RWANDA: " Ntimucike intege , ntabwo umunyagitugu kagame azafunga igihugu cyose"!

Publié le par veritas

Iyo ni ijambo ryavuzwe na Madame Ingabire ubwo yasurwaga n'abarwanashyaka b'amashyaka , PS imberakuri, Ishyaka ry'ibidukikije n'abayoboke b'ishyaka rye FDU inkingi abereye umuyobozi ubwo bajyaga kumusura muri gereza yashyizwemo na Kagame!

 

Uyu munsi abantu  bagera kuri 20 gusa nibo bemerewe gusura Madame INGABIRE VICTOIRE Umuyobozi w'ishyaka FDU Inkingi muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930. Abo bantu basuye madame Victoire Ingabire bashoboye no kubona kuri Bwana Maître NTAGANDA umuyobozi w'ishyaka ry'imiberoho myiza y'abaturage Imberakuri, na Déogratias MUSHAYIDI umuyobozi w'ishyaka PDP IMANZI bose bafunganywe na Madame Victoire Ingabire. Muri icyo gihe cyo gusurwa nibwo Madame Victoire Ingabire yabonye imbaga y'abantu benshi bari hanze ya gereza bifuzaga kumurebaho, maze aterura ijambo arababwira ati "ntimucike intege ntabwo umunyagitugu Kagame ashobora gufunga abaturage b'igihugu cyose!"

 

twabibutsa ko Madame Victoire Ingabire afunze kuva ku italiki ya 14/10/2010, arashinjwa ibyaha bya nyirarureshwa kandi byibihimbano kubera impamvu za politique; dukurikije uruhare runini kagame abifitemo mu ifungwa rya Ingabire ,ndetse n'amagambo kagame yagiye yivugira mu ruhame, nta mahirwr y'uko Ingabire yazaburanishwa mu buryo bugaragaza koko ubutabera ahubwo urasanga bazaca urubanza mu buryo bwo kwiyerururtsa! N'ubwo dutegereje ko urukiko rw'ubujurire bugira icyo butangaza kuri iryo fungwa rye none ku italiki ya 08/11/2010 urusanga ntacyo bizatanga kuko ubutegetsi bw'abicanyi bw'ikigali bwihereje intore zabwo i burayi ngo zize gusobanura uko zumva demokarasi no gusobanura ko ifungwa rya Madame  Ingabire victoire kimwe n'abandi banyepolitique bari kumwe rifite ishingiro; urasanga kandi izo ntore zifite gahunda yo kumvisha abanyaburayi ko itsembabwoko ryakorewe impunzi z'abahutu muri Kongo kinshasa nta shingiro ifite ngo ko ari ibinyoma gusa! Izo ntumwa kandi ntizifite isoni zo kurata ngo ibyiza bya kozwe n'abicanyi, no kugaragariza amaghanga ko umwobo wo gufata amazi wacukuwe ku nzu madame Ingabire yari acumbitsemo ari uwa gisilikare! mbese muri rusange urabona izo ntumwa zarazanywe no kwerekana urwango zifitiye Madame Ingabire Victoire kimwe n'abandi bose batavuga rumwe na leta y'agahotoro ya kagame!  

 

Igitangaje ni uko bizwi hose ko leta ya kagame yatanze amabwiriza kubaturage batuye umujyi wa kigali ko bagomba gucukura imyobo yo gufata amazi ava ku mazu yabo kugirango ayo mazi ava ku mazu yabo igihe imvura yaguye adasenyera abaturanyi. Kuva mu mwaka w'2006, uruga bagiye basanga rudafite uwo mwobo bagiye baruca amafaranga menshi y'amande na ministeri ishinzwe ibidukikije.Igitangaje rero ni ikinamico igipolisi cya Kagame cya koze cyo kwita umwobo ufata amazi ko ari umwobo wa gisilikare inkotanyi zita indaki! Ubwo ibyo babikoreye amakuru ahagije ikinyoma bagikwiza isi yose ko Ingabire Victoire yacukuye iwe umwobo wa gisilikare; ibyo birere kana, iterabwoba n'ubugome bwinshi buvanzemo n'ubuswa iyi leta ya kagame ikoreramo! bagashaka kumvisha abanyarwanda n'amahanga yose ko Ingabire Victoire afite ibyaha bityo icyo urukiko ruzemeza cyose abantu bazagifate gutyo!

 

Guhera mu kwezi ka kabiri 2010, ntabwo leta ya kagame yahwemye kubeshya amahanga n'abanyarwanda bose ko ifite ibimenyetso bifatika bishobora gutuma Madame Victoire Ingabire ashyirwa imbere y'inkiko, none batangiye kubura ibyo bimenyetso bakitabaza amakinamico! Ubu abambari ba kagame barimo badaha amazi ari muri uwo mwobo ,ngo barimo bashakisha ibindi bimenyetso! ejo wazabona barambitsemo grenade bitwaza ngo bavumbuye ibisasu! Abaturage bategereje mu cyumweru gitaha n'igishyika cyinshi icyo urukiko ruzavuga; Madame Ingabire azaba ahagarariwe n'umunyarwanda uburanira abandi (avocat)  n'abajyanama 2 muby'amategeko bavuye mu gihugu cy'Ubwongereza.

 

Ariko se tutaretse ko kujya kure , ninde utabona ko ubu butegetsi bwa Kagame bugeze kure! Madame Ingabire ntiyigeze akora igisilikare, kandi n'ubwo yagikora hazagire utubwira ko umwobo umwe wa gisilikare wafata igihugu cyangwa kigali? ibyo byashoboka gute! Kagame yashatse uwo barwana nawe aramubura kuko nicyo kintu azi gusa! ni ukwica naho ibitekerezo byo ntabyo yigeze! Ubu u rwanda rugiye kuzaba umugani kuri iyi si aho bavuga ko umutegarugori yabeshyewe ko yacukuye indaki kugirango acibwe umutwe!

 

Twese tugomba kubitega amaso tukazareba amaherezo y'iyi ngo!

 

 

NGOGA Jean

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article