Mu Burundi Agathon RWASA yakiriwe nk'icyamamare n'abanywanyi be n'ubwo ubutegetsi bw'Uburundi bwari bwabujije abantu kumwakira!

Publié le par veritas

Agathon-Rwasa.PNGHaba mu mateka ndetse n’umuco, ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bikunda gufatwa nk’ibihugu by’impanga, ibyiza cyangwa ibibi bibereye muri kimwe muri ibyo bihugu byigaragaza no mu kindi ! Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byakolonijwe n’igihugu cy’Ububiligi, ibyo bihugu byombi bibonera ubwingenge ku italiki imwe ariyo ya 01/07/1962.

 

Nyuma y’ubwigenge, u Rwanda rwagize ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika yaranzwe no kurwanira ubutegetsi hakoreshejwe ingufu za gisilikare.i Burundi naho ni uko byagenze ; wasangaga kandi ubwu butegetsi bwishyizeho bukoresheje ingufu za gisilikare bwaragendaga burangwa n’ikibazo gikomeye cy’ubushyamirane hagati y’ubwoko bw’abahutu n’abatutsi. N’ubwo abatutsi ari nyamuke muri ibyo bihugu byombi usanga ahanini baragiye bakoresha imbaraga za gisilikare kugira ngo bategeke abahutu n’ubwo ari benshi !

 

I Burundi ingabo zigizwe n’abasilikare b’abatutsi zishe abahutu benshi kandi igihe kirekire,ukajya usanga abaperezida b’abatutsi aribo bagenda bahirikana kubutegetsi : Micombero yahiritswe na Bagaza, nawe waje guhirikwa na Buyoya, gusa abo ba perezida b’abatutsi bo ntibicanye ! Ubwo habaga amatora ya demokarasi mu Burundi, nibwo umuhutu Melchiol Ndadaye yatorewe kuba umukuru w’igihugu ari umuhutu, akaba ariwe muhutu wa mbere wabaye perezida w’icyo gihugu mu mateka y’u Burundi, ariko ingabo z’abatutsi ntizamurebera izuba ziba ziramwishe ; kuva ubwo u Burundi bwaranzwe n’intambara yaje kurangizwa n’imishyikirano hagati y’amoko yombi maze haba igabana ry’ubutegetsi !

 

N’ubwo igihugu cy’u Burundi kiyoborwa n’umuhutu, intambara ya politiki irakomeje hagati mubahutu ubwabo. Hari abanyepolitiki benshi b’abahutu bafunzwe abandi bahunga igihugu cy’u Burundi kandi ubutegetsi bufitwe n’umuhutu Nkurunziza, yewe n’umuhutu witwa Agathon Rwasa uhora mu ntambara no mu bwihisho, mu minsi mike yashize yongeye kwigaragaza, akaba avuga ko atabaga hanze y’igihugu ko ahubwo yamaze imyaka 3 yihishe mu gihugu ! Ubutegetsi bwakoze ibishoboka byose ngo bukumire abantu bari baje kumwakira birananirana ! Ubu mu gihugu cy’u Burundi abakunzi b’Agathon Rwasa baryamiye amajanja kuko baziko isaha kuyindi ashobora kugirwa nabi n’ubutegetsi buriho !

 

Iyo witegereje neza ikibazo ubutegetsi bw’u Burundi bufite kuri Agathon Rwasa wibaza niba koko abahutu n’abatutsi b’i Rwanda cyangwa mu Burundi bapfa ubwoko cyangwa niba bapfa ubutegetsi !

 

Ni mukande aha murebe amashusho agaragaza uburyo Agathon Rwasa yakiriwe n’abakunzi be mu Burundi, ubutegetsi bukirukana abaje kumwakira !

 


 


Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V
Il Faut Laisser les mésententes entre les ethnies parcq ns sommes nés pr être des amis.
Répondre