DUSANGIRIJAMBO:Ni ikihe kintu Uhoraho Imana ahora ahihibikanira?Ni uko buri muntu yabaho mu MUNEZERO! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Thomas.png

Mu kuzirikana amasomo ya liturujiya y’iki cyumweru ndibanda cyane ku isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Intangiriro 2,18-24.

 

Mu ntangirio Imana irema ijuru n’isi yaravuze iti « Si byiza ko muntu abaho wenyeni, ngiye kumuremera umufasha umukwiye ». Nuko uhoraho Imana atera muntu ibitotsi bidasanzwe maze muntu arasinzira. Nuko Uhoraho Imana afata urubavu rwa muntu maze aremamo umugore, amuzanira muntu. Nuko muntu ngo amukubite ijisho ariyamira ati : « noneho iri ryo ni igufa ryo mu magufa yanjye, ni umubiri uvuye mu mubiri wanjye, uyu azitwa UMUGORE ». Nicyo gituma  umugabo azasiga se na nyina maze akibumbira ku mugore we ,bombi bagahinduka umubiri umwe ».*


Icya mbere cy’ibanze ,  twibuke ko igitabo cy’Intangirio kitagamije kutugezaho amateka y’uko iremwa ry’isi ryagenze , mu kuri kw’amateka ; nta munyamakuru wari uhahagaze yandika uko Uhoraho Imana abigenza ! Uwanditse iki gitabo si umusiyantifike ugamije kutugezaho amatariki n’uburyo iremwa ryakozwemo. Umwanditsi w’igitabo cy’Intangiriro ni uwemera Imana (un croyant), ugamije kwerekana gahunda (plan) y’Imana, mu buzima bwacu bwa hano ku isi. Ni umukunzi w’Imana ugamije gutanga ibisubizo ku bibazo bikomereye abantu bo mu gihe cye amurikiwe n’ukwemera kwe. Bimwe muri ibyo bibazo ahanganye nabyo kandi bireba abantu bo mu bihe byose ni nk’ibi bikurikira :  

 

*Kuki hariho urupfu ?

*Kuki hariho ukubabara(souffrance) ?

*Kuki hagaragara ibibazo mu bashakanye ?


By’umwihariko muri iri somo rya mbere kimwe no mu Ivanjiri ya Mariko 10,2-16,ikigamijwe ni ukwerekana umwanya umubano w’abashakanye ufite muri gahunda y’Imana.

 

A.Inyigisho 4 twakura mu isomo rya mbere


(1)Umugore na we yaremwe mu ikubitiro!


Umugore ntiyaremwe nyuma cyane nk’uko inyandiko zimwe zo muri Mezopotamiya zabivugaga zigamije kwerekana ko mu gihe umugore yari atararemwa umugabo yari yimereye neza ,ntacyo abuze . Izo nyandiko  zakomezaga zerekana ko umugabo asumba cyane umugore, ko  ahubwo umugore nta kindi amaze uretse gukururira umugabo ibibazo no kumuhoza ku nkeke ! Zerekanaga ko umugore atari ngombwa mu buzima bw’umugabo no mu migendekere myiza y’isi !


Bibiliya ntagatifu ikosora iyo myumvire ifutamye ! Umugore yaremwe nk’umugabo, kandi bafite icyo bahuriyeho gikomeye, bakoze mu ibumba rimwe! Ikindi ni uko umugore yaremewe gutera umugabo we ibyishimo n’umunezero. Ariko ikiruta byose, umugore yari mu mugambi w’Imana, ntabwo yabayeho nko mu buryo bw’impanuka. Kugira ngo umugabo anezerwa agomba kugira umugore akunda, akamukundwakaza, akemera ko bareshya, akamuhimbira ibisigo n’imitoma reka ntiwareba! Abagabo mutazi guhimba ibisigo ni akazi kanyu, hehe no kugira amahoro!!!


(2)Umugambi w’Imana(le projet de Dieu) ni UMUNEZERO(le Bonheur) wa Muntu.


Iri ni IBANGA rikomeye abantu bose bagomba gusobanukirwa ! Imana ntakindi yifuriza buri muntu uretse amahoro n’umunezero ! Imana twemera ni ko iteye, ntijya na rimwe yishimira kubona umuntu uri ku ngoyi, umuntu ubabaye, urira!


Ibi bitandukanye n’ibyo muri Mezopotamiya bemeraga. Bo bari bafite imana nyinshi, zihora zihigana ubutwari, zikagira ishyari, zikarwana! Mu myemerere yabo izo mana zabo zaremye muntu atari uko zimukunze cyangwa zimwifuriza icyiza ahubwo ni uko zari zikeneye ABACAKARA (esclaves) bazikorera uturimo twose ! Kugira ngo zo zibereho mu iraha gusa.

Imana y’abakirisitu yo ni Imwe rukumbi, idakeneye ko abantu bayibera abacakara ahubwo ko baba abantu bigenga kandi banezerewe! Muri abo bantu rero Imana yifuza ko babaho banezerewe n’Abanyarwanda barimo!

 

(3)Imibonano mpuzabitsina ni ikintu cyiza cyane.


Kuva Imana yarateganyije imibonano mpuzabitsina(sexualité) muri gahunda yayo ni uko ari ikintu cyiza kandi kibereyeho koko umunezero wa muntu. « Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akibumbira ku mugore we maze bombi bakaba umubiri umwe ! ». Abavuga ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu kibi ni ababeshyi n’abatekamutwe ! Ni abo kwitonderwa. Abifashisha  imibonano mpuzabitsina bashaka gusubiza abandi mu buja no mu gahinda, bazabiryozwa karijana.

 

(4)Indangagaciro isumba izindi ku biyemeje gushingana urugo si ukurushanwa kwikanyiza no gukandamizanya, ahubwo ni uburinganire mu bwubahane.

 

Igitugu n’iterabwoba nta mwanya bikwiye guhabwa mu mubano w’abashakanye ! Kumenya kuganira (dialoguer), umugabo akumvisha umugore we icyo yifuza gukora,  kugera abyumvise akabyemera ku bwende bwe, ni umuco mwiza wubaka ! Kubahiriza umugabo wawe, ntuhore umuraza ku ijoro kugira ngo namara kunanizwa n’induru akunde aguhe ibyo ushaka, si umuco ukwiye abategarugori bemera Imana.

 

Kuganira+ kuganira kenshi+ kuganira mu mutuzo : ngiyo inzira ituma abashakanye baryoherwa no kubana, bikabaha UMUNEZERO.

 

B. Ibyo tuzabigeraho dute ?

 

Ntibihagije kwifuza gusa kubaho mu munezero ,  ni ngombwa no gusobanukirwa neza inzira ikwiye twanyuramo ngo tubigeraho !

Isomo rya kabiri  ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 2, 9-11 riratubwira inzira ihingutsa ku ikuzo n’umunezero! Gusa iyo nzira itungura benshi , ikabakanga ndetse abatari bake bagahitamo kuyihunga !

Muri make iyo nzira Yezu yanyuzemo akagera ku ikuzo ry’ubumana kandiakazanira isi yose umukiro ni : INZIRA y’UMUSARABA !!!!!

Iyo Yezu atemera kubabara, ngo apfe abambwe ku musaraba, ntacyo yari kugeraho, natwe ntacyo yari kutugezaho  !

 

Bishatse kuvuga iki ?

 

Mugabo uhitamo umugeni, ugashyingirwa wibwira ko kubana n’umugore ari ibintu by’imikino cyangwa ibintu byo kwifurahira gusa buri munsi, urariraye ! Kubaka urugo rugakomera bisaba kubanza kwiyuha akuye, hakaba ndeste n’abo bisaba kubira icyuya cy’amaraso !

 

Nigeze kumva umugabo wari ushyingiwe vuba abaza mugenzi we wari umaranye imyaka 25 n’umufasha we ati «  Bishoboka bite ko wamarana imyaka 25 n’umugore wawe utaramwica ngo aveho? » !!!!!!


Mugore wumva ko kubana n’umugabo ari ukubana n’umugaragu uciye ukubiri n’ubwigenge, utazongera gukora icyo umutima we ushaka atabanje kugusaba uruhushya, hambira bwangu wisubirire iwanyu ugifite amaso yombi !

 

Ntabwo umugabo ari itungo wirirwa uragiye amanywa n’ijoro,muhe amahoro, muhe ubwinyagamburiro kandi ntibizamubuza kugukunda no kugukundwakaza !

 

C. Aya masomo yabwira iki abayobozi b’u Rwanda n’abifuza kuba bo.


Gutorerwa kuba umuyobozi mu rwego rw’igihugu bifite icyo bipfana  no gushyingiranwa n’igihugu cyawe, ni ukuvuga abaturage ushinzwe kuyobora. Nta yindi nshingano uba ufite uretse kubafasha KUGERA KU MUNEZERO !

Uwumva ko abaturage ari abagaragu be bagomba gukora bakagoka kugira ngo bajye bamutamika nk’icyana cy’inyoni, uwo iminsi ye irabaze !


Ku bashaka kuba abayobozi


Niba wifuza kuyobora Urwakubyaye kugira ngo ukure Abanyarwanda bose ku ngoyi y’Agatsiko ubageze ku Munezero y’ukwishyira ukizana,nyamara ukaba ugitinya :

 

*GUTOTEZWA

*GUFUNGWA

*KWICWA……


kuramo akawe karenge, nta muyobozi uzakuvamo ! Uratesha abantu igihe ukanabarangaza kandi mu by’ukuri ntacyo uzabagezaho. Politiki y’UBWOBA ni urukozasoni, intambwe nyakuri ihindura umuntu usanzwe akaba umupolitiki nyakuri ni UGUTINYUKA.

 

UMWANZURO : Padiri Thomas Nahimana asigaye abarizwa he ?

 

Muri iyi minsi benshi mu bakunzi bakunze kubaza iki kibazo. Padiri Thomas Nahimana yahuye n’ikigeragezo mwese muzi. Yasabwe guhitamo hagati yo:


*Kutavugururirwa kontaro ntakomeze gukorera Diyosezi gatolika ya Le Havre (France) nk’umupadiri;


no


*Gukomeza urubuga Leprophete, rwita ku bibazo by’Abanyarwanda bakomeje guhonyorwa n’Ingoma y’Agatsiko gategekesha igitugu, iterabwoba no gusahura abaturage n'umuntungo w’igihugu kawurunda mu biganza byako gusa!


Nk’uko nari narabisezeranye, nahisemo kubura akazi aho guhindurwa impumyi n’ikiragi imbere y’akarengane gakomeye gakomeje kugirirwa Abanyarwanda!


Bityo rero guhera taliki ya 1/9/2012 nasezeye kuri Diyosezi ya Le Havre. Muti ubu se ukora iki ?


Guhera nyine kuri iyo taliki ya 1/9/2012 natangiye Umwaka  w’ubwigenge(Année sabbatique) wemewe mu muco wa kiliziya. Uwo mwaka umupadiri uwufashe awukoresha icyo yishakiye kimuguye ku mutima. Njye rero uyu mwaka nawugeneye:


*Kwihugura mu bintu bimwe na bimwe by’ingenzi cyane ntajyaga mbonera umwanya.

*Kwita ku rubuga Leprophete.fr

*Kuruhuka

*Kwiherera no gusenga 

*Gutekereza neza ubutumwa nkwiye gukora bujyanye n’impano nahawe, ngatanga umuganda ufatika mu gufasha Abanyarwanda kugera ku mahoro n’umunezero bikwiye.


Igice cya mbere cy’uwo mwaka nkirimo mu gihugu cya Amarika. Ibizakurikiraho, nzabagezaho amakuru.


Reka nsoze nibwirira abo tubyumva kimwe nti inzira y’umusaraba ntikadukange kuko ariyo "autoroute" igana ku ikuzo. Yezu niwe utwigisha ko tudakwiye guheranwa n’ubwoba kuko no Hakurya y’imva hari ubugingo.

 

Reka turirimbe gato:


R/Ishema ryacu twahigira abandi

Ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu

Muri Kristu hari umukiro,

Hari ubugingo n’izuka ryacu.

 

Intero : Kristu ni we waducunguye kandi aradukiza.

 

Icyumweru cyiza kuri mwe mwese ncuti z’Uhoraho.



Uwanyu, Padiri Thomas.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article