Rwanda : Depite yahaye Paul Kagame n’umuryango we izina ry’IBIGARASHA ku mpamvu zo guhindura itegeko nshinga!
[Ndlr : Paul Kagame yagaragaje kenshi ko kugeza ubu ari kuruhande rw’abashyigikiye ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga itahindurwa kugira ngo yubahirize itegeko nshinga arangize neza manda ze yemerewe n’iryo tegeko ; ndetse akongeraho ko n’umuryango we ushyigikiye ko yubahiriza itegeko nshinga kugira ngo ashobore kuruhuka kandi abone umwanya wo kuwuba hafi. N’ubwo abantu benshi babona ibyo Paul Kagame avuga ari ukujijisha, nta kundi babigenza bafata ibyo avuze nk’ukuri cyane ko ari umukuru w’igihugu, ariko depite Murumunawabo Cecile yavuze ko abatifuza ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihinduka bitwa ibigarasha (abanzi b’igihugu) ! Ese Paul Kagame n’umuryango we nabo n’ibigarasha ? Cyangwa uyu mudepite yakoresheje iri ijambo bitewe ni uko azi neza ko Kagame ajijisha ?]
Ni kenshi Perezida Kagame yagiye yerekana ko impaka ku bijyanye n’ihinduka ry’Itegeko Nshinga zikwiye kubaho mu buryo bwagutse, abashaka ko rihinduka ngo yongere kwiyamamaza bagahabwa umwanya ariko n’abatabishaka nabo bagategwa amatwi kandi bagahabwa umwanya wo kwerekana uko babyumva. Nyamara Depite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda; Murumunawabo Cecile, aherutse kuvuga ko mu badashaka ko rihinduka harimo abo yise IBIGARASHA biri mu gihugu imbere.

Yakomeje avuga ko hari urubyiruko rudashaka ko ingingo y’101 ihinduka, rushaka ko Perezida Kagame aba uwa mbere muri Afurika udahinduye Itegeko Nshinga, ariko ngo rukwiye kwigishwa, asaba kandi abaturage kugaragaza impamvu nyinshi zituma bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101 ryavugururwa, izo mpamvu kandi ngo zirahari.
Ese Itegeko Nshinga rivuga iki ku bijyanye n’ibyo uyu mudepite yavuze?
-
Ingingo ya 33 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ivuga ko Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.
-
Ingingo ya 53 muri iri Tegeko Nshinga yo ivuga ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo kandi ko Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo. Iyi ngingo byumvikana ko itavuma abatumva ibintu kimwe n’umutwe wa Politiki runaka.
-
Ingingo ya 64 muri iri Tegeko Nshinga igira iti: "Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora." Ibi bisobanura neza ko Umudepite adakwiye no kuvuga nabi abatumva ibintu kimwe nawe cyangwa kimwe n’Umutwe wa Politiki abarizwamo, ahubwo nk’Intumwa ya Rubanda akwiye kumva no kubaha ibitekerezo by’abo ahagarariye bose.
Source : umuryango.com