Ubufaransa : Igikombe cy’isi cyateye ibyishimo igihugu cyose mu buryo butigeze bubaho!
Ku cyumweru taliki ya 15/07/2018 ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru ku ncuro ya kabiri (coupe du monde) imaze gutsinda ikipe y’igihugu cya Croatie ibitego 4 kuri 2. Kuva kuri Perezida wa Repubulika w’Ubufaransa Emmanuel Macron kugeza ku mwana muto w’umuturage ; mu gihugu hose, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ! Abazungu, abirabura, abarabu, abanyaziya, abakomoka kuri ayo moko yose, bose b’abafaransa barahoberanye, bagaragariza hamwe ibyishimo bidasanzwe by’uko igihugu cyabo gitwaye igikombe cy’isi; n’ubu kandi tubagezaho iyi nyandiko ibyishimo birakomeje! Abanyarwanda bari mu Bufaransa, bemeza ko mu buzima bwabo babonye imperuka mu Rwanda ku italiki ya 6/04/1994 ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga na FPR ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe (Kigali), igihugu cyose kigacura imiborogo; none ku italiki ya 15/07/2018 bakaba barabonye igihugu cyose cy’Ubufaransa cyararanzwe n’ibyishimo nk’ibyo mu ijuru !
Kuwa gatandatu taliki ya 14 Nyakanga, igihugu cyose cy’Ubufaransa cyari mu birori by’umunsi mukuru wizihizwa buri mwaka, uwo munsi ukaba uhuza abafaransa benshi mu moko yabo anyuranye; bucyeye bwaho ku cyumweru taliki ya 15 Nyakanga nibwo ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cy’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi mu mukino wayihuje n’ikipe y’igihugu cya Croatie mu Burusiya. Abarafaransa bari baraye mu birori by’umunsi mukuru woko ku italiki ya 14 Nyakanga barabikomeje ariko noneho bifata indi ntera kuko abafaransa bose mu moko yabo anyuranye bahoberanye, babyinira hamwe, bishimira hamwe bavuga izina ry’igihugu cyabo cy’Ubufaransa, bishimira ko batwaye igikombe cy’isi! Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 16 Nyakanga, abafaransa barakomeza ibirori kuko perezida wa Repubulika arakira mu ngoro y’igihugu abakinnyi b’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa yatwaye igikombe cy’isi n’imiryango yabo ; abafaransa bose bakaba bakereye kujya kwakira abo bakinyi.
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yishimira igitego cya mbere cyari kimaze gutsindwa n'ikipe y'Ubufaransa muri stade i Moscou mu Burusiya ku mukino wa nyuma w'igikomba cy'isi
Ntabwo ari abafaransa gusa bishimiye ko ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cy’Ubufaransa yashoboye gutwara igikombe cy’isi; ku buryo bw’umwihariko umugabane w’Afurika wose wishimiye ko Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi. Ku bakinnyi 23 bagize ikipe y’ubufaransa yatwaye icyo gikombe, 16 muribo ni abirabura bafite inkomoko muri Afurika. Kubera iyo mpamvu umugabane wose w’Afurika wibona mu ikipe y’Ubufaransa, abafaransa bafite inkomoko muri Afurika bishimiye cyane ikipe y’Ubufaransa kuko babona yarabahesheje ishema, byarushijeho kuba akarusho kuko umukinnyi muto Kilyan Mbappé (imyaka 19) ufite inkomoko mu gihugu cya Cameroun batangiye kumushyira ku rwego rumwe na Pélé. Icyo kibazo cy’inkomoko y’abakinyi b’ikipe y’Ubufaransa bakibajije umutoza w’ikipe y’ubufaransa Didier Deschamps asubizako inkomoko inyuranye y’abakinnyi b’abafaransa ariyo ituma «Ubufaransa buba igihangange ku isi». Deschamps kandi yavuze ko ikipe y'Ubufaransa itaje gukina umukino wo kwifotoza ko ahubwo yaje gutsinda igatwara igikombe!

Mu mwaka w’2014 byabaye ngombwa ko Ubudage busubiza igikombe cy’isi kandi bwari bwagitsindiye ku nshuro ya 3, ibyo byatewe n’uko mu mwaka w’1970 igihugu cya Brésil cyatsindikiye igikombe cy’isi ku ncuro ya 3 kicyegukana burundu ariko mu mwaka w’1983 cya gikombe Brésil yatsindiye cyaje kwibwa kandi kugeza ubu ntikiraboneka! Kubera agaciro icyo gikombe gifite, FIFA yahise ifata icyemezo ko igihugu kizatsindira igikombe cy’isi ku nshuro ya 3 kizajya kikigisubiza aho kugitwara burundu, FIFA igatanga ingurane yacyo kuri icyo gihugu cyagitsindiye. Ni ukuvuga ko Ubufaransa butwaye ku ncuro ya gatatu igikombe cy’isi mu mwaka w’2022 butazakigumana burundu !
Twifurije abafaransa gukomeza kubyina intsinzi!
veritasinfo