Umunsi wo kwibohora : Perezida Paul Kagame ati « Wiruka ku muntu wageraho ukamumara ubwoba !» Celestini Mporayonzi.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi60a8f8b6c73eeed9%2F1309784018%2Fstd%2Fkwibohora-17-le-4-7-2011-niba-hari-n-ubwoba-bwari-buhari-ubu-twarabushize-paul-kagame.jpg)
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ngo yari « Dukomeze twiyubakire icyerekerezo kitubereye. »
Imikino yerekanywe nta somo na rimwe wabonaga isigira abari bahateraniye, yewe muri rusange nta n’aho wabonaga ihuriye n’insanganyamatsiko y’umunsi, uretse gukomeza gusubiramo inyikirizo ya wa muvugo ngo « ibyiza byo kwibohoza » , nyamara ibyo byiza nta washoboye gutobora ngo abyerekane! Reka ngaruke ku ngingo z’ingenzi zaranze uyu munsi mukuru, mbereke ukuntu uyu munsi ukwiye kuvaho ntuzongere guhimbazwa kuko ari urukozasoni.
1.Mu ijambo rya Major w’Umuji wa Kigali.
Hagaragayemo kwitirira igihugu cyose amajyambere y’umujyi wa Kigali. Ntawe utazi ko FPR yirengagije nkana abandi baturage bose, ikabatera umugongo, maze igahitamo gushora imari y’abaherwe bicaye ku ngoma i Kigali no mu bihugu by’amahanga. Major w’umujyi wa Kigali rero akwiye gushima ubutegetsi buriho kuko ari we wenyine bwahaye umugati, akaba we ashobora kurya akagwa ivutu mu gihe 99% by’abandi benegihugu bitora inyo mu jisho ! Ni yo mpamvu ijambo rye ryibanze ku magambo yo kwihakirwa yerekana ko perezida wa repubulika Paul Kagame ari we Mana dusenga i Rwanda ; ko yahumurije abaturage ; ko yabagaruriye icyizere cyo kubaho neza ; ko yasubije Abanyarwanda agaciro ; ko aha abaturarwanda bose ubwisanzure busesuye ; ko afite ubwenge, ubushishozi , kureba kure n’ubuhanga burenze urugero ayoborana igihugu !
Sinirirwa mbitindaho mwese murabona ko ibi Major w’umujyi wa Kigali yavuze ari nko kutwicira ijisho atwereka ibibuze mu gihugu akaba ari nacyo kiduhejeje mu kaga!
2.Hari umuturage wo mu majyaruguru witwa Telesifori wahawe ijambo ngo atange ubuhamya.
Si ku busa hatoranyijwe ukomaka mu majyaruguru(Ruhengeri). Ni ukugira ngo bigaragare ko na ba Bahutu bakekwaho kutava ku izima barangije kuyoboka ingoma ya Paul Kagame na FPR ye, hatitawe ku bibi byinshi bagiriwe !
Ubuhamya bw’uyu mugabo ntawe butatangaje. Abenshi mu bari kuri sitade, twageze aho twifunga amatwi kuko ibyo yavugaga tutabyemeraga nga gato rwose. Yavuze uko yabaye mu mashyamba ya Kongo n’uko ngo yagize amahirwe yo gucyurwa mu Rwanda n’ingabo za RPF, zikamucyura mu mutuzo, mu kinyabupfura, no mu mahoro ! Umubi ni uwavuga ko hari bene nyina batagira ingano Inkotanyi zatsinze muri ayo mashyamba:impinja , abakecuru n’abasaza, abarwayi, abagore batwite, FPR yabarashe itababarira ndetse igambiriye kubamara, n’uyu munsi ibihumbi amagana biracyahorokera muri ayo mashyamba ! Abo bose bahaguye bo wagira ngo bambuwe ubwenegihugu bwo kuba Abanyarwanda.Ntibavugwa, kirazira kubibuka!
Icyatumye uriya Birihanze Telesifori bamutekerera aya magambo ni mu rwego rwo gupfobya ubwicanyi ingabo za Kagame zakoreye muri Kongo nk’uko bwatangajwe na Loni le 1/10/2010 muri Raporo yiswe Mapping Report, ari nayo yemeza ko ubwo bwicanyi bushobora kuzitwa jenoside yakorewe Abahutu, nibiramuka bigejejwe imbere y’inkiko. Iriya Ngaruzwamuheto yitwa Telesifori rero yo ngo ingabo za Kagame ni ntagatifu cyane, ngo zaramubohoje we n’umwana we w”amezi abiri yari ahetse!!! Mbega ibohorwa !!Niba ibohorwa ryahimbazwaga none ari iryo , turivumiye ku gahera, ntirikongere kuvugwa i Rwanda!
Telesifori yagize n’icyo avuga ku ntambara yiswe iy’abacengezi FPR yifashishije kugira ngo irimbure abaturage ba Gisenyi na Ruhengeri, ikabatsinda mu ngo zabo, kajugujugu zikarasira abakene batakira kivurira ku misozi, abagerageje guhunga bagafungiranwa mu buvumo, bakoherezwamo ibisasu byo kubatwikiramo n’ubu ubwo buvumo bukaba bugifunze ! Injajwa Telesifori yo ntitinya kujijisha igamije kwerekana ko ubwo bwicanyi ndengakamere butigeze bubaho, ahubwo akabutwikiriza utugambo dukwiye umuja, usabiriza uburenganzira bwe ! Ngo yari azinduwe no gutaka ubugiraneza bw’Ingabo za FPR zarindiye abaturage ba Ruhengeri umutekano, reka sinakubeshya! Habe ngo aragira ati abavandimwe bishwe muri icyo gihe nabo bari Abanyarwanda, reka duceceke akanota kamwe tubibuke ! Ahubwo yakomeje atwihera igisobanuro giteye ukwacyo cyo kubohorwa na FPR. Ngo Kubohorwa bisobanura : gutunga inkoko 100, akabwana k’ingurube n’inka ishatu za kijambere! Kuri we, ijuru ni iryo, kandi ryazanywe na FPR! Hari ugupfusha birenze ibi koko ?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi16dced8932bea5e3%2F1309789033%2Fstd%2Fgenerali-kabarebe-abagize-agatsiko-k-abassajya-bari-ku-butegetsi-bari-babukereye.jpg)
Ibi birerekana ko ingufu FPR yakagombye gukoresha yubaka igihugu , izishyira mu koza Abaturage mu mutwe cyangwa se kubafataho ingwate. Kuri Telesifori, kuba abaturanyi be FPR yarabatsembeye kubamara si ikibazo. We nk’umuja, arishimira ko Paul Kagame yamuhaye inka ubu akaba ayikama Litiro 20 ku munsi, akaba anywa amata, ahasigaye n’iyo abandi banyarwanda bashirira ku icumu ntacyo bimubwiye! Ibi rero bikaba byerekana neza stratégie politique ya FPR na Kagame: Icyo bashyize imbere ni uguhindura abaturage bose ba “nyamwigendaho” kugira ngo bakunde bayoborwe nk’amatungo ! Koko ibi nibyo bikwiye kwitwa kubohoza: FPR yibohoreje Abanyarwanda , ni ukuvuga ko isa n'iyitoreye ingoma mu giteme, abayigize bameze nk'abibye igihugu, bakaba bakiyobora nk’ibisambo bigamije gusa kwiyuzuriza imifuka yabyo! Kandi n’imikorere yabo irabigaragaza!
Ntitwabura no gutangazwa n’ukuntu umuntu afata ijambo imbere y’isi yose agatangaza ibinyoma bigaragarira buri wese, nta soni afite ! Ngo uwakoreshaga agasuka aca incuro, ubu asigaye ahingisha imashini . Ubwo ngo ni ukugira ngo yumvikanishe ko Kagame yateje Urwanda imbere ku buryo Abanyarwanda bose basigaye bahingisha imashini !! Nyamara iyo urebye uko inzara igiye kumara abaturage, ntiwabura kwiyamira ngo utere ka karirimbo ngo Genda FPR waboshye Urwanda!
3. Akarasisi k’ingabo
Iyo abantu bambaye uniforme koko ubona biryoshye. Gusa iyo uzi ko muri iyo uniforme hihishe ingabo zateje intambara yayogoje igihugu guhera le 1/10/1990, zikica Abanyarwanda umugenda aho zanyuze hose za Mutara, Byumba, Ruhengeri, Butare, Kibeho..ukaminuka mu mashyamba ya Kongo, ibyari ibirori bihinduka agashinyaguro , bigatera umujinya ababireba. Uhita utekereza ko abana bose b'Abanyarwanda baguye ku rugamba amaraso yabo yapfuye ubusa, ukibonera neza ukuntu abazize jenoside yo 1994 bo basa n’abaguye mu matsa, bazize inyota y’umuntu umwe, udakunda Abanyarwanda na gato ahubwo wishakiraga ubutegetsi ngo abwifashishe asahura igihugu,yigwizeho imitungo yibere umuherwe: Paul Kagame n’agaco ke k’Abassajya b’abicanyi.
Dore ikintu gikomeye cyerekanye uyu munsi ko RDF atari ingabo z’igihugu: Twabonye twese ukuntu ingabo zakoraga akarasisi zifite amabendera 2: Iry’igihugu n’irya FPR gusa! Bishatse kuvuga ko mu Rwanda haba ishyaka rimwe rukumbi: FPR-Inkotanyi. Izi ngabo nazo zikaba ari iz’Ishyaka FPR gusa! None se ya mashyaka yandi twajyaga tubwirwa aba he? Ko ubanza ingabo zitwaga iz’igihugu zitibona no muri ayo mashyaka yandi, abayarimo bo si Abanyarwanda ? Cyangwa bo ntibabohowe ? Oya reka tubivuge, ingabo twabonye none ni ingabo z’agaco kari ku butegetsi, dore ko n’ubundi twari twarabibonye kera! Iyo bitaba ibyo, hari ibibazo byinshi ziba zikwiye gufasha Abanyarwanda gukemura birimo ikibazo cyo kuyoborwa n’umuntu usahura igihugu ku mugaragaro akigurira indege ze bwite, akirukana bagenzi be bandi bitangiye igihugu, ngo bangare! Ubu se Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ni bo batagize uruhare mu kubohoza Urwanda? Ubu se bari he? Kayumba Nyamwasa aherutse kubivugira ku mugaragaro abwira Abanyarwanda n’amahanga:FPR-Inkotanyi ntabwo ikwiye kwirata intsinzi, si abanyamahanga yarwanyije ahubwo yaryanishije Abanyarwanda; yarishe kandi yicisha Abanyarwanda batagira ingano…ubwo se intsinzi irihe? Igikwiye gukorwa ni uko Abanyarwanda bakwicara hamwe bakaganira hatagize abishyira hejuru y’abandi, bakareba uko bakubaka igihugu cyabo,bose bibonamo.
4. Ijambo rya Perezida Paul Kagame.
Ntiryatinze,ryamaze iminota 14 gusa(12h22-12h36). Ryibanze ku kintu kimwe gusa: Ubwoba Leta ya Kagame ifite!
Muzabibaze abahanga , iyo umuntu yihandagaje akavuga ngo ntabwoba mfite, burya buba bwamumaze. Kagame we noneho ntiyiriwe adutera igipindi, ahubwo yabyiyemereye ku mugaragaro ngo “Wiruka ku mugabo wagera aho ukamumara ubwoba”. Ni byo koko. Agaco kifatiye ishyaka FPR kamaze iminsi kiruka cyane kubera ubwoba gaterwa n'uko ibinyoma byako bikomeje gutahurwa no kuvugwa ku mugaragaro! Kandi ubwo nyine Paul Kagame yahise adutangariza uwo yita umwanzi wiruka ku “Banyarwanda “ uwo ari we. Mwibuke ko iyo Paul Kagame avuga Abanyarwanda mu by’ukuri aba yivuga we ubwe, umuryango we n’agaco kamufasha kumunga igihugu gusa! Abandi bose basigaye ni Useless.
Ibi bigaragazwa n’uko ngo abo biruka ku banyarwanda ari babandi birwirwa : “batuvuga, baduharabika, batuvuga uko tutari, badutoteza”. Twibuke ko kuva uyu mwaka watangira Paul Kagame yakomeje kuvuga ko Umwanzi ukomeye igihugu gifite muri iki gihe ari abirirwa bavuga Urwanda mu mahanga , bakandika no ku mbuga za Interneti. Yasabye kenshi Abanyarwanda ko bahaguruka bakamufasha kurwanya izo nyangabirama!
Nyamara tuzi neza ko abo bandika nabo ari Abanyarwanda bahangayikishijwe n’uko igihugu cyabo cyatera imbere kikareka gukomeza kuba indiri y’urupfu! Mu minsi ishize abapadiri 2 bavuka i Cyangugu bashinze ikinyamakuru www.leprophete.fr nibo birirwaga batukwa hano mu binyamakuru, radiyo na televisiyo bya Leta! Ubukana burenze urugero bikoranwa bwerekana ko aba biyita abayobozi b’igihugu cyacu niba atari abagome rwimbyi ari impumyi zidasobanukiwe icyo ari cyo ineza y’igihugu. Paul Kagame nta wundi mwanzi akigira uretse abagaragaza ibinyoma ubutegetsi bwe bwubakiyeho! Uyu munsi nta bundi butumwa yari afite bwo kugeza kubanyarwanda uretse kongera kubereka ko afite ubwoba bukomeye aterwa n'abatinyuka kuvuga no kwandika ko akarengane ingoma ye ikomeje gukorera Abanyarwanda !
Gusa rero birongeye biragaragaye ko itangazamakuru ryigenga ari ngombwa mu gihugu, rigakomeza rikavuguruza ibinyoma bya Paul Kagame n’agaco ke; rikerekana ko abo kamomeje kwemeza ngo babohoye Abanyarwanda kandi ahubwo baratikije za miliyoni z’abantu; barabeshya ngo baduteje imbere kandi badasiba gusahura igihugu no kwigurira indege zabo bwite; barabeshya ngo bakuyeho ubutegetsi bw’igitugu kandi Paul Kagame n’agaco ke baranize demokarasi burundu biba amajwi mu matora kandi bagafunga Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR; barabeshya ngo bahaye abaturage ihumure kandi ahubwo bahoza umuturage ku nkeke y’iterabwoba, bakagera n’ubwo biha uburenganzira bwo gusenya inzu z’abaturage ngo ni nyakatsi; barabeshya ngo baratubohora ku bujiji nyamara bakirukana abana bacu mu ishuri, bakanga kubaha inguzanyo ngo bige kaminuza..bagashimishwa n’uko abana babo bonyine biga mu mashuri ahenze n’ayo mu bihugu by’abazungu…abana ba rubanda rugufi bo bagahinduka inzererezi; barabeshya ngo iterambere ryageze kuri bose kandi abaturage bicwa n’inzara, mu gihe i Kigali abaherwe bari ku ngoma bari mu mwijuto, iyi ngoma yahisemo kwirukana abakene aho kwirukana ubukene, twayiyoboka dute koko?
Dusoze:
Paul Kagame ni we ukomeje gutoteza Abanyarwanda no kubirukaho kugera ubwo yiyemeza kubicira no mu bihugu by’amahanga, aho bagiye bamuhunga! Nakomeze abirukeho, umunsi bashize ubwoba bazahaguruka nk’umuntu umwe bashirwe ari uko bafashe mpiri abo biyita ko babohoye igihugu kandi ari bo mu by’ukuri bagihejeje ku ngoyi.
Dukomeze duharanire kwibohoza kuko aho turi ubu ariho habi cyane! Kandi rero kwibohoza birashoboka. Mfatira Paul Kagame n’agaco ke k’abicanyi ubashyikirize ubutabera mpuzamahanga, maze urebe ngo Abanyarwanda bariyunga, bagashyira hamwe, bakubaka igihugu gitemba amata n’ubuki.
Celestini Mporayonzi, Kigali-Rwanda.