Rwanda: Ijambo ryo kwibuka jenoside ku nshuro ya 25 Bwana Faustin Twagiramungu yageneye abanyarwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Kuri uyu wa 07 Mata 2019 turibuka ku nshuro ya 25 amahano yagwiririye igihugu cyacu cy'u Rwanda. Mw’ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, indege yari itwaye perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi kw’itegeko ry’Umukuru wazo, Paul Kagame. Birazwi kandi ko iraswa ry’iyo ndege ari ryo ryabaye imbarutso y’ubwicanyi bwakurikiyeho, bukibasira cyane cyane abanyapolitiki batavuga rumwe n’ishyaka rya MRND, hamwe n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.
Iyi taliki ya 07 Mata 2019 igeze mu gihe abanyarwanda benshi bari mu gihirahiro, abari mu gihugu baracecekeshejwe ndetse abatari bake barishwe, abandi bafungiwe ubusa, cyangwa bahinduwe inkomamashyi mu gihugu cyabo gakondo. Prezida Kagame we ntahwema kwigamba nta soni, ubwicanyi yakoze kandi akomeje gukorera abanyarwanda.
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 25 itsembabwoko n'itsembatsemba ryakozwe mu Rwanda, ni ngombwa kuzirikana ko ayo mahano afite imvano. Nubwo u Rwanda rwarangwaga n’ingoma y’igitugu kuva Generali Habyarimana ahiritse muw’1973, ubutegetsi bwa Prezida Kayibanda wari waratowe n’abaturage binyuze mu nzira ya demokrasi, ibintu byarushijeho kuzamba kuva tariki ya 01/10/1990, ubwo Ingabo za FPR-Inkotanyi, zifashijwe na Prezida Museveni w’Ubugande, zagabaga igitero ku Rwanda, mu rugamba zise urwo kubohora igihugu.
Iyo ntambara niyo yagiye ihindura isura, kugera aho ishoreje kuri iryo tsembabwoko. Kugeza magingo aya, umubare w’abariguyemo nturamenyekana neza, uretse ko Leta y'u Rwanda, kubera inyungu ibifitemo, yakwije kw’isi yose ko hishwe abatutsi bagera kuri miliyoni, kandi mu by’ukuri abatutsi bari batuye u Rwanda batari bageze no ku bihumbi 700, dukurikije imibare y’Ibarura ry’igihugu ryo muri Kanama 1991, na za anketi zakozwe nyuma yaho gato na Ofisi y’igihugu ishinzwe abaturage (ONAPO).
Impamvu y’icyo gitero cyagabwe ku Rwanda ni uko impunzi zari hanze y'igihugu ubwo zifuzaga gutaha, guverinoma ya MRND na Président Habyarimana Yuvenali barabyanze, ahubwo babasabira gutura aho bari barahungiye ndetse bababwira ko u Rwanda rwuzuranye. Niyo mpamvu bafashe intwaro batera u Rwanda. Abenshi mu banyarwanda bari imbere mu gihugu, bumvaga ko nta cyagombye kubuza umunyarwanda gutaha mu gihugu cye, dore ko kuri buri wese, ari uburenganzira bw’ibanze. Ibyo byatumye igihe cy'amashyaka menshi, haragaragaye abanyapolitiki bumvaga ko gutaha kw’impunzi ari uburenganzira bwazo, butagombye kugibwaho impaka.
Intambara yashojwe na FPR-Inkotanyi, itangira yari hagati y'abasirikari gusa, ariko Paul Kagame amaze kwicisha Rwigema, intambara yahinduye isura, Inkotanyi zitangira kwica umusubizo abanyarwanda b’ingeri zose, kandi zikabikora mu buryo bw’iyicarubozo. Ibyo bikaba ari bimwe mu byatumye abanyarwanda bahungabana, bagahunga ari imbaga mu gihe cy’imirwano. Muri icyo gihe cyose intego y’agatsiko ka Paul Kagame yari iyo gufata ubutegetsi hakoreshejwe inzira zose zishoboka, kandi bakabwikubira bwose ntawe babusangiye. Demokarasi baririmbaga ntacyo yari ibabwiye, yari amagambo gusa. Kuba baracuze umugambi wo kwica Habyarimana bakanawusohoza batitaye ku nkurikizi zirimo iyicwa ry’abitwaga ibyitso byabo, byerekana ko nta kindi cyari kibashishikaje, uretse kwigarurira ubutegetsi bw’u Rwanda, kabone n’iyo babugeraho hatembye imivo y’amaraso.
Biratangaje cyane kubona ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwihanukira bukemeza ko mu Rwanda habayeho genocide yakorewe Abatutsi gusa. Nyamara birazwi neza ko hari abishwe bazira kuba Abatutsi, bishwe n'interahamwe, hakaba ndetse n'Abahutu bishwe bazira ko ari Abahutu, bishwe n'inkotanyi, ibyo bikaba byitwa Itsembabwoko. Hakaba n'abahutu ndetse n’abatutsi, cyane cyane abanyepolitiki, bishwe bazira ibitekerezo byabo, ibyo bikitwa itsemba-tsemba.
Ubwo bwicanyi ndengakamere bwashobotse kubera ko FPR yari yaracengeye urubyiruko rw’abahutu n'abatutsi rwari mu mashyaka, maze aho gukurikira intego z’amashyaka yabo, ahubwo bagakora amahano batumwe n’Inkotanyi, zabizezaga ibitangaza by’uko nizifata igihugu, zizabasangiza ku byiza byacyo.
Nubwo Paul Kagame n’agatsiko ke bari bazi neza umwuka mubi wari mu gihugu wagaragazaga ko kwica Prezida byateza ubwicanyi ndengakamere, ntabwo byababujije gukomeza umugambi mubisha bari bariyemeje, wo gutangaho ibitambo Abatutsi bari mu Rwanda. Nta gushidikanya ko bishe Habyarimana bagamje gusembura urubyiruko rw’ interahamwe za MRND ngo rwirohe mu bwicanyi bw’abatutsi, bityo Inkotanyi zibe zibonye impamvu yo kûbura imirwano yari yarahagaritswe n’amasezerano ya Arusha.
Aha twakwibutsa ko Interahamwe zari zigizwe n’abahutu n’abatutsi, cyane cyane ko Kajuga Robert waziyoboraga ku rwego rw’igihugu yari Umututsi. Bigomba rero kumvikana ko ubwicanyi bwatijwe umurindi na bamwe mu basirikare ba FPR, babifashijwemo n’urubyiruko rw'interahamwe zari ziyobowe n’uyu Kajuga Robert.
Twakwibutsa kandi ko hashyizweho za bariyeri ziriho Interahamwe zivanze n'inkotanyi ziyoberanyaga, abafatiwe kuri izo bariyeri bakicwa maze imirambo igatengwa umurundo, kugirango byorohe kuyifotora, byaba mu buryo busanzwe cyangwa ubw’amafoto yafatwaga n’ibyogajuru, hagamijwe ko isi yose ibona ubugome bukabije byitwaga ko buri gukorwa n’Abahutu.
Ayo mahano yabaye amahanga arebera. Uko ibyogajuru byafotoraga imirambo, ni nako Inkotanyi zazengurukaga amahanga, zibuza uwatabara, kuko zatinyaga ko ubutabazi mpuzamahanga bwabangamira umugambi wazo wo gufata igihugu. Kimwe mu bimenyetso simusiga cy’ubwo bugome bw’Inkotanyi, ni ibaruwa FPR yandikiye LONI taliki 30 Mata 1994, ivuga ko idashaka ingabo za LONI zo guhagarika ubwicanyi, ko ngo FPR ubwayo izabyikorera.
Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n'Ubwongereza, bakomeje gushyigikira gahunda ya FPR batitaye ku bwicanyi ndengakamere bw’abasivile b’abahutu FPR yagendaga yica mu kivunge, ikabupfobya ibwita ibikorwa byo kwihôrera. Ibi bakaba barabikoraga kandi nta n’uri kubarwanya, kubera ko Leta ya Habyarimana yari yaramaze gufatirwa embargo na mbere y’uko yicwa. Abahutu benshi rero barishwe bazira gusa kuba ari Abahutu, haba igihe cy’intambara, haba na nyuma yayo, ariko FPR ikora iboshoboka byose kugira ngo Genocide yakorewe Abahutu itavugwa. Muri iyo nkubiri kandi FPR yamye iharanira kumvikanisha mu mahanga ko hishwe abatutsi gusa, kugira ngo byumvikane ko Kagame ari umucunguzi w’abatutsi, kandi nyamara ari we wakojeje agati mu ntozi, ubwo yicaga Prezida Habyarimana. Ni muri ubwo buryo bw’ikinyoma n’ubugome, inyito y'itsembabwoko n'itsembatsemba yari yarahawe amahano yabaye mu Rwanda muri 1994, FPR yayisimbuje inyito ya “genocide yakorewe Abatutsi”. Kuva icyo gihe, umuntu wese ugerageje kuvuga inyito ya nyayo, akitwa ko ari umujenosideri cyangwa ko apfobya Genocide.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Iyi myaka 25 ishize FPR irwana no gupfukirana ukuri kose ku bwicanyi bwashegeshe u Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi”, ishatse mu by’ukuri kumvikanisha ko Abatutsi ari bo bonyine bishwe. Ikindi kibabaje ni uko Abatutsi ari bo bonyine bemerewe kwibuka ababo bishwe. Ariko ntihakagire abibeshya ko ibyo byose FPR na Kagame babikorera urukundo baba bafitiye Abatutsi. Ahubwo ni uburyo bwo kubahuma amaso, ngo batamenya ko FPR ifite uruhare mw’iyicwa rya bene wabo babarizwaga mu Rwanda muri 1994. Abatutsi bose biswe Abacikacumu, kandi nibo bonyine bagenerwa ubufasha, ari ubuva mu mahanga, ari n’ubutangwa na Leta, bikitwa ko ari ukubahoza amarira. Abenshi muri bo bagizwe ibikoresho bya DMI, bagashorwa muri gahunda za FPR zo gukorera ubugome Abahutu, bitwa ko ari abanzi babo.
Abahutu, muri iyi myaka 25 ishize, baracecekeshejwe, uvuze akagerekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Genocide, cyangwa icyo gupfobya Genocide. Abahutu babuze ababo nta burenganzira bafite bwo kubibuka, ndetse ibisigazwa by’abishwe byose byitwa iby’abatutsi, nk’aho nta bahutu bishwe ! Ni akumiro !
Tuboneyeho umwanya wo gushimira Abacikacumu nyirizina bashishoje, bagatahura amayeri ya FPR-Kagame, bakitandukanya n’imigambi mibisha ibangamiye ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ari ababigaragaje bashinjura imfungwa zabeshyewe ibyaha, ari n’abemeye ku mugaragaro ko Abahutu ari abavandimwe babo, kandi ko bari babanye neza nabo mbere y’uko Inkotanyi zitera igihugu.
Ikindi kimenyetso cy’uko ukuri gukomeje gupfukiranwa, ni uko FPR-Kagame itemera ko hakorwa ubushakashatsi butabogamye ku mateka y’u Rwanda no ku birubamo muri iki gihe, cyane cyane ku birebana n’ubwicanyi bwa Kagame n’ingoma ye. Ibyo ariko ntibyabujije bamwe mu Bashakashatsi b’abanyamwuga, nka Filip Reyntjens, Charles Onana, Judi River, n’abandi, kwegeranya ibimenyetso bigaragaza ko na FPR yakoze mu Rwanda no muri Kongo, ubwicanyi bwakwitwa genocide y’abahutu. Hari n’imyanzuro yashyizwe ahagaragara na LONI n’indi miryango mpuzamahanga, nka Mapping Report cyangwa Rwanda’s untold story documentary, nayo itunga agatoki ubwicanyi bwa Kagame n’ingabo ze; tukaba twizeye ko amaherezo ukuri kuzatsinda ikinyoma, Kagame n’abandi bicanyi ba FPR-Inkotanyi bagashyikirizwa inkiko, zikabakanira urubakwiye.
Gupfukirana ukuri bihishe kandi umugambi mubisha wa FPR-Kagame wo kuvutsa uburenganzira bwabo, abenshi mu bana b’u Rwanda, no kubaheza mu bucakara. Koko rero, ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe bwagizwe iturufu yo kugundira ubutegetsi kw’ababufashe muri 1994. Kugira ngo uwo mugambi bawugereho, byabaye ngombwa gucuruza ikinyoma cy’uko Abahutu bose ari abicanyi, ko bongeye gutegeka barimbura Abatutsi, bityo Abatutsi bakaba bagomba kuguma ku butegetsi kugira ngo umutekano wabo udahungabana. Ikibabaje ni uko iyo ngengabitekerezo-mvanguramoko yagiye icengezwa mu rubyiruko rw’Abahutu, abasore n’inkumi bagategekwa kwemera ibyaha byakozwe na bene wabo no kubisabira imbabazi, hagamijwe mu by’ukuri kubaheza mu bucakara, buzira kugira ijambo n’uburenganzira mu gihugu cyabo, nk’uko byari bimeze ku bakurambere babo, mbere ya revolisiyo yo muri 1959.
Mu kurangiza, mw’izina ry’ishyaka RDI Rwanda Rwiza mbereye umuyobozi, no mw’izina ry’Abanyarwanda baharanira ukuri, ubumwe n’ubutabera, nongeye kwamagana nivuye inyuma, ubugome n’uburiganya ndengakamere bukomeje kuranga Ubutegetsi bwa FPR-Kagame, buvangura nta soni inzirakarengane zaguye mu mahano twibuka ku nshuro ya 25. Turamagana kandi ivangura rikorerwa Abanyarwanda, ari abahejejwe ishyanga mu buhunzi, ari n’abagizwe abacakara imbere mu gihugu.
Kugira ngo igihugu cyacu kizanzamuke, ni ngombwa ko urubyiruko rw’u Rwanda rusobanukirwa n’amateka y’igihugu cyacu uko ateye nyirizina, rukima amatwi ibinyoma bya Kagame n’abambari be, bashishikajwe no guheza imbaga mw’icuraburindi rya «humuriza nkuyobore». Abanyarwanda bose nibashiruke ubwoba, bitabire ibikorwa byose biganisha ku mpinduka izatuma AbaturaRwanda babana mu gihugu cyabo mu bumwe n’ubwumvikane, nta vangura iryo ari ryo ryose, kandi nta cyo bishisha, haba ku mutekano bwite wabo, haba no mu byo kwiteza imbere mu mibereho yabo.
Harakabaho u Rwanda !
Harakabaho ubumwe bw’Abanyarwanda !
Harakabaho umubano mu bantu !
Bikorewe i Buruseli, kuwa 06 Mata 2019

Fausti TWAGIRAMUNGU
Président w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza