UKURI KURI HE? (leprophete.fr)
Agaciro perezida Kagame ahoza mu kanwa ni akande ?
Imbere mu gihugu ibinyoma biranuma, ngo Urwanda rufite amajyambere ahambaye kandi inzara yaramaze abaturage, amashuli hariga abishoboye, imisoro iraca ibintu, noneho ngo hari uwo bise ‘kwihesha agaciro’. Niba udafite icyo ugaburira abana, uwo musoro uzawuvana he? Mbese ubundi umuturage udafite icyo arya,ntashobore kwohereza umwana ku ishuri kubera kubura amafranga yo kumurihira, yarengana ntarenganurwe,yakwicirwa ntabone uburenganzira bwo gushyingura abe no kubunamira, aba afite akahe gaciro? Ako gaciro Perezida ahoza mu kanwa ni akande? Iyo abanyamakuru batangiye kubariza abaturage, imvugo ivugwa ngo ni uko ari amahanga abitera kandi ari abategetsi ubwabo bahangayikishije abaturage. Iyo ubona igihugu gitangiye kumviriza amaterefone, inzandiko z’abantu zigafungurwa, byerekana ko leta ifite ubwoba ko abantu bavuga ibibakorerwa(paranoiac).
Iyo abanyamakuru bavuze izina limwe mu bantu bahunze Urwanda , cyane abo Presida Paul Kagame yise the gang of four, Kagame ahita ava mu byicaro kubera umujinya mwinshi. Iyimyifatire yerekana ibintu bikomeye bitigeze bishyirwa ahagaragara n’impande zombi (Kagame na G4), bijanye n’ibyo baba barapfuye. Urundi rugero ni urwo kwibasira abana, abambura ubwene gihugu, ababuza amahwemo nk’aho hari uruhare bafite mu byo apfa n’ababyeyi babo. Iki ni igikorwa kigayitse cyane cy’urukozasoni.
Ku rundi ruhande naho (abo bane) iyo babajijwe ibyabereye mu Rwanda, urugero ninkihanurwa ry’indege ya President Juvenali Habyalimana, byose byitirirwa President Paul Kagame, none se yaba ari we wazanye icyo gitekerezo ndetse akaba arinawe wagishyize mu bikorwa? Nonese ni we wagiye gukora ecce(ubutasi), hanyuma yitwarira n’imodoka yikoreye misile, ndetse aba ari nawe uyirasira? Mbese ubuyobozi bwari bugizwe na bande? Ngirango muherutse kumva umwe muri abo bayobozi(bahunze) bari bagize leta yu Rwanda yivugira ngo; “amakosa yarakorwaga hanyuma nanjye nshimangira ayo makosa mu mahanga kandi nzi neza ko mbeshya.” Wasobanurira ute abanyarwanda ngo nyuma yimyaka 30 nafashe ikemezo cyo guhindura ubutegetsi bw’urwanda, hanyuma amakosa aba nyareba aho kuyakosora ndayashimangira hashira imyaka 17 yose; ntaho bigaragara ko icyo gihe nta ndwara yo mu mutwe wari ufite, ntaho bigaragara ko wari warasabitswe n’ibiyobyabwenge akaba ari nabyo byatumye udatekereza neza. Noneho byongeyeho ko buri wese yari amaze kubona imbaga yabanyarwanda bishwe amaherere, ariho umuntu wese yakwiriye kwirinda icyatuma dusubira mu byo tuvuyemo. Inyungu uwo muntu kimwe n’abandi bari bafite zari izihe? Zagezweho se cyangwa ziracyashakwa? Nonese ubu wakwemeza abantu ute ko ibyo wakoze icyo gihe utazongera kubikora?
Hari ibintu bibili umuntu yakwibaza.
Icyambere : inyungu warugamije wazigezeho cyangwa zarabuze?
President Paul Kagame yakoze ibintu bibi byinshi byanatwikiriye ibyiza bike yakoze ariko si we system, system ikozwe na benshi kandi bagize uruhare rugaragarira abantu bose, kimwe n’izindi system zabayeho. None se banyarwanda mwashyize hamwe mukarwanya utu dutsiko twaba utw’imbere mu gihugu cyangwa utwo hanze- tumwe twirirwa tubeshya abanyarwanda, tugashakira kimwe uburyo buzima buzira umuze, bwo gutabara igihugu cyacu, abanyarwanda bakareka guhora bazira amaherere aterwa n’abantu bake bafite inyungu zabo cyangwa bafite ibyo bapfa ku giti cyabo ?
Mperutse kubona abanyarwanda bishimye cyane bahoberana n’abanyekongo ngo ikirego cyirakiriwe, ibyo simbyanze ariko se koko nicyo kibazo cyihutirwa muri iki gihe? Mbese warega nde, ukareka nde?Mbese abareze bo barisuzumye mu myirondoro yabo basanga ntaho bahuriye n’ibyo barega? Abanyekongo bazi ubwenge buhagije, ndetse baranishoboye, ubwo muzi igihe mwari munezerewe musimbuka ko hari imbaga z’abana b’abanyarwanda bari baburaye, ba se naba nyina bahangayikishijwe n’imisoro y’urudaca? Ahubwo se udashinga arabyina? Ubu aha murabona hari ukuri kurimo? Cyangwa se ni ukurangaza abantu gusa ku nyungu za bamwe?
Mushobora gusoma iyi nkuru yose kuri (kanda kuri leprophete) : www.leprophete.fr
Jeanne Umulisa, London.