Uganda: Perezida Museveni ari mu ruzinduko rw'akazi ruzamara iminsi 2 muri Kenya
Amakuru avugwa cyane mu karere k'ibiyaga bigari, ni ubushyamirane buri hagati ya Perida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w'u Rwanda. Mu byumweru 2 bishize Paul Kagame yakoreye uruzinduko muri Afurika y'epfo, Tanzaniya n'Angola; abakurikiranira hafi politiki yo mukarere k'ibiyaga bigari, bemeza ko Paul Kagame yakoze urugendo muri ibyo bihugu agiye kubisaba inkunga yo kurwanya Museveni uretse ko yacyuye umunyu! Abakuru b'ibyo bihugu basabye Kagame kugirana ibiganiro n'abanyarwanda batavuga rumwe nawe aho gushakira ikibazo mu bindi bihugu! Uru ruzinduko rwa Museveni muri Kenya narwo rufatwa nk'uburyo bwo gushaka amaboko yo guhangana na Kagame. Uruzinduko Museveni yakoreye muri Kenya yakiriwe ku buryo budasanzwe!
Museveni arateganya gutaha umushingwa munshya w'inzira ya "gare ya monshi" umaze kuzura muri Kenya. Museveni na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya barateganya kuzitabira ihuriro rihuje abashoramari b'ibihugu byombi riri kubera muri Kenya (forum éconimique). Ibihugu byombi bihuriye ku bintu byinshi: byombi byakolonijwe n'Ubwongereza, bikaba bivuga ururimi rumwe bikagira n'umuco umwe ndetse bikaba bisangiye n'imiryango y'abaturage bamwe batuye mu bihugu byombi.
Abakuru b'ibihugu byombi bazifatanya mu gushimira abakinnyi b'umupira w'amaguru bo mu bihugu byombi babonye itike yo kuzajya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'umupira w'amaguru cy'Afurika; mu irushanwa rizabera mu gihugu cya Misiri mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka. Amakipe y'ibihugu byose bikikije u Rwanda yatsindiye kuzajya muri iryo rushanwa : Congo, Uburundi, Tanzaniya na Uganda hiyongereyeho Kenya! Ku mbuga nkoranya mbaga hari urwenya ruguga ko "igihugu cy'u Rwanda kizasira mu rugo kirinze imipaka" igihe ibihugu bituranye bizaba biri mu Misiri!
Paul Kagame aranengwa kuba yarafashe umutungo w'igihugu akajya guteza imbere ikipe y'Arsenal yo mu gihugu cy'Ubwongereza akibagirwa "Amavubi" azasigara ku rugo abaturanyi basohotse! Ese ibyo nabyo babyita "kwiha agaciro" raa?
veritasinfo