RWANDA: Senateri Inyumba na Gen Jerome ngo nta gihamya cy’ukwo Leta ya Kagame inaniwe.

Publié le par veritas


 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nama iherutse gukorwa  na Senateri Inyumba hamwe Gen Jerome yemezako bahawe urubuga n’abanyarwanda batandukanye bari biteze kumva icyo abo banyacubahiro babahishiye.
 
Nk’uko tubikesha yaba amajwi yabo bayobozi kimwe n’abari muri iyo naama, ngo ibyo bari biteze sibyo bumvise, dore ko mu gihe babazaga Inyumba ku kibazo cya Gen Kayumba , Col Karegeya nabagenzi be yasubizanyije ubumenyi bucye , buvanze n’ugusebanya, abantu bari muri iyo nama batari biteze kumvana  abanyacyubahiro nka bariya.
 
Mu byo madame Inyumba  yasobanuriye abari aho, yananiwe kuvuguruza ibyo ba Gen Kayumba, Col Karegeya, Gahima hamwe na Dr. Rudasingwa bavuze ku kinyoma, ubujura hamwe n’ibindi bagaragaje bikorwa na Leta ya Kagame kugera aho igihugu kiyoborwa n’agatsiko k’abantu bamwe bari hafi ya Perezida Kagame, batarenze batanu.
 
Mu nyandiko banditse bagaragaje za gihamya z’ukuntu Kagame asahura umutungo w’igihugu akaguramo amadege hamwe n’ugukodesha amazu ye  za Ambasade z’u Rwanda mu Burayi ( urugero Ubudage n’Ubwongereza), aho kugira ngo Senateri Inyumba abisobanure neza yariye amagambo ahubwo yifashisha intwaro y’ugutukana.
 
Sibyo gusa, aho kugira ngo Inyumba asubize ikibazo yabajijwe  yatangiye gusobanulira abari aho ukuntu Kagame yagiye ategeka abasirikare gusubiza amazu n’ibintu bari barasahuye nyuma y’intambara nkaho icyo gihe batari kumwe, cyangwa yaba Nyina na bashiki be bo batabaga mu mazu yabaturage bari barabohoje, kugera aho bashatse kubipfa na Perezida Bizimungu wahoraga abwira Kagame na bagenzi be gusubiza abaturage ibyabo, noneho atangiye kwigira nyoni nyinshi nkaho atari abizi.
 
Ikindi Gen Jerome nawe yasobanuliye abaraho ukuntu bagenzi ba Kagame bikubiye ibikingi ngo na Gen Kayumba arimo, ariko ananirwa gusobanulira abanyarwanda ukuri niba ari byo koko, ko Kagame yari agamije kurwanya umuco w’ukwikubira, kuki atabasobanuriye aho  yakuye abutaka afite kuri Muhazi bugera kuri hectare 43, n’ukuntu babwambuye umubiligi wari ubutunze byemewe n’amategeko  nawe agacyizwa n’amaguru.
 
Madame Inyumba aho kugirango asobanure ibyo bamubajije ku bivugwa kuri  Kagame na bagenzi be byo kwikubira hamwe n’ukuyoboresha igitugu, aho yigize akamana agasimbura inzego zose kandi akaba atavuguruzwa kimwe n’abanyagitugu bose, we yatangiye kwitaka ko ari umugore muto cyane kandi ngo atari munini nk’uko abandi babicyekaga, cyangwa nk’uko bamwandika mu binyamakuru.

Atangira guhimbaza Kagame ukuntu yigeze kumuhanira kugura imyenda ya gisirikare itari iyo k’urugamba kandi ko Kagame yanga umuntu wese uvugwaho ruswa, ariko yibagirwa ko abo asobanulira ari abanyarwanda, dore ko nabo ubwabo bamaze kumumenya neza.

Ingero ni nyinshi: yaba amadege atungiye muri Afurika y’epfo, imitungo yagiye yambura abacuruzi batandukanye nka ba Kalisa BCDI, Kajeguhakwa hamwe n’abandi  akoresheje ikigo cye Tristar hamwe n’ibindi byinshi birimo kugeza ubu we n’umugore we aribo bacuruzi ba mbere mu Rwanda, barwanira amasoko y’amata, amazi, ikawa, intebe n’ibindi byinshi hamwe n’abaturage babo kugera aho bamwe bemera bakabibaharira kugirango bakize ubuzima bwabo .

Yaba mu mvugo ya Gen Jerome cyangwa Inyumba bose barivuguruza, bashinja ba Gen Kayumba hamwe na bagenzi be kwanga abahutu kandi ko ari abatutsi b’intagondwa batashyigikiye Kagame na mugenzi we Gen Jerome muri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, barangiza kandi bakongera ngo Gen Kayumba na Col Karegeya bashigikiye ba madame Ingabire kandi ko ari bantu babi.
 
Bagera ku kibazo cya Madame Ingabire ukomeje kugaraguzwa agati mu nkiko za Kagame noneho bakaba bashaka no gushyira imbunda iwe mu rugo barangiza  bakazimushinja, basobanuye ko  madame Ingabire ari umuntu mubi cyane utakwihanganirwa, ngo dore ko yavuze ngo hari abahutu bapfuye kandi amagufa yabo akaba atagaragara cyangwa ngo nabo bavugwe bityo akaba agomba guhabwa akato.
 
Si ibyo gusa, mu mvugo ya Madame Inyumba ubwe yivugiye asobanura ko Dr Rudasingwa Teogene ngo ari umuntu usigaye ugenda avugira abahutu bose hirya no hino ku maradiyo, kandi ko akwiriye guhabwa akato.  Yarangiza akongera ngo Kayumba, Karegeya, Gahima hamwe na Rudasingwa banga abahutu kandi bakwiriye kubirinda.
 
Kuri Gen Jerome byagaragaye ko nabo yatumwe gusebya atabazi amazina dore ko yananiwe kuvuga amazina ya Gen Karenzi ubwo yatangiraga kuvuga ibitutsi Kagame na bagenzi be bamutumye kuza gusebya Jenerali mugenzi wabo ariko abari aho  bose bakaba barahise bamwamaganira kure, naho Inyumba nawe abagize FPR yo mu Bubiligi nabo bakaba baramwaganye, ubwo  yitaga ba Gen Kayumba, Karegeya na bagenzi be barusha n’umugabo we Richard Masozera yaba ibyubahiro bya gisirikare cyangwa igihagararo, ariko akaba yaratinyutse kugira ikinyabupfura gicye nka icy’abamukuriye bita abaturage bashinzwe kuyobora   amasazi nawe abita abahungu.

Cyokora bakaba barasoje babwira abari aho biyemeje gusubira mu Rwanda, kwitegura kuregwa nk’ibya ba Gen Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo nibatifata neza muri Politiki, dore ko muri politiki ya Kagame ikibazo atari ukwiba cyangwa kunyereza, ahubwo ikibazo nyacyo ni abajura barya umutungo wa rubanda ntibamenye gusangira nawe cyangwa abanyapoltiki batangira guhakana ibyo Kagame yategetse nkukwo Inyumba yabisobanuye, ko Gen Kayumba ngo yanze intambara ya Kongo bityo bikaba ari kimwe mu byaha aregwa cyangwa Ingabire nawe watinyutse kuvuga ko hari n’abahutu bakeneye ubutabera nawe akaba agomba kubizira .
Twabibutsa ko aba Generali Jerome yatumwe gusebya ari bo Muhire na Karenzi Karake bahimbiwe ibyaha bitandukanye kugira ngo babone uburyo nabo babirenza, bakaba bamaze igihe kinini bafunzwe kandi batanashyikirizwa ubutabera kugira ngo nibura ibyo bafungiwe bisobanuke.

Abantu benshi bari aho mu nama bakaba bibaza niba bo bashobora kuzabona ubutabera, mu gihe abafatanyije na Kagame kurwana urugamba asigaye yarabagize ubusa kubera ko batungwa agatoki kuba batarigeze bakira neza ibyo kuganirira mu ntama y’abajenerali  ibireba Cyomoro, umuhungu wa Kagame. Ibi akaba ari byo bituma bagomba kwigizwayo, bakanabahimbira ibyaha byo kubasebya hirya no hino mu banyarwanda batadukanye.
 
Umuvugizi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article