RWANDA : UNR, indashyikirwa mw'ivanguramoko
Nkuko byatangajwe n'abayobozi bakuru ba Kaminuza nkuru y' u Rwanda, icyi kigo ejo cyasezereye batatu mubakozi bacyo, urwego rukuru rwa Kaminuza (University Board) akaba arirwo rusigaje kwemeza iryo sezererwa (abenshi bazi ko ari ukurangiza umugenzo).
Abo ni Dr.Ir. Alex NZAHABWANIMANA, na MsC Eng. Jean Pierre NDAYISENGA bigishaga mwishami rya "Sciences appliquées", bakaba ari bamwe mubahutu bacye cyane baribasigaye muri iyi Kaminuza.
Bombi bakaba baturuka mu majyaruguru y'igihugu, mucyahoze ari Ruhengeri.
Harimo kandi nuwitwa Odille GAKIRE KATESE, umututsikazi wavukiye muri Uganda, akaba yari yungirije umuyobozi wa "centres universitaires des arts".
Mubisobanuro bitangwa na Kaminuza, umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n'imari Dr Uziel NDAGIJIMANA, avuga ko abo batatu babuze icyo yita "accountability", ari nacyo barega abantu bose leta ya FPR ishaka guheza iyo ari umututsi, ubundi ukongeraho ingengabitekerezo ya jenocide cyangwa yo kuyihakana iyo ari abahutu.
Mubyo barega uyu GAKIRE, umuyobozi wa kaminuza wungirije avuga ko ngo yaba atumira abakinnyi baba artistes baturutse mubihugu bimwe na bimwe bituraniye u Rwanda, ngo atabimenyesheje Kaminuza, ngo bigatuma UNR itanga amafranga bitari ngombwa.
.
Kubazi imigendekere yubutegetsi bwa Kaminuza, ntabwo bishoboka na rimwe ko hagira umuntu utumirwa uvuye hanze bitanyuze kuri Recteur, ndetse bikaba byabanje kwa Vice Recteur administratif et financier ( ariwe uyu Ndagijimana muri iki gihe).
Iyo bigeze mu rwego rwo gusohoka mu gihugu, uruhushya ruturuka muri Primature, kandi ntibisabwa na nyiri ubwite, ahubwo bisabwa na Recteur wa UNR, yaba adahari bigasabwa na Vice Recteur administratif et financier, binyujijwe muri Ministere y'uburezi, bikanamenyeshwa Ministere ishinzwe ububanyi n'amahanga. None kubwa Dr.NDAGIJIMANA, ziriya nzego zose GAKIRE yazirushije imbaraga, atumira abantu anatembera mwizina rya Kaminuza batabizi!!!
Biratangaje kuvuga ngo GAKIRE atumira abantu baturutse hanze yu Rwanda ngo Kaminuza itabizi, mugihe atari nawe ukuriye "Direction des centres universitaires des arts", kandi nuwo Directeur akaba atabifitiye ubushobozi.
Amakuru atugeraho, aremeza ko GAKIRE Odille azira Lt Général KAYUMBA NYAMWASA, akaba ingendo akora Uganda ajya gusura abavandimwe be bariyo, FPR itazishira amakenga, kugeza n'aho nubwo atariwe ufata icyemezo cyabatumirwa na Kaminuza, ubusabane agirana nababa baturutse mubihugu bidukikije, cyane cyane Ugana na Tanzanie ntabwo FPR ibushira amakenga. Ikaba igomba kumwegeza kure, yagira amahirwe yo kudakubitwa ya nyundo ya President KAGAME, akajugunywa mugihome nk'abandi.
Andi makuru yemeza ko uwo GAKIRE yashyizweho ineko nyinshi nurwego rwa DMI, rumukeka ko yaba akora "rectrutement" ya KAYUMBA muri UNR.
Ngarutse kuri bariya barimu babiri Jean Pierre NDAYISENGA na Alex NZAHABWANIMANA, amakuru dufite yizewe, aremeza ko bari gukurwa muri "systeme" nkuko umugambi wa FPR uri wo gusezerera abarimu b'abahutu bose bari bakirangwa muri UNR.
Aba kandi bakaba bavugwaho ko badatanga amanota ashimishije kubanyeshuri b'abatutsi bigisha.
Aba ntabwo ari abambere, kuko liste ni ndende cyane, kandi nudusigisigi dusigayemo tukaba tugomba kuvanwamo muminsi ya vuba.
Abategetsi ba Kaminuza babeshya ko umwe muri aba barimu babiri yaba yaratangiye ikizamini i Kigali, nyamara ntabwo bashobora kuvuga ngo ni aba n'aba bajyiye kugikora, cyangwa ngo bavuge igihe!
Ntibitangaje ko kugira ngo birukanwe, habonekaabanyeshuri b'imbohe nka ba Vital muri dossier ya Ingabire, bakwemeza ko koko batumwe gukora ikizamini i kigali!
Kubazi amategeko agenga Kaminuza, ntabwo iri rishobora no kuba ikosa ryirukanisha umwalimu, kuko icyo gihe ikizamini gisubirishwamo!
Aba bagabo babiri bakaba ari aba Ingénieurs muri Geni civil, babyigiye muri UNR, mbere y'uko boherezwa gukarishya ubwenge umwe mubuholandi, undi mubudage. Bikaba byaravuzwe ko kugira ngobabashe koherezwa kwiga, bafashijwe nabahutu bagenzi babo bari bari munzego za UNR mbere, aribo Dr.MURERAMANZI Silas wari Vice Recteur Académique ( ubu wameneshejwe ishyanga ningoma ya Kagame), ndetse na Dr.NDAGIJE Charles wahoze ari Doyen wa SCAP, ubu usa naho atagira icyo akora.
Ikibabaje, nuko uretse kubirukana, noneho ngo bagomba no kwishyura amafranga bishyuriwe!! nyamara mumasezerano agenda izo bourses, ntahantu byanditse ko iyusezerewe wishyura ayo mafranga!! birababaje.
Mubyukuri urasanga Kaminuza yahoze yitwa "Urumuru n'agakiza bya rubanda" (Illuminatio and salus populi) yarahindutse urwego rumwe munzego za FPR. Birababaje cyane kubona nabantu bize, nka Dr.NDAGIJIMANA Uziel, yihanukira akaba umunyakinyoma nka Lt Colonel Jules RUTAREMARA, nizindi mbohe za KAGAME.
Paul KAGAME, kubamuzi iyo uvuze "crédits" mubijyanye namasomo, yiyunvira ibyamafranga, kuko atazi umuryango wa Université mubuzima bwe. Yigeze avuga ngo injiji mbi ni iyize! Haraho mugarukira rwose.
Niba umuntu nka Dr.Uziel NDAGIJIMANA, uvuga ko afite PhD (umuntu yakwibaza icyo imumariye bikakuyobera), yihanukira akabeshya ibintu n'umuhinzi w'urutoke atabeshya, bimaze icyi kwiga!?
Iby'iyi nkuru turagumya tubibakurikiriranire hafi, tuzabibabagezaho kuburyo burambuye muminsi yavuba, cyane ko bivugwa ko hari n'urutonde rurerure rw'abanyeshuri n'abandi barimu nabo bagomba gusezererwa.
Maurice LYNDA