Ingabo z'Uburundi mu gikorwa cyo kubungabunga umutekano w'abaturage!
Abantu bakurikiranye amateka y'intambara zagiye ziba hirya no hino ku isi, bahuriza ku kintu kimwe cy'uko mbere y'uko intambara nyirizina, habanza kuba ibihuha by'intambra! Ibyo bihuha bitangazwa n'igihugu kiba gitegura kugaba ibitero kugirango gishobore gutera icyumvirizo mu baturage cyo kumenya uburyo bazakira iyo ntambara ndetse n'uburyo bazayitwaramo. Iyo urebye ibitero bimaze iminsi bigabwa ku baturage bo mu ntara y'amajyepfo cyane cyane mu karere ka Nyaruguru, ukabona n'amakuru y'imirwano ya baringa ivugwa ko ibera mu ishyamba rya Nyungwe, ubona ko ibiri gukorwa byose bigamije kureba imyitwarire y'abaturage ndetse no kumenya uko umwanzi azabyifatamo igihe urugamba ruri gutegurwa rwatangiye mubyukuri!
Uko inkuru z'imirwano ya baringa iri kubera muri Nyungwe ziri kwiyongera, niko abaturage b'igihugu cy'Uburundi bo muri Komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke ihana urubibi n'u Rwanda bari guhungabana. Amakuru "veritasinfo" ikensha urubuga rwa "Burundi Crisis" aremeza ko abaturage bo ku misozi ya Ruhororo na Rutorero ihana urubibi n'u Rwanda ntibakiryama mu mazu yabo kubera ubwoba bwo kwikanga igitero cy'abasilikare b'inkotanyi biteguye kugaba ku gihugu cy'Uburundi. Abasilikare b'Uburundi babwira abaturage bo kuri iyo misozi ko amakuru y'intambara bumva ari ibihuha, ko bagomba kujya kuryama mu ngo zabo!
Nubwo abo basilikare b'Uburundi babwira abo baturage ko ibyo bumva ari ibihuha, abaturage ntibabyemera kuko bitandukanye n'ibyo abo baturage ubwabo bibonera n'amaso yabo. Muri iyi minsi leta y'Uburundi yohereje abasilikare benshi muri ako karere kandi bafite intwaro ziremereye. Umwe muri abo baturage utuye ku musozi wa Ruhororo wavuganye n'itangazamukuru yagize ati: "Twabonye leta y'Uburundi yohereje abasilikare benshi bitwaje ibitwaro biremereye, bakaba baratangiye kubishinga mu ngo zacu, ibyo byaduteye ubwoba, tubona ko aho dutuye hagiye kubera isibaniro ry'imirwano, twiyemeza guhunga twe n'abana bacu"!
Kuruhande rw'igihugu cy'u Rwanda naho, abo baturage babona inkotanyi zarahoherejwe ku bwinshi kandi nazo zitwaje ibitwaro bya rutura. Umwe mu baturage ba Ruhororo yemeza ko hari abantu bakora indendo z'urujya n'uruza binjira mu ishyamba rya "Kibira"; bagatekereza ko abo bantu bashobora kuba bari gutegura gukora akantu! Nubwo abategetsi n'ingabo b'Uburundi bagerageza gusobanurira abo baturage ko ibivugwa byose ari ibihugu, ntabwo ibyo abaturage babona babishira amakenga!
Mu mwaka w'2013, ubwo inkotanyi za Kagame zihinduraga M23 zigashoza imirwano muri Congo (Goma), amahanga yarahagurutse, asaba Kagame guhagarika iyo ntambara; Kagame yakomeje gufunga umutwe maze ingabo za Congo zifatangije n'iz'umutwe udasanzwe wa ONU zaturutse mu gihugu cya Tanzaniya n'Afurika y'epfo ziyemeza kurwanya M23 zivuye inyuma! Kagame amaze kubona ko inkotanyi zo muri M23 byazikomeranye, yazitegetse kurasa igisasu cya bombe mu isoko ryo ku Gisenyi mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo kugirango yerekane ko ntaho ahuriye na M23, ko iyo M23 nawe imwanga ndetse ikaba yamwiciye abaturage!
Iryo tekinika rya Kagame ryo kwirasa igisasu cya bombe ntacyo ryatanze kuko amahanga yahise abona ko ariwe uri kwitera! Ni izi nkuru muri kumva z'imirwano yo muri Nyungwe nazo ni ukuzitondera kuko harimo itekinika ryo kwirwanisha kugirango haboneke impamvu yo gutera Uburundi na Congo nk'uko Kagame yabyemereye perezida w'Ubufaransa Macron mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka! Icyo twavuga kuri izi ntambara za Kagame ni uko iminsi ingana ariko ikaba idasa, ashobora kuba yaragize amahirwe yo gukina ikinamico akarwana intambara nyinshi akazikuramo amahoro ariko iyi yo ashaka kongera gushoza mu karere, ishobora kuzamubyarira amazi k'imboga z'ibisusa!