Aba kandida 2 batawe muri yompi muri Uganda

Publié le par veritas

Aba kandida 2 batawe muri yompi muri Uganda

NB: Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 09/07/2015, aba banyepolitiki bombi bari batawe muri yombi baje gufungurwa n'igipolisi cya Uganda! Museveni we aracyafite umutima wo gufungura abanyepolitiki yafuze!

Uwahoze ari ministre w’intebe, Amama Mbabazi, yafatiwe i Jinja, igihe yari mu nzira ajya kubonana n'abamushyigikiye mu mujyi wa Mbale.
 
Ejo igipolisi cya Uganda cyari cyasohoye itangazo, kivuga ko Mbabazi ataremererwa gukoresha amanama, n'ubwo ngo yari yabibamenyesheje. Mbabazi yifuza kwiyamamaza mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM abereye umuyoboke, mu matora ya mbere yo guhitamo umukandida w’ishyaka ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda, Museveni nawe akaba ashaka gukomeza kuba umukandida rukumbi w’ishyaka rya NRM.
 
Undi watawe muri yombi ni colonel Kizza Besigye, wigeze kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Uganda incuro eshatu zose. Besigye nawe yatawe muri yombi yari agiye gutangiza inama ya mbere yo kwiyamamaza nk’umukandida w’ishyaka abereye umuyoboke rya FDC.
 
Uwufasha Besigye yabwiye BBC ko bamujyanye mu gasho ka polisi kari hafi yo mu rugo rw’aho atuye. Bwana Besigye nawe ari guhatana n’uwahoze ari umugaba mu mukuru w’igisilikare cya Uganda, general Mugisha Muntu, k’uzahagararira ishyaka rya FDC mu matora yo mu 2016.
 
Besigye na Mbabazi bompi bari inshuti magara za hafi za perezida wa Uganda Yoweri Museveni, ubu umaze ku butegetsi imyaka 30.
 
BBC Gahuza
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Nyamara abahutu mushatse izonsenda mwazireka mukajya murya izivuye mumurima. Nonese nubwambere mwumva yuko FPR iroga.
Répondre
G
ngo akabanga ko kwa jeneti ni nk ibihitwe? <br /> warabiliye uzi uburyohe bwa byo? ??<br /> abahutu we !!!
Répondre
U
You are right !!! Maze nka un mois ndiye ku Akabanga gashya gatandukanye cyane cyane ni akahozeho mbere !!! Ako kambere karakoraga cyane ku butyo no gukuraho aka buchon byonyine wahitaga witsamura kandi karakoraga cyane kakanahumura Ak' ubu rero ariko gasigaye gakorerwa kwa Jeneti ni ibiziba gusa gusa !!! Mperutse kurya ako gacupa kwose dasn 4 jours kari kashize kubera kadagikaze !!!! Ni ibiziba gusa gusa !!!! Nahise ngasezeraho daaa!!! Nizere ko katansigiye icyo cyorezo cya Cancer !!! Mana uzamfashe kweli !!!!!!
Répondre
S
muyobewe ko se m'urusenda rwiza rwo kwa Sina(akabanga) basigaye bararusimbuje urundi rumeze nk'ibihitwe rukorerwa kwa Nyiramongi ? ni iisoko bashaka kumufungira nyine.
Répondre
K
ukuri gushirira mu biganiro nyamara iri tangazo ni ukuri! sinumvise ko abantu bose bariye impungure z'ibigori byatangwaga mu minsi mikuru ya FPR nk'umuterekero ngo byabaga bitekesheje amazi arimo twa tuzi twa Dani Munyuza none hafi y'abo bantu bose bakaba bafite uburwayi bwa cancer!
Répondre
M
Nihutiye kumenyesha abanyarwanda aho bari hose ko hari abashakashatsi b 'abazungu bavumbuye akantu gatera cancer y igifu mu bilibwa bikorerwa kwa Assinapol Gelard Nyirangarama : urusenda ; jus ; urwagwa.....mutubabalire ko iri tangazo ritajyanye n'umutwe w'inyandiko nuko byihutirwa .murakoze.
Répondre
S
Urabeshya. Sina Gérard Nyirangarama ntaroga! Ushaka kumwicira isoko! Mbega inyoko montu!
S
Urabeshya. Sina Gérard Nyirangarama ntaroga! Ushaka kumwicira isoko! Mbega inyoko montu!
S
Urabeshya. Sina Gérard Nyirangarama ntaroga! Ushaka kumwicira isoko! Mbega inyoko montu!