Burundi : Abantu 6 baguye mu gitero cyagabwe kuri polisi
Abarwanyi bitwaje intwaro bateye ku gipolisi cy’u Burundi kuri uyu wa gatatu, uretse ko Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko yahise ibasubiza inyuma ikarasamo batanu bahise bapfa uretse ko radiyo BBC Gahuza ivuga ko hapfuye abantu 6.
Jeune Afrique ivuga ko iyi mirwano yabereye muri komini ya Cibitoke, iyo mirwano ikaba yari itewe n’umutwe w’abarwanyi badashyigikiye manda ya 3 ya Perezida Petero Nkurunziza. Mu minsi ishize ni bwo polisi y’ Uburundi iherutse gutangaza ko umupolisi umwe yaguye mu mirwano nk’iyi, abandi 4 bakayikomerekeramo hiyongereyeho n’abasivili bari baturiye agace yabereyemo.
Ingabo z'u burundi zari mu karasisi mu gihe polisi yarimo ikora imirwano!
Nta muntu wundi wigeze agera ahabereye iyo mirwano ngo yemeze umubare nyakuri w’abayiguyemo, kuko igipolisi cyahise gifunga ahantu hose n’itangazamakuru rikaba ritashoboye kuhagera. Polisi yo mu Burundi yavuze ko iyi mirwano yatangiye nyuma ya Grenade eshatu zatewe mu gitondo cya kare ku birindiro byayo zigakomeretsa abapolisi babiri.
Nyuma y’izo grenade, igipolisi kivuga ko cyahise gitangira iperereza muri ako gace karashwemo, bituma igera ku itsinda ry’abantu bari bafite intwaro zikomeye. Imirwano nk’iyi ije mu gihe mu Burundi hari hagitegerejwe ikiva mu matora y’abagize inteko Ishinga Amategeko n’abajyanama b’amakomini yabaye kuwa mbere taliki ya 29 Kamena 2015. Amatora yanze kwitabirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’imiryango mpuzamahanga.
N’ubwo mu Burundi hagaragaye iyi mirwano, iki gihugu kimwe n’u Rwanda uyu munsi taliki ya 1 nyakanga cyagize umunsi mukuru w’Ubwigenge, ahabereye ibirori hakaba hari harinzwe ku buryo bukomeye.
imirasire.com