Rwanda-Uganda: Intasi za Kagame zafatiwe muri Uganda zibeshyako ari ingabo z'umwami zishaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame!

Publié le par veritas

Kigeli.pngAmakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe, yemeza ko inzego z’ubutasi za Uganda ku wa gatanu w’icyumweru gishize, zataye muri yombi abanyarwanda batatu, aba bakaba barafatiwe hafi y’umupaka wa Uganda na Kongo ahitwa Mburamwizi, ku gice cy’ahitwa Kanungu.

 

Abatawe muri yombi ni Rutinywa Robert, Capt Sibo Charles, na Rugigana Anthony. Ubwo bafatwaga batangarije inzego z’ubutasi za Uganda ko bari mu bagize ingabo z’umwami Kigeli, kandi ko bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kagame.

 

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko aba bagabo bari bayobowe na Capt Sibo Charles, wabeshyaga inzego z’umutekano za Uganda ko ari Generali, Nyamara aba basilikare ngo ni maneko za Kagame zari zijyanywe muri Uganda no gutata ibice by’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Kugeza ubu twandika iyi nkuru, bose baracyari mu maboko y’inzego z’ubutasi za Uganda, bahatwa ibibazo kugirango bagire icyo basobanura ku cyari kibajyanye muri Uganda.

 

Tukimara kumenya iyi nkuru, twavuganye n’umwami Kigeli Ndahindurwa kugirango agire icyo adutangariza ku bivugwa ko abafashwe bari ingabo ze, maze abidutangariza muri aya magambo : “Nta ngabo ngira, ibyo kurwana simbirimo, jyewe nemera impinduka zijyanye na demokarasi, nta kumena amaraso nshyigikiye mu Rwagasabo; kuva cyera namaganye ibyo bahora banyitirira ko mfite ingabo; iyo utangije intambara imena amaraso, inzirakarengane ni zo ziyigwamo, zitanayirimo”.

 

 

Gasasira, Sweden.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article