FPR ngo ntiyifuza ko umwaka utaha hazaba hakiri umunyarwanda witwa impunzi. Edmond Munyagaju(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi8b61f1f2f5646421%2F1309100377%2Fstd%2Fngo-leta-ya-kigali-irashaka-ko-abanyarwanda-bamburwa-ubuhungiro-bagacyurwa-ku-ngufu.jpg)
Tariki 20 z’uku kwezi kwa kamena ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku mpunzi. Ku bireba impunzi z’abanyarwanda, kimwe mu bitekerezo byagarutsweho kenshi ni icyifuzo cya leta y’u Rwanda cy’uko kuva mu mpera z’uyu mwaka nta munyarwanda wazongera kwitwa impunzi ngo kuko impamvu zari zarabaye karande mu gutera ubuhunzi kuva 1959 zitakiriho. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yasabye HCR gushaka uburyo hakubahirizwa ingingo y’amategeko mpuzamahanga yitwa “cessation close” cyangwa “clauses de cessation”. Ingingo ya mbere y’Amasezerano ya Genève, mu gika cyayo cyayo C 5 iteganya ko iyo mu gihugu impunzi yaturutsemo bigaragara ko ibintu byahindutse hakaba haganje amahoro na demokarasi, nta mpamvu uwo muntu yakomeza kwitwa impunzi. Impaka kuri iki kibazo zizabera i Genève mu kwa munani k’uyu mwaka. Impunzi nyinshi z’abanyarwanda zirahamya ko mu Rwanda nta mahoro n’umutekano byatuma bakwa ubuhunzi. Imitwe n’amashyaka atavuga rumwe na Kigali na bo bahuriye kuri iyo ntero. Kigali yo irirenga ikarahira ko nta handi wasanga umutekano kurusha mu rwa Gasabo.
1.Kuki u Rwanda rutifuza gukomeza kugira impunzi?
Kugira impunzi icya mbere bisobanura, ni uko ubutegetsi buriho buba butubahiriza uburenganzira bwa muntu. Igihangayikishije FPR kandi, si abamaze kuba impunzi, ahubwo ni abashobora kuba zo mu minsi iri imbere. Biragaragara ko abatari bake barutuye ariko ijisho rireba hakurya, babona icyanzu bagashyira inda ku muyaga. Ibyo rero byangiza isura “nziza” ya FPR kandi ari kimwe mu byubakiyeho “system”: Kwigaragaza neza hose no muri byose.
2.U Rwanda ntirwifuza gucyura impunzi.
Kuba u Rwanda rudashaka ko hagira umunyarwanda wongera kwitwa impunzi ntibivuze ko rwifuza ko zose zataha. Impamvu ni uko impunzi zifatiye runini leta ya Kigali. Uwasomye ingengo y’imari y’umwaka wa 2009 yabonye ko amafaranga abanyarwanda batuye hanze boherereza bene wabo basigaye mu Rwanda aza ku mwanya wa mbere mu kwinjiza amadovize. Iki cyiciro muri uriya mwaka cyazaga ku bice 37%, imbere y’imfashanyo z’amahanga. Ikibazo cy’impunzi rero ni aha kigoreye FPR, kuko ku ruhande rumwe irazikeneye ariko ziranayibangamiye.
3.Hari impunzi n’impunzi.
Impunzi za mbere rero zirebwa n’uriya mugambi wa leta si iziba mu bihugu byateye imbere by’Uburayi n’Amerika. Izi n’ubwo zangiriza FPR ibitari bike nk’uko nza kubigarukaho, zinayifatiye runini. Biragoye kwemeza ko inyungu zitanga ari nto ugereranyije n’ibyo zangiza. Inyungu zibyara nayivuze, reka ngaruke ku byo zangiza. Mu bubanyi n’amahanga, haba inzira nyinshi. Burya Diplomasi iri mu bwinshi. Iyo ufite abaturage bawe ibihumbi amagana batuye u Burayi n’Amerika, aho umwana w’impunzi akina n’abandi akababwira ati igihugu nkomokamo kiyoborwa n’umunyagitugu wamaze abantu, bikavugirwa aho bahimbaje batisimu, ugukomezwa no gushyingirwa, bikavugirwa mu kabari no muri gariyamoshi...N’aho waba ufite diplomasi ikora ka jana amaherezo bakurusha amajwi. Iki ni cyo leta ya Kagame itinya ku mpunzi ziba mu bihugu byateye imbere. Kuri bene aba, ikigamijwe si ukubacyura ni ukubigarurira. Hari irindi tsinda ry’impunzi ziteye impungenge kandi ntacyo zinjiriza system ya FPR. Ni izituye ibihugu bya Afurika. Impamvu zihangayikishije FPR ndaza kuyigarukaho.
4.Izi mpaka zizabyara iki?
N’ubwo nta warahira ngo yemeze ikizavamo, nzinduwe no kugira ngo turebere hamwe ibishobora kuvamo n’ingaruka zabyo. Icyo ngira ngo twibandeho ni ukubisesengura mu rwego rwa politiki. Reka dutangire nka wa mupfumu tuti nitabyara inyana izabyara ikimasa.
(1)Icyifuzo cy’u Rwanda nikidakurikizwa.
Uwakwihuta yagira ati ibintu ubwo bizakomeza uko biri. Yego, ariko na none oya. Bizaba ari igitego cyinjiye mu izamu rya FPR. Bizaba bisobanuye ko abatavuga rumwe na Kigali bashoboye kumvisha amahanga ko ubutegetsi buriho butarengera abaturage babwo.
(2).Icyifuzo cy’u Rwanda nikiramuka gikurikijwe.
Ingaruka zizaba nyinshi. Iya mbere, ni uko amayira azaba afunze. Abo rwacitse bambutse bashobora gukomeza, naho uzakenera gukuramo ake karenge bizamusaba kwiga indi ngendo.
Ku bamaze kuba impunzi na bo ntibizabagiraho ingaruka zimwe. Abo mu bihugu byateye imbere bafite amahirwe menshi yo kutanyeganyega kuko amategeko yabyo aha agaciro muntu. Na ya masezerano mpuzamahanga y’i Genève twavuze abaha icyanzu. Muri cya gika cyayo cya C 5 mu ngingo yacyo ya kabiri, bateganya uburyo impunzi ishobora kwitabaza imbere y’amategeko, iyo bigaragara ko ihohoterwa yagiriwe mu gihe cyashize riyitera amakenga afite ishingiro: “La Convention prévoit une exception à la cessation et envisage le cas des personnes gravement traumatisées sur le plan tant physique que psychologique et qui, malgré les changements intervenus dans leur pays d'origine et la disparition des craintes, invoquent de manière fondée des « raisons impérieuses tenant à des persécutions antérieures »”.
Abazahura n’uruva gusenya ni impunzi zituye ibihugu by’Afurika. Afurika nta muco w’icyakiro tugira. Muri Afurika ni ho honyine umuntu ahungira mu gihugu, abuzukuru be n’ubuvivi n’ubuvivure bavukiye aho bagakomeza kwitwa impunzi. Haba mu muco wa politiki, haba no mu muco w’amategeko turi aba nyuma. Umuco w’ahandi uha agaciro kuba umuntu yaravukiye ahantu (ius soli) nk’ishingiro rimuha ubwenegihugu ntiwubahirizwa n’ibihugu byose by’Afurika. Ikindi kandi, mu bihugu by’Afurika ni ho u Rwanda rufite inzira rwanyuramo rukumvisha abategetsi kwirukana impunzi mu bihugu byabo kabone n’aho byaba binyuranye n’amategeko. Amategeko mu bihugu bitari bike by’Afurika muzi uko akurikizwa.
5.Ihame ry’urugomero.
Ubuzima bwa muntu n’imibanire yacu byubakiye ku rusobe rw’amahame abahanga n’abashishoza bagiye bavumbura kuva mu bisekuruza amagana. Rimwe muri ayo mahame agenga imibanire y’abantu cyane mu by’ubutegetsi baryita ihame ry’urugomero.
Iyo wubatse urugomero, icyo uba ugamije ni ugutangira amazi ngo agume hamwe yoye gutemba. Gusa rero, kimwe mu byo uwubaka urugomero agomba guteganya ni ubuhumekero, aho amazi asohokera. Utabikoze aba ari umuswa ku gahuru. Impamvu ibitera ni uko nta wakwihandagaza ngo ashake kugomera mazi “yose” igihe “cyose”. On ne domine pas la nature pour toujours. N’ubwo yaba make gute ugomba guteganya uti nzayagomera kugera kuri iki gipimo ubundi nyareke atambuke.
Iri hame rero rirakoreshwa mu buryo bwishi. Abakoze igisirikari bararizi. Reka ntange urugero rwumvwa na bose. Muri 1994 ubwo inkotanyi zari zamaze kugota Kigali, zararetse abantu zibaha icyanzu aherekera ku Giticyinyoni. Abari batuye Butare nabo baribuka uburyo zabaretse bagahungira Gikongoro. Si uko byari bibananiye gufunga hose. Ni ihame. Iyo ugose abantu ubaha aho basohokera, keretse wiyemeje kubamara. Ubikoze, uba ubagize ibyihebe. Abo bantu barwanira gupfa no gukira, kwiheba no kubura icyerekezo bishobora kubongerera imbaraga bakagusigamo imvune. No muri poliki ni uko. Kuba ba Kadafi cyangwa ba Fidel Castro bararamye kuriya, ni uko banyonze ubwisanzure mu bya politiki ariko bagateza imbere ubukungu, iki kikaba kibaye icyanzu cy’uburenganzira bwa muntu bwagomewe mu zindi nzira.
6.Demokarasi, ubuhunzi n’intambara mu rugomero rumwe.
Kimwe mu byubakiweho umuryango w’abantu iyo bava bakagera ni imicungire y’ibibatandukanya. Muri politiki hari inzira eshatu z’ingenzi zikoreshwa. Iya mbere ni demokarasi. Iyo abantu hari ibyo batumvikanaho, buri murongo w’ibitekerezo ushaka abawuhagarariye bakajya mu rubanza. Abacamanza baba abaturage mu gihe cy’amatora. Utsinzwe arajurira agaharanira kuzarushaho kumvikanisha ingingo ze mu rubanza rutaha (amatora akurikiye). Ariko na none hari igihe binyuzwa mu zindi nzira maze ubutabera buvubura umuriro akaba ari bwo buca urubanza. Icyo gihe ibitekerezo by’ingufu biba byasumbye ingufu z’ibitekerezo. Nyir’inkota ni uyifashe ikirindi, ubwo abandi barayoboka. Nyir’inkota iyo azi ubwenge, yubaka urugomero rukurikije ubuhanga bw’imyubakire, ni ukuvuga bufite uruhumekero. Iyo atabikoze, iminsi iratinda, igahimwa n’umwe. Iyo urugomero rudaturitse ngo rushwanyuke, rurasendera bikameneka kuko nta rugomero rutuzura rubaho (pas de barrage à capacité illimitée).
Tuvuye ku ruhande rw’ufashe ikirindi cy’inkota tukareba ku baherereye ku bugi bwayo, na bo babyitwaramo mu buryo bunyuranye. Imwe muri izo nzira ni ubuhunzi. Ubuhunzi ni ikintu kizima kandi cyamye kiriho bitewe n’aho umuryango wa muntu ugeze. Ni ngombwa kwibutsa ko ibihugu hafi ya byose tubona ubu byubatswe n’impunzi ubundi twita abimukira mu rwego rwo koroshya imvugo. Urugero rwa hafi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Impamvu ni uko ubuhunzi ari imwe mu nzira zo guhosha cyangwa kwirinda intambara n’amakimbirane. Abemera bajya basoma Bibiliya muzi umwanzuro Abrahamu na Loti bafashe mu gukemura amakimbirane hagati yabo. Abrahamu yabwiye Loti ati ntihakabe intambara hagati yacu kandi turi abavandimwe, reka dutandukane. Niwerekera iburyo nzerekera ibumoso, nujya ibumoso ngane iburyo (Intangiriro 13,2-9). Ihame ry’ubuhunzi rihuye n’ibi. Ni ukuvuga ngo aho kugira ngo tubyicaniremo, unyice cyangwa nkwice, mpisemo kukubisa ntaho badahaha.
Muri make rero, ubuhunzi ni rumwe muri bwa buhumekero sosiyete zitaranoza demokarasi zifite butuma urugomero rutarengerwa cyangwa ngo ruturike. Rurengewe, abareremba rurabahitana ariko abazi kwibira bo ntacyo bikanga. Nyamara ruturitse, n’abazi kwibira rurakukumba. Umunyarwanda yise umwana we Bucyanayandi. Ni yo mpamvu atari ubushishozi kwihutira gufunga ubuhumekero bw’urugomero.
7.Impunzi zituye mu bihugu by’Afurika.
Nk’uko nigeze kubikomozaho, izi ni zo zihangayikishije FPR. Impamvu ikaba iyi. Abakurikiye ibiganiro Kagame amaze iminsi atanga aho anyuze hose, agaruka ku ijambo ngo uzabatera biteguye kumwivuna. Ibiri amambu, nta wigeze avuga ko ashaka gutera u Rwanda. Na FDLR ntijya ibihingutsa mu kanwa. Igitangaje ni uko hari n’ubwo abivuga kandi ntaho bihuriye n’ingingo yari agezeho. Ndatanga urugero rwo ku itariki 16 Gicurasi 2011 ubwo yasuraga Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Umunyeshuri Nsabimana Valens yamubajije niba ibyatangajwe na Polisi y’Ubwongereza ko leta ya Kigali yaba igeregeza kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda batuye icyo gihugu, niba ibi bidashobora gutuma igihugu kigabanyirizwa inkunga. Icyatangaje ni uko mu kumusubiza Kagame yazanyemo iby’uko azivuna uzamutera, ukibaza aho biturutse hakakuyobera. Yamushubije muri aya magambo: “U Rwanda ni u Rwanda rwakwirwanaho iyo rutewe, rwahangana n’icyarutera... ntabwo watoba u Rwanda nkureba twarwana... ubushobozi bwo kunsanga iwanjye tukaharwanira bwo ndabufite, ahongaho wakwicuza icyakuzanye”.
FPR ishobora kuba rero yarahahamutse yikanga koko intambara. Ishobora kubikora yigirisha, ishobora no kwikanga baringa cyangwa amajigo yayo. Ngo umugabo w’amajigo yikoreye inzoga atuye kwa sebukwe mu kagoroba. Ukwezi gukambye, akubita ijisho ibumoso abona hari ikintu, ahinduye iburyo abona ni uko. Ati natangatanzwe. Inzoga ayikubita hasi yiruka amasigamana. Biranashoboka ariko ko umutontomo wa FPR waba ufite ishingiro.
Uko biri kose, iki ni cyo impunzi zo mu bihugu by’Afurika zizira. FPR izi ko hagize ushaka kuyirwanya, aha mbere yavana abarwanyi ari muri izi mpunzi nk’uko nayo yabigenje ubwo yateraga Urwanda mu 1990. Ngiyo impamvu yambariye kuzicyura. Abatuye i Burayi bo, batanga amafaranga ariko ni bake muri bo bamanuka bakajya mu rugano. Ngaha aho nshingira nemeza ko impunzi zituye muri Afurika ari zo zigenderewe mu gucyurwa vuba na bwangu.
8.Gufunga ubuhumekero bw’urugomero. Bishobora kuba inkota ikonje ku bugi no ku kirindi.
Nihafatwa icyemezo ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi, ibizakurikiraho bizaterwa n’aho umuryango nyarwanda werekeza mu nzira ya demokarasi n’ubwisanzure bw’abaturage. FPR niyugurura amarembo ikemera ko itari “nyirubutagatifu”, ko kuyinenga atari sakirirego kandi atari yo yonyine ikunda u Rwanda, guca ubuhunzi bizaba bibaye umugisha ku Rwanda. Nibitaba ibyo, bishobora ahubwo guhembera wa muriro FPR yari izinduwe no kuzimya. Muti gute? Impunzi zidashaka gutaha zibiterwa n’impamvu zinyuranye. Hari abakoze jenoside bahunga ubutabera. Hari abanyabyaha batarwanya na gato ubutabera ariko na none banga kugaraguzwa agati mu ikinamayobera rya gacaca. Hari abere banga gukorerwaho ubushakashatsi n’igerageza ry’icyo FPR yita ubucamanza butabera. Hari ba nyir’imitungo yabohojwe n’abakurankota bagwiriye mu rwa Gasabo. Hari n’abahunze itotezwa FPR idatinya kwita demokarasi-iterambere-ubutabera.
Mu kiganiro Imvo n’invano cyumvikanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 25 kamena kuri BBC gahuzamiryango, umwe mu mpunzi zituye Zambiya yashubije umunyamakuru ati “aho kujya mu Rwanda twajya mu ruzi na hono rurahari”. Sinzi yazabikora, ariko icyo yavuze gisobanura byinshi muri politiki. Niba yahitamo kujya mu ruzi, uwamushyira mu mutwe w’ingabo yagenda yihuta. Ibi bibaye kuri batanu, ijana, ibihumbi murabona aho byagana. Ngiri ishingiro ry’impungenge zanjye. FPR ishobora gupanga igamije kwirinda intambara ahubwo ikayiteza. Niba ibyo ivuga ko hari abashaka kuyitera ari ukuri koko, akaba atari “siasa” yatumenyereje, iroge magazi. Ubuzima ni urugamba. Iyo wirukanye umuntu, ukamugota, ukamubuza amahwemo, uba ukwiye kumurekera icyanzu iyo Imana ikimuciriye. Iyo ugifunze ugaca akobo, aba icyihebe bikaba byagusigamo imvune. Ngo ubwenge bw’umwe burayobera.
Ndr: ni mwumve uko UWIZEYIMANA Evode asobanura gukurwaho k'ubuhunzi na HCR kubanyarwanda:
MUNYANGAJU EDMOND