RWANDA: Iyi mvugo yerekana ko Kagame ananiwe:"Kubonekerwa ntibizana ubukene "
Nkuko iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru igihe,imvuga kagame yavugiye muri nyaruguru iragaragaza ko abanyarwanda bakennye ,ariko iyo ageze mu mahanga avuga ko u Rwanda ruri mubihugu byateye imbere! Nyamara iyo urebye ubona nyakatsi zaragarutse, bwaki itangiye kujya ifata n'abantu bakuru kubera inzara ! Kubera iki ibyo byose ? kubera ubutegetsi bubi, abantu bakagombye gukorera igihugu buzuye gereza kubera ingengabitekerezo, abandi bari mu mamahanga, abagize ngo bacitse ku icumu bakorana ubwoba! Icyo gihugu kizatera imbere gute! Ni ngombwa kumva ibyo Bikiramariya yavugiye i kibeho , abanyarwanda babone amahoro, maze ngo arebe ngo bariteza imbere! Ariko aho ikibazo kiri ni uko ubwonko bwa kagame budashyikira iyo myumvire kubera impamvu nyinshi: yijanditse mu bwicanyi kuburyo kurekura ubutegetsi cyangwa guha abaturage ituze atabikozwa kuko yahita ashyirwa imbere y'inkiko, yiyemeje kuzagwa kubutegetsi! Ibindi ntacyo bimubwiye, kugeza naho atangiye gupinga ibonekerwa kuko azi neza ko rimucira urubanza! Aya mabati se azakwira abantu bangahe? Ngaho se narihire n'abana amashuri maze ubujiji bucike areke gukuraho buruse muri kaminuza y'u Rwanda? Ibyo byose arabiterwa ni iki ? no kwibona ngo arapingana n'abaterankunga ngo u Rwanda rurihagije! Dore uko iyo nkuru yo mu gihe idutekerereza uko we yumva ibintu:
"Kubonekerwa ntibizana ubukene bizana ubukungu" ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyaruguru.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2010, yarukomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, aho yifatanyije n’Abaturage bo mu Murenge wa Cyahinda, Akagari ka Coko, Umudugudu wa Gitagara, mu gikorwa cyo gutera igiti. Akaba yijeje abaturage ko abatagira amabati n’abatuye muri nyakatsi bagiye kubigenzwaho.
Nyuma yo gutera igiti Perezida Kagame yahuye n’abaturage bo mu Mirenge ya Rusenge, Cyahinda, na Munini muri santere y’ubucuruzi ya Ndago, baganira ku bikorwa by’iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru. Umukuru w’igihugu yabanje kugabira abaturage basheshe akanguhe, abacitse ku icumu, abatishoboye, imfubyi zirera abandi, ababana n’ubumuga ndetse n’abahejejwe inyuma n’amateka inka zigera kuri 40. Abaturage kandi batunze nabo batangiye igikorwa cyo koroza bagenzi babo mu rwego rwo kubakura mu bukene.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FPi8rCqm.jpg)
Perezida Kagame n'abandi bayobozi batera igiti
Izo nka kandi abazihawe bakaba bahabwa n’ibikoresho by’ibanze birimo umunyu, ndetse n’umuti wo kuzoza ushobora gukoreshwa mu gihe kigera ku mezi atatu, bakaba baranafashijwe mu gutera ubwatsi.
Nk’uko Dr Rutagwenda Thèogene, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ibikomoka ku matungo abitangaza , iyi gahunda yo koroza inka abaturage, yatangiye mu mwaka wa 2006 kuva muri uwo mwaka hakabahamaze korozwa abaturage bagera ku bihumbi 90, ariko abagombaga korozwa bakaba bagera ku bihumbi 259, n’ubwo uyu mubare ushobora kuzagabanuka bitewe n’uko hari abakuwe mu bukene n’izindi gahunda z’iterambere.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FmnhMi2D.jpg)
Mu gikorwa cyo kugabira inka abaturage
Abaturage bahawe inka nabo basazwe n’ibyishimo bashima iyi gahundo yo kuboroza. Ndekezi Yohani ni umusaza ufite imyaka 70, aheruka korora inka mu 1959. Yavuze ko inka ahawe mu zabukuru izatuma amererwa neza n’umuryango we,abona amata n’ifumbire akaba asanga amasaziro ye byanze bikunze agiye kuba meza.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Bwana Felix Sibomana, yashimiye Perezida kuri byinshi afasha abaturage ba Nyaruguru. Bakaba bari barabaye ibicibwa ndetse bagahimbirwa n’amazina atandukanye nk’ababitaga 'abatebo', ndetse bakaba bari barashegeshwe n’inzara mu buryo bukomeye bahora basuhuka.
Akarere ka Nyaruguru kandi kateye intambwe muri gahunda nyinshi zitandukanye, aho mu rwego rw’uburezi mu gihe Akarere kari gafite amashuri yisumbuye 6 ubu gafite agera kuri 35, gafite kandi ikigo nderabuzima muri buri Murenge ndetse n’ibitaro bikuru bya Munini. Abaturage bagera kuri 75% kuri ubu bafite amazi meza ku buryo bavoma muri metero zitagera kuri 500, nk’uko Umuyobozi w’Akarere yakomeje abitangaza. Mu biteganywa gukorwa mu Karere ka Nyaruguru harimo kubaka umuyoboro w’amazi uzava muri Nyungwe, kubaka Kibeho ikaba umujyi mutagatifu dore ko n’ubutaka bwaho bufatwa nk’ubutaka butagatifu kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye. Babifashijwemo na Minisiteri zitandukanye bakaba bateganya muri iyi myaka itatu iri imbere gukora ibikorwa by’amajyambere bizatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 6 na miliyoni 600 z’amanyarwanda. Barateganya kandi no gukura abaturage bagera ku 3,427 muri nyakatsi.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FprbBeli.jpg)
Perezida Kagame mu gikorwa cyo guha abaturage amabati yo gusakaza
Guverineri w’Intara y’amajyepfo Bwana Fidèle Ndayisaba, we avuga ko abatuye Nyaruguru kuri ubu hari imishinga myinshi bagiye kugezwaho, irimo iyo kuvugurura ubuhinzi hibwandwa ku bihingwa byera muri ako Karere, aribyo : Imyumbati, ibishyimbo, icyayi, ndetse n’ikawa. Avuga kandi ko bazakomeza gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi meza, kubaka ibigo byigisha imyuga iciriritse, n’ibindi.
Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye abaturage ba Nyaruguru uburyo bahisemo neza mu matora aheruka, akaba yari yagiye kubashimira, no kuganira nabo, ndetse no kujya inama y’uburyo bakomeza gufatanya mu guteza igihugu imbere kuko abo bahisemo bagifitiye umwenda abaturage.
Yasabye abaturage ko inzara, ubukene ndetse na nyakatsi byari byarababayeho akarande babigira amateka, kuko bishoboka kubera ko ubushake, icyizere n’ubushobozi bihari igihe abaturage babigizemo uruhare.
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FWMcPhsT.jpg)
Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Nyaruguru
Yakanguriye abaturage gutura mu miduguru kuko ariho ibikorwa remezo bizabageraho mu buryo bworoshye, ngo igihe bazaba bagitatanye bizagorana kubagezaho ibyo bikorwa byose by’iterambere; abasaba kuba heza banatuye heza, aho yagize ati : « Turashaka kugeza amabati ku batagira isakaro n’abasakaje nyakatsi mu mezi make ari imbere. »
Yabasabye kumenya ko amajyambere abaho kandi ko nabo ubwabo bashobora kuyigezaho, ibyo bajyaga bumva bikaba amateka, kandi ko abanyarwanda bagomba kwihaza bagasagurira n’abaturanyi, nabo ubwabo bakagira ubuzima bwiza ndetse n’indyo nziza baha abana babo amata kugirango bazakure neza. Yabijeje ko inka bagabiwe hari n’izindi zizaza ariko abasaba nabo ubwabo korozanya. Yagize ati : « Nyaruguru igomba gutera imbere, ubuzima bw’abatuye Nyaruguru bugomba guhinduka ntibibe inkuru bikaba impamo. »
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fimages%2Ffullsize%2FurXJk2m.jpg)
Bamwe mu baturage bari baje kwakira perezida
Yasoje abashimira umutekano, abasaba kuguma hamwe aho guhora barenga imipaka, abasaba kubana neza n’abaturanyi babo.
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere 8 tugize intara y’amagepfo, kagizwe n’imirenge 14, gatuwe n’abaturage 286 000, kakaba gafite ubuso bungana na kilometero kare 1010, imirenge 5 yo muri ako Karere ikora kuri Parike y’igihugu ya Nyungwe, kakaba gahana imbiri n’igihugu cy’u Burundi.
Akarere ka Nyaruguru kamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye i Kibeho. Kuri ubu ubutaka bwaho bufatwa nk’ubutaka butagatifu, aho abantu baturutse mu mpande zose z’isi baza gusura.
Olivier MUHIRWA/Igihe.com, Nyaruguru

Publicité
/http%3A%2F%2Fnews.igihe.org%2Fimages%2Fnews%2Fresized%2FqXTN3RH.jpg)