Rwanda : Impunzi zabaga Nyacyonga ngo zasubijwe i Byumba na FPR mu mutuzo! (Kayumba Nyamwasa).
Kayumba Nyamwasa na Théogène Rudasingwa basobanura ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi kuburyo butandukanye n'ukuri abanyarwanda bazi!
Bibiliya itugezaho inkuru y’uko abantu bagize igitekerezo cyo kubaka umunara muremure ku musozi wa «Babeli» kugirango bashobore kugera mu ijuru (badapfuye), bashobore kugera aho Imana iba! Mu gihe umunara bari bawugeze kure bawubaka, Imana yabateje kuvuga indimi nyinshi zitandukanye maze ntibashobora kumvikana, igikorwa cyo kubaka umunara wa «Babeli» kiba gihagaze gutyo! Iki gitekerezo cy’umunara wa «Babeli» kigaragara mu mikorere y'amashyaka ari hanze y'u Rwanda adashobora guhurira hamwe ngo afatanye urugamba rwa demokarasi!
Abanyarwanda banyuranye bibaza impamvu abanyepolitiki b’abanyarwanda banenga imiyoborere mibi ya Paul Kagame, badashobora gushyira hamwe ngo bahangane n’ubutegetsi bw’igitugu bwe cyane ko ibyo abo banyepolitiki banenga leta ya Kigali babihuriraho! Imwe mu mpamvu ikomeye cyane ituma aba banyepolitiki badashyira hamwe, ni uko batavuga rumwe kubwicanyi bwakozwe na FPR Inkotanyi kuva mu mwaka w’1990 kugeza ubu ! Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame barimo ibice 3. Igice cya mbere kigizwe n’abanyepolitiki bavuye muri FPR, abenshi muribo bakaba bari bafite imyanya ikomeye mu nkotanyi haba mu gisilikare cyangwa mu gisivili. Abo banyepolitiki basobanura ku buryo bwabo ubwicanyi bwa FPR kunyuranye n’abandi banyepolitiki batavuga rumwe na FPR.

Nyuma y’aho umunyamakuru w’umushakashatsi ukomoka mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever yandikiye igitabo kigaragaza ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi kuva mu mwaka w’1990 kugeza ubu ; amahanga yarahungabanye! Madame Judi Rever yemeza ko mu gihe inkotanyi zari mu gihugu cya Uganda zacuze umugambi mubisha wo kwica abahutu. Kuva inkotanyi zagaba ibitero ku Rwanda mu mwaka w’1990 zahise zitangira igikorwa cyo gutsemba abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu muri Perefegitura ya Byumba na Ruhengeri. Judi Rever kandi ashinja abayobozi bakuru b’inkotanyi kuba barateguye umutwe w’abakomando wacengeye urubyiruko rwa MRND rwitwa «Interahamwe» ndetse abo bakomando b’inkotanyi bakaba baracengeye no murubyiruko rw’andi mashyaka; maze abo bakomando b’inkotanyi bakica abatutsi benshi cyane kakahava kugirango FPR ibone ibyaha ishinja ingabo za leta ya Habyarimana.
Mu bahoze ari abayobozi bakuru b’inkotanyi Madame Judi Rever ashinja kugira uruhare muri ubwo bwicanyi harimo Kayumba Nyamwasa wari umusilikare mukuru w’inkotanyi ubu akaba atakivuga rumwe na Paul Kagame kimwe na Théogène Rudasingwa wari umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi mu gihe cy’intambara ; aba bagabo bombi Kayumba na Rudasingwa bakaba bari mu bimena bashinze ishyaka rya RNC. Madame Judi Rever akaba ashinja FPR Inkotanyi gukora jenoside ebyiri; ni ukuvuga jenoside y’abatutsi na jenoside y’abahutu. Mu gitabo yanditse cyitwa «In the Praise of blood » (ibisingizo by’ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi), agaragaza ibimenyetso bifatika byerekana neza uburyo FPR Inkotanyi yakoze izo jenoside zombi! Judi Rever yemeza ko FPR Inkotanyi yishe abahutu barenga ibihumbi 500, mu gihe umufaransa w’inshuti magara ya Kagame witwa Jean- François Dupaquier yemeza ko FPR yishe abahutu barenga ibihumbi 90 (Rwanda : Après le génocide des tutsis, Rever présente les victimes en coupables ») ! None se Kayumba na Rudasingwa bakumvikana bate n'abandi banyarwanda mu gihe bavuga ko nta mugambi FPR yari ifite wo kwica abahutu?

«Muri 94 intambara itangira, indege imaze guhanurwa, icyo gihe nari ku Mulindi. Narahavuye ngenda nyoboye batayo ya 21, icyo gihe tujya ahantu hitwa i Rutare, Giti no gufunga inzira iva Byumba ijya i Kigali, n’iva i Kigali ijya i Byumba ahitwa ku Cyamutara. Icyo gihe abasilikare ba Ex-FAR bari ahantu hitwa Zanyinawimana naza Nzogo, aho niho twarwaniraga nabo kugeza igihe baje kunesherwa, bakava aho ngaho banyura za Byumba bajya mu Ruhengeri. Abaturage rero bari barahunze bahungiye hafi yaza Kabuye baragarutse baza i Byumba, urumva ko twe twari Cyamutara, bisobanuye ko bagombaga kunyura aho twari turi bakaza bajya i Byumba. Iyo tuza kuba turi abicanyi, abo bose ntawazaga gukira! Naje kumenya ko bamwe baguye muri stade i Byumba, ariko urumva ko twe twavuye i Cyamutara, tujya muri komini Gikomero tujya gutera i Kami; abaturage batunyuraho, baragenda bajya i Byumba. Icyo gihe rero ntabwo wajya kumbaza ibyo bintu abantu bajya birirwa bavuga hirya no hino…»
Birumvikana ko ibi bisobanuro Kayumba Nyamwasa atanga byakumvwa n’umunyamahanga gusa akabimira bunguri naho abanyarwanda bo ntabwo bashobora kubyumva kuko ubwo bwicanyi nibo bwakorerwagaho. Ikirushijeho gutera amacyenga ni uko Nyamwasa na Rudasingwa ari abanyepolitiki b’abanyarwanda, bakaba bashaka abayoboke b’amashyaka yabo mubanyarwanda; none se byaba bimaze iki kubwira abanyarwanda amakuru atandukanye n’ubwicanyi bwababayeho ? None se ko abanyepolitiki bari mu mashyaka anyuranye bazi neza ubwicanyi inkotanyi zakoreye abanyarwanda, bashobora gushyira hamwe gute n’abandi banyepolitiki b’abanyarwanda babeshya izuba riva kuri ubwo bwicanyi? Mu byukuri se impunzi zari Nyacyonga zasubiye i Byumba? Nyamwasa avuga ko izo mpunzi ziciwe muri stade ya Byumba, ese zishwe na nde? Ese FPR Inkotanyi nta jenoside yakoreye abahutu ? Ese abakomando b’inkotanyi ntibivanze n’interahamwe bakarimbura abatutsi n’abahutu? Hakenewe ibisobanuro by'ukuri kuri Nyamwasa na Rudasingwa!
Source : Ikondera Libre