Rwanda : Ese Paul Kagame afitiye impuhwe abarwanyi ba FLN bahanganye nawe muri Nyungwe?

Publié le par veritas

Intambara Kagame yashoje ku Rwanda ikarangizwa na jenoside abona agomba kuyikomeza! Azahagarara ryari?

Intambara Kagame yashoje ku Rwanda ikarangizwa na jenoside abona agomba kuyikomeza! Azahagarara ryari?

Abagabo babiri barimo basangira urwagwa mu kabari, bamaze gusinda barashyamirana maze bafatana mu mashati bararwana; abantu bari hafi aho bashaka kubakiza ariko aba bagabo bombi bababera imbamba kuko bari bafitanye umujinya w'umuranduranzuzi! Muri uko kugundagurana, umugabo umwe yagiye hejuru yundi aramuniga! Nibwo umugabo warimo kunigwa yatabazaga abari baje kureba iyo mirwano, maze agira ati : "Niba mutadukijije vuba, uyu mugabo undi hejuru ndamwica!"

Mu muhango wo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda ku nshuro ya 25 ku cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, Paul Kagame yibukije abantu bamutegaga amatwi, ko imbaraga zo kwica yagaragaje mu ntambara yashoye ku Rwanda kuva  mu mwaka w'1990 , muri iki gihe ziyongereye cyane! Iyo ntambara Kagame yashoje ku Rwanda yashojwe na jenoside ariko akaba yigira umwere akavuga ko nta ruhare afite muri iyo jenoside!  Kagame akaba avuga ko no muri ibi bihe turimo yiteguye gukora indi jenoside niba hari abantu batinyutse kumurwanya! Kagame yabivuze muri aya magambo, yagize ati:

"Abari hano cyangwa hanze batekereza ko igihugu cyacu kitanyuze mu bibi bihagije bakongera gushaka guhangana natwe, mu kurengera bariya bana mwabonye n'igihugu cyacu, ndashaka kubabwira ko tuzakomeza guhangana mu buryo bwagutse. Umutima wo guhangana uracyaturimo, ibyabaye hano ntibizongera kubaho na rimwe... Turashaka amahoro ariko nta mwanzi ugomba gusuzugura imbaraga zihambaye z'abanyarwanda zashibutse mu byo twanyuzemo. Nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kongera guhanganisha abanyarwanda ukundi. Aya mateka ntazisubiramo. Ni uko twiyemeje."

Iyi mvugo ya Kagame yerekana ko yarageze iyo yajyaga! Ubwo yateraga u Rwanda Kagame yari umusilikare mukuru ufite ipeti rya Major mu ngabo za Uganda. Inkotanyi nyinshi kimwe na Kagame zari mu ngabo za Uganda ariko zihuje umugambi wo kugaba igitero ku Rwanda zikica abarurimo maze zikarwigarurira kandi zabigezeho. Izo nkotanyi zari zifashwe neza mu ngabo za Uganda ndetse zifite n'ubwenegihugu bwa Uganda, icyari gishishikaje izo nkotanyi akaba ari ugufata igihugu cy'u Rwanda gusa! Muri iki gihe ariko izo nkotanyi zimaze imyaka irenga 25 zizerera, nta bigo bya gisilikare zibamo, inyinshi zarapfuye,izindi zahunze Kagame, izisigaye zikaba ari imfungwa n'abasaza! Intego ya "songa mbere mpaka Nyamijosi" yarazimye! Inyinshi mu ngabo z'inkotanyi Kagame afite muri iki gihe ni urubyiruko rukeneye amahoro no kubaho mu buzima busanzwe nk'uko bigenda mu bindi bihugu, nta morale rufite yo gupfira Kagame!

Mu kiganiro Kagame yagiranye n'abanyamakuru mu Rwanda kuwa mbere taliki 8 Mata 2019 yavuze ko agiye kumarira ku icumu abana b'abanyarwanda  yagize impfubyi, abo bana bakaba bamaze imyaka 25 bahigwa bukware mu mashyamba ya Congo. Abo bana b'abanyarwanda bakaba bahigwa n'ingabo z'inkotanyi zifatanyije n'ingabo za Congo ndetse n'ingabo za Loni (ONU). Muri icyo kiganiro Kagame akaba yaremeye ku mugaragaro ko ari kurwana n'abo bana b'abanyarwanda yagize impfubyi mu ishyamba rya Nyungwe. Kagame akaba avuga ko igihugu ari icye n'agatsiko ke , ko uzamutunga urutoki wese ashaka kuza mu gihugu cyamubyaye azamurimburana n'imizi yose! Kagame yabivuze muri aya magambo , yagize ati:

"... Ibyo navuze byose biri muri icyo gitekerezo ko abantu batekereza kuzana intambara ku Rwanda, narababwiye nti bagomba no kumenya ibibazo bibategereje nibabikora. Muzabumva bavuga intambara ndetse no muri icyo kibazo cya Nyungwe, nukurikirana uzabona ku mbuga nkoranyambaga abantu bishima uburyo ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu, ntekereza ko ibyo aba ari ibihita, abo bantu ntabwo bazi ibyo bavuga."

Iri jambo rya Kagame ririmo ritabaza nk'uriya mugabo barimo baniga maze agatabaza avuga ko niba batabakijije ari bwice uri ku muniga! Bariya bana bahanganye na Paul Kagame muri Nyungwe bavukiye mu mashyamba ya Congo bahigwa na Kagame, kuba bagihumeka ntabwo ari ubushake bwa Kagame! Urubyiruko rw'abanyarwanda ruri muri Congo rufite uburenganzira ntayegayezwa bwo gutaha mu gihugu cyabo kandi mu cyubahiro. Kagame yavuze ko intambara ikorwa igihe inzira zose zifunze, yiyibagije ko mu mwaka w'2010 ari mu gihugu cy'Ububiligi yavuze ko nta nzira nimwe ihari yo kumukura ku butegetsi!

Nk'uko nawe yabyivugiye, inzira isigaye ni imwe gusa y'intambara! Mu gihe inkotanyi zari zifite intego ya "Songa mbere mpaka Nyamijosi (Nyamirambo)", urubyiruko rwabujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo na Kagame ruri hanze y'igihugu n'imbere mu gihugu rufite intego igira iti: "Tugomba kugira uburenganzira mu gihugu cyacu cyangwa se tugapfa tugashira ( la mort ou la patrie)". Ibyo Kagame yakwigira byose, ntabwo azatsinda urwo rubyiruko rwiyemeje guharanira impinduka mu gihugu cyabo! "Kimwe n'uko nta muntu ushobora kubuza inda kuvuka, ninako nta muntu n'umwe ushobora kubuza umwenegihugu gusubira mu gihugu cye"!

Imyaka 25 Kagame amaze ku butegetsi yica agakiza irahagije, abana b'abanyarwanda bahagurukiye guhindura ibintu batitaye ku maganya n'iterabwoba rya Kagame, abanyarwanda bose bagomba gushyigikira abo bana babo bagasubira mu gihugu cyabo maze u Rwanda rukabona gutemba amata n'ubuki!

Harakabaho u Rwanda n'abanyarwanda.

veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Ibyo murimo murabeshya impumyi
Répondre
A
Time for moms: Ubundi umubyeyi nyamubyeyi arahaguruka agatabariza ABANA. Ibi nibyo byakozwe SUDAN.

TURASABA ABAMAMA BAHANO IWACU I RDA GUHAGURUKA FOR A TRUE REVOLUTION.

Vive DIANE
Vive INGABIRE
Vive ADELINE
Vice Esperance
Vive Denise SANEZA
Vive ABAPFAKAZI BOSE Polo Kagame yagize uko babayeho.

VUBA TURABYINA INTSINZI NYAYO INGOMA YAGAHOTORO IDUHEJEJE MURI IYIGEREZA TUYISEZERERE.

https://amp.theage.com.au/world/africa/woman-in-white-goes-viral-as-symbol-for-sudan-s-uprising-20190411-p51d4k.html
Répondre
W
Amerika yateye inkunga abaturage ba Sudani, ibonye imyigarambyo yabaturage ba Sudani ifashe indi ntera yo kweguza Bashir president wa Sudan.
Abanyarwanda bati akimuhana kaza imvura ihise. Abaturage ba Sudani bikuyeho igitugu izuba riva naho abatera - gipindi amerika baza imvura ihise.
Naho se mwe Banyarwanda mutegereje iki?
Gusoma amadiskuru mu bihugu byabandi za Burayi na Amerika? Kwambara amakoti? Gushinga amashyaka meshi cyane namashyirahamwe mubihugu byabandi?
Kwiyita abo mutaribo. Ba Ntabwenge gusa.
Abanyarwanda bateye kwibazaho cyane.
Répondre
S
OYA WIVUMA abasoma amadisikuru nibindi. RWABUJINDIRI arabiziko ishyamba atari ryeru. Ubu yuriye indege yerekeza iyo ntazi ariko ashobora kutagaruka.

Ibingira ngo umugore we yafatiwe kuri Airport ahunze....

Ubu imiryango ikomeye iriguhungisha abayo.

FLN nayo irikwisuganya

Ngo KENYA Yirukanye Ambassador wa u Rda

Kagame yafunze imipaka ajugunya imfunguzo

Ingabo ziriguhuzagurika ntizizi niba ari izigihugu cg umuntu,

Abaturanyi bose (Burundi, TNZ, KENYA, UGDA, DRC) Ntawujuvuga rumwe nariya Mabandi ya Mafia - terrorists yayogoje akarere kose none ngo ageze no ho ibwotamasimbi.

UBU SE URABONA FPR ITARANGIYE IGISIGAYE SUKO ABATURAGE BAMANUKA HARIYA KUMUHIMA BEREKEZA - NYABUGOGO - REMERA Bati: BYE BYE Polo!

K.P nawe arabizi aziko ruri kumugera amajanja. Ba Kavarebe barikwibaza ukuntu BAGIYE KURANGIRIZA UBUZIMA MURI MABUSO.

Dan Munyuza we NI ITAMA RIMWE KUKO ABO YAHEKUYE NTAZABAKIRWA naho umwe yafata 1cm.

RERO CHANGE IS KNOCKING RUGWIRO'S DOORS.

Ubu hagiye kuza Umugenerari muzima maze agire ati: ITANGAZO:

ITEGEKO-NSHINGA RYARAVOGEREWE.
UBUTEGETSI BUSUBIJWE RUBANDA.
ABAFUNGIYE UBUSA BOSE HANZE.

INGABO MUJYE MUBIGO BYANYU.

Polo afatwe ABAZWE IBYA RUBANDA UBUNDI AKUBITWE INTAHE MUMUTWE.

PEACE IN RDA.

General XYZ.

SIKERA.

https://www.theguardian.com/world/2019/apr/11/sudan-army-ousts-bashir-after-30-years-in-power
M
NTUBAGAYE BOSE, MURI POLITIKE INSINZI IRAGARAGARA ,HASIGAYE KUBYAGISIRIKARI NKANDI NABYO HARI ABATANGIYE (FLN) NABATURAGE MURWANDA TURATEGEREJE ABATANGIRA TUKABAFASHA .
B
Sha Polo we niwowe utahiwe kabisa.

http://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/sudani-perezida-bashir-yeguye-abuzwa-gusohoka-mu-rugo
Répondre
K
Fln erega iri aho inyuma !! imyaka uriya nawe yarategetse ni myinshi irarenze. ni nka kariya kabwa kamaze 25 katwica . nako ariko ntibigeza ejo 2021 tutagaciye utubya. Nka Zimbabwe abaturage babifashijwemo n'ingabo nka kuriya kwa sudan nabo bakuyeho Mugabe. gusa ntiyigeze afungwa na Bashir kuko ni mzee wa Taifa. nubu kabisa ntawamukuye mu icumbi rye aridegembya ndetse tujya tumwumva akoresha conference de presse agaya uwamusimbuye . ngiyo Democratie ureke iby'iriya mbwa yishe ikanagera aho yica Anselme Mutuyimana ngo ni uko yanze ubwidishyi bwayo
S
Niba atari igihuha byaba ari byiza Billy Ndengeye afunze. Byibuze Ange na Cyomora bakumva uburyo se arenganya abantu benshi uhereye kunkoramutima ze ziri kuborera muru gereza zizira ubusa. Ange yakumva uburyo abakobwa bafite imyaka nkiye base bafunzwe abandi bakaba barishwe none future yabo ikaba yarangiritse. Tubitege amaso
Répondre

Ariko se ntimukabeshye isi yose irabizi ko mwihoreye bikomeye! Na nubu kandi birahari . Ubwo rero uretse igipindi nta kwiyunga cg ubumwe bihari.
Répondre
D
URUPFU RWA AKEXIA MUPENDE RURAZA KURIKORA.

UMUGABO WA ANGE KAGAME KA RUTAGAMBWA NA KANJOGERA NGO ARI I KAMI ARAFUNZE KUBETA SEBUKWE YISHE ALEXIA MUPENDE

MBIBUBA....

MUZIKORA MUNDA. MUKANYA SEZIBERA ARAVUGA KO NABO BISHWE NA HABYARIMANA BABISANZE MUGATABO KUMEZA KWA KINANI.

AMARASO NIMABI.

IBUKA NANJYE NIBUKE

DORE NGO BILLY NDENGEYINGOMA ARI I KAMI BAMBE.

BURI POLO NIHO YARI KUJYANA MA GASANA WENDAGA MURUTUBARWE JANETI IYO AGARUKA?

POLO WE BIBILIYA YA ADELINE IGUKOZEHO.

UMUNIHO WAMARASO YABACU URAZA KUGUTA KUGASI.

https://rugali.com/bertrand-ndengeyingoma-arafunzwe-azira-kuvuga-nabi-kagame-kubera-agahinda-yatewe-niyicwa-rya-alexia-mupende/

POLE SANA BILLY NIBYO BYO GUSHAKA MUMPYISI ZIGIZE INTAMA.

https://rugali.com/bertrand-ndengeyingoma-arafunzwe-azira-kuvuga-nabi-kagame-kubera-agahinda-yatewe-niyicwa-rya-alexia-mupende/
Répondre
K
Mu Rwanda habaye génocides zatumye hapfa abatutsi n'abahutu. Bivugwa ko interahamwe zishe abantu mu minsi 100. Biragaragara ko FPR yishe abahutu kuva 1990 kugeza 2019 ariko noneho ikaba yadukiriye n'abatutsi bamwe bayifashije kugera ku butegetsi inyuze mu mivu y'amaraso.(Rwigara,Rwabukamba,Gasakure,Mucyo, Kaber Assiel....). FPR ntiyishe mu Rwanda gusa kuko muri RDC habarurwa abantu bagera kuri 8.000.000 bishwe nayo. Kagame rero nta soni agira, reba abaturanyi be bose barangije kumuzenguruka , nta n'umwe waje kumufasha kwibuka ibinyoma, muri babandi 13 bari bategerejwe haje batatu gusa! rero kagame niyemere ko imyaka 25 amaze ku butegetsi ntacyo yagejejeho abanyarwanda, amazu meza ntabwo aribwa!Kagame niyitegure kugezwa imbere y'ubutabera nagira Imana yayindi atemera.
Répondre
M
HARI UDUCE AHO BURIWESE WATUBAYEMO YAGUHA UBUHAMYA BW,ABAPFU BINZIRAKARENGANE BISHWE N,INKOTANYI YABONYE AHO N,I BYUMBA,GISENYI RUHENGERI,MU NKAMBI I KIBEHO,N,ABAGEZE TINGITINGI .
Répondre
R
https://ihame.org/amakuru-perezida-paulo-kagame-afite-atumye-akora-impinduka-mu-gisirikare/
Répondre
M
@Karamira. Jya wubaha abantu bavugisha ukuri kukagukurugutura mu matwi wabura ibyo usubiza ugstukana. Biragaragara ko ibitutsi wabivanye mu gashino ka nyoko. Uzabisubizeyo rero hanyuma ubone kuza kwasama hano ngo urarwanya ukuri. Urumva wa ntarahamwe we isa no munsi y'amabya ya se? Icyo Ka avuze kitari ukuri Ni ikihe? Gafate nyoko ku ngufu umuswere acuramye
Répondre
K
mugabo nako mubwa wa kinyendaro we , ceceka ufunge uwo mwoyo wawe ngo ni umunwa. vuba aha usasobanukirwa uko kuri uvuga uko kumeze. nzaguca ububya wa gicucu we
B
Mana!
Aba bantu bishwe rubozo ku buryo Inkotanyi zigomba kuza kubaterura no kubafasha kugenda, ngo batagwa hasi.

None mu Rwanda nta MAPINGU abamo?

La lutte continue. Ubugome.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-bazeye-na-lt-col-abega-bari-abayobozi-muri-fdlr-bafungwa
Répondre
A
Dore ko ubavura ijisho bakarigukanurira , Fils bazeye forgeron sans marteau alias La forge na Mugenzi we barifuza kujya Mutobo hamwe mwita Prison . Nti munyumve nabi, jye numva Prison Ali benshi bahurira hano bahutagura ibigambo nyuma y'Igihe gito ukabona abatukaga Igihe.com Igihe gihunduye Igihe cyabo mu gihe abandi bavuga buli gihe bati ibihe biha ibindi.
Nk'uyu Nkaka koko Bazeye mwenenyina wa colonel Nkundiye waguye iyo za nyabihu yishwe n'inyenzi , iyo aza kuzibona yali kuziteka mu nkono. Nako yarabikoze Igihe cyose yarwanaga nazo. Ariko nimurebe uko basa . Barakeye cyane . Umuvugizi wa FDLR mushya tumutegerejanye ubwuzu.
Niyo mwapinga Kagame mujye mumenya ko abasumba muli buli kimwe cyose. Haba ubushobozi , ibintu n'abantu.
Harubwo umuntu akwiye kujya yemera . Ubuhanga si Phd. Ariyo nta muntu wize Kaminuza cg padiri wakwemera ko umwami Salomon ko yali umuhanga cyane ntawe uzi niveau ye y'ishuli ...
Répondre
U
Mbere y'ubukoloni, abahutu ni bo bayoboraga igice kinini cy'u Rwanda.

Intara zayoborwaga n'abahutu: Gisenyi, Ruhengeri, Byumba, Cyangugu, Kibuye, igice cya Kibungo n'igice cy'Umutara.

Mbere y'ubukoloni, abatutsi bayoboraga agace gato cyane k'u Rwanda kari kagizwe na Gitarama, Butare, Gikongoro n'agace ka Kigali. Ako gace kitwaga "Zone centrale" cyangwa "zone des Banyinyiginya".
Répondre
K
Hanyuma ibyo bikaba bikumariye iki se?
K
Reka musebye President Kagame Ni uko yababereye umuntu muzima akabuza Inkotanyi kwihorera Kandi zarabatsinze zigasanga imiryango y'abasore b'Inkotanyi mwayimaze. Agahitamo gukoresha ubutabera Aho kwihorera. Iyo aza kuba igicucu nkamwe yari kubamaraho ubu bugambo muza kunwigira hano ntabwo muba muvuga.
Répondre
K
genda wa kanyenzi we ngo ni ka. uzatege ibyo bitwi byawe wumve amagambo umutware wa bene rupfu yavuze ubwo yavugaga " ibihe bihinduka vuba ntitwashoboye gukora ibihagije ." kubaho k'umushwi si impuhwe z'agaca. natege kariya gahanga Fln iraje ikamene wa mbwa we w'inyenzi
I
Muri 1994 interahamwe zishe mumezi 3 inyenzi inkotanyi zimaze imyaka 25 zica bose kimwe ariko inyenzi zo zirakabije zitunzwe n'amaraso kuko zitunamura icumu
Répondre

Wowe uzajye ubeshya ba Ibingira baturutse i Nakivale, batarabona lampe electrique, bazi itadodowa.

Etadowa nimucyimanya?

L'Allemagne est une puissance, byadutangaza, ingegera ziramutse zinjiye muri computers zayo.

Hari indi mpamvu.

Sorry.
Répondre
J
Perezida Kagame ati:

"Abari hano cyangwa hanze batekereza ko igihugu cyacu kitanyuze mu bibi bihagije bakongera gushaka guhangana natwe, mu kurengera bariya bana mwabonye n'igihugu cyacu, ndashaka kubabwira ko tuzakomeza guhangana mu buryo bwagutse. Umutima wo guhangana uracyaturimo, ibyabaye hano ntibizongera kubaho na rimwe... Turashaka amahoro ariko nta mwanzi ugomba gusuzugura imbaraga zihambaye z'abanyarwanda zashibutse mu byo twanyuzemo. Nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kongera guhanganisha abanyarwanda ukundi. Aya mateka ntazisubiramo. Ni uko twiyemeje."

Nibyo ntabwo abeshya. Isomo twese twararyumvise, uretse les désequilibrés mentaux.

URwanda rushobora gukomeza kuba URwanda, nta systeme RPF. Nta yindi jyenosayidi izongera kuba mu Rwanda.
RPF igeregeza kwongera kutuzanira wa mutego wo muri 1994, ishyigikira amacakubiri, ishyigikira apartheid mu gihugu...kugirango AMOKO YANGANE, ibone uko isoza umugambi wayo yatangiye muri 1990.
Nyamara, IMANA niyo NKURU. Abicanyi nibo bigira abatagatifu, ni nabo bigira Abatabazi.
Imitwe yanyu turayizi di!
Répondre
I
Zigira amayeri menshi????inkotanyi major Rutayomba kuri radiyo itahuka bayibajije icyo ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda yazize, isubiza ko mu Rwanda ba ambassadeurs bose babacomekaho udutavu two kubaneka. Ngo amahoteli yose yuzuyemo za camera ku buryo iyo mugeze ku ngingo byose babifotora bakazagukorera chantage iyo hari icyo ubangiye! Uriya ambasaderi birukanye we ngo yaba yari yarabananiye kugeza ubwo haje umukobwa bari baziranye w’Umurundikazi uba mu Budage. Ngo bashatse ko abafasha kwigarurira uwo mu ambasaderi arabatsembera, ari nako abimugezaho. Yanze baramwica bamunyuza mu idirishya rya Hoteli ngo yahanutse! Ngo ambassadeur agahinda karamwica ashishimura raporo ivuga uko situation imeze mu Rwanda. Ibisambo by’i Kigali byinjira muri boîte ye ya email (violation des Conventions diplomatiques) bibona ibyo yanditse! Nguko uko Kigali yamuhambirije shishi itabona! Rutayomba yongeyeho ko Kigali yirirwa ijagajaga muri za boîtes e-mails z’abantu ????????
Répondre

Ntimugakomeze kwiyambika ubusa!!
Muzambwire mubyukuri niba kureba umupira ari ikosa rifunga umuntu??Kubaka inzu se byo ni irihe kosa??Ese iramutse yendaga kubagwaho bakayisana kugirango itagira abo igwira ikongera guhekura igihugu yongera imfu ku zatewe na genoside ahubwo abo ntibaba bakwiye gushimwa kuko barengeye amagara yabantu??
Hanyuma se kureba umupira byo bitwaye iki??Nsobola kuba narahekuwe na genodisi nkareba umupira kugirango niyibagize akababaro!! Hanyuma se guhora mu gahinda kadashira byo binyungura iki hari ubwo abange bapfuye bagaruka kuko niriwe nigunze cg nihebye, niyanze, mpekenyera amenyo abahisi babagenzi mbareba ikijisho??
Iyo muvuga kwiyubaka, kureba ejo hazaza, kudaheranwa nagahinda , kubabarira, kwiyunga muba mushatse kuvuga iki kandi mugaruka mukatubwira ngo"Ibuka maze wibutse nuwari agiye kwibagirwa"!!! Uko niko kudaheranwa nagahinda mwigisha??
Ndamutse mfite igisebe ku kuguru maze buri mwaka ukongera ugafata igiti ugatikuramo ukavuruga ukeka ko wambeshya ngo ubwo uba unyifuriza gukira??
Iyo bafashe inka bakayibagira mu maso yizindi nka birayinezeza??guhora mutoragura abantu ngo bagye kureba "imibiri" yababo bibuka( kandi mubizi ko mubyukuri atari imibiri) mwumva uwabona uko akwepa akirebera umupira yaba ataruta??
Ese kuri genosidi yabayahudi nabo ni kuriya babigenza( muzi kandi ngo ko zisa da!!) Umuyahudi basanga yubaka inzu cg areba umupira nawe yafungwa!!!
Ikindi ni uko hari nabatabyumva kimwe! Nzi urugo rwarokoye abatutsi 19 bararokoka.igitangaje ni uko umwe mubarokokeye aho yashoreye abudufuni bagahonda abasore 4 na mzee wo muri urwo rugo nanubu ntanumwe wabihaniwe!!ubwo se nkabantu bo muri urwo rugo wabarenganya bagiye kwirebera umupira wa Arsenal??None se nkabo bo bibuke nde bareke nde????mu minsi 100 yibikorwa byo kwibuka byibuze muzashireho isaha imwe yo kwibuka abo bahonzwe udufuni nabo ntavuze!!!
Répondre
V
BYE BYE POLO....

Nk'uko nawe yabyivugiye, inzira isigaye ni imwe gusa y'intambara! Mu gihe inkotanyi zari zifite intego ya "Songa mbere mpaka Nyamijosi (Nyamirambo)", urubyiruko rwabujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo na Kagame ruri hanze y'igihugu n'imbere mu gihugu rufite intego igira iti: "Tugomba kugira uburenganzira mu gihugu cyacu cyangwa se tugapfa tugashira ( la mort ou la patrie)". Ibyo Kagame yakwigira byose, ntabwo azatsinda urwo rubyiruko rwiyemeje guharanira impinduka mu gihugu cyabo! "Kimwe n'uko nta muntu ushobora kubuza inda kuvuka, ninako nta muntu n'umwe ushobora kubuza umwenegihugu gusubira mu gihugu cye

MRCD
FLN
Répondre
R
Polo ka RUTAGAMBWA aragana he? Yavuze ko ntaho banyura. Yaragipfuye atwara Fils Bazeyi none bigiye kumukoraho.
ESE POLO ARAHUNGAAA BIRAGENDA BITE?
Kandi Polo abahungu be ntibatuma ahunga.

M7 YIGEZE KUVUGA NGO: IGIHATO GISHYIRWAMO N INYUNDO KIKAVANWAMO NINDI NYUNDO.

M7 yashyizemo Ririyashyano akoresheje imbunda agite kurikuzamo andi MAHILI (ubuhiri). Ikibazo rirajyahe?

Ngo yizeye France harya? Haaaa bagupfunyikiye amazi.

DORE

https://rugali.com/abanyarwanda-mu-rwanda-bari-guhungira-uganda-kubera-inzara-no-gufunga-imipaka/
Répondre
G
Uyureba kagame ukuntuyitaka yigirintungane umuntu mwiza ariwenyirabayazana wintambara mukarere muri 2015 Narindi INYANZA Mbona ibifaru byinshi namamodokayuzuye ABASIRIKARE Mbaza uwotwarikumwe ahobigi abwikobigiye IBURUNDI BYANYUZE INYARUGURU NO KURUHERU Ahegereye UMUPAKA Baterayo nikobasanze bahagazeneza . Ubuhabaharatikiriye benshi.
Répondre
J
NTA GENOCIDE YABAYE MU RWANDA MU 1994

Nshingiye Ku nyandiko ya Prof Charles Charles Kambanda ibyabaye mu Rwanda 94 ntago byujuje ibisabwa ngo byitwe Genocide Ku mpamvu zikurikira:

1. Nta bwoko bwikorera Genocide kdi mu Rwanda 94 abishe abatutsi siko bose bari abahutu, hari ibimenyetso simusiga byerekana ko bamwe mu bishe abatutsi nabo ubwabo bari abatutsi, urugero Robert Kajuga wari umukuru w'interahamwe yari umututsi kdi na Kagame yacengeje abasoda be mu nterahamwe maze bakora hasi bivuye inyuma gutsemba bene wabo

2. Nta Genocide ibaho itateguwe kdi kugeza ubu ntako Kagame n'abanyamerika batagize ngo bagereke urusyo kuri Les Fars ariko nanubu byaranze

3. Ubwicanyi bwatangiye indege ikimara guhanurwa, bityo ntibihuje n'ubwenge kwiyumvisha ukuntu Genocide yaba yarapanzwe mu masaha 5 gusa

5. Les Fars yambuwe intwari na UN mu gihe Ku rundi ruhande FPR yo yahawe intwaro nyinshi kdi ziremereye ndetse n'abacanshuro bo kuyifasha, bityo ntibyumvukana ukuntu leta idafite intwaro yari bukore Genocide imbokoboko ihanganye n'umutwe wahawe intwaro zikaze

6. Tugendeye kwibarurusha mibare rya mbere ya 94 abahutu nibo benshi baguye muri buriya bwicanyi bityo ntubyumvikana ukuntu abahutu bapanga kwica abatutsi bikarangira aribo benshi babiguyemo
Répondre
O
YARABAYE KANDI KAGAME NTAYIHAKANA . Ahubwo nakenyere ABIBAZWE.

UHUNGA NAHUNGE.

https://rugali.com/abanyarwanda-mu-rwanda-bari-guhungira-uganda-kubera-inzara-no-gufunga-imipaka/
H
Ubundi iriya nzu ya Habyara yabanje kubohozwa na Bihwahwa Pasteur Bizimungu. Kuki icyo gitabo atigeze akibona ngo agishyire ku karubanda? Yemwe nkotanyi mwe, mubona nta kundi mwakora politics mukareka gutera imbabazi umuhisi n’umugenzi.? Ese muzi abanyarwanda? Uwo mwicanyi wanyu Pilato wica abahutu n’abatutsi yambwira umututsi nibura 1 wishwe ku ngoma ya Habyara mu gihe cye ? (Hagati ya 5/7/73 na 1/10/1990). Nkotanyi- Ntore uruhare rwanyu muri Genocides ZO mu rwanda ni 80%. Mwa ngegera mwe ntore/nkotanyi mwica abantu mwarangiza mukiha kugira imijinya y’imiranduranzuzi nimushaka mwitonde cyane iyo turufu yanyu yabaye ikigarasha gicitse. Mwitonde cyane we.
Répondre
S
Narebye Sezibera arimo asobanura ibya kiriya gitabo ndumirwa. Ni ikinyoma cyakindi azabonera promotion kabisa. Nari nsanzwe nziko abatutsi tuzi kubeshya, ariko kiriya cyo kirenze urugero. Muri ino minsi abatware bocu barafite udukuru twinshi two gusinziriza abana. Kabarebe ngo yarwanye n'intare !!! Ejo azatubwira ati "ubu mundeba namize inzovu yose n'umutonzi wayo. Ntimureba inda yanjye uko ingana ?". Honestly, bakwiye koroshya ibinyoma.
A
SEZIBERA ATI: Twasanze igitabo Cya Adolf Hitler munzu kwa HABYARIMANA!

Ngo muri icyo gitabo aho Hitler yari yanditse Abayahudi HABYARIMANA yarahasibye yandikamo ABATUTSI!!!! YEMWE INKOTANYI muri IBIGORYI BYASHIZEMO UBWENGE!

Reka mbibarize mwabapfumwe (Amaraso we):

1. None Mwaba mwarasanze k UMUGEREKA wako gatabo hari aho HABYARIMANA yasize ASABYE KO Abo atarimbuye (nubwo arengana Imana imuhe iruhuko ryiza) ko MUZABAMURIMBURIRA?

Ingero nkeya:

1. COL. P. KAREGYEYA
2. RWIGARA ASINAPOLI
3. ASIEL KABERA
4. RWISEREKA
5. GADAKURE
6. INYUMBA ALOYIZIYA
7. MUCYO
8. ALEXIA MUPENDE
9. DANI GAPFIZI
10. KUZIBA CAMP
11. ABAGOGWE.
12. RUGAMBAGE
13. NIBENSHI SUNARONDORA.

SEZIBERA NKWIBIRE IBANGA: Naho wasiba abahutu BOSE batuye ku isi ukabamaraho, AKAGUSIGA MURI UKO KUZIMU NGO NI IGUHUGU, Mwakwimaranira RWOSE kuko Abatutsi FPR imaze kwica bamaze gukabakaba ABO KAJUGA ROBERT nizindi NYENZI-NTERAHAMWE ziciye ubusa.

Ibya FPR bimaze gusobanuka. Ibigambo Musigaye muvuga BIGARAGAZA KWIHEBA kubera mubona AMARASO ATARAHAWE UBUTABETA UWITEKA AGIYE KUYAHORERA.

Vive FLN.
Répondre
G
Umunnyi azira undi koko. Sezibera sinzi icyo apfa na Hilter, kandi Kagame yararanzwe nko kwifata nka Hitler:
-Hitler yishe abayahudi babaga mu Budage, ararngije ajya muri Pologne, Russie, Roumanie, yica Abayahudi. Sezibera na Shebuja bishe abahutu mu Rwanda, bajya muri Kongo bica impunzi z'abahutu, reka sinakubwira abahutu b'abakongomani zirabatsemba... Ariko sinibyo gusa: mu ntambara ya Uganda yatangiye Luwero, bishe abahutu b'abanyarwanda n'ababarundi bari baragiye gupagasa.

Uwo Sezibera nimuureke aturumbure bya byiso bye byuzuye amaraso yamennye kuko iminsi ye irabaze aho azaryozwa amaraso yamennye: ngo mu Ruhengeri niwe wayoboraga DMI yicaga abahutu
K
Iby'iki gitabo kivuzweho BWA MBERE nyuma y'imyaka 25 cyansekeje. Iyo Habyara yavugaga ati "Banyarwanda, banyarwandakazi mwirinde mutazagwa mumutego" yabaga ashaka kuvuga iki ? Yaba yarashakaga kuvuga ngo "ntimuzice abatutsi nzabiyicira" ? Ubu se uwatangira agategura IBITABO bizatoragurwa munzu kwa Kagame amaze gupfa ntiyaba atekereje neza ??? Nyamara abanyarwanda mukwiye kugabanya ORIGINALITE mu bugome.
A
Bwana BUSHAYIJA Francis,Police,army na DASSO,dukoze target opn murugo ry' uwitwa MUTABAZI William 33yrs tuhafatira abantu 25yrs barebaga umupira wiburayi (champions league ) aribo aba bakurikira:

1.TURAHIRWA JMarie 29yrs
2.NZIRORERA J.Bosco 37yrs
3.ISHIMWE Claude 28yrs
4.BOSENIBO Jean 42yrs
5.HITIMANA Vedaste 23yrs
6.GAHUTU Daniel 31yrs
7.HABAKURAMA Samwel 26yrs
8.NIRINGIYIMANA Germy 29yrs
9.MWIZERWA Alben 29yrs
10.TUYISHIMWE J.de dieu20yrs
11.HARERIMANA Fred 29yrs
12.HAKIZIMANA Isaac 33yrs
13.HITUMANA Elie 18yrs
14.HAKIZIMANA Julius 30yrs
15.DUSABAMAHORO Patrick 20yrs
16.NZABONIMPA Theogene 19yrs
17.TURIKUMWE 20yrs
18.NIYONSENGA Theophile 19yrs
19.NIYONAGIZE Olivier 25yrs
20.MUZATSINDA Patrick 18yrs
21.HARERIMANA 19yrs
22.NSENGIYAREMYE Sudi 28yrs
23.UWIHOREYE Joseph 24yrs
24.NSHIMIYIMANA Stratton
25.DUSENGUMUREMYI Steven 19yrs.

Uyu MUTABAZI yarasanzwe yerekana imipira muri salle arko twabasanze mugikari cye atubonye ariruka aracika . Ababose bafungiye kuri p/stn rukira ,nibikoresho bakoreshaga aribyo projector,radio,lecteur nigitambaro .opn yagenze neza.thx!
Répondre