Kuva k’ubutegetsi kwa perezida wa Sudani byabaye inkuru mbi ku bategetsi b’abanyagitugu bo muri Afurika !
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yakuwe ku butegetsi na coup d’Etat. Ni minisitiri w’ingabo za Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf, wabitangaje kuri televiziyo ya leta. Yavuze ko Bashir yatawe muri yombi kandi ko afungiye ahantu hatekanye.
[Ndlr : Gukura ku butegetsi perezida wa Sudani hakoreshejwe ingufu za gisilikare bigiye kuba ihurizo ku muryango w’ubumwe bw’Afurika UA ujya beshyaka ko mumahame yawo udashobora kwemera ko ubutegetsi buvaho ku ngufu, uwo muryango urakora iki muri Sudani ? Ni wicecekera, iki gikorwa cyo gukuraho abanyagitugu hakoreshejwe imbaraga, kirakwira muri Afurika yose !]
Abasilikali ba Sudani bashyizeho amategeko yo mu bihe bidasanzwe, akaba ari inama ya gisilikali igiye gutegeka igihugu cya Sudani mu gihe cy’imyaka ibili. "General Ibn Auf "yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa leta zigize Sudani n’iz’inzego z’ibanze zose zisheshwe.
Bakimara kumva ko « Bashir » yahiritswe ku butegetsi, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda kubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho. Urwego rw’iperereza n’umutekano rwatangaje ko rugiye kurekura imfungwa zose za politiki mu gihugu hose. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega urwo rwego kugira uruhare rwa mbere mu kwica no gufunga abaturage ku maherere.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.
Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI mu Magambo ahinnye y’igifaransa. Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu ntara ya Darfur.
Inkuru ya VOA