Umunyagitugu Kagame Paul ari gukubita agatwe k'urukuta rw'amategeko mpuzamahanga !

Publié le par veritas

Kagame-N-ubutabera-copie-2.png

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2012-2013 kuri uyu wa Kane ku itariki ya 4 Ukwakira, yishimira ibyagezweho mu mwaka ushize, ananenga ubutabera mpuzamahanga bubangamira Afurika mu iterambere.

 

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse cyane ku butabera mpuzamahanga budahwema kwibasira Afurika avuga ko butera imbere bushaka kugena uko ibihugu by’Afurika bibaho.

Yagize ati “Ubutabera mpuzamahanga iyo bugeze muri Afurika, no mu Rwanda ntabwo wamenya niba ari ubutabera cyangwa ari politiki. Ubutabera n’ubucamanza mpuzamahanga butera imbere bugena uko ibihugu by’Afurika bikwiriye kubaho. Bumva bayobora Abanyafurika aho bashaka bakoresheje ubutabera n’inkunga.”

Perezida Kagame avuga ko ubwo butabera bwabo babujyana aho bafite inyungu, nko mu bibazo ubu biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “U Rwanda ntirukiri Rwanda-Urundi, Congo Belge. Abateye ibibazo byo muri Congo baragenda bakavuga ngo ntibazi impamvu hari abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu kandi ari bo babajyanyeyo.”

Yongeyeho ati “Iyo nkurikije ibibazo u Rwanda rumazemo iminsi, mbura ibisobanuro. Abambwira ngo mvuge ijambo rimwe uriya mutwe uhagarike ibikorwa byawo, igihe nikigera ngo mbivuge nzabanza namagane abatumye M23 ibabo.”


Ibyagezweho mu mwaka ushize ni ibyo gushimwa

Perezida Paul Kagame yashimye ibyagezweho mu mwaka ushize w’ubucamanza, atangaza ko ari umwanya wo kugeza ku Banyarwanda gahunda z’inkiko muri rusange, anashishikariza buri muturarwanda kuzigana kugira ngo zibakemurire ibibazo uko bikwiye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Rugege Sam yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza ibyo inkiko zagezeho mu mwaka ushize, anagaragaza n’ibitaragenze neza.

Umwaka w’ubucamanza wa 2011-2012 wagaragayemo ubwiyongere bw’imanza ku buryo hiyongereyeho imanza zigera ku 10,000.

Mu mwaka w’ubucamanza urangiye, imanza zirenga ibihumbi 80 ni zo zaburanishijwe mu nkiko zitandukanye mu gihugu hose.

Prof. Rugege yagaragaje ko icyo kwishishimira kindi, ari uko ubu Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye uburyo bwo kubika amadosiye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo mu nkiko zose bizifasha mu kwihutisha imanza no kwirinda ibyaha bya ruswa.

Umwaka w’Ubucamanza urangiye, wanagaragayemo bwa mbere iyoherezwa mu Rwanda ry’amadosiye y’abashinjwa Jenoside.

Hashyizweho icyumba cy’Urukiko Rukuru gishinzwe kuburanisha imanza mpuzamahanga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwatangiye kohereza aba mbere kuburanishirizwa mu Rwanda, aho Uwinkindi Jean yabimburiye abandi.

Guhera mu mwaka wa 2004, abacamanza 35 ni bo bagaragayeho guteshuka ku nshingano zabo, kandi bose barahanwe. Ubu igishimishije abateshuka ku nshingano baragabanutse ku buryo mu mwaka ushize hagaragaye batatu.

N’ubwo hakiri intabwe ndende ngo ubucamanza bwo mu Rwanda buce mu mucyo, ngo hari icyizere ko umunsi umwe bizagera ku rwego rushimishije dore ko ubu bakiri hagati ya 70 na 80% by’imanza zica mu mucyo.


U Rwanda ku mwanya wa 25 ku Isi mu kugira ubucamanza bwigenga

Prof. Rugege yavuze ko raporo ya Global Competitiveness iheruka, u Rwanda mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba rwaje ku mwanya wa hafi, kuko ruri ku mwanya wa 25 ku Isi mu kugira ubucamanza bwigenga.


Bamwe mu bayobozi bashya barahiye

Uyu muhango wari ukubiyemo ibice bibiri aho habanje kwakira indahiro za bamwe mu bayobozi bashya mu nzego zitandukanye, nyuma hatangizwa umwaka mushya w’ubucamanza, hanarebwa ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2011-2012..

Indahiro yakiriwe bwa mbere ni iya Depite Mukakarangwa Clothilde winjiye mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, akaba asimbuye Nyakwigendera Shamakokera watabarutse ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka.

Hakurikiyeho kwakira indahiro ya Madamu Cyanzayire Aloysie ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru, awusimburaho Senateri Tito Rutaremara usigaye ari mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena. Indi ndahiro yakiriwe ni iy’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Frank Kamanzi Mushyo wasimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Ceasar Kayizari.

 

 

Inkuru y’igihe.com


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article