Rwanda – Kenya : Inkotanyi zongeye gukora mu nkaba ! Jean Chrisostome Ntirugiribambe yarashimuswe !
Abicanyi ba Paul Kagame bamaze kugira ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika agatobero, ariko kuri Kenya ho bimaze kuba agahebuzo! Amakuru ari gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya, aramenyesha ko umunyarwanda witwa Jean Chrisostome NTIRUGIRIBAMBE, wigeze kuba umukozi w’urukiko mpuzamahanga TPI ruri Arusha ndetse akaba yarabaye n’umusilikare mu ngabo za kera z’u Rwanda Ex-FAR yashimuswe n’abantu bagera kuri bane kugeza ubu bakaba bataramenyekana kandi n’uwashimuswe akaba ntarengero rye riramenyekana !
Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya bitangaza ko kuri uwo wa mbere, Bwana Jean Chrisostome Ntirugiribambe yagiye guhaha mu isoko ryitwa « Kamiti Road » riri mu gace k’ubucuruzi gaherereye i Naïrobi kitwa « Zimmerman ». Mu gihe yarimo asohoka muri iryo soko Bwana Jean Chrisostome Ntirugiribambe yegerewe n’abagabo 3 bamutegeka kwinjira mu modoka yabo ku ngufu, Jean Chrisostome yagerageje kwirwanaho yanga kwinjira muri iyo modoka, umwe muri abo bicanyi bamushimuse wari kuruhande yahise asohora imbunda yo mu bwoko bwa pistolet arasa mu kirere, ababibonye bahise bakwirwa imishwaro, ubwo bahita binjiza ku ngufu Jean Chrisostome Ntirugiribambe mu modoka bari bafite bamujyana ahantu hataramenyekana kugeza ubu, telefone ya Jean Chrisostome kuva ubwo yahise ikurwa kumurongo kugeza ubu.
Muri icyo gihugu cya Kenya, abicanyi ba Paul Kagame bakaba barivuganye : Théoneste Lizinde, Set Sendashonga, Gafirita none ubu bivuganye na Jean Chrisostome Ntirugiribambe ntacyo bikanga, kandi hari n'abandi banyarwanda bagiye bashimutirwa muri Kenya tudashoboye kuvuga amazina yabo bose! Ntabwo ari Kenya gusa inkotanyi zagize agatobera kuko n’igihugu cya Uganda nticyorohewe n’abicanyi ba FPR Inkotanyi dore ko ari na Uganda yazireze ikazikuza ; mu minsi yashize zikaba zarivuganye Major Munyaruguru zimushimutiye muri Uganda !
Ku cyumweru taliki ya 28/06/2015 nibwo umuryango wa Jean Chrisostome Ntirugiribambe utuye mu gihugu cya Kenya watangarije ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa « Naïrobi News » ko Bwana Jean Chrisostome ntirugiribambe yashimuswe n’abantu bane kuwa mbere taliki ya 23/06/2015 kugeza ubu irengero rye rikaba ritaramenyekana.
Umuryango wa Jean Chrisostome wagerageje kwitabaza inzego zishinzwe umutekano zo mu gihugu cya Kenya mu gushakisha aho Ntirugiribambe aherereye no gufata abamushimuse ariko kugeza ubu ubwo bushakashatsi bwabo ntacyo burageraho. Inkotanyi zikaba zisuzugura cyane inzego z’umutekano z’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kuko zikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri ibyo bihugu ntibizigireho ingaruka! Uretse umutwe w’iterabwoba wa « Al Shabab » wimonogoje mu kwica abantu muri Kenya, umutwe wa kabiri mu bugizi bwa nabi mu kwica abantu muri Kenya ni uwa FPR Inkotanyi uyobowe na Paul Kagame ; itandukanyirizo rihari ni uko Al shabab yica abanyakenya naho Kagame akica abanyarwanda gusa bari muri Kenya ; kenshi ubwo bwicanyi bwa Kagame bugakingirwa ikibaba n’inzego zishinzwe umutekano za Kenya kubera ruswa! Niyo mpamvu abanyarwanda b'impunzi aho bari hose bagomba kwirindira umutekano bahangana n'abo bicanyi babakurikira aho bahungiye, aho kwizera ko bazarindwa n'ibihugu barimo gusa !

Uwo murage w’ubwicanyi bwa FPR inkotanyi akaba ariwo uzasigara mu mateka y’ubutegetsi bwa Paul Kagame mu Rwanda no mukarere k'ibiyaga bigari!
Source : http://nairobinews.co.ke