Rwanda: Paul Kagame yahindutse urwenya ku banyamahanga akaba abereye urujijo abanyarwanda!
Umunsi umwe,Karugarama wigeze kuba ministre wa Kagame ushinzwe ubutabera yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ba radiyo mpuzamahanga y'abongereza "BBC Gahuzamiryango"; muri icyo kiganiro abanyamakuru basabye Karugarama gusobanura neza itegeko ry'ingengabitekerezo. Karugarama ntiyabiciye kuruhande, yavuze ko iryo tegeko ridasobanutse bityo rikaba rigomba kuvugururwa. Karugarama yagize ati: "Leta ishyiraho amategeko adasobanutse, ntabwo nayo iba isobanutse" akomeza agira ati" ntabwo ushobora guhana umuntu ngo n'uko yatekereje"! Iryo jambo yavuze ryamubyariye akarambaraye kuko Kagame yahise amwicaza, anamubuza kuzongera kuvuga kugeza ubu akaba agicecetse!
Nyamara kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano, ibyo Karugarama yavuze ni ukuri ntabwo leta ya Kagame isobanutse kuburyo n'ibyemezo ifata bidasobanutse ndetse bimwe muri ibyo byemezo bikaba bitangiye kubera inkomamashyi zigaragiye Kagame urujijo! Kimwe mu byemezo bikomeje gutera urujijo ndetse bikaba bitangiye kuzana imvugo ivuguruzanya iranga abagize agatsiko kari k'ubutegetsi i Kigali ni umubano utagira amakemwa uri hagati ya Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron w'igihugu cy'Ubufaransa!
Ubwo Kagame yakirwaga na Macron mu ngoro ya perezida w'igihugu cy'Ubufaransa (Elysée) i Paris ku italiki ya 23/05/2018, Perezida w'Ubufaransa yavuze ko azashyigikira Madame Mushikiwabo ku mwanya wo kuyobora umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa, Kagame nawe arabishimangira! Kuva ubwo abanyarwanda n'abafaransa baguye mu gihirahiro kuko nta bindi bisobanuro bahawe ku bibazo bimaze imyaka irenga 25 ibyo bihugu byombi bimaze bitavugaho rumwe! Paul Kagame ashinja abafaransa kuba barashyigikiye leta y'abahutu yakoje jenoside y'abatutsi ndetse agashinja ingabo z'ubufaransa kuba zarakoze jenoside y'abatutsi mu Rwanda! Kubera iyo mpamvu Kagame yahise asenya inzu ndangamuco y'abafaransa i Kigali ndetse aca n'ururimi rw'igifaransa mu mashuri y'u Rwanda!
Abafaransa nabo bashinja Paul Kagame ko ariwe wakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ubwo yahanuraga indege ya Habyarimana Juvénal yarimo na Perezida w'Uburundi Cyprien Ntaryamira ku italiki ya 6/04/1994 ndetse hagapfamo abafaransa bari abadereva b'iyo ndege, ikirego cyo kuburanisha abagize uruhare mu ihanurwa ry'iyo ndege kiri mu nkiko z'Ubufaransa! Umubano utagira amakemwa wa Macron na Kagame ukaba ushaka kurenza uruho rw'amazi kuri ibyo bibazo byose maze ibintu bigakomeza nk'aho ntacyabaye, ese bizashoboka? Ibihe biri imbere nibyo bizaduha igisubizo!
Hagati aho, ikipe y'igihugu cy'Ubufaransa y'umupira w'amaguru ikaba igomba gukina umukino wa nyuma y'igikombe cy'isi mu gihugu cy'Uburusiya, ikazahura n'ikipe ya Croatia! Ku mbuga nkoranyambaga hakaba hatangiye gutambukaho amabaruwa abayobozi b'u Rwanda bari kwandikira abayobozi bo mu nzego z'ibanze babasaba kuzazana abaturage bayobora bakazabereka umupira w'ikipe y'igihugu cy'Ubufaransa! imwe muri izo baruwa zandikirwa abayobozi iragira iti:" nejejwe no kubandikira iyi baruwa mbatumira mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi uzerekanwa na RBA kuri stade Ubworoherane ku cyumweru taliki ya 15/07/2018 guhera saa munani z'amanywa..." Iyo usomye iyo baruwa ugirango ni u Rwanda ruzakina!
Ni ubwa mbere igihugu cy'u Rwanda gikoresheje ikigo cya leta (Televiziyo y'u Rwanda) mu gushishikariza abaturage kureba umukino w'ibihugu by'amahanga noneho bafana igihugu cy'Ubufaransa dufitanye amasinde ya jenoside atararangira! Abanyarwanda bakaba bakunda Ubufaransa kurusha abafaransa nyirizina! Abantu benshi baribaza ikihishe inyuma y'uru rukundo rudasanzwe rw'igihugu cy'ubufaransa mu gihe leta ya Kigali yahamagariye abanyarwanda inshuro nyinshi ibasaba kwisuka mu mihanda bakigaragambya bamagana kandi batuka abafaransa babita abajenosideri, none ubu iyo leta ikaba iri guhamagarira abanyarwanda kujya kogeza abafaransa no kubakomera amashyi! Ibi nibyo bita "kwivuruguta"! Ibibazo abantu bibaza ni byinshi:
1)Ese Paul Kagame yemera ko yabeshyeye abafaransa ndetse akanabaharabika abita abajenosideri? Niba abyemera se yabisabiye imbabazi?
2)Ese abafaransa bemeye ko ari abajenosideri bakaba barasabye imbabazi z'ibyaha bakoreye abanyarwanda ndetse bagatanga n'icyiru? Ibyo bikaba aribyo bitumye tubanye neza bigeze aha?
Ibisubizo by'ibi bibazo byombi ntabwo birabonerwa igisubizo, kubwira abanyarwanda ngo nibajye gukomera amashyi abafaransa bifatwa nko kubagira ibicucu, ariko uru ni n'urugero rwiza rw'uko abirirwa biruka inyuma ya Kagame azabihakana isoni zikabakora! Ese Ibuka ihora ivuza induru kubafaransa izajya kubogeza? Nitabikora se izahanwa ko utazafana abafansa azahanwa? Ibi byemezo by'iyi leta ya Kagame ntabwo bisobanutse bityo nayo ikaba idasobanutse nk'uko Karugarama yabivuze!
Abantu benshi usanga bari kuvuga bati "uwazanyereka igihe leta ya FPR Kagame izahirima uko ibintu bizaba bimeze"! Ibi byemezo bya Kagame ni kimwe mu bimenyetso byerekana ihirima rya FPR, bishatse kuvuga ko ibintu byose bizaba ari urujijo n'akajagari! Mu gihe Kagame yabeshyaga abazungu ko azava kubutegetsi, yavugaga ko aramutse ahinduye itegeko nshinga yaba yasaze! None yarabikoze!! Ibyo byose yabirenzeho ararihindura maze akomeza kugundira ubutegetsi. Ibi bikaba byerekana ko Kagame yivugiye ubwe uko ibitekerezo bye bizafatwa naguma ku butegetsi! Kubera ibyo binyoma byose urubyiruko rwo muri Amerika rusigaye rwirirwa rusetsa abantu rusubiramo amagambo Kagame yavuze! Kagame akaba yarabaye igikinisho cy'abanyarwenya!
Nyuma y'iki gikombe k'isi n'uyu mubano wa Kagame na Macron udasobanutse, abanyarwenya b'abafaransa nabo babonye intero y'icyo bazavuga, Kagame agiye kuzaba igikoresho cyiza mu gutanga urwenya kuburyo bazamukina bigatinda!