Raporo y’ibanga iri muri Loni irerekana ko Karenzi Karake ariwe «bwonko n’umutima» bya Paul Kagame !

Publié le par veritas

Ifatwa n’ifungwa rya Emmanuel Karenzi Karake n’igipolisi cy’Ubwongereza, rikomeje kuvugisha amangambure ubutegetsi bwa Paul Kagame. Ibisobanuro bitangwa n’abayobozi b’u Rwanda ku kibazo cya Karenzi Karake bimeze nka cya gitekerezo cy «umugabo w’umunyamerwe wagiye kwa sebukwe agasanga babaze isekurume» ! Mu nteruro imwe gusa usanga ibyo umuyobozi avuze ku kibazo cya karake biba bifite ibisobanuro bivuguruzanya, ugashaka ukuri ukakubura ! Madame Mushikiwabo yavuze ko ifungwa rya karake ari igitero ku Rwanda, Paul Kagame we akavuga ko ntazindi mbaraga asigaranye uretse umujinya gusa, naho ministre w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yatunguwe n’uko Lt Gen Karenzi Karake yari muri gereza mu Bwongereza, ahantu hateye ubwoba hafungirwa Osam Bin Laden abaye akiriho ! Abakurikirira hafi ifatwa rya Karake bakaba basanga bimeze nko gufunga ubwonko bwa Paul Kagame ; hari abavuga ko Karake ameze nk’akuma kabika amakuru yose kaba muri mudasobwa kitwa «disque dur» kuburyo Kagame nta banga agishoboye guhisha abazungu, ndetse abari hafi y’iyo dossier bakaba bemeza ko Karake ashobora kuzemera ibyo aregwa byose maze agashinja kagame kumugaragaro !
 
«Veritasinfo» yiyemeje kubahindurira mu kinyarwanda inkuru yose y’umunyamakuru witwa «JUDI REVER» wo kumugabane w’Amerika wasohoye iyo nkuru mu kinyamakuru «Foreign Policy» aho yerekana ibikubiye muri raporo y’ibanga ibitswe n’umuryango w’abibumbye ONU ivuga kubikorwa bibi bya Karake! Abafite umutima woroshye ntimusome ibikubiye mu bika byose by’iyi nkuru kuko bishobora kubatera ihahamuka, abashobora kubisoma kandi twabasaba ko musesengura niba koko dosiye ya Karake yoroshye nk’uko bamwe bashobora kubyibwira! ikigaragara cyo ni uko gufata Karake ari ugufata igifi kinini !
Karake ni ubwonko akaba n'umutima wa Kagame, none se niba Kagame bamufunze ubwonko arakora ate?

Karake ni ubwonko akaba n'umutima wa Kagame, none se niba Kagame bamufunze ubwonko arakora ate?

Rwanda : Ni ibihe bikorwa bibi umuryango w’abibumbye ONU ushinja Karenzi Karake ?
 
Ubuyobozi bwa Emmanuel Karenzi Karake nk’umukuru w’ishami rishinzwe iperereza mu Rwanda, bwaranzwe n’ibikorwa by’iterabwoba birenze ukwemera! Mu myaka 20 ishize Emmanuel Karenzi Karake yakoze akazi ko mu rwego rwo hejuru mu biro bishinzwe ubutasi mu Rwanda; ibyo bikaba byaramuhaye ububasha bwo kujagajaga inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu nta nkomyi, kandi ibikorwa bye akabikorana ubuhanga buhanitse! Bamwe mubakoranye na Emmanuel Karenzi Karake kuva kera bamufata nk’umuntu ufite ubuhanga bugoye kujora (kunenga), akaba ari umuhanga mugutega abanzi imitego maze akabahamya mu cyico ntaguhusha! Karenzi Karake yashyize mu bikorwa imigambi yose Paul Kagame yifuzaga kugeraho harimo n’umugambi wo gutega umwanzi umutego wo gukora jenoside yo mu mwaka w’1994, ibyo byose Karenzi Karake akaba yarabiteguye akabigeraho akoresheje ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru!
 
Umwe mubakoranye na Karake wahunze u Rwanda yagize ati : « Muri make, Karenzi niwe umusilikare wo mu rwego rwo hejuru (officier) w’umuhanga cyane Paul Kagame afite! Mubyo akora byose agaragaza ubushishozi no kwihangana. Inshuro nyinshi Paul Kagame yagiye amugirira icyizere mu bintu byinshi, uretseko rimwe Kagame yigeze gukeka ko Karake ashaka kwiha ububasha bukomeye kumurenza». Undi musilikare wa koranye imyaka myinshi na Karake nawe ufite ipeti rya officier, yavuzeko Karake wari patron we yigaragaje mu bikorwa bikurikira : kunyereza abantu, kwica abantu muburyo bugambiriwe (ciblés) no kwica abantu ikivunge (massacres). Uwo musilikare wakoranye na Karenzi yabwiye abashakashatsi ba TPIR uburyo azi Karake muri aya magambo : «ni umuhanga mu gupanga gahunda z’ibikorwa no kwica, akenshi agera ku ntego, bigora umwanzi gusimbuka umutego yamuteze, kandi ntahusha! ».
 
Ababyeyi ba Karake ni abatutsi bahungiye mu gihugu cya Congo (Zaïre) ari naho Karake yakuriye, ariko nyuma Karake yaje kujya mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye ; Karake yahawe amasomo ya gisilikare mu gihugu cya Tanzaniya mbere y’uko aba umukozi ushinzwe ubutasi bwa gisivile mu biro bya perezida Yoweli Museveni wa Uganda wari umaze guhirika kubutegetsi bw'umunyagitugu Idi Amin mu mwaka w’1980. Mu mwaka w’1990 nyuma y’aho APR (ingabo za FPR / Armée Patriotique rwandaise) yari iyobowe na Paul Kagame itangiriye kugaba ibitero bya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda, Karake yabaye umwe mubasilikare bari bagize itsinda ry’umutwe wa gisilikare b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA wari ushinzwe kugenzura ihagarikwa ry’imirwano ku mpande zombi zari zihanganye kurugamba, uwo mutwe wakoranaga n’ingabo za ONU zizwi ku izina rya MINUAR.
 
Gushyirwa muri uwo mutwe w’abagenzuzi, byahaye ububasha Karenzi Karake bwo gutembera u Rwanda rwose ntankomyi, bimuha n’uburyo bwo kubona amakuru yose y’ingenzi mu bice binyuranye by’igihugu yagombaga gufasha inkotanyi kugaba ibitero bya gisilikare mu buryo bworoshye. Kugenda hirya no hino mu gihugu byahaye Karake uburyo bwo kubona amakuru yo gutegura ibitero byagombaga gufata umujyi wa Kigali mu buryo bwihuse. Igihe abayobozi ba FPR bazanwaga mu mujyi wa Kigali (CND) muri gahunda yo gushyiraho guverinema ihuriweho n’impande zose na FPR irimo, byahaye umwanya ukomeye Karenzi Karake wo gutegura gahunda yo gusenya u Rwanda rugahinduka umuyonga rwose.
 
Karenzi Karake afite impano yo kwiyegereza abantu akaba kandi ari umuhanga mu kwifashisha abagore mu bikorwa by’ubutasi, Karake akaba atandukanye cyane na Paul Kagame urangwa buri gihe n’umushiha. Gusabana cyane n’abantu bituma Karenzi Karake akundwa cyane n’abasilikare bakuru bo kurwego rwa officiers ba FPR kugera kubasilikare bato. Umwe mubasilikare bakuru ufite ipeti rya officier akaba n’inshuti magara ya Karake, yavuze ko umuntu umwe gusa Karake yishishaga wari mu nkotanyi yari Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa, ari nawe wamubanjirije mubuyobozi bwa DMI haba mbere na nyuma ya jenoside.
 
Ese urwego rwa DMI Karenzi Karake yayoboye mu gihe cy’imyaka 3 mbere na nyuma ya jenoside rushinzwe iki ? Abanyarwanda bafata DMI nk’ikigereranyo cy’urwego rurangwa n’ibikorwa bibi cyane ndetse akaba ari urwego rukora ibikorwa bibabaza abantu mu buryo bukomeye. Abashakashatsi b’urukiko mpuzamahanga rwa TPIR ruri Arusha bakoze ubushakashatsi bwo kumenya ibikorwa DMI yakoze mu gihe jenoside yabaga na nyuma yayo. Ibyo abo bagenzacyaha ba TPIR bagezeho babishyize muri raporo yagizwe ibanga rikomeye ikaba yarashyikirijwe umushinjacyaha mukuru Hassan Bubacar Jallow ariko iyo raporo ikaba yarashoboye gusomwa n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cya « Foreing Policy Journal ».
 
Ubuyobozi bushinzwe ubutasi bwa gisilikare buzwi ku izina rya DMI bwashyizweho mu mpera z’umwaka w’1990 mu rwego rwo kuvugurura igisilikare cy’inkotanyi (APR). Kuva urwo rwego rwashingwa kugeza mu mpera z’umwaka w’1994, Colonel Kayumba Nyamwasa niwe wari ushinzwe ubuyozi bw’uwo mutwe w’ubutasi wa DMI. Umutwe wa DMI abanyarwanda abari imbere mu gihugu n’ababa hanze y’igihugu barawanga kandi bakawutinya bitewe n’ibikorwa byuzuye ubugome uwo mutwe ukora harimo n’ibikorwa byo kwica abantu. Ibikorwa byinshi by’ubwicanyi bishinjwa abasilikare ba FPR Inkotanyi byagiye bikorwa n’umutwe wa DMI nk’uko byemezwa n’ibimenyetso biri muri raporo abashakashatsi ba TPIR bakoze ikaba ibitswe mu ibanga muri ONU.
 
Muri iyo raporo y’abagenzacyaha ba TPIR, hagaragaramo ko Kayumba Nyamwasa ariwe wari umuyobozi wa DMI kugeza igihe FPR yashyiragaho guverinema ya mbere (1994) kandi akaba nta kintu na kimwe cyakorwaga atabizi. Abo bashakashatsi ba TPIR muri iyo raporo yabo, bemeza ko Kayumba Nyamwasa yasimbuwe kubuyobozi bwa DMI na Lieutenant-Colonel Karenzi Karake. Iyo raporo yakozwe n’umutwe w’impuguke z’abagenzacyaha ba TPIR igaragaramo ibyaha byakozwe n’abagize umutwe wa DMI, buri mutwe w’abarwanyi b’inkotanyi za FPR wabaga waracengejwemo abarwanyi badasanzwe bakorera DMI, abo barwanyi bacengejwe mu bandi bagenzurwaga n’urwego rukuru rwa DMI, abo barwanyi badasanzwe ba DMI bitwaga « abatekinisiye » bagombaga gukora ibikorwa bategetswe na DMI.
 
Iyo raporo y’abashakashatsi ba TPIR ivuga ko abo « batekinisiye » ba DMI bigishijwe uburyo bwo gukoresha imiti y’uburozi (produits pharmaceutique) mu kwica abantu no kuroga amazi abantu banywa; abo batekinisiye bahawe amasomo yo kwica abantu bakoresheje akagozi n’agafuni; bigishijwe uburyo bwo kwica abantu bakoresheje amasashi  (sacs en plastiques), no kwica abantu bakoresheje urushinge  bakabatera umuti w’uburozi mu matwi. Abo batekinisiye ba DMI bigishijwe uburyo bwo kuzirikira mu mugongo amaboko y’umuntu bashaka kwica inkokora zigahura bakamuzirika n’amaguru bakayahuza n’ayo maboko umuntu akamera nk’akanyamasyo ! Abo batekinisiye ba DMI bigishijwe n’uburyo bwo kwica abantu bakoresheje ibyuma (baïonnettes), imbunda, grenade no gutega ibisasu bya mine.
 
Ibikorwa by’iterabwoba byakozwe na Karenzi Karake mu gihe yari umuyobozi wa DMI
 
Kuva inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zafata umujyi wa Kigali (1994) no mu byumweru bike byakurikiyeho byagiye bigaragaramo akajagari, Karenzi Karake yari ayoboye ibikorwa byaberaga mu Rwanda hose byo gufata abasore b’abahutu bari hirya no hino mu gihugu bababwira ko bagiye kwinjizwa mungabo za FPR, nyuma abo basore bose bakusangirijwe ahantu hanyuranye baricwa ! Abo basore bose b’abahutu bagiye bicirwa ahantu hihishe nko muri pariki y’Akagera kugira ngo ingabo za ONU zari mu Rwanda kimwe n’imiryango mpuzamahanga ONG batabimenya, ibyo bikaba bivugwa muri raporo ya TPIR. Ibyo bikorwa by’ubwicanyi Karake yabikoze mbere gato y’uko agirwa umuyobozi wa DMI kandi akaba yarabifatanyije na Patrick Nyamvumba wari ushinzwe ibikorwa byo guhugura abarwanyi b’inkotanyi bagombaga kuzakora imirimo ijyanye n’ubuyobozi mu gisilikare.
 
Ibikorwa byo gutoranya abahutu no kubajyana ahantu bagomba kwicirwa byatangiye mu gihe cya jenoside ariko bikaba byararushijeho gukaza umurego nyuma ya jenoside ; iyo politiki yo kwica abantu yarushijeho gushinga imizi mu gihugu hose kandi ikajya igenda ifata isura itandukanye no kugira ubukana bunyuranye uko imyaka yagendaga ishira. Nk’uko ubuhamya bw’ababihagazeho bwakiriwe n’abashakashatsi b’abagenzacyaha ba TPIR bubyemeza, nyuma y’intambara ya FPR muri 1994, « abatekinisiye » ba DMI bafashe abaturage bo mu bwoko bw’abahutu mu bice binyuranye by’igihugu bajya kubica. Imirambo y’abo bahutu yagiye itwikwa ivu ryayo bakarihamba mu byobo rusange byabaga byaracukuwe mu bibuga by’imikino cyangwa mu bigo bya gisilikare binyuranye.
 
Muri raporo ya TPIR harimo amazina y’ahantu hanyuranye mu gihugu abatekinisiye ba DMI biciraga abahutu bafashijwe rimwe na rimwe n’abandi barwanyi ba FPR Inkotanyi ; amazina y’aho abahutu biciwe hazwi cyane ni aha hakurikira : Gabiro, Kami, Masaka, Giti, Nyamirambo, Kidaho, Kirambo, mu mujyi wa Ruhengeri, Kinihira, mu ishyamba rya Nyungwe, Kabutare, mu ishyamba rya Arboretum i Butare, Gikomero, Ndera, Runda, muri centre y’ubucuruzi ya Musambira, Rambura, Muhura no mu mujyi wa Byumba nk’uko byanditswe n’abo bashakashatsi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abayobozi ba DMI bagize uruhare mu kwica ubwabo abahutu cyangwa se abo bahutu bakicwa kubera amabwiriza yatanzwe n’abayobozi ba DMI. Abashakashatsi ba TPIR bagaragaje ko amabwiriza yo kwica abahutu yaturukaga mubayobozi bakuru ba DMI akagenda yubahirizwa kugera ku nzego zo hasi.
 
Ikigo cya Kami cyahindutse ibagiro
 
Hamwe mu hantu hakomeye abayobozi ba DMI bahisemo kwicira abahutu ni mu kigo cya gisilikare cya KAMI kuko icyo kigo kiri mu nkengero z’umujyi wa Kigali, akaba ari kinini kandi kikaba cyari gikikijwe n’ibihuru byinshi (ishyamba). Abashakashatsi ba TPIR bavumbuye ko abasivili benshi b’abahutu bari barahungiye intambara muri icyo kigo bose bishwe. Mu kwezi kwa Gicurasi 1994 imfungwa z’abasilikare ba FPR zirirwaga ku manywa zicukura ibyobo, ijoro ryamara kugwa, bya byobo rusange bikuzuzwamo abahutu bari bamaze kwicwa. Hashize imyaka myinshi abayobozi ba DMI barahinduye ikigo cya Kami ibagiro ryo kwiciramo abahutu.
 
Umwe mubafasha ba hafi ba Karenzi Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR ko n’ubwo Kayumba Nyamwasa yayoboye ikigo cya Kami imyaka ibiri yose, ko mubyukuri Karenzi Karake ariwe wahinduye ikigo cya gisilikare cya Kami ibagiro ry’abahutu. Umusilikare ufite ipeti rya officier akaba n’umufasha wa hafi wa Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR aya magambo aho yagize ati : «nta muntu numwe uzi umubare w’abahutu biciwe mu kigo cy’i Kami. Abahutu bose batahukaga bava muri Zaïre ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu niho bicirwaga. Yewe n’abatutsi biciwe i Kami, ariko abatutsi bahiciwe babaga bafite ibyaha bikomeye bakoze». Uwo musilikare mukuru yabwiye abo bashakashatsi ba TPIR ko umunsi umwe mu kwezi kwa munani 1994 ku isaha ya 17H30 yarimo atembera hafi y’ikigo cya Kami, ahura n’umusilikare wamubwiye ko afite umunaniro mwinshi cyane bitewe ni uko yari amaze amasaha 11 ari kwica abahutu ataruhuka, yongereyeho ati : «haracyari benshi bagomba kwicwa kandi Afandi KK (Karenzi Karake) yatanze amabwiriza ko bagomba kurara bishwe bose muri iri joro » !
 
Uwo musilikare mukuru yageze aho bari kwicira abo bahutu, abona abantu barenga ijana baboheye amaboko mu mugongo n’amaguru bari gutaka cyane, yagize ati: «byari biteye ubwoba » yongeraho ko byageze ubwo abasilikare b’inkotanyi bagiye gushaka amasuka kugira ngo bahambe abo bahutu ari bazima! Karake yabwiye uwo musilikare mukuru ko avuye gusura ikigo cya Kami kuri uwo mugoroba akaba yashimiye akazi ka kozwe bityo akaba agiye ku biro bikuru bya DMI byari aho bita ku Kabindi. Inenge ikomeye cyane Karenzi Karake afite kandi asangiye n’abandi basilikare bakuru benshi ba FPR ni urwango rwinshi afitiye abahutu nk’uko uwo musilikare mukuru wa FPR bakoranye yabibwiye abashakashatsi ba TPIR muri aya magambo agira ati: «yangaga abahutu urunuka, yicaga umuntu nta kindi cyaha amuhoye uretse kuba ari umuhutu gusa ! ».
 
Mu myaka yashize Karenzi Karake yakunze umukobwa wari ufite uburanga w’umuhutukazi. Nyamara akaba ari ikizira ndetse ari no kwiyahura ku muyobozi w’umututsi uri mu rwego rwa Karake kugirara urukundo umugore w’umuhutukazi. Byabaye ngombwa ko Karake yibagirwa uwo mukobwa ndetse acira umutima we urubanza yicuza impamvu yamukunze. Undi musilikare wo murwego rwa officier wakoranye na Karenzi Karake we asanga Karake atanga abahutu kurusha abandi ba officier bo muri FPR ahubwo akaba asanga Karake yaricaga abahutu bitewe n’uko politiki y’umuryango wa FPR abereye umunyamuryango aricyo yamusabaga gukora, akaba abona karake yarashyiraga mu bikorwa gahunda FPR yiyemeje gukora.
 
Politiki ya FPR yo kurimbura abahutu yageze ku ntera yo mu rwego rwo hejuru ku buyobozi bwa Karenzi Karake ndetse ubwo bwicanyi bufata isura ya kirimbuzi mu gihe DMI ya Karenzi Karake yari ihawe inshingano zo kugenzura no gukurikiranira hafi intambara ya gabwe ku gihugu cya Zaïre mu mwaka w’1996, muri iyo ntambara niho hatangiye ibikorwa byo gukora jenoside y’impunzi z’abahutu zari mu makambi yari mu gihugu cya Congo (Zaïre) ndetse n’abaturage b’abakongomani basa nabo bahutu nabo bakaba barishwe. Umutwe kabuhariwe wicaga impunzi z’abahutu muri Congo (Zaïre) wagenzurwaga na DMI kumategeko ya Karenzi Karake nk’uko aba officiers ba FPR bakoranye nawe babibwiye abashakashatsi ba TPIR.
 
Nta musilikare mukuru wo mu rwego rwa officier w’intasi wagombaga kugira icyo akora kugiti cye adahawe amabwiriza na KK (Karenzi Karake), intasi zose zabaga mu mitwe inyuranye ya gisilikare cya FPR zashyirwagaho na DMI akaba ari nayo izibwira icyo zigomba gukora. Umusilikare mukuru wakoranye na Karake yabwiye abashakashatsi ba TPIR ko abayobozi b’urwego rwa DMI bakoranaga bya hafi n’inzego z’igipolisi cya gisilikare ndetse n’urwego rw’iperereza rwo hanze y’igihugu.
 
Mu kiganiro yagiranye n’abashakashatsi ba TPIR, uwahoze ari umusilikare w’intasi ya DMI wabaga mu mutwe wagendaga wica (unité mobile) yavuze uburyo yishe impunzi z’abahutu muri Congo mu kwezi k’Ugushyingo 1996. Iyo ntasi yatanze ubwo buhamya muri aya magambo : 
 
[«Batujyanye ahitwa Kasindi muri Zaïre kugira ngo dukore ibikorwa byo guhumbahumba impunzi z'abahutu zari zihari. Muri ako gace kose ka Kasindi twishe umuntu wese twakekaga ko ari umwanzi aribyo bisobanura umuhutu wese. Twagiye guhiga impunzi mu mashyamba ya Congo, dusanga ayo mashyamba yuzuyemo impunzi zifite inzara ndetse inyinshi zinarwaye. Izo mpunzi nta mazi zari zifite ndetse nta n’ibiribwa zari zifite byagombaga kuzitunga ; ariko nubwo izo mpunzi zari zibabaye bwose, abayobozi bacu baduhaye amabwiriza yo kuzica zose. Ubwo twahise tuzica ntitwasiga numwe. Twishe n’impunzi nazo zari zirimo ziri gupfa zishigaje iminota mike ngo akuka kazishiremo kuko ariko bari badutegetse. Ku mpunzi zari zirembye ntabwo twazicishije amasasu, twakoresheje intwaro za gakondo zirimo udufuni.
 
Impunzi nyinshi twaziciye mu mashyamba ya Congo; iyo hagiraga impunzi zigerageza kwihisha mu mijyi, twakoraga iperereza tukamenya aho ziri nazo tukazica. Mu gihe twicaga izo mpunzi nta musilikare wo mu ngabo za kera z’u Rwanda (Ex-FAR) wabaga uri muri ako karere; twicaga abasivili gusa. Igihe ingabo z’inkotanyi zari zigeze hafi y’ i Kisangani mugace kitwa «Bafwasende» mu kwezi kwa Mutarama 1997 impunzi z'abahutu nyinshi zirenga ibihumbi 10 twari tumaze kuzica. Nari mu ikipe y’abasilikare bari bashinzwe gutaburura imirambo yashyizwe mu byobo rusange. Twamaze igihe kirekire dukora igikorwa cyo gutaburura iyo mirambo ijoro n’amanywa, ndetse tukajya no gushakisha indi mirambo muturere tunyuranye tukajya kuyitwika. Higeze kubaho abantu basakuje basaba ko hagomba kuba iperereza rigomba kugaragaza niba koko impunzi z’abahutu zariciwe mu mashyamba ya Congo, leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego kuko yari izi neza ko ibimenyetso byose byari kuyishinja ubwo bwicanyi twabirigishije.
 
Iyo mirambo twakuraga mu byobo rusange yari yarashangutse, kuyitaburura cyari igikorwa giteye ubwoba kuburyo twabikoreshejwe ku ngufu; iyo mirambo twayiteruzaga intoki zambaye ubusa ntatuzirantoki (gants) twambaye ; abayobozi bacu babaga baduhagaze hejuru, rimwe narimwe baradukubitaga kugira ngo dukore icyo gikorwa. Biragoye kubyumva kuri mwe, twafataga imirambo y’abantu yashangutse tukayikubita kumugongo wacu tukajya kuyijugunya mu modoka y’ikamyo, igihe abakuru bacu babonaga umuntu utangiye gucika intege bahitaga bamukubita inkoni nyinshi kugira ngo akomeze ako kazi ko gutunda imirambo, mbese wasangaga dukora akazi k’agahato kuburyo nyuma byamviriyemo uburwayi ».]
 
Mu mwaka w’2010 (ndlr: raporo mapping yo kuwa 01/10/2010), hasohotse raporo ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’ishami rya Loni ryita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu, iyo raporo yemeje ko ingabo za FPR Inkotanyi zakoze ibikorwa bihohotera uburenganzira bwamuntu, iryo hohotera rikaba rigomba kuzitwa jenoside nirigezwa imbere y’inkiko nk’uko umwanzuro w’izo mpuguke za loni ubyemeza, iyo jenoside ikaba yarakorewe impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu zari mu gihugu cya Zaïre ubu yahindutse Congo. Impuguke yari iyoboye izindi muri ubwo bushakashatsi (mapping) ni umugenzacyaha w’ibyaha bikorerwa mu ntambara ukomoka mu mujyi wa Montréal (canada) witwa Luc Côté, akaba yaravuze ko ingabo z’abatutsi b’abanyarwanda zifatanyije n’inyeshyamba bari bafitanye ubushuti, zakoze ibikorwa byo guhiga no kwica impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zari mu gihugu cya Congo nta gutoranya : abana, abagore, abasaza, abasore n’inkumi bafashwe n’ingabo z’inkotanyi zibica bose zirangije zitwika imirambo yabo. Umushinjacyaha Luc Côté wayoboye ubushakashatsi bwa raporo mapping  akaba yari umukozi mu biro by’umushinjacyaha wa TPIR Arusha aho yashinjaga Colonel Théoneste Bagosora umugambi wo gutegura jenoside  kuko yafatwaga nka nyirabayazana wa jenoside yo mu Rwanda yibasiye abatutsi yo mu mwaka w’1994.
 
Mu byumweru bya mbere by’ibitero by’inkotanyi ku gihugu cya Zaïre (Congo), ibihumbi byinshi by’impunzi zari mu makambi yari mu burasirazuba bwa Zaïre byambutse umupaka bisubira mu Rwanda, mu gihe ibindi bihumbi byinshi by’impunzi z’abanyarwanda byafashe inzira byerekeza mu mashyamba z’inzitane yo mugihugu cya Zaïre, inkotanyi nazo zakurikiye izo mpunzi muri ayo mashyamba zijya kuzicirayo. Ibinyamakuru mpuzamahanga byari bishyigikiwe kandi bifashwa na leta y’inkotanyi byakwije amakuru ku isi yose ko impunzi z’abahutu zasubiye mu Rwanda zatashye kubushake bwazo ntagahato, bityo inkotanyi zikaba zaratsinze abejenosideri bari barafashe abaturage ho ingwate mu makambi yo muri Zaïre.
 
Nyamara ibyo binyamakuru mpuzamahanga ntabwo byavuze ibikorwa bibi inkotanyi zakoreye izo mpunzi z’abahutu byo gutandukanya imiryango yazo kubushake mu igihe izo mpunzi zabaga zimaze kwambuka umupaka zisubiye mu Rwanda mu mwaka w’1996; abo bose bakaba baragiye bashyirwa mu makamyo atandukanye yabajyanaga ahantu bagombaga kwicirwa nko mu ishyamba rya Nyungwe, Pariki y’Akagera, Ikigo cya gisilikare cya Kami n’ahandi hantu hanyuranye inkotanyi ziciraga impunzi z’abahutu babaga batahutse. Aya makuru y’ubu bwicanyi bw’impunzi akaba yaratanzwe n’abasilikare bakuru ba FPR Inkotanyi bafite ipeti rya officier babaga bari muri ibyo bikorwa byo kwica impunzi z’abahutu zigizwe ahanini n’abagabo babaga batandukanyijwe n’imiryango yabo.
 
Ubwicanyi bwateguwe bwo kurimbura impunzi z’abahutu mu gihugu cya Zaïre no kwica impunzi yose y’umugabo w’umuhutu yabaga itahutse, bwafatanyijwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR (APR) bwo kuburizamo imyivumbagatanyo y’abahutu bo mu majyaruguru y’igihugu cyane cyane Ruhengeri na Gisenyi bakekwagaho kudashyigikira leta y’inkotanyi. Ingabo za FPR zishinjwa ibyaha byo kwinjira mu mazu y’abaturage zikica abasivili bayatuyemo, zamara kubica zigatwika ayo mazu, izo ngabo kandi zishinjwa ibikorwa byo kwicwa umuntu wese ugerageje kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.
 
Abanenga ubutegetsi bwa FPR bemeza ko Kagame na Karake bakoze ikosa rikomeye ryo kwica umuntu wese bakekaho kuba azi amakuru y’ubwicanyi bakoze kugeza n’aho bica n’abanyamahanga bakoreraga imiryango yigenga ONG yari mu Rwanda bitewe ni uko abo banyamahanga bari bafite amakuru y’uko ubwicanyi bwakozwe n'inkotanyi mu turere bari barimo bwagenze. Ku italiki ya 18/01/1997 abespagnole batatu bakoreraga umuryango mpuzamaganga wa « Médecin du Monde »biciwe mu mujyi wa Ruhengeri, ubucamanza bw’igihugu cya Espagne bukaba bufite ibimenyetso by’uko ubwo bwicanyi bwakozwe ku mabwiriza ya Karenzi Karake. Umwe mu bantu bakoranye na Karenzi karake yatanze amakuru y’uko Karenzi Karake ariwe wacuze umugambi wo kwica abo ba espagnole ndetse akurikirana ku giti cye ishyirwa mubikorwa ry’ubwo bwicanyi bwabo harimo n’urupfu rw’umupadiri wo mugihugu cya Canada witwa « Guy Pinard » wo mu ntara ya Québec wishwe n’ingabo za FPR bitewe ni uko uwo mupadiri yatinyutse kwamagana  kumugaragaro ubwicanyi inkotanyi zakoreye abasivile bicwaga babakuye mu kiliziya mugihe yarimo yigisha ijambo ry’Imana.
 
Amakuru yizewe yatanzwe n’abantu bazi neza uko ubwo bwicanyi bw’aba espagnole na padiri Guy Pinard bwakozwe yemeza ko ubwo bwicanyi bwakozwe mu byumweru bibi bikurikiranye; ubwo bwicanyi bwateguwe na DMI ifatanyije na gendarmerie (icyo gihe yari ikiriho). DMI yohereje intasi ziyobowe na Charles Karamba, izo ntasi zagombaga kwemeza amakuru yatanzwe n’izindi ntasi za mbere (contre- espionage), kuzimanganya ibimenyetso by’ubwicanyi nyuma y’urwo rupfu, ibyo bikorwa byari biyobowe na Joseph Nzabamwita. Paridi Guy Pinard yarashwe mu mugongo ku italiki ya 02/02/1997 ari imbere y’abakritu yarimo ari guhaza (mu misa hagati). Padiri Guy Pinard akaba yararashwe n’umututsi wari woherejwe n’inzego za FPR, akimara kumurasa yahise asohoka arigendera akaba atarigeze agezwa imbere y’ubutabera. Bitandukanye n’igihugu cya Espagne, igihugu cya Canada ntikigeze gikora iperereza kuri uwo mupadiri wacyo wishwe cyangwa ngo gisabe ko habaho ubutabera!
 
Abashakashatsi ba TIPR bafite amakuru yemeza ko ingabo za FPR zafashe agace kiliziya ya Ruhengeri yubatsemo zikagenzura igihe gito, Padiri Guy Pinard akaba yari amaze imyaka igera kuri 20 ari padiri mukuru wa paruwasi ya Ruhengeri. Mu gihe inkotanyi zafataga iyo kiliziya zishe abasivili 20 zibajugunya mu cyobo rusange zacukuye hafi ya kiliziya ya Ruhengeri; ubwo inkotanyi zamaraga kuva kuri iyo kiliziya, padiri Guy Pinard yabonye icyo cyobo rusange cyajugunywemo abantu, nibwo yafataga gahunda yo gukura imibiri yabo muri icyo cyobo kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro, inkotanyi zikimenya uwo mugambi we zahise zimwica atarawushyira mubikorwa kuko padiri Guy Pinard yari agiye gutuma ubwicanyi bw’inkotanyi bujya ahagaragara !
 
Nubwo bitari mu birego ubucamanza bwa Espagne bumukurikiranyeho, amaperereza yerekanye ko DMI yari iyobowe na Karenzi Karake yagize uruhare rukomeye mu rupfu rw’undi mupadiri wo mu gihugu cya Canada witwa Claude Simart wishwe ku italiki ya 17/10/1994. Padiri Claude Simart yishwe n’abasilikare ba FPR bamuhondaguye inyundo ari mu nzu i Butare kugeza avuyemo umwuka! Padiri Claude Simart yari yarafashe ibimenyetso birimo amajwi byagaragazaga uburyo inkotanyi zakoze ubwicanyi burenze kamere ; Padiri Claude Simart akaba yari yiteguye kugeza ibyo bimenyetso birimo amajwi yafashe bishinja inkotanyi ubwicanyi kumuryango mpuzamahanga. Raporo yakozwe n’abapolisi ba gisivile b’umuryango w’abibumbye yemeza ntagushidikanya ko Padiri Claude Simart yishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi bitewe ni uko Padiri Simart yari yiteguye kugeza muri Loni amajwi yafashe kuri casette yerekanaga ubwicanyi inkotanyi zakoze !
 
Igihugu cya Espagne kirasaba ko habaho ubutabera
 
Muri iki gihe Karenzi Karake niwe muyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ubutasi n’iperereza ry’imbere mu gihugu no hanze y’igihugu mu rwego rwa gisivile n’urwa gisilikare (NISS) mu gihugu cy’u Rwanda. Urwo rwego rukaba rufite ububasha buhanitse cyane mu gisivili no mu gisilikare. Ariko kuburyo butangaje, Karenzi Karake ushinjwa ibyaha bikomeye by’ubwicanyi no guhohotera uburenganzira bwa kiremwa-muntu nyuma ya jenoside,  hakiyongeraho n’ibyaha byo kwica abespagnole batatu, yatawe muri yombi ari Londres mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza ku italiki ya 20/06/2015 bitewe n’impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’ubucamanza bw’igihugu cya Espagne. Ibyo koherezwa mu gihugu cya Espagne akaba azabiburana mu kwezi kwa cumi 2015.
 
Mu mwaka w’2008, umucamanza Fernando Andreu Merelles yakoze impapuro zo gushinja Karenzi Karake kimwe n’abandi basilikare bakuru 39 ba FPR Inkotanyi ibyaha birimo : gukora jenoside, gukora ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha bikomeye birimo iterabwoba rihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Kuva izo mpapuro zo guta muri yombi abo basilikare bakuru zashyirwaho, ntabwo ubucamanza bwa Espagne bwicaye, bwakomeje gukusanya ibindi bimenyetso bihamya ibyaha Karenzi Karake na bagenzi be bagera kuri 39 bo mungabo za FPR bakurikiranyweho nk’uko byemezwa n’avocat w’igihugu cya Espagne ukurikiranira hafi iyo dosiye.
 
Nubwo jenoside yibasiye abatutsi mu mwaka w’1994 ifatwa nk’igihe cy’umwajima n’amakuba akomeye ku Rwanda, ibyago yakururiye abanyarwanda byarushijeho kuzonga abahutu mu myaka itatu yakurikiyeho ; amakuba atagira izina yagiye acengezwa buhoro buhoro ntarusaku na FPR, ubugome butagira urugero bwakorewe abasivili b’abahutu bari mu gihugu imbere mu Rwanda no muri Congo kugeza ubwo ayo mahano yaje kumenywa n’amahanga yose muburyo buteye isoni. Niba Emmanuel Karenzi Karake ashoboye koherezwa mugihugu cya Espagne, ubuhamya buzatangwa murubanza rwe buzaba ariryo pfundo ry’amahano n’ubugome byaranze ubutegetsi bwa Paul Kagame muri iki gihe kirenga imyaka 21 ari kubutegetsi kuko bigaragara neza ko Karenzi Karake ariwe mwicanyi mukuru ruharwa wabukoze kubushake kugirango asohoze imigambi ya Paul Kagame.
 
Nyamara, inshuti za Karenzi Karake zivuga ko ibyaha ashinjwa bihishe andi mayobera, izo nshiti ze zigira ziti : «Nibyo koko Karenzi Karake yamaze igihe kirekire ariwe wayoboraga ibikorwa by’ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda ; ariko nawe byageze ubwo asuzugurwa bikabije (humilié) bitewe ni uko nawe yabonaga ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi atari byiza. Hari ibyemezo bihutiweho bigaragaza ubushishozi bucye byagiye bifatwa, ariko mumenye ko ibyo Kagame ashaka aribyo bikorwa ».
 
Niba Karenzi Karake ari umunyabwenge nk’uko tubyemera, bigaragara ko muri iyi dosiye atazashobora kurengera Kagame, azavuga ukuri kose kw’ibyabaye mu Rwanda.
 
Inkuru ya « Foreign Policy Journal » yashyizwe mu kinyarwanda na
Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Un jour viendra la justice, ainsi RWABUJINDIRI abazwe amaraso y'inzirakarengane yanyoye.
Répondre
B
Ni ukuri u Rwanda ruyoborwa n'abacinyi n'abarozi hahanzweho n'abadayimoni.<br /> Nimwumve audio kuri iyi link: http://www.umuvugizi.com/?p=2801<br /> <br /> Birenze ukwemera!<br /> Puuuuuu...!
Répondre
B
Buhoro buhoro sha, kandi ngo Imana Ihora Ihoze.<br /> Tôt ou tard aba FPR-Rukarabankaba bazaryozwa ibyo bakoze.<br /> Ziriya dayimoni ngo n'abantu. Puuuuu....!
Répondre
M
Puu!!! Mugende mupfana ibitekerezo byanyu Rwanda ikeneye abana bayo bayubaka,bakaba benekanyarwanda,mwirirwa mwivovota ngomukundemubeho kubera ibifubyabananiye Urwanda rufite abana barukunda batara abindansa.
Répondre
K
Turambiwe nibinyoma mwandika tuzinezako mwandika amafuti
Répondre
M
JOHN, gusabana imbabazi bibahagati yamoko yombi, abahutu nabatutsi. Ariko umenye yuko bitabuza abicanyi bose guhanwa, no muri Afrika yepfo niko byagenze. Abicanyi bose baba aba FPR na FDRL ningobwa yuko ubutabera bwabiciwe bukorwa, kandi umenye yuko kubabarira atari ubutabera.<br /> KARISA, uribaza uwakoreye genocide abahutu, nonese ntuzigusoma ngurebe abayikoze muri iyinyandiko. Mwe mwayikorewe nabaturanyi banyu nahotwe twayikorewe namabandi yavuye mubugande.
Répondre
K
Kuvuga ko Wahagalitse Genocide n'Ukubeshya kuko Iyo hagira Uyihagalika ntiba yarabaye,ahubwo Uvuga ko hali uwayihagalitse Aba ayihakana avuga ko itabaye kandi yarabaye,Ntihakagire Ubeshya Abantu ko yayihagalitse,Waba warabuze Umuryango wawe warangiza Bakakwereka Umuntu ngo yarayihagalitse,Abavuga ko bayihagalitse baba badukina ku mubyimba,ahubwo bajye bavuga ko bashakaga Ubutegetsi bakaba nyine barabubonye,
Répondre
N
Kagame yarabigishije mugihe baso Bari mumagereza bazira kwica benewabo wa Kagame none mutangiye kumugira umwicanyi. Babivuze ukuri ngo umuhutu umuvura ijisho bwacya akarigukanurira.
Répondre
K
Ariko genocide yakorewe abahutu yakozwe nabande ? Ko iyakorewe abatutsi twiciwe numuturanyi tuzi twakamiye twarinze abanebe bwacyi inyiturano bikaba kutwicira abatwiciye twarababonye turabazi iyo genocide ngo yakorewe abahutu yakozwe nande ?
Répondre
G
Umututsi umushyira ikweru akagukura mu mbere. Abo uvuga yigishyize nabamuhaye igihugu awafashije undi?
J
ariko kucyi harabanyarwanda bagifite ubucucu?hejuru yabahutu bapfuye hejuru yabatutsi bapfyuye umuntu akihanukira akumvako hari ibikwiye kugurwa ibanga.waba umuhutu waba umututsi kanguka uve mubuhezanguni bwamoko.utarishe ninde:fpr? ,rnc?fdlr?. jye muruhande rwajye inziko bose arinkora maraso,nuwo twagiramungu wirirwa uririmba ko ntamaraso afite jye mubundi buryo nawe ninkoramaraso uzabikenera azasesengure uburyaryabwe ingaruka bwagize kubanyarwanda.none ninde wokwizera?ese ntimugira ubwobako hapfa kagame paul noneho agasimburwa nakagame kayumba?...ese mucyekako ho oposition zatuza?mbega?muhumuke?ikibazo cyurwanda kirenze uko mugifata?cyereka imana ifashe abicanyibose nabo ikabica,ubundi generation jya ikajya yatanga umurongo mwiza wa politic.ikindi uziko yishe napfukamire abanyarwanda ubundi nyuma yokwicuza hakorwe referandum yicyo abanyarwanda bacyeneye nkizi nkora maraso (nimba bababarirwa,.....).
Répondre
N
Wa Nkandagirabitabo we se ; ntabwo ubona ko ari , inyandiko ya Foreign Policy Journal !! Mutege impanga bazimene ! Ubwo bufuni bwanyu n imirunga mwamarishije abantu muhora mubirota ; roho z abo mwishe zihora zibashegesha umutima .Nuko wize ayo kubara intoki zawe naho ubundi ka psychologie kakwibukije ko muzapfa muhagaze mugasara mbere yuko mufatwa .N utuzihisha tuzitahura kubera culpabilite twijyane muri gacaca no 2 .Kuba perezida wo kunyonga ntibihagije wa musega we .
Répondre
O
Ati:<br /> "Iyo mirambo twakuraga mu byobo rusange yari yarashangutse, kuyitaburura cyari igikorwa giteye ubwoba kuburyo twabikoreshejwe ku ngufu; iyo mirambo twayiteruzaga intoki zambaye ubusa ntatuzirantoki (gants) twambaye ; abayobozi bacu babaga baduhagaze hejuru, rimwe narimwe baradukubitaga kugira ngo dukore icyo gikorwa. Biragoye kubyumva kuri mwe, twafataga imirambo y’abantu yashangutse tukayikubita kumugongo wacu tukajya kuyijugunya mu modoka y’ikamyo, igihe abakuru bacu babonaga umuntu utangiye gucika intege bahitaga bamukubita inkoni nyinshi kugira ngo akomeze ako kazi ko gutunda imirambo, mbese wasangaga dukora akazi k’agahato kuburyo nyuma byamviriyemo uburwayi".<br /> <br /> Mana!
Répondre
Z
Nsomye iyi nyandiko mbona amarira ari gutemba ntazi aho aturutse.<br /> <br /> Ibyo bitaniyehe na za chambres à gaz zabaNAZI.<br /> <br /> None se, mwa NTORE mwe, uwo KK, yaba ataniyehe na Heinrich Luitpold Himmler ?<br /> <br /> Ikintu kishengura ni ukumva ko gavumenti ya Isirayeli yaba ishyigikiye abo bicanyi! Ibyo njya mbyumva, sinzi niba aribyo.<br /> <br /> Ça serait le monde à l’envers.<br /> <br /> Urugendo ruracyari rurerure. Sorry
Répondre
H
Yewe ntibyoroshye
Répondre
A
INO RAPPORT IFITE BYOSE , KANDI KUBANYARWANDA BENSHI DUSANZWE TUBIZI, DUKENEYE NO KUMENYA IBYO DMI YAKOZE ITEGEKWA NA NYAMWASA, KUKO NAWE NTABWO ALI MALAYIKA,
Répondre
M
None John, wowe uvuga ngo buriwese nasabe imbabazi azisabende? Abicanyi bose bagomba guhanwa ntakindi: baba abahutu cyangwa abatutsi, keretse niba nawe warishe. Imbabazi zitahawe imfunga zuzuye anagereza ntizihabwe abari arusha, ntamunyarwanda numwe wishe utazashyikirizwa inkiko ngonawe afungwe.
Répondre
U
ubwo Prezida wa Repubulika yasuraga nyamasheke. umwe mu baturage yahagurutse ati: Nyakubahwa; burya aba president dusabwa gukora cyane kuko abaturage baba badutezeho byinshi. Presdent nawe ati: wowese uri president wahehe? Undi ati ndi president wa cooperative yabanyonzi nyakubahwa president wa repubulika!!!! Hahahahaha !
Répondre
J
mwaretse buri wese muruhanderwe akemera ibyo yakoze akabisabira imbabazi ko aricyo cyonyine cyaha amahoro u rwanda. jye maze igihe nkurikirana Politique yurwanda nsanga uwaroze abayobozi bose burwanda arumwe uretseko icyo basumbanya ari amayeri, kubeshya, nibindi bidakwiye abayobozi. mbere twaravugango ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi ariko noneho aho tugeze murwanda bisigaye bishoboka. abakunda urwanda mwese reka mbabwire umutungo ubu urwanda rusigaranye :nabaturage babanyarwanda kko abo bose biyitirira abahutu, abatutsi,... ntanumwe ubarinyuma,ikibazo nukubona ubayobora adafite virus y'amoko cq atuzuye amaraso muntoki. narangiza mvugako amaraso yabanyarwanda akungura! uzambwire ufite amaraso yonzirakarengane ufite amahoro!
Répondre
J
Biteye ubwobwa!!!!!!!! Amaraso arasama!! Niyo hashira indi myaka 21 abakoze ubu bwicanyi bwarimbuye abanyarwanda bazagezwa imbere ya sentare. Isi yose izabota!!!!!!
Répondre
N
Uwiyise "nk" atubwiye ko Karake azataha vuba mu minsi iri imbere ariko ntadusobanuriye impamvu atatashye igihe yabishakaga kandi yari asanzwe ajya mu Bwongereza! Uyu wiyise "nk" yagombaga kutubwira ahubwo ko Karake ntamuntu yishe akaduha n'ibimenyetso mbere yuko atubwira ko vuba aha azaba yageze ikigali, nyamara amakuru dufite ni uko Karake nawe adashaka gutaha! Ese ko Kagame yica abahutu abatutsi bakumva ari ngombwa ko ntacyaha yakoze, ko ntacyo batubwira kubatutsi Kagame agandagura? Nyamara abatutsi nibareba nabi kagame azabamara cg abamarishe!
Répondre
N
kuba Genocide yakorewe abahutu itaremerwa na ONU ntibivuga ko itabaye. Genocide ntisaza. no mumyaka 20 izaza ishobora kuzemezwa.
Répondre
N
kuri NK abanyarwanda dukunda kwishyira aheza gusa. ko uvuga ko kwica abatutsi byatanguye 58 kugeza 94, mbere yiyo myaka waba wibuka ibyo abatutsi bakoreye abahutu imyaka hafi 500? Twese twarahemukiranye va mubufana utange igitekerezo kuburyo twese twasangira ibyiza byurwanda. Niba kandi uri mu Rwanda ndakumenyesha ko utareba kure kuko ushobora kwongera guhunga anytime! kubera ko wowe nta cyaha wakoze ntibivuga ko karake atakoze genocide hutu. wimuburanira Video zirahari nubwo yagaruka cyera azongera afatwe niba mukuru we azaba atamwishe kubera gutinya ko yamennye ibanga.
Répondre
N
Ariko muzi ko mwikirigita mukisetsa , ukuri kubyabereye mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza ubu kurazwi n'amahanga yose .Abana b'u Rwanda batashye kungufu nyuma yuko sowanyu kinani yanze amasezerano yose ko abanyarwanda bataha mu Rwanda mubita abanyamahanga ngo n'abaganda.....etc mukihibagiza ko bavuye mu Rwanda aruko benewabo bishwe abandi bagasenyerwa.Kuva kera mwigishijwe urwango ku batutsi kandi iyo virus yabageze mu bwonko.Igihe mwicaga abatutsi kuva 1959 kugeza 1994 mwuvaga ko abatutsi bazakomeza kubihanganira no kuguma mu buhungiro burundu? icyemezo cyarafashwe abanyarwanda bataha kungufu kandi ntabwo barasaga amashaza nkuko mwigishijwe kandi majority y'abahutu yishoye mubwicanyi kandi babonye ingaruka zabwo.Mureke amatiku ngo H.E KAGAME yishe benewanyu kandi icyo bazize abenshi murakize.mwabaye ibivumwa mumeze nka gahini uvugwa muri bible.Kuri General Karaoke vuba azaba ageze mu Rwanda kandi muzabona ko n'amahanga yabatahuye
Répondre
M
Ntimugakinishe abazungu! igihe Kagame yarwanaga intambara yo gufata ubutegetsi yitabaje abazungu, intwaro zagurwaga mu bazungu, abajyanama bari abazungu, nubu mu kibazo cya Karake aba avocats ni abazungu, hanyuma bagatinyuka kunegura abazungu! Ubwo se iyi leta iragana he? Cliton, Waren, Tony Blair nibaramuka bashinje Kagame gukora amahano muzajya mu mihanda ngo ntacyo bazi kandi aribo bajyanama be? Uyu mugore wa Blair bavuga ngo ni avocat wa Karake bazi amabanga akurura? ese bazi ayajyana he? Igikeri ngo cyashatse kungana n'ikamyo kihaga umwuka kiraturika! None se ibi birego byose Karake yabivamo ate kandi mugihe bicaga abazungu barimo bafata amajwi n'amashusho ndetse n'abo bari kwica bakabaha amakuru! Nimwihanagure mwemere urwaje kandi muzirikane ko ari ubuhanuzi buri kubasohoreraho !
Répondre
K
iyi mirambo yose ijyenda itabururwa buri munsi ngo irashyingurwa mu cyubahiro,iramutse izutse ikerekana abayishe rahirako abiyiriraho batakorwa n'ikimwaro?
Répondre
J
egoko.ndumiwe
Répondre
I
iyi nyandiko iracumbuye pee! Njye nkaba nsetse cyane uyu wiyise Cyusa, none se arashaka kuvuga ko iyi nyandiko ari iya veritas cyangwa ntiyashoboye kumenya aho yaturutse? Erega amatiku inkotanyi zirirwamo n'ubwicanyi bwazo abazungu nibo babizi kurusha abanyarwanda! Muzaba mureba ibyo umugore wa Blair uri kuvuga ngo araburanira karake ibyo azavuga!
Répondre
C
Iyo bloq yanyu muzayite amatiku.com
Répondre
G
Cyusa, ntiwirirwe umuseka,kuko imirambo ya Abahutu yamushenguye intugu, umunuko wazo ni inkoni za Karake mugihe cyo gutaburura no kwikorera imirambo ntibyatuma agira ibitekerzo bireba kure.
G
Cyusa, ntiwirirwe umuseka,kuko imirambo ya Abahutu yamushenguye intugu, umunuko wazo ni inkoni za Karake mugihe cyo gutaburura no kwikorera imirambo ntibyatuma agira ibitekerzo bireba kure.
C
Iyo bloq yanyu muzayite amatiku.com
Répondre