Burundi : Ubwicanyi bukoresheje amasasu bwabaye i Bujumbura ku manywa yihangu !
14H33: Amakuru agera kuri veritasinfo aremeza ko muntara ya Kayanza mu Burundi hari imirwano ikomeye ihuje ingabo z'u Burundi n'abantu bataramenyekana neza bitwaje intwaro bagabye igitero cya gisilikare mu Burundi. Imirwano ikaba iri kubera ahitwa mu Rwegura, Zone Rugari komine Kabatore. Ayo makuru avuga ko abasilikare benshi n'abapolisi ba leta y'u Burundi bari muri ako karere bifatanyije n'abagabye igitero mu kurwanya ingabo z'igihugu( Turakomeza dukurikirane iyi nkuru).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 10/07/2015 ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo i Bujumbura, abantu batatu barimo umupolisi bitabye Imana barashwe n’abantu bataramenyekana ! Ubusanzwe ibikorwa nk’ibi byo kwica abantu byakorwaga ijoro riguye i Burundi none bitangiye gufata intera yo gukorwa ku manywa.
Mu masaha ya sambiri za mu gitondo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 yarimo abantu bataramenyekana barashe amasasu menshi cyane ubwo bari bageze aho umahanda wa «Boulevard de l’Uprona» uhurira na «Avenue de l’amitié» nkuko bitangazwa n’itangazamakuru ry’i Burundi.
Abo bantu bari muri iyo modoka, bageze mu ihuriro ry’iyo mihanda barasa abantu babiri, umwe muri abo barashwe ni umugenzi, undi akaba ari umuvunjayi, abo bantu bahise barasa n’umupolisi ushinzwe umutekano w’isoko rinini ryitwa T2000, abo bantu bose uko ari batatu bahise bitaba Imana !
Abo bicanyi bari muri iyo modoka batwaye ivarisi yari itwawe n’abo bagenzi bombi, bahita bahunga bagenda barasa mu kirere amasasu menshi, kugeza ubu nta muntu uzi aho barengeye. Mu kanya gato imodoka y’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi yahise igera aho ubwo bwicanyi bwabereye ifata umurambo w’umupolisi indi mirambo ibiri y’abasivili ntibayitwara isigara ku muhanda!
Ngizo ingaruka z’ibibazo bya politiki bitari kubonerwa ibisubizo mu mahoro i Burundi ahubwo inzirakarengane akaba arizo zikomeje kuhasiga ubuzima.
Source : médias burundais