RWANDA :Kagame akomeje kugereka amakosa ye kuri Human Rights Watch.

Publié le par veritas

Kagame akomeje kugereka amakosa ye kuri Human Rights Watch.

Kagame arashinja Human Rights Watch, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, kurwanya ubutegetsi bwe, ufatanyije n’abamurwanya. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru “Le Soir” cyo m’Ububiligi, Kagame yavuze ko ashinjwa ibyaha byinshi n’amahanga, ndetse harimo na Loni, ariko atsindagira ko byose bikorwa n’abanzi ba Leta ye harimo n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu HRW.
Muri icyo kiganiro Kagame yavuze ko ngo ashinjwa ibyaha byinshi, ngo bikaba bikorwa nimwe mu miryango yise ko itazi abanyamakosa, muri iyo miryango yavuze ko Human Rights watch iri kw’isonga ry’ababangamiye ubutegetsi bwe.

Ibi kandi abivuze mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, aherutse gutangaza ku munsi mukuru w’icyumweru kitiriwe icya Loni (UN week) ko u Rwanda rutabanye neza na Loni.
Leta y’u Rwanda mu by’ukuri ikaba ikomeje gushinjwa ibyaha n’amahanga menshi byo kubangamira uburenganzira bwa muntu, ariko ibisobanuro bitangwa n’abayobozi bayo, bikaba ari ukuvuga ko amahanga yanga u Rwanda, arwanya iterambere ryarwo.

Ikibazwa ariko nanone nuko muri iryo terambere bavuga bagezeho,  bakoresha amafaranga y’amahanga bavuga ko abarwanya, kuko arenga 50% y’ingengo y’imari Leta y’u Rwanda ikoresha ari imfashanyo z’ayo mahanga.
Kagame avuga ko Raporo ya Loni ishinja ingabo ze ubwicanyi bw’impunzi z’abahutu  zari muri Kongo, yakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, agatunga agatoki Human Rights Watch, ariko abandi siko babibona kuko iyi rapiro ya Loni bise “Mapping” ntaho ihuriye na Human Rights Watch, kuko yakozwe n’akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ka Loni. Nubwo ibyo katangaje bisa n’ibyo HRW yakunze  kugarukaho  itabariza abarenganye  mbere y’uko isohoka, ariko imiryango  itandukanye kandi yigenga yakomeje kubitangaza.

Ahubwo abantu bakaba basanga kuba imiryango myinshi yaragiye ihuriza ku byaha byakozwe n’igisirikare cya Kagame, byaba ari kimwe mu bimenyetso bitsindagira ko ibyo Mapping ivuga ari ukuri.
Ikindi Kagame yavuze  abajijwe kuri iriya raporo ya Loni,  yavuze ko ngo ibangamiye umutekano n’ ubwiyunge bw’abanyarwanda, ariko kandi na none mu Rwanda abanyapolitiki batavuga rumwe na Kagame bakomeje gufungwa bazira gusaba ko abishwe bahabwa ubutabera nk’uko Loni ibisaba. 
Bityo ubumwe n’ubwiyunge bavuga ibangamiye bukaba ntabwari buhari kuko abanyarwanda benshi bakomeje gusaba ko habaho guhabwa ubutabera kw’abiciwe n’igisirikare cya Kagame, ababisaba bose cyane abari mu Rwanda bakaba bakomeje gutabwa muri yombi. Bikaba bisobanura ko raporo atari iy’amahanga gusa nk’uko Kagame abivuga ahubwo ari iy’abanyarwanda benshi basaba ubutabera.

Ku rundi ruhande abantu bakomeje kwibaza impamvu abategetsi b’u Rwanda bakomeje kwikoma imiryango mpuzamahanga ndetse harimo na Loni, aho kwemera icyaha bakoze ndetse ngo bashyikirize abagikoze ubucamanza. Ku bakurikiranira hafi politiki ya Kagame bemeza ko inaniwe cyane kuko itangiye kugirana ikibazo n’imiryango mpuzamahanga, ndetse harimo na Loni.

Abazi politiki y’isi bemeza ko Kagame ageze mu bihe bya Mugabe wa Zimbabwe, uretse ko we atigeze ashinjwa ubwicanyi, kuko nawe imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu yavuze ko abangamiye demokarasi, ariko buri gihe icyo yasubizaga ni ukuvuga ko amahanga amwanga ndetse yanga Afrika. 
Iyi mvugo yo kwitiranya   ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi no kutigenga kwa Afrika Kagame na Mugabe bakunze kuyikoresha bahakana  ibyaha bakoze, abantu benshi basanga ari ukwikuraho icyaha kuko abaperezida b’ibihugu by’ Afrika bose badashinjwa ibyaha  nk’uko Kagame abivuga, ko ari igitugu cy’ibihugu bikize  n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Benshi kandi bemeza ko iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibihugu bikunda gukoma  mu nkokora abaperezida b’abanyagitugu,  baramutse batariho, abaturage b’ibihugu by’Afrika bahura n’ikibazo gikomeye cyane, kuko abayobozi babo aribo babatoteza, bakabica.  Ariko  iyo miryango  n’ibihugu Kagame atuka nibyo buri gihe iteka birengera abo baturage baba barenganyijwe n’abayobozi b’ibihugu byabo.
Ingero ni nyinshi kuko iyo urebye impunzi z’abanyafurika ziri hirya no hino mu bihugu by’Afrika ndetse no mu yindi migabe y’isi,  bahunga igitugu n’ubwicanyi bakorerwa n’abayobozi babo, ntiwashidikanya ko hagomba kuba hari ibibazo bikaze. Inyinshi muri izo mpunzi zifashwa n’iyo miryango Kagame yamagana.

Ikindi ni uko ibihugu by’Afurika bifite demokarasi nka Tanzaniya, Ghana, Afrika y’Epfo n’ibindi,  ntabwo bifite ikibazo Kagame avuga ko ari rusange mu bihugu by’Afrika cyo kwibasirwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Uru rwitwazo rwa Kagame nta shingiro rufite kuko ibyo bamushinja ari byo kandi byakozwe, ndetse n’ababikorewe, bakaba babyivugira, bityo iyo miryango ishinjwa ikaba irengana kuko nta ruhare yagize muri ayo makosa aba yarakozwe, kuko ababikorewe bahari kandi babikorewe na bagenzi babo b’abanyafurika.

Human Rights Watch yirukanwe mu Rwanda mbere y’amatora,  kubera amaraporo yari imaze iminsi itangaza ku myitwarire idahwitse y’ubutegetsi  Kagame, yo kubangamira uburenganzira bwa muntu. Umushakashatsi wayo Carine wari mu Rwanda yimwe uburenganzira bwo gukomeza gukorera k’ubutaka bw’u Rwanda . 
Mu gihe gito akimara kwimwa ubwo burenganzira, abantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame barishwe, harimo abanyamakuru, abanyapolitiki n’abandi. Ibinyamakuru  byigenga bidakurikiza umurongo wa Leta byarafunzwe ndetse ababiyobora bose barahunga kubera itotezwa bashyirwagaho.

Mugihe gito abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na FPR barafashwe bashyirwa mu munyururu, bashinjwa ibyaha benshi bemeza ko ari ibihimbano, kuko bazira ibitekerezo byabo. Abanyarwanda ubwabo bakaba bakomeje gusaba amahanga n’iyo miryango y’uburenganzira bwa muntu  gukomeza gukoresha ubushobozi ifite ikarenganura abo bose bakomeje kurenganywa na Leta ya Kagame.

 

(source: umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article