France-Rwanda: Ibyitso by'abazungu bishyigikiye umwicanyi Paul Kagame birasaba perezida Emmanuel Macron kujya i Kigali!
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti: "Nta murozi wabuze umukarabya"! Nyuma y'ibaruwa ikomeye cyane Bwana Faustin Twagiramungu yandikiye abadepite b'abafaransa bazahagararira Perezida w'icyo gihugu mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside y'abatutsi; urubuga rwa "courierinternational.com" rwasohoye inyandiko y'ibyifuzo by'abafaransa b'ibyitso bishyigikiye umwicanyi ruharwa Paul Kagame; ibyo byitso by'abazungu bikaba bisaba Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kujya i Kigali ku giti cye aho guhagararirwa n'abadepite mu muhango wo kwibuka "jenoside y'abatutsi"!
Abantu bagera kuri 300 bibumbiye mu muryango witwa "European Grassroots Antiracist Mouvement", abo bantu bakaba bagizwe ahanini n'abanyepolitiki, abahanzi, abanyamakuru n'abandi, bandikiye perezida w'ubufaransa Emmanuel Macron, ibaruwa yo kumusaba kujya i Kigali akemera ko Ubufaransa bwagize uruhare muri jenoside y'abatutsi! Ibyo byitso by'abazungu bishyigikiye Kagame (lobbies) byababajwe nuko Perezida w'Ubufaransa azahagararirwa muri uwo muhango wo kwibuka uteganyijwe ku italiki ya 7/04/2019 n'itsinda ry'abadepite riyobowe na Depite Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda. Ibyo byitso birimo :Daniel Cohn-Bendit, Leymah Gbowee ukomoka mu gihugu cya Liberiya akaba yarahawe n'igihembo cy'amahoro, biragira biti:
"Umwanya wawe [Emmanuel Macron] uri i Kigali, aho ugomba kuzaba uri kumwe n'ibindi bikomerezwa by'umuryango mpuzamahanga ndetse n'abacitse ku icumu. Kuva watorwa, wagaragaje ibimenyetso bitanga icyizere cy'uko watandukanye no guhakana ndetse no kujijisha byaranze Ubufaransa kuva iriya jenoside yaba. Nyuma y'imyaka 25, igihe kirageze cyo gutera intambwe ndakuka iganisha ku kuvugisha ukuri no gutanga ubutabera."
Ibyo byitso bivuga ko mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Ubufaransa butahagarariwe, bityo kujya mu Rwanda kwa Emmanuel Macron ku nshuro ya 25 bikaba byakwibagiza icyo gihe Ubufaransa butagiyeyo! Ibi byitso ariko birasaba Macron kujya mu Rwanda mu gihe kibi kuko umwicanyi ruharwa Paul Kagame adahagaze neza mu karere k'ibiyaga bigari, abakuru b'ibihugu bihana imbibi nawe bakomeje kwinubira ubwicanyi bwe! Ibi byitso by'abazungu byagombye kwandikira perezida Museveni wafashije inkotanyi kubohoza igihugu cy'u Rwanda kuzajya kwibuka i Kigali, aba bazungu kandi bagombye gusaba perezida w'Uburundi Pierre Nkurunziza kujya kwibuka i Kigali cyane ko imbarutso y'iyo jenoside yabaye iyicwa rya perezida w'Uburundi Cyprien Ntaryamira na Habyarimana Juvénal!
Ibi byitso by'abazungu byagombye kandi gusaba umwicanyi Kagame guhagarika ibikorwa bye byo kunyereza abanyarwanda no kubarasa ku manywa y'ihangu, akabanira neza abaturanyi kandi akareka gukomeza kugira u Rwanda gereza afungiramo abanyarwanda! Ibi byitso by'abazungu byagombye kumva agahinda k'umubyeyi w'umunyarwanda wabonye uburyo Mukarugwiza Elizabeth yapfuye kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/03/2019 ari guhunga inkotanyi zamubuzaga kujya kugura imiti muri Uganda! Ku mbuga nkoranyambaga hari amashusho agaragaza umukecuru wabonye ubwo bwicanyi, akaba yaragize ati: "Kagame ari kwica abanyarwanda urubuzo akabeshyera Museveni kandi we ntacyo adutwaye"!
"Veritasinfo" yabonye amakuru yemeza ko ibi byitso by'abazungu bishyigikiye umwicanyi Paul Kagame, byashatswe n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya "Jeune Afrique" uhembwa na leta ya Kigali kugirango yamamaze mu mahanga isura nziza y'umwicanyi Kagame, uretseko igihe kigeze ibi byitso bigafatwa n'ikimwaro!
veritasinfo