Rwanda: Ingabo za FLN n'umuvugizi wazo Major Callixte Sankara batesheje umutwe abayobozi b'ingabo za Kagame!
Kuwa gatanu taliki ya 15/03/2019, ingabo z'umutwe wa FLN zibumbiye mu mpuzamashyaka ya MRCD zinjiye mu ishyamba rya Nyungwe ku bwinshi zinyuze mu karere ka Nyamashe. Ku italiki ya 17/03/2019, nibwo imirwano ya mbere yahuje abarwanyi ba FLN n'ingabo za RPF Inkotanyi yabaye; amakuru yatanzwe n'abaturage inkotanyi zashoye muri iyo mirwano, yemeza ko Inkotanyi zananiwe gutsimbura ingabo za FLN mu birindiro byazo ahubwo zigasubira inyuma. Umusilikare mukuru w'inkotanyi wari uyoboye icyo gitero yavuzeko abo barwanyi ba FLN barwanira hejuru mu biti bakaba bazabikurwamo n'indege! Kugeza ubu izo ndege ntizirajya ku rugamba muri Nyungwe ngo zishobore kwirukana FLN! Itangazamakuru mpuzamahanga ryagerageje kubaza abayobozi bakuru b'ingabo za Paul Kagame ibyerekeranye n'iyo ntambara, ariko bose bararuciye bararumira!
Igitangaje ni uko abo basilikare ba FPR-Inkotanyi birirwa bakoresha amanama abaturage bari hirya no hino mu gihugu yo kubahumuriza kandi babumvisha ko ingabo za FLN nta mbaraga zifite, ko badahanganye nazo kuko batanganya imbaraga. Amagambo abayobozi bakuru b'ingabo z'inkotanyi babwira abaturage arushaho kubatera ubwoba aho kubahumuriza kuko abo bayobozi batabwira abaturage ko bashoboye kwirukana FLN muri Nyungwe, ahubwo bakababwira amagambo yuzuye ubwirasi n'ibinyoma bigaragza ko abasilikare b'inkotanyi bataye umutwe!
Kuwa gatatu taliki ya 3/04/2019, Umujyanama wa Paul Kagame mu byerekeranye n'igisilikare ndetse n'umutekano Gén. James Kabarebe yabwiye urubyiruko rwari mu biganiro byo gutegura icyunamo ku nshuro ya 25 ko u Rwanda rudatewe ubwoba na Major Callixte Sankara kimwe n'indi mitwe ngo kuko abagize iyo mitwe yose baryana hagati yabo! Kabarebe yagize ati:
" ...Sankara we simuzi rwose. Agomba kuba ari nk’umuntu w’umutekamutwe w’urubyiruko ahantu. Numvise amakuru ye ko yigaga i Butare ahagana mu 2009 yarananiranye, ajyana na Kayumba barashwana kubera amafaranga make batanga.... Aba sinzi icyo bahagarariye, sinzi intego bafite. Nta bwoba baduteye. Umuntu yavuga ko ari kirogoya idashinga. Ni nk’uruyuki ruza rukaguma ku gutwi ntirukudwinge. Ni nk’inzukira ikomeza kuduhira, ugahora wikubita wihungura."
Aya magambo ya Kabarebe arimo ikibazo gikomeye, aho guhumuriza intore za FPR ahubwo ari kurushaho kuzitera ubwoba! Niba se inkotanyi zidafite imbaraga zo kwirukana uruki rukomeza kuzibuza amahwemo ubwo hari ubushobozi bushobozi zifite?
Nari umugabo ntihabwa ijambo!
Ubwo kuwa gatatu Kabarebe yarimo aganyira urubyiruko ko Inkotanyi zirimo zikubitagura kubera FLN na Major Callixte Sankara; kuri uyu wa kane taliki ya 04/04/2019, undi musilikare mukuru w'inkotanyi Gen. Mubarak Muganga ushinzwe ubuyobozi bw'inkotanyi mu karere k'iburasirazuba n'umujyi wa Kigali yabwiye abaturage ikinyoma Semuhanuka atashoboraga gutinyuka kubeshya! Gen Muganga ubwo yari mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera ku wa Kane, yagize ati:
“...YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, nta gihugu nk’u Rwanda cyafatwa na yo, u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi. Mu 1998-2001 twarwanye n’ibihugu 11... U Rwanda ntabwo tugwingira mu mutekano, twarakuze rwose, ibya YouTube mubibaze Sankara n’abandi nka we bagwingiye, twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo! ”
Aya magambo ya Mubarak Muganga iyo uyahuje n'avugwa na Kabarebe, biragaragaza ko ingabo z'inkotanyi zataye umutwe kubera kunanirwa gukura muri Nyungwe ingabo FLN zihafite ibirindiro! Ese Gen. Mubarak Muganga afite ubumenyi bungana iki kuburyo avuga ko igisilikare cya Kagame ari icya 2 ku isi mu bisilikare bikomeye? Iyo umusilikare ufite ipeti riri mu rwego rwa Jenerali atinyuka kuvuga amagambo nk'aya, byerekana ko igisilikare cy'inkotanyi kiri kuri mutelemuko! Ese Gen. Muganga ashobora gusobanura impamvu igisikare cy'inkotanyi gifite ubushobozi nk'ubwo cyananiwe kwirukana uruyuki (FLN) Kabarebe avuga ko rukomeje kubatesha umutwe?
Mubarak Muganga aravuga ko ngo inkotanyi zarwanye n'ibihugu 11 mu ntambara ya Congo ariko ntavuga ko iyo ntambara inkotanyi zari ziyifashijwemo na Uganda, abanyamerika, Israyeli n'abandi! Mubarak Muganga ntashobora gutinyuka kuvuga uko inkotanyi zakubiswe nk'iz'akabwana k'imbwa mu mwaka w'2013 mu ntambara zarwanaga muri Congo mu izina rya M23! Dukurikije ubumenyi bucye ingabo z'inkotanyi zifite mu byerekeranye n'igisilikare, twagerageje gukora ubushakashatsi bwo ku menya uko igisilikare cy'ibihugu by'Afurika gihagaze, twasanze mu mwaka w'2017, u Rwanda rutari mu bihugu 30 bifite igisilikare gikomeye muri Afurika tutiriwe tuvuga isi yose!
Dore urutonde rwakozwe mu mwaka w'2017 rugaragaza ibihugu 30 by'Afurika bifite igisilikare gikomeye n'imyanya bifite ku isi:
- Égypte (10è mondial)
- Algérie (25è mondial)
- Ethiopie (41è mondial)
- Nigeria (43è mondial)
- Afrique du Sud (46è mondial)
- Angola (51è mondial)
- Maroc (54è mondial)
- Soudan (71è mondial)
- Libye (73è mondial)
- République Démocratique du Congo (76è mondial)
- Kenya (77è mondial)
- Tunisie (78è mondial)
- Zimbabwe (81è mondial)
- Zambie (85è mondial)
- Tchad (88è mondial)
- Ouganda (92è mondial)
- Tanzanie (96è mondial)
- Sud-Soudan (99è mondial)
- Ghana (101è mondial)
- Botswana (107è mondial)
- Mozambique (109è mondial)
- Cameroun (111è mondial)
- Niger (114e mondial)
- Côte-d’Ivoire (116e mondial)
- Mali (117e mondial)
- Congo (118e mondial)
- Madagascar (119e mondial)
- Gabon (120e mondial)
- Namibie (127e mondial)
- Somalie (128e mondial)
- République Centrafricaine (129e mondial)
- Mauritanie (130e mondial)
Sierra Leone (131e mondial).
veritasinfo