Paul Kagame ati: "Aho tugana haramanuka...ni mteremko"! Aimable Rukundo.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fic06823210d8893d3%2F1309858662%2Fstd%2Fpaul-kagame-ni-umucunguzi-w-abanyarwanda-cyangwa-nyirabayazana-w-ibyago-byose-bagize-kandi-bakirimo.jpg)
Kuri iyi taliki ya 4/7/2011, mu Rwanda twahimbaje umunsi mukuru wo kwibohoza ku ncuro ya 17. Umunsi waranzwe na byinshi. Insanganyamatsiko iragira iti: "Dukomeze twiyubakire icyerekezo kitubereye". Habayeho udukino, indirimbo, imivugo n'amajambo anyuranye. Ijambo rya perezida Paul Kagame niryo ryatweretse ifoto y'aho urwanda ruhagaze muri iki gihe n'uko arwifuza mu gihe kizaza. Gusa rero umuntu wese ugerageje gusesengura imvugo ya Paul Kagame , ntiyabura kugwa mu kantu, yibaza niba perezida wacu ajya avuga ibyo yatekerejeho! Nibyo ngiye kubereka.
Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yagize ati "Aho Urwanda ruvuye ni habi cyane, aho rugeze haratambika, aho rugana haramanuka,... ni mteremko". Uko mbibona Perezida aravuga ukuri. Reka tubisuzume:
1.Aho Urwanda ruvuye ni habi cyane.
Ni byo koko guhera taliki ya 1/10/1990, Urwanda rwinjiye mu bihe bibi rutigeze rumenya kuva rwabaho. Mbere y'iriya taliki Urwanda rwari rusanzwe rwifitiye ibibazo bitari bike ariko ntabwo rwapfushaga abantu babarirwa mu bihumbi buri munsi. Ndibuka ukuntu muri 1985, ibisambo byateye ku murenge w'iwacu, biriba birangije byica na nyirurugo. Bwarakeye mu gitondo dusanga agasozi kosi karajagata abasilikari(FAR) bambaye ya myenda twatinyanga twitaga "tache-tache", ngo iyo ikaba yarateganijwe kwambarwa gusa mu gihe cy'intambara ! Umuntu umwe yaricwaga, ibikuba bigacika, ingabo z'igihugu zigatabara ...bari batarabona!
Kuva FPR yatangira intambara , Abanyarwanda nta kindi babona uretse iyo myambaro y'intambara, buri munota, buri saha, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka...dore imyaka ishize ari 21 ! Intambara gusa, imirambo y'abanyarwanda basaga miliyoni...none ngo turahimbaza intsinzi! Nta ntsinzi iri nk'aho! Twatsinze nde ? Ni inyamaswa twatsinze? Ni abanyamahanga twatsinze ? FPR nirekere aho gukina Abanyarwanda ku mubyimba! Uyu munsi ntukongere guhimbazwa mu Rwanda!
2. Aho tugeze ni ku gasongero k'umusozi, haratambika !
Aho tugeze si heza uretse Paul Kagame ushaka kuduhuma amaso ngo twemere inzozi ze. Birumvikana ko we ubwe, aho ari ari heza ugereranyije n'aho yavuye: bivugwa ko yagize ubuzima bubi cyane mu buhungiro, akabaho bimugoye, agacuruza utuntu tunyuranye turimo amandazi, isigara...n'amafaranga y'amahimbano! Nk'uwo avuze ko yavuye habi ubu akaba afite agaciro yaharaniye , ntiyaba abeshya. Ni ko bimeze. Ariko aheza ni we wenyine n'umugore we n'abana be, n'agaco bafatanyije kwigarurira ibyiza by'igihugu, nibo bonyine bahari. Ndamusaba rwose kutitirira inyungu ze bwite n'Abanyarwanda benshi bari mu kaga, izo nyungu zidafite icyo zimariye na busa, byaba ari ukubakina ku mubyimba!
Aho abanyarwanda benshi bari ubu ngubu ni habi cyane kurusha aho bari bageze mu 1990. Benshi twatakaje imiryango yacu, dusigaye turi imfubyi zitagira kirengera kubera iriya ntindi y'intambara yatejwe na Paul Kagame wishakiraga ubutegetsi mu nyungu ze gusa. Twatakaje imitungo yacu, inzu twagokeye ubuzima bwose zirasenywa, ubucuruzi burahomba, ubuzima bwacu buratokorwa, tugirwa ibimuga ubuziraherezo, none Paul Kagame amaze kuba umuherwe, amaze kwibagirwa ubuzima bubi yagiriye mu buhungiro, aradushinyagurira ngo aho tugeze ni heza!
Aho turi ni habi cyane kuko ubu turi ku ngoyi y'iterabwoba rya FPR n'abicanyi bayo bakomeje kutubuza amahwemo ! Habyarimana ntiyari miseke igoroye ariko yarekaga abaturage bakiberaho ! Twamurekeraga ubwo butegetsi bwe akabusangira n'akazu ke, ariko na we yaraturekaga tugacuruza, tukishingira amashuri yigenga abana bacu bakiga, tukarya utwacu ntawe uduhagaze hejuru. Iyo wakeneraga ikintu mu butegetsi ntiwaburaga umwe muri abo Bahutu b'ibyegera bye unyuraho ukamugurira icupa, akakugeza aho ushaka, uburenganzira bwawe ukabuhabwa! Naho ubu, ntiwareba: Inkotanyi zirarya ntizihage kandi zikagerekaho no kwica!!!!! Reka mbikubwire wowe Paul Kagame, Habyarimana yishe Abanyagitarama agifata ubutegetsi ariko yageze aho yunamura icumu, atanga ihumure, aratureka twiberaho! Uzi ubwenge yarabukoresheje abaho neza, none wowe ntushaka ko n'abana bacu bajijuka ngo bazibesheho!Aho twari tugeze muri 1990, ni heza cyane ugereranije n'uko ubu FPR uyoboye yaduhagitse muri iyo manga wowe wita umusozi!
3.Aho tugana ni "mteremko"(Descente aux enfers !)
Koko aho tugana haramanuka, kuko tumeze nk'abahanamye hejuru y'imanga! Munsi yacu nta kindi gihari uretse inyanja. Tuzamanukayo dute tutaguye mu rwabayanga ? Harya ngo tuzagenda dufata amaferi ? Aho wigeze gutwara imodoka ? Iyo hamanuka cyane amaferi aracika, igikurikiraho ni urupfu !
Iyi foto y'Urwanda Paul Kagame atanze uyu munsi ihuje n'ukuri. Abanyarwanda turi mu kaga gakomeye kuko tumeze nk'abaregetse ku musozi tukaba tugomba kwiga amayeri yo kuwumanuka , tutahashiriye! Mu gifaransa babyita descente aux enfers! Ibibazo bya munyangire, urwikekwe n'umwiryane, iterabwoba ,ikinyoma n'akarengane .... FPR yubakiyeho ubutegetsi bwayo amaherezo bizadushibukana, bitume twiroha mu rwabayanga, dushire ntihazasigare n'uwo kubara inkuru.
Kugira ngo dushobore kumanuka uriya musozi biradusaba ubwenge budasanzwe . Dore iby'ingenzi byadufasha gutegura uwo mutego mutindi :
(1) Kumenya umwanzi w'Urwanda n'Abanyarwanda ari nde mu by'ukuri : si Abahutu, si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be, si abandika amakuru y'Urwanda kuri Interneti.....Ni Paul Kagame n'agaco ke k'abambuzi babeshya ngo baratubohoye kandi ari bo batumarishije.
(2) Kwitandukanya na Paul Kagame n'agaco ke, bakareka gukomeza kwiyoberanya bitwikira ubwoko bw'Abatutsi ngo bakunde baducemo ibice. Kandi baragize uruhare simusiga mu kwica no kwicisha Abatutsi bari mu Rwanda.
(3)Kumenya ko ikibazo dufite atari ubwoko ahubwo ari abayobozi b'inda nini, bashaka kwikubira twose batitaye kuri rubanda rugufi.
(4)Kwamaganira kure ubuhendabana birirwa bashukisha bamwe ngo ni impano babahaye zisa ahubwo na ruswa yo kugira ngo abaturage babavuge neza.
(5) Urwanda ruzazahurwa n'amaboko y'abana barwo: Birakwiye ko bamwe muri twe bagerageza gutsinda ubwoba , bagahaguruka , bagasezerera ingoma ya Paul Kagame kuko idaharanira inyungu za rubanda ahubwo ikaba ikorera agaco gato cyane k'ababaye abaherwe babikesha gusahura ibyiza by'iki gihugu, bakagerekaho kwica no kwicisha Abanyarwanda.
Nanzure:
Urwanda ruyobowe na FPR rumeze nk'Ubwato bureremba mu nyanja budafite umuderevu. Nuko umuyaga waza , bukikoza hirya , bukikoza hino, abagenzi baburimo bakagira ngo bufite aho bwerekeza. Bakazajya gukanguka nta garuriro, umunsi umuhengeri simusiga wiyemeje kubuhonda ku rutare, bugasandara n'ababurimo bose bakahasiga ubuzima.
Mu by'ukuri FPR ntiyigeze iyobora Urwanda , iruganisha ahantu hafite icyerekezo. Niyo mpamvu mu buyobozi bwo hejuru hahora akavuyo, Abanyarwanda bakaba bameze nk'intama zitagira umushumba uzitaho! Igishishikaje Paul Kagame n'abari ku butegetsi ni ukwikungahaza bo ubwabo(mwibuke imishara y'akataraboneka bigenera batitaye ku bukene bw'igihugu!) n'iyo byaba ngombwa ko bica Abanyarwanda bose bagashira, bagafungwa bose uko bangane, cyangwa bagateragizwa bakajya mu buhungiro!
Abazi iby'ubuhinzi n'ubworozi bya kijyambere, ntimuyobewe itegeko rituma umusaruro wiyongera: iyo wicira imyaka cyangwa amatungo, ukuramo itungo rirwaye, kugira ngo irishobora gukura ribone ikiritunga gihagije! Urwanda rutera imbere rute mu gihe izi mpumyi zituyobora zihitamo kwica, gufunga no kwirukana Abanyabwenge mu gihugu kandi aribo bakwiye gufasha abenegihugu kwiyubakira icyerekezo kibabereye ? Twayoborwa dute n'impumyi ngo zibure kuduta mu rwabayanga! Abanyarwanda nidukomeza kwiruka inyuma ya Paul Kagame n'agaco ke , aho icyerekezo kidukwiye si ukuzimu ?
Aimable Rukundo.