Rwanda : Depite yahaye Paul Kagame n’umuryango we izina ry’IBIGARASHA ku mpamvu zo guhindura itegeko nshinga!

Publié le par veritas

Uyu mudepite Murumunawabo Cecile ntazi ko akarimi gasemera agasaya?

Uyu mudepite Murumunawabo Cecile ntazi ko akarimi gasemera agasaya?

[Ndlr : Paul Kagame yagaragaje kenshi ko kugeza ubu ari kuruhande rw’abashyigikiye ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga itahindurwa kugira ngo yubahirize itegeko nshinga arangize neza manda ze yemerewe n’iryo tegeko ; ndetse akongeraho ko n’umuryango we ushyigikiye ko yubahiriza itegeko nshinga kugira ngo ashobore kuruhuka kandi abone umwanya wo kuwuba hafi. N’ubwo abantu benshi babona ibyo Paul Kagame avuga ari ukujijisha, nta kundi babigenza bafata ibyo avuze nk’ukuri cyane ko ari umukuru w’igihugu, ariko depite Murumunawabo Cecile yavuze ko abatifuza ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihinduka bitwa ibigarasha (abanzi b’igihugu) !  Ese Paul Kagame n’umuryango we nabo n’ibigarasha ? Cyangwa uyu mudepite yakoresheje iri ijambo bitewe ni uko azi neza ko Kagame ajijisha ?]

Ni kenshi Perezida Kagame yagiye yerekana ko impaka ku bijyanye n’ihinduka ry’Itegeko Nshinga zikwiye kubaho mu buryo bwagutse, abashaka ko rihinduka ngo yongere kwiyamamaza bagahabwa umwanya ariko n’abatabishaka nabo bagategwa amatwi kandi bagahabwa umwanya wo kwerekana uko babyumva. Nyamara Depite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda; Murumunawabo Cecile, aherutse kuvuga ko mu badashaka ko rihinduka harimo abo yise IBIGARASHA biri mu gihugu imbere.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange wo kuwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2015, Depite Murumunawabo Cecile yatanze ikiganiro i Kanyinya mu murenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo, aha akaba yaragarutse ku busabe bw’abaturage bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101 rihinduka, avuga no kubo yise ibigarasha badashaka ko iyo ngingo ihinduka nk’uko byatambutse mu nkuru ya IGIHE.Yagize ati “Nk’uko hari ibigarasha hanze y’igihugu, ntihabura n’ibigarasha bibiri, bitatu muri iki gihugu, kuko na biriya bigarasha biri hanze y’igihugu byaturutse mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko hari urubyiruko rudashaka ko ingingo y’101 ihinduka, rushaka ko Perezida Kagame aba uwa mbere muri Afurika udahinduye Itegeko Nshinga, ariko ngo rukwiye kwigishwa, asaba kandi abaturage kugaragaza impamvu nyinshi zituma bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101 ryavugururwa, izo mpamvu kandi ngo zirahari.

Ese Itegeko Nshinga rivuga iki ku bijyanye n’ibyo uyu mudepite yavuze?

• Ingingo ya 33 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ivuga ko Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.
• Ingingo ya 53 muri iri Tegeko Nshinga yo ivuga ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo kandi ko Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo. Iyi ngingo byumvikana ko itavuma abatumva ibintu kimwe n’umutwe wa Politiki runaka.
• Ingingo ya 64 muri iri Tegeko Nshinga igira iti: "Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora." Ibi bisobanura neza ko Umudepite adakwiye no kuvuga nabi abatumva ibintu kimwe nawe cyangwa kimwe n’Umutwe wa Politiki abarizwamo, ahubwo nk’Intumwa ya Rubanda akwiye kumva no kubaha ibitekerezo by’abo ahagarariye bose.
Source : umuryango.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Fite ubwoba ariko kugirango bushire baza tore itegeko buri muntu ajye arongora mu bwoko batari umbwe
Répondre
D
Iyo umuntu atangiye gusingiza cyane FPR na Semuhanuka wayo igihe cye kiba cyegereje.
Uyu mudepite we arahiriwe ntaharaye, kereka nabona uko ahunga DMI ( abadayimoni).
Nawe akwiye gusengerwa nk'abandi bose.

Mwumve iyo audio: http://www.umuvugizi.com/?p=2801

Amasengesho ni ngombwa.
Répondre
N
Uyu mudepite ntakosa yakoze.Tumenyereye ko muri ibipinga namwe ubwanyu muripinga.
Répondre
N
Uyu mudepite ntakosa yakoze.Tumenyereye ko muri ibipinga name ubwanyu muripinga.
Répondre
I
kariya kadepite nagaturage kazi kuzuye amarangamutima y ubunyenzi. .ntikazi ibyo kavuga. ..nibakohereze mubwongereza urebe ko katagumayo. ....
Répondre
V
imibare yayobeye repubulika y'urwanda solution 2017 ya yibereye problème! aho gufash'igihugu mwaheze mû BAHUTU na BATUTSI! Ibyo ntag'igifu kibisya! Rwanda ari muri équation.
Répondre
N
Wowe wiyise km, ushobora kuba wamize virus ya ideologie hutu kandi yakugeze mu bwonko ubu warangiritse, abishe abagogwe nabo birirwa babyirara nawe ngo abagogwe bishwe n'abatutsi.icyo nagusabura nuko iyo virus uzayitamike n'abana bawe bazamere nkawe uko wapfuye
Répondre
N
Wowe wiyise km, ushobora kuba wamize virus ya ideologie hutu kandi yakugeze mu bwonko ubu warangiritse, abishe abagogwe nabo birirwa babyirara nawe ngo abagogwe bishwe n'abatutsi.icyo nagusabura nuko iyo virus uzayitamike n'abana bawe bazamere nkawe uko wapfuye
Répondre
G
@ngabo ya faux tu n'es qu'un cancer qui propage les métastases
ferme ta gueule, ça nous ferait de l'oxygène en plus.
K
Wowe wiyise "much" menya ko igihe cyo mu myaka yaza 90 cyahindutse aho mwagiye muhimbira ibyaha abahutu kandi arimwe mu maze kubikora! mwishe abagogwe mubigereka kubahutu mukoresheje ibinyamakuru mpuzamahanga kuko icyo gihe nta rindi tumanaho ryabagaho, dushyirere kuri uru rubuga inzangano veritasinfo yigisha abahutu tubyamagane twese! Abatutsi barimo bica abantu byavugwa ngo ni inzangano bari kubiba! Uko kwiriza kwanyu kuzageraho kumere nkawamugani bajya baca ngo "umwana murizi ntakurwa urutozi" ! Tubwire rwose izo nzangano veritasinfo ibiba kuko ubu ikoranabuhanga mu itumanaho rigera hose mureke kujya mubeshya!
Répondre
M
Iyi blog veritas niyo yakomeje gahunda z'ikinyamakuru KANGURA ikangurira abahutu b'injiji kwishora muzangano n'ubwicanyi kandi ingaruka izo njiji zabonye kugaza ubu ni nyinshi .Abanyarwanda buri gihe barabiteguye gukosora izo njiji igihe cyose zafashwe n'ibisazi ngo zateye u Rwanda
Répondre
G
@ much ubwo se ntiwayuye cela donne un aperçu de ton mental, nta bwenge puuuu
N
buryase namwe mubabazwa nutukanye? veritasinfo weeee uteye agahinda nabambari baweee bagutega amatwi!!!!!!!! uwo mwirirwa mutuka harya ntamatwi afite? mwigangane inkoni ikubise mukeba uyihisha kure
Répondre
F
umwer uturuts ibukur ukwira hose.iby avuga yabitjwe n'uwabivuze mbere.iy uhangangay ugatuk abatavuga rumwe na kagame nibw uba wesej imihigo!gsa yaba we kimwe n'abandi nka we umunsi zahinduy imirishyo bazarira banicuza.uko n uguciny inkoro kd izacika!
Répondre
K
Ibi byo guhindura itegeko nshinga bizasiga abantu benshi baciwe imitwe! Ubu se uyu mugore ibyo avuga arabyumva? Aho kwirirwa yiha urw'amenyo byaba byiza yicecekeye!
Répondre