Tanzaniya-Rwanda: Ikibazo cy'abanyarwanda bari kwirukanwa muri Tanzaniya gishobora kubyara intambara hagati y'ibihugu byombi!(update)

Publié le par veritas

 


 

Ubuhamya bw'uko abanyarwanda bari kwirukanwa : burya koko akarenze impinga karushya ihamagara! Igihe Kagame yavugaga ko azica Kikwete intore zakomye amashyi; none abanyarwanda nibo bari kurira!

 

Mu mwaka w’1996 mbere gato yo kugaba ibitero ku kambi z’impunzi z’abanyarwanda zari mu gihugu cya Zaïre ariyo ubu yahawe izina rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ; Paul Kagame yafashe ijambo imbere y’abasilikare be bari barangije imyitozo, maze arababwira ati : «Habyarimana yabeshye abanyarwanda kuko yababwiraga ko amahoro n’ubumwe aribyo bizateza igihugu cy’u Rwanda imbere , njye ndababwira ko icyizateza u Rwanda imbere ari izo mbunda mufite mu ntoki, mu gomba kururasanira kugira ngo mubeho kandi n’abanyu babeho ». Nyuma y’iryo jambo nibwo Kagame Paul yagabye ibitero muri Congo,urwitwazo rwabaye urwo kuvuga ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi (abanyamurenge) bari guhohoterwa n’abasize bakoze amahano mu Rwanda bahungiye muri icyo gihugu, iyo ntambara yashoje icyo gihe ikaba imaze guhitana imbaga kandi na nubu ikaba igikomeje !

 

Amakuru ari kuvugwa mu binyamakuru binyuranye no ku mbuga za interneti zinyuranye, arerekana ko ikibazo cyo kwirukana abanyarwanda mu gihugu cya Tanzaniya kiri gufata indi ntera kuburyo u Rwanda rudashobora kubyihanganira. Muri iki gihe k’umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya hari umwuka umeze nkuw’intambara , abantu n’amatungo biri kunyuranamo biva mu gihugu cya Tanzaniya bihungira mu Rwanda.

 

Perezida wa Tanzaniya yashyize umukono ku mabwiriza asaba abanyarwanda batuye mu gihugu cya Tanzaniya kuburyo butemewe n’amategeko kuba bavuye muri icyo gihugu mu gihe kitarenze ibyumweru 2, igihe rero abo banyarwanda bahawe cyarangiye ejo ku cyumweru taliki ya 11/07/2013 ; kandi muri ayo mabwiriza bisonuye neza ko umunyarwanda uzarenza icyo gihe yahawe akiri kubutaka bwa Tanzaniya azabwirukanwaho mu buryo bubi cyane !

 

Ubu byifashe bite nyuma y’igihe cyatanzwe !

 

http://www.jeuneafrique.com/photos/072013/001072013131025000000JA2738p014.jpgKu munsi wa nyuma w’ejo abanyarwanda bahawe wo kuva kubutaka bwa Tanzaniya, ministeri ishinzwe impunzi n’ibiza mu Rwanda ivuga ko abanyarwanda bamaze kugera mu Rwanda ari 3576 n’inka zabo zisaga 2000. Abanyarwanda binjiye ku munsi w’ejo ku cyumweru bavuga ko bavuye muri Tanzaniya bari kuraswa imyambi n’abaturage, abandi bakamburwa inka zabo. Igihugu cy’u Rwanda kirateganya kwakira abanyarwanda bava muri Tanzaniya barenga ibihumbi 20 n’amatungo yabo !

 

Uwo mubare w’abanyarwanda bari kuva muri Tanzaniya binjira mu Rwanda ni muto cyane ugereranyije n’umubare w’abanyarwanda bari kuva muri Tanzaniya bahungira mu bindi bihugu, kuko basanga kuza mu Rwanda ari nko guhungira ubwayi mu kigunda ! Ikindi kizwi kuri Tanzaniya ni uko abaturage b’icyo gihugu aribo bashyira mu bikorwa amabwiriza baba bahawe n’abayobozi babo, bityo rero umubare w’abanyarwanda bagomba gucyurwa ukaba ushobora kuba munini cyane kuburyo butunguranye ku Rwanda ! Aha rero tukaba twakwibaza niba ibyishimo byo gukuraho ubungiro kubanyarwanda kuri leta  ya Kagame bigifite ishingiro !

 

Amakuru atangwa n’abatuhuka kimwe n’abaturage ba Tanzaniya ni uko ubu mu nzira z’imbere mu gihugu cya Tanzaniya hari abanyarwanda benshi cyane n’amatungo yabo bari kwerekeza mu Rwanda bavuye mu ntara zinyuranye ariko abenshi bakaba bari kuva mu ntara ya Karagwe ! Uretse abo banyarwanda bari gutahuka kugeza ubu amagambo avugwa n’abayobozi b’ibihugu byombi agaragaza ko ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya bibanye neza !

 

Iyo ariko unyarukiye mu makuru atangazwa ku mbuga za interneti hirya no hino, urabona ko nyuma yo guterana amagambo hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi,ubu hashobora gukurikiraho urusaku rw’amasasu ! Abanyarwanda bashyigikiye ingengabitekerezo y’umuryango wa FPR kandi bakaba bari inyuma ya Kagame nk’ipata n’urugi,urasanga imvugo yabo ku kibazo cya Tanzaniya ikarishye cyane ; umwe mu bagize umutwe w’intore wiga muri kaminuza yitwa Victoria yagize ati : «Tanzaniya iri kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aba bantu iri kwirukana bavukiye kuri buriya butaka nk’uko Kikwete nawe yabuvukiyeho, ntabwo ubwumvikane buke hagati ya Kikwete na Kagame bigomba kuba intandaro yo kubuza abantu uburengazira bwabo ». Iyo wumvise imvugo y’iyi ntore iragaragaza ko abanyarwanda baba muri Tanzaniya bishyize mu mutwe ko ubutaka bw’icyo gihugu ari ubwabo bakaba bafite uburengazira bwo kubugumaho ; ibi bikaba byerekana ko ikibazo cy’aba banyarwanda bari kuva muri Tanzaniya gishobora gukurura intambara hagayi y’u Rwanda na Tanzaniya nk’uko u Rwanda rwabikoze rugiye kurengera abanyarwanda baba mu gihugu cya Congo !

 

Impamvu ingana ururo

 

http://www.congoplanet.com/pictures/news/paul_kagame_rwanda_president.jpgImpamvu yo gushyamirana hagati y’u Rwanda na Tanzaniya yaje gahoro gahoro , n’ubwo benshi bavuga ko intandaro yabaye ijambo Perezida Kikwete yavugiye mu nama yo mu muhezo Addis Abeba, aho yasabye abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo gushyikirana n’imitwe ibarwanya kugira ngo amahoro aboneke mu karere ; mbere yaho gato ibinyamakuru binyuranye byari byatangiye gukwiza hose umwuka mubi wagaragaraga hagati y’u Rwanda na Tanzaniya bitewe n’uko icyo gihugu kiyemeje kohereza ingabo zacyo mu mutwe wa ONU wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo iyi mpamvu ya Congo akaba ari nayo ishimangirwa n'ikinyamakuru cy'abongereza cyitwa "Guardian";icyo kinyamakuru kandi kivuga ko u Rwanda rushinja Tanzaniya gutorokesha Kayumba Nyamwasa naho Tanzaniya igashinja u Rwanda kohereza abaturage barwo barenga ibihumbi 35 muri icyo gihugu kugira ngo batangire umugambi wo gukora igihugu kitwa Ampre Hima! Ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda byageze naho bivuga ko ibihugu bya Uganda, Kenya n’u Burundi bizatera inkunga u Rwanda mu kurwanya igihugu cya Tanzaniya ; ikibazo umuntu yakwibazi ni ukumenya niba ibi bihugu bizafasha u Rwanda mu kibazo cyo kwita kuri izi mpunzi ziva muri Tanzaniya !

 

Aho Perezida Kikwete asabiye u Rwanda gushyikirana na FDLR kugira ngo amahoro aboneke, yabaye nk’uwikururiye umuriro ku mutwe ! Ministre Mushikiwabo yahise amwibasira ndetse avuga ko Kikwete agomba gusaba imbabazi z’uko yatinyutse kuvuga iryo jambo, Paul Kagame we yamwise injiji, intagondwa ifite ingengabitekerezo ya jenoside ndetse avuga ko azamutegera ahantu akamukocora !

 

Aya magambo yose yavuzwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda yababaje Kikwete maze abivuga muri aya magambo «Kuruhande rwanjye, ku giti cyanjye ntacyo ndavuga ku Rwanda,ni uko hari amagambo menshi n’ibitutsi n’agasuzuguro ava mu kanwa k’abayobozi b’u Rwanda ; si ukuga ko ntumva cyangwa ngo mbwirwe ibivugwa cyangwa ntazi kuvuga cyangwa ntafite icyo kuvuga, oya sibyo,sindabikora kuko ntabona inyungu zabyo gukomeza impaka , kandi inama natanze nazitanze kuri leta  ya Congo , nzitanga kandi no kuri leta ya Uganda aho muri iyo nama nyine, perezida Yoweli Museveni yashyigikiye ibyo navuze, perezida w’u Rwanda ntacyo yavuze aho muri iyo nama, amaze gutahuka nibwo twatangiye kumva amagambo kandi dukomeje kumva nanubu, rwose birambabaje,birantangaje cyane,ukuntu bafashe inama yanjye n’ibyo bakora ntaho bihuriye na gato ! ».

 

Ingaruka

 

Kikwete azi neza ko Perezida Laurent Désiré Kabila yishwe na Kagame, azi neza ko Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira bishwe na Kagame, abo bantu bose yishe ntabwo yigeze abibazwa n’ubutabera ! Abatanzaniya na Kikwete bazi neza uko inkotanyi zirwana zikoresheje abacengezi no kwitwaza ubwoko bw’abatutsi ; iyo myitwarire yose akaba ariyo itumye abanyarwanda bari mu gihugu cya Tanzaniya bashyize akarago ku mutwe bagasubira iwabo !

 

http://igihe.com/local/cache-vignettes/L424xH336/arton39788-bbbb4.jpgFDLR ni abanyarwanda,byumvikana gute ko umubyeyi y’aba afite abana bamunaniye cyangwa se adashaka kumvikana nabo, bagatera abaturanyi ibibazo, bamusaba kumvikana n’abana be akabwira umuturanyi ubimubwiye ko azamwica ! None se Tanzaniya ntigomba gufata ingamba hakiri kare kugira ngo idahura n’ikibazo Congo yahuye nacyo? Muri iki kibazo cyo kwirukana abanyarwanda muri Tanzaniya ntacyo u Rwanda rwabivugaho kuko rwari rumaze no kwisabira ko abanyarwanda bari mu mahanga batagomba guhabwa ubuhungiro ahubwo bagasubizwa mu Rwanda ku ngufu ! Intore Mukagasana Yolanda uri gusakuza ku gihe yibaza aho HRW iri kukibazo cyo kwirukana abanyarwanda muri Tanzaniya nk'uko abivuga ku gihe.com yagombye kubanza kwibaza impamvu atamaganye ibyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda byasabwe na leta y'u Rwanda! Ubwo u Rwanda rwasabaga Tanzaniya kwirukana impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu mu 1994, Tanzaniya yabishyize mubikorwa aba ba Mukagasana bari kuvuza impundu baricecekera, none se bibagendeye bite ubu? Ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! HRW birirwa batuka ngo irabanga, niyo bari gusaba ngo nivuge! Iyo HRW ko ivuga ubwicanyi inkotanyi zikora muri Congo ba Mukagasana bavuga ko ibeshya, none ubu batangiye kuyisaba kuvuga kuko imiryango yabo igezweho! Uyu Mukagasana ariko yibagiwe ko u Rwanda rwirukanye umukozo wa HRW mu Rwanda ruvuga ko ari uburenganzira bwarwo, Tanzaniya nayo ishobora gusubiza ko ari uburenganzira bwayo kwirukana abatagira ibyangombwa byo kuba kubutaka bwabo ni ubwo irimo yubahiriza icyifuzo cy'u Rwanda!

 

Ikibazo cy’abanyarwanda bataha ubu mu Rwanda bagiye kongera ibibazo bikomeye by’imibereho ikomeye abanyarwanda babayemo ! Inka bari gutahana zizarisha he kandi nta nzuri ziba mu Rwanda, Kagame se aremera ko Kikwete wari umutungiye abana akomeza kubirukana ? Cyangwa se ariyemeza kumusaba imbabazi z’ubushotoranyi n’ibitutsi yamututse ariko yemere kumugumanira abana ! None se ko Kagame yabwiye ingabo ze ko u Rwanda ruzatezwa imbere n’imbunda, ariyemeza ajye gukura abatanzaniya ku izima maze asubize abanyarwanda mu byabo muri kiriya gihugu nk’uko intore ziri kubimusaba ? Tanzaniya kandi iravuga ko nihagira umusilikare wabo umutwe wa M23 uzicirwa muri Congo urupfu rwe izarugereka ku Rwanda!

 

Dutegereze gato tuzareba uko Kagame azabyitwaramo.

 

 

Ubwanditsi !

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
<br /> Abatahutse 96 bagabanye imitungo yabo n'abayibohoje kuva 94, aba bo se baragabana na nde bahuu?<br />
Répondre