Rwanda: IMPURUZA Kuri Mukagasana Yorande :Uburenganzira bwa muntu ntibugira ubwoko cyangwa umupaka

Publié le par veritas

http://blog.france2.fr/des-mots-de-minuit/files//images/Bestof/Yolande-MUKAGASANA.-Blog.jpgNyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru "igihe.com" aho Mukagasana Yolande yibaza niba hari imikoranire hagati ya Kikwete na Human Rights Watch; abantu bakomeje kugira icyo bavuga kuri icyo gitekerezo cye, dore uko uwamwandikiye iyi mpuruza abibona:

Mukagasana Yolande, Mbanje kubasuhuza, kandi ngirango nkugaragarize ko ntishimiye uburyo ubogamira k'ubwoko bwawe bw'abatutsi. Ko ntigeze n'umva aho usaba L'ONU gukurikirana abishe abahutu b'impunzi muri DRC cyangwa mu gihe babicaga ngo ube waratabaje. Mu myaka ibiri ishize ubwo leta y'inkotanyi yibaga  abahutu mu nkambi ya Nyakivara muri Uganda bagapakirwa amakamyo ikabacyura ku ngufu NDETSE BENSHI BAGAPFA BASIMBUKA IMODOKA, ko ntigeze n'umva utabaza HRW, kugeza uyu munsi ko ntarumva usaba ko abasirikari ba batutsi biciye abahutu ibihumbi mu nani (8000 personnes) i Kibeho ko bashyikirizwa ubutabera?

Ko ntari numva aho utabaza HRW ku bahutu ibihumbi n'ibihumbagiza baborera mu magereza badafite dosiye? Ko ntari numva usaba ko FPR yahagarika guhohotera abahutu hirya no hino aho bicirwa ku rwara nk'imbaragasa? Ko m'ubushakashatsi bwawe bwose ntaho wigeze unavuga byibuze ko basaza bawe b’inkotanyi baba aribo baciye Kiliziya umutwe bica abasenyeri? Harya ngo abahutu ngo ntabwo ari abantu?

Leta ya Kagame mwene wanyu ubwo yahagurukaga ikajya muri ONU ndetse ikahatanga ruswa mu bantu bamwe bari mubafata ibyemezo muri UNHCR ibasaba ko bayishyigikira mukuvanaho ubuhunzi k'ubanyarwanda (cessation clause) bahunze u Rwanda uhereye mu w'1959 kugera kuwahunze wa nyuma kw'itariki ya 31/12/1998 ko ntigeze n'umva aho wamagana ibibintu.

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/06/DSC_0027.jpgUbwawe uzi neza ko mu Rwanda abahutu bafatwa nk'abatagira uburenganzira namba bwa muntu ukaba uzi neza ko igihe kitaragera ngo  umunyarwanda wese yiyumvemo umutekano aramutse atashye mu RWANDA, ku bera iyi mpamvu  Leta ya Kagame isaba ko bavaniraho abanyarwanda ubuhungiro ko arigikorwa cya Kigome na kiburabuza na nkumvishe FPR ikomeje gukorera abahutu, nonese haraho mwibeshye ko mwari muzi neza ko muri 1959 ar'abatutsi bari barahunze ko kiriya gihe nta bahutu bari barahunze uretse abatarenze batanu bo mu muryango wa Rukeba kimwe n'abatwa bake bari abishi b'abahutu i bwami abasigaye bose ntibari abatutsi?

Wagombaga kwamagana ibi bintu mu ntangiriro zabyo ntabwo ugomba kubyamagana no guhamagarira HRW KUBYAMAGANA aruko imyanzuro yamaze gusinywa ndetse no gushyirwa mubikorwa, ese urabyamagana ushaka iki? Ko Leta ya Kagame yabyisabiye ko ibona ibyo yasabye birigushyirwa mu bikorwa. Harya ngo mwagiraga ngo birukane abahutu gusa mubate kuwa kajwiga? Siko byagenze rero Leta ya Tanzaniya yahisemo kubahiriza icyifuzo cya Leta y'u Rwanda na UNHCR, kandi nakwibutsa ko Tanzaniya aricyo gihugu cyonyine cyiyemeje gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, ariko ntawamenya buriya n'ibindi bihugu bishobora gukurikiraho bikurikije urugero rwiza rwa Tanzaniya, kandi n'impunzi zagiraga ubwoba bwo gutaha zishobora kubyitabira ari nyinshi kuko iziri kuva Tanzaniya zirigutanga amakuru meza ku maradiyo ko zirikwakirwa neza mu gihugu cyazo.

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i6fe73c082fbbeb18/1329122103/std/ils-ont-souffert-et-ils-souffrent-toujours-ici-ils-arrivent-%C3%A0-biaro-rdc-beacoup-d-entre-eux-y-furent-massacr%C3%A9s.jpgAhubwo Mukagasana erura uvuge uti: "Njyewe Mukagasana Yolanda nshinzwe kuvugira abatutsi naho abahutu bo ntaburenganzira bakwiye". Gusa shyira mugaciro wumve ko Tanzaniya irimo gushyira mubikorwa ibyifuzo bya benewanyu aribo Leta ya KAGAME, cyakora ikibabaje n'uko perezida Kagame na Leta ye bigize gashozantambara mu karere kacu,akaba atuma abanyarwanda aho bari barahungiye hose mu karere babafata nk'aho ari abagambanyi, ibyitso n'abagome, bigatuma bacyurwa nk'ibisambo.

Iyi politiki mwihaye ya gashozantambara mu bihugu duturanye; utanze icumbi mukamuca mubye mukamumarira umuryango mukamusahurira umutungo ndetse nawe mukamubwira ko yiriwe ariko ataraye. Kuba rero utarigeze ugira imbaraga zo kwamagana imvugo za perezida Kagame n'abaminisitiri be zitukana ziteza impagarara mu karere, imvugo ziranga  politike mbi ya Kinyamaswa k'ubumuntu.  Ibyo byose bikaba aribyo byerekana ko ushyigikiye ibyo abatutsi bibumbiye muri buriya butegetsi bwa FPR bakora bikuba k'umutima ubishyigikiye wivuye inyuma ukigira n'umuvugizi w'abatutsi bose......., mukobwa Yolanda  mwiishywa wa Kagame nyirizina, kuki tariki ya 30/06/2013 igihe Kagame yavugaga ijambo rutwitsi ko ntacyo wavuze ngo uhamagarire abanyarwanda na HRW kwamagana ibyo Nyokorome yavuze?

Mukobwa Yolanda ndangije ngusaba kuva ibuzimu ukajya ibuntu, kuko uburenganzira bwa muntu ntibugira ubwoko cyangwa umupaka kandi bukaba buzira amaranga mutima, ahubwo ku bwubahiriza n'uguhumiriza, ugashinyiriza ukararama ntawe uciriye akobo maze ubundi ukabunyanyagiza ku bantu bose utabanje kureba isura y'uyu n'uyu.

Ngaho bana n'Imana.

Ferdinand Ngaboyera (DHR).

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

FPR  KURINDAGIZA ABANTU YABIGIZE UMWUGA!!! GUHERA 1/10/1990, FPR YASHYIZE ABANYARWANDA N’AMAHANGA
MUKIGARE, YUMVISHA KO IZANYE DEMOCRATIE N’AMAHORO KUMUNWA WA KALACHNIKOV!!! IRIMBURA  ABAHUTU N’ABATUTSI BYOSE IKABIGEREKA KU NTERAHAMWE. FPR IRANGIJE
ICA UMUHIGO: ITANGA IBITAMBO BY’ABATUTSI N’ABAHUTU BATABARIKA KUGIRANGO YIFATIRE UBUTEGETSI YARIGAMBIRIYE. IRANGIJE IRIRA AY’INGONA IGIRA ITI: “HAZAJYA HIBUKWA GUSA ABATUTSI BAPFUYE, NAHO ABAHUTU
NI
“NOTHING”.  Jean Musafiri.

Répondre
S

Erega Mukagasana muramurenganya. Kuriwe abahutu n'ibisimba by'abajenosideri kandi kubyica ni ukugira neza no gufasha huamnité. iyi idéologie asangiye na mwene wabo Kagame bayisomye kuba nazi ba
Hitler bari bazi ko kwica ABAYAHUDI ari ukubohoza isi

Répondre
M

Njye njye  nibaza niba abantu bo muli FPR cyangwa abakorana nayo bagira faculté yo gukoresha ubwenge bwabo comme des êtres pensant. Tous niveaux et catégories confondus. Niba ali
raisonnement nkeya cyangwa juste kuba solidaires formels kubera inyungu zigendera ku bwoko cyangwa politique. Kera mu ishuli twaravugaga ngo:" il faut s'accommoder du plus grand nombre de fous" .
Sinzi sagesse aho ili rero. Abasore  kuva kuli 30 ans et moins, bo nshobora kumva ko ali victimes ya propagande politique nk'uko natwe kera twajyaga muli mouvements d'ensemble igihe cya
MRND. Aliko se des imminents professeurs qui se laissent conduire par un psychopathe bumva badasuzuguza créances académiques? No wonderpresident Kagame abita injiji zize. Titres académiques gusa,
aliko nta conscience humaine.

Répondre
I

Umugabo umwe yigeze kuvuga ati mu Rwanda uburenganzira bw'ikiremwa muntu bwahinduwe uburenganzira bw'ikiremwa tutsi, yarabizize ariko ukuri yari yakuvuze.

Répondre
J

UKURI KUTARI UGUSHINYAGURA!!! MUKAGASANA AGOMBA KWIBUKA KO: (1) UBURENGANZIRA BWA MUNTU NTIBUGIRA IMIPAKA KANDI NTIBUGENDERA KUBWOKO.
(2)CESSATION CLAUSE NTIROBANURA IMPUNZI Z’ABAHUTU NIZ’ABATUTSI KUVA MURI 1959 KUGEZA 31/12/1998. (3) TANZANIA NUBWO IBIKOZE MUKAVUYO, YUBAHIRIJE IGITEKEREZO CYA GOUVERNEMENT YA FPR NA PRESIDENT
KAGAME. (4)IBI NI INGARUKA Z’AGASUZUGURO, UKWIYEMERA GUKABIJE N’UBUSHOTORANYI BWA KAGAME. “URWISHIGISHIYE ARARUSOMA”. Jean Musafiri.

Répondre
M

Iki cyinyamakuru ntabwo gikorera abahutu cyangwa abatutsi gusa, gikorera abanyarwanda bose. Inkuru gitangaza rero niba hari ababona ko zibogamiye ibyo biterwa n'uko baba babibona.

None se ko hari abantu bigize intyoza mukwerekana ko ubwoko bumwe (abatutsi) ari abamarayika ubundi (abahutu) ari abanyabyaha kandi ari ukubeshya ibyo iki cyinyamakuru cyacu tujye tubifata
nk'ihame?

Tugomba kwerekana ibintu uko biri, ntawe dukingiye ikibaba.

Ubutegetsi buriho bigaragara ko butonesha bamwe abandi bukabapfinagaza, ibyo ntabwo tuzabiceceka.

Répondre
G

Arko c koko mwebwe vertas namwe muvugira abahutu? ko numva mwikoma abatutsi?mwagiye mwerekana mwebwe Demokarasi ntihagire ubwoko mwibasira..ibi binyamakuru byanyu wagirango umurongo wamoko niwo
mugenderaho gusa!

Répondre