RDC-M23: Igihugu cy'Afurika y'Epfo n'Angola byiyemeje kurwanya M23!(mise à jour)
Ikinyamakuru Southerm Times cyandikirwa mu gihugu cy’Afurika y’epfo kiremeza ko umuryango w’ibihugu by’Afurika yo hepfo no hagati (SADC) wafashe icyemezo cyo kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Congo. Ibihugu bigize uwo muryango bikaba byarafashe icyo cyemezo mu nama biherutsemo i Maputo muri Mozambiki aho byasanze ari ngombwa ko ibihugu by’Afurika y’epfo n’Angola bigomba kohereza ingabo zabyo mu burasirazuba bwa Congo mu kurwanya umutwe wa M23 no kugenzura umupaka wa Congo n’u Rwanda kugira ngo uwo mutwe wa M23 udakomeza guhabwa inkunga n’u Rwanda nk'uko rukomeje kubikora .
Mu mwaka w’1998 uwo muryango nabwo watabaye igihugu cya Congo ubwo cyaterwaga n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda narwo rukaba ngo rwaraterwaga inkunga n’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubufaransa nk’uko icyo kinyamakuru cya Southerm Times kibyemeza. Muri icyo gihe SADC yohereje ingazo z’Angola, Namibiya na Zimbabwe, maze zihangana n’abateye Congo, iyo ntambara yahagaritswe n’uko habaye imishyikirano yo 1998 yahuje imitwe yose yarwanaga n’u Rwanda rugakura ingabo zarwo muri Congo.
Ubu nabwo kubera ivuka ry'umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, SADC yiyemeje gutabara Congo noneho ikohereza ingabo z’ibihugu by’Angola n’Afurika y’Epfo naho ibindi bihugu bisigaye bikazatanga inkunga y’ibikoresho. Ibyo bihugu byiyemeje gutabara Congo bitewe n'uko amasezerano ahuza ibihugu by’uwo muryango yemera gutabara kimwe muri ibyo bihugu mu gihe biba bigaragaye ko cyasagariwe n’ingabo ziturutse hanze yacyo. Raporo y’impuguke za Loni ikaba yarerekanye ko ariko byagenze kuri Congo kandi n’u Rwanda ruvugwako ari rwo rufasha umutwe wa M23 ndetse rukaba rwarananiwe kugaragariza umuryango w’abibumbye ko rubeshyerwa, muri make icyaha cyo gufasha umutwe wa M23 kikaba gihama u Rwanda .
Umuryango wa SADC wafashe icyemezo cyo kuzafatanya n’ibihugu by’umuryango mugali w’ibihugu bigomba kugarura amahoro muri Afurika y’ibiyaga bigari (CIGRL) , ubu uwo muryango ukaba wemera ko ibihugu bya Zambiya ,Tanzaniya n’Angola byatoranyijwe mu bihugu byafasha mu kugarura umutekano muri Congo no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo. Ibihugu bidashobora kujya muri icyo gikorwa ni u Rwanda, Uganda ,Uburundi na Congo. Ibi rero birashaka kuvuga ko ziriya ngabo mpuzamahanga zitanabokeye igihe umuryango wa SADC wo uzaba waratangiye igikorwa cyo kugarura umutekano muri Congo.
SADC izakora n’igikorwa cyo gutoza ingabo za Congo, ubu kandi yarangije kohereza impuguke za gisilikare mu burasilirazuba bwa Congo kugira ngo zirebe ibikenewe maze ingabo zoherezwe vuba. Liyetena Coloneli Mothae wari uyoboye izo mpuguke za gisilikare za SADC yatanze raporo muri uwo muryango ku italiki ya 15/08/2012 igaragaza ko ibyangobwa byose byateganyijwe mu gutangira igikorwa cyo kurwanya umutwe wa M23 no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo byarangije kuboneka.
Biragaragara ko ingabo za SADC zizahura n’akazi katoroshye kuko umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, ubu ukaba warafashe ahantu hanini hacukurwa amabuye y’agaciro ashakishwa ku isi , ku buryo ubu uwo mutwe wa M23 watangiye kwitegura intambara yo gushaka ko agace k’amajyaruguru ya Kivu kamera nk’igihugu kigenga ! Kugira ngo igikorwa cyo kurwanya M23 kihute SADC yafashe icyemezo cy’uko igihugu cya Congo nta musanzu na muke kizasabwa muri urwo rugamba kandi ingabo za biriya bihugu (Afurika y’Epfo n’Angola) akaba arizo zizajya imbere ku rugamba !
Umwanzuro
Mwitegure rero intambara ityaye igiye kuza yatangira kandi abazi gushishoza babona neza ko u Rwanda ruzahatakariza byinshi! Hari n'abemeza ko iriya ntambara ishobora kuzahagarara ari uko ihitanye n'ubutegetsi bw'i Kigali.Urwishigishiye ararusoma : aho Kagame ntagiye kuba nka Nyirakazihamagarira, bityo akaba agiye guhitanwa n'intambara we ubwe yashoje ? Reka tubitege amaso.
Mushobora gusoma iyi nkuru kuburyo burambuye aha : M23:L'Afrique du Sud et l'Angola vont déployer des troupes à l'Est du Congo!
Marc Ndinabo Veritasinfo