyungwe, bakaba barwana umunsi ku wundi n’inkotanyi za Kagame, ariko izo nkotanyi zikaba zarananiwe kubakura muri iryo shyamba. Icyo kibazo cya FLN kiyongereyeho ikibazo Kagame afitanye na Museveni; kuva Kagame yashaka kwica Museveni umugambi ugapfuba bitewe n'inzego z'ubutasi z'Ubufaransa zatahuye uwo mugambi mubisha zikawugeza kuri Museveni, ntabwo umutima wa Kagame ukiri mu gitereko! Kubera iyo mpamvu, Kagame akaba ahorana ubwoba ko isaha iyo ariyo yose ashobora kwicwa na Museveni. Ubwo bwoba buhoraho bukaba bwarahindutse uburwayi kuri Kagame kuburyo iyo ari i Kigali adashobora gutora agatotsi, ibyo bikaba aribyo bituma ahora mu kirere azerera amahanga! Ikibazo cyarushijeho gukomerera Kagame kuva aho Rujugiro atangarije itangazamakuru ryo muri Uganda ko afite ubushobozi bwo gukura Kagame ku butegetsi mu gihe kitarenze amezi 6 ; ibyo Rujugiro akaba yarabivuze amaze kubonana na Museveni ! Kagame akaba yarishyizemo ko ntawundi muntu Museveni na Rujugiro bashobora gukoresha umuzi neza uretse Kayumba Nyamwasa!
Nyuma y’ibaruwa Museveni yandikiye Kagame akamumenyesha ibyo yavuganye na Rujugiro, byatumye Kagame yishyiramo ko agiye kwicwa vuba cyane, Paul Kagame akaba yarivugiye ubwe ko yahawe amakuru n’umuntu ukomoka mu gihugu cya Irani ko yahawe ubutumwa na perezida Museveni bwo kwica Kagame, bigatuma afunga umupaka hutihuti uhuza u Rwanda na Uganda! Azakomeza kuwufunga kugeza ryari? Abazi Kagame neza bemeza ko mubyifuzo bye umupaka w'u Rwanda na Uganda ugomba gufungurwa Museveni atakiriho! Kagame akaba yarafashe ingamba zo gushaka uburyo yakwica Museveni ,byaba bimunaniye akica Rujugiro, kandi byaba bimukundiye akabica bombi! Kagame yatumije intwaro zikomeye yari yarahishe mu gihugu cya Etiyopiya ahita azohereza ku mupaka w’u Rwanda na Uganda muri gahunda yo gutegura intambara agomba kurwana na Museveni. Nubwo bimeze gutyo ariko Kagame afite ikibazo gikomeye cyo kutumvikana n’abasilikare bacye bakuru b’inkotanyi bakiriho batifuza kurwana na Uganda .

Abo basilikare bashinja Kagame ibyaha byo kwica abanyarwanda no gukurura ivangura mu banyarwanda kandi ibyo bikaba bitandukanye n’intego FPR- inkotanyi yari ifite ubwo yagaba igitero cya gisilikare ku Rwanda mu mwaka w’1990. Abo basilikare kandi bagaragaza ko barambiwe intambara z’urudaca zikururwa na Kagame! Mu guhangana n’ako gaco k’abasilikare ba cyera b’inkotanyi, Kagame yafashe icyemezo cyo kubashyira ku ruhande maze afata abasilikare bato abaha amapeti ubu akaba aribo bayobora inkotanyi zishaje! Icyo cyemezo cya Kagame ariko cyarushijeho gukurura umwuka mubi mu buyobozi bw’igisilikare cy’inkotanyi kuburyo ibintu bitifashe neza na gato mu buyobozi bw’inkotanyi! Urugero rugaragarira buri wese ni urwa Lieutenant Général Jean Jacques Mupenzi wazamuwe mu ntera ku buryo butunguranye ibyo bikaba byararushijeho kongera ubushyamirane mu bice bihanganye bucece mu nkotanyi! Muri iyi minsi Kagame yategetse ko binjiza abana boto mu gisilikare cy’inkotanyi akaba aribo bazajya kurwanya Museveni kuko nta kizere agifitiye inkotanyi zisanzwe !
Ku mbuga nkoranyambaga, hari kunyuranyo ubutumwa buvugwa ko bwanditswe n’umusilikare w’inkotanyi akabwoherereza Noble Marara uri mu Bwongereza nawe wabaye umusilikare w’inkotanyi. Ubwo butumwa burimo amagambo menshi akoreshwa mu gisilikare cy’inkotanyi kuburyo abazi neza igisilikare cy’inkotanyi n'amabanga y'ubwicanyi zisangiye bashobora kumenya uwanditse ubwo butumwa. Muri ubwo butumwa, Kayumba Nyamwasa bamwita: «22Charlie»; Paul Kagame bakamwita «Macho Ine». Amakuru "veritasinfo" ikura mu ntore z'i Kigali, yemeza ko ubwo butumwa bwanditswe n'umusilikare w'umumaneko (DMI), wahawe ubutumwa na Kagame bwo kwifashisha abasilikare b'inkotanyi batakivuga rumwe na Kagame kandi bakaba batumvikana na Kayumba Nyamwasa ariko bakaba bashobora kugera kuri Museveni! Abo basilikare bahoze ari inkotanyi badakunda Nyamwasa bakaba bashobora kumvisha Museveni na Rujugiro ko Nyamwasa ari umuntu mubi noneho bigatuma Museveni na Rujugiro batamwifashisha mu kurwanya Kagame! Ayo mayeri yo gushaka guteranya Museveni na Nyamwasa akaba atangiye guhimbwa kuko igihugu cy'Afurika y'epfo cyakuriye inzira ku murima Paul Kagame wifuzaga ko kirukana Nyamwasa kikamwohereza i Kigali! Ubwo butumwa bwoherejwe ku buryo bwa telefoni, bwanditswe ku italiki ya 10 Mata 2019, dore uko buteye :
10/04/2019 Placide Kayitare .
Habari ndungu yangu Marara, nibyiza ko ugihumeka , watangiye neza ariko usigaye warataye umurongo. 22Charlie (Kayumba Nyamwasa) yageze hanze atesha umutwe abatamuzi, nawe warawutaye? Reka nkwibutse, kandi aya makuru ujye uyasangiza abandi ntacyo uhishira. Uwakoze munnyo amarirayo akaboko.
Uzi uko byagenze tumaze gukuraho babaginga. Gahunda ya late Fred yo kuyobora igihugu yabaye iya “22 Charlie” na “Macho Ine (Kagame)” barayitobanga . Ibintu byose byapfiriye aho basimbuje Camarade na 22Charlie : commander wari senior muri intelligence agasimburwa n’utari warabaye no muri intelligence kuko ari we wemeraga kumukorera amabi kuko bari baranayakoranye gi cowboy mumajyaruguru ya positive uniform ( Uganda ) .
Gahunda ya Afande mwenyewe ( late Fred ) y’ igihugu buri wese yiyumvamo nta kugendera kubwoko batojwe kuyanga. None ubu ni icyaha kuvuga izina rye . Muve kuri abo banyamanyanga baba bavuga ibintu batazi . Urabizi ko 22Charlie ari haduyi ko ntamuntu yafasha kugera kuri point program uzi twagenderagaho. Yazangirije hamwe na mugenzi we wigize umwere Macho Ine.
Twebwe urabizi ko ari ntakibazo dufitanye namwe , ikibazo dufite ni abo babiri. Urabizi ko bose ari ba kondo (abantu bicana gusa abasahuzi). Nawe subira inyuma urebe operations zose zabaye mumyaka 20 ishize! Ziba zikorwa na makurutu ya 22Charlie (Kayumba Nyamwasa): Mupenzi, Dan, Rutatina, Rutayomba, Musemakweli, Nzabamwita Joseph, we ubwe yatraininze, niyo mpamvu yizeragako bazamufasha gutaha ariko Macho Ine (Paul Kagame) yarabaryoheje bibagirwa 22Charlie…
Yaragiye baradaptinga bajya kumugati babaha ranka none reba Mupenzi wari warashukuye ubu abaye Chief of staff. Ubwo se urumva 22 Charlie azagaruka muri iki gihugu gufanyiya gute. Ndumva ngo positive Uniformu Muzehe ( Museveni ) ngo hari ukuntu avugana na 22 Charlie muzamuhe habari niba ashaka gufasha abanyarwanda amenye yuko 22Charlie na Macho Ine bose ari ba rusahuzi mu Rwanda.
Ubahe ujumbe. Mupenzi afite informers niyo mpamvu "Macho Ine" arimo kumuhandelinga. Habari z’ukuntu Mupenzi ariwe wagurishije Rusagara na Tom ari nawe wabwiye Macho Ine ko telefone ya Rusagara ivugana niya Karegeya urashaka kuvuga ko zitakugezeho? Ikindi ntuyobewe ko "22Charlie" ariwe watangije gahunda yo gukurikirana ibisekuru by’ abasirikari bose b’inkotanyi na wanainchi kugirango bamenye abo baha ranka (abo kuzamura batahemukiye , DMI iticiye benewabo kugirango batazihorera) .
Ujya wibuka ko Dan afite habari zose kubasirikari baguye muntambara ? Ujya wibuka ariko ba civilian bavaga ikigali baje ku Umulindi ngo kwifatanya ninkotanyi babafanyiye nudufuni mu Mutara (kuburinzi bwa James, Nyamvumba na Kazura ) bababeshya ko babajyanye ahari safe? Abenshi nti babicanye nimiryango yabo? Bagakubita ababyeyi agafuni abana barora ? Abo bacu babatekinisiye ninde wabahaye trainning si "22Charlie"? ninde wabascreeninze si "22Charlie"?
Abo bose wumva ngo bivanze ninterahamwe bagiye gukora ubwo bucommando ? Sinzi nimba ujya wicara ugatekereza kuri uwo muntu ubonamo igisubizo cy ‘ibibazo! Nubwo bwose nzi ko utabanye nawe ,reka guhishira 22Charlie wibanda kuri Macho Ine kandi uzi ko ari we wamugiraga inama agashyira nimipango mubikorwa . Umurongo muriho Macho Ine ejo ashobora guhunga akagera iyo aba hoteli (abahutu) bakamukomera mumashyi nawe bakamushakira uko atera akarwanya abarusigayemo! Bizabaho!
Kukazi kwa Sierra Lima (Gisenyi) niba waribagiwe ibya gisirikari wibuke aho Kamukama yaguye bariya bose bari abo kurwana nabo se ? Ziriya operations zose zo gupunguza "Macho Ine" yoherejemo amakurutu yigishijwe na "22Charlie", ngirango nawe ntayobewe ukuntu amaze guhunga babanje bamonitoringa amakurutu ye yose kugirango barebe ko nta contact bafite. Kumviriza phone zabo bakabatuma muri missions zo gufanyiya (gukora ibikorwa byemeza ko batakimwemera, kumwihakana muruhame kugirango bamwizere bamuhe akazi )…
Musemakweli wigishijwe no gufanyiya atera inshinge nawe yazanywe na "22Charlie". Abanyuze muntoki za "22Charlie" nibo "Macho Ine" yakoresheje amaze guhunga . Abanze kwumva ;Charlie, Sengati na Muzungu barishwe kubera kwanga order za Macho Ine.
Reka nigire muri safe house yanjye niyubakiye mbere yuko banjyana muyabo "22 Charlie" yasize yubatse ubwo naho ubutaha.
WO1 Gacurabwenge