Rwanda: Rudasingwa na Kagame bararegwa muri Amerika urupfu rwa Prezida Habyarimana Juvénal, ni ubutabera cyangwa ni amacenga ?
Ibiri mu banyarwanda bimaze kuba indengakamere, nta muntu ushobora kwiyumvisha inzangano n’amatiku ari mu barwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda noneho intera bigezeho.
Umuntu ashobora kwibaza ko hari impamvu 2 z’ingenzi zitera ako kajagari:
1.Opposition ishobora kuba yarinjiwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ku buryo uko bigaragara hari abantu twakeka ko bitwaza ubutagondwa n’ibindi nk’uturere ariko wareba neza ugasanga ni abantu bajijutse ukibaza impamvu batabona ko batiza ubutegetsi bw’igitugu umurindi. Umuntu akaba yakeka ko babikora babishaka kubera amafaranga, kubizeza ibitangaza, Blackmail/chantage n’ibindi kugira ngo bateze akaduruvayo muri opposition babisabwe na FPR. Abo bantu bakoresha ingufu bafite bagakurura n’abandi baba badafite amakuru ahagije bigahinduka isupu. Akenshi bashobora kwitwaza ubutagondwa ariko uwo bakorera bamuzi.
2.Abantu bamwe bumva ko ubwoko bumwe, ishyaka rimwe, umuntu umwe cyangwa akarere kamwe aribyo bishobora kuzahirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame. Ubwo butagondwa buhuma amaso abantu bamwe na bamwe bakibagirwa ko igihe bata barimo gusubiranamo Kagame we aba ari kongera ingufu ze ndetse anakomeza kwica urubozo abanyarwanda bigeretseho no kubasahura uduke asigaranye.
Hari hamenyerewe ko habaho ihangana hakoreshejwe amaradio n’imbuga za Internet aho guhangana hagati y’abari muri opposition byasimbuye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, noneho ihangana ryageze mu bucamanza.
Ku kirego cyatanzwe mu rukiko rwo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 2012, ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, habaye agashya: Ku barezwe barimo Perezida Paul Kagame, Pierre Richard Prosper wabaye ambassadeur w’Amerika ku bijyanye n’ibyaha by’intambara, Ann Fields umuyobozi wa Kaminuza ya William Penn na Dr Théogène Rudasingwa umuhuzabikorwa wa RNC ari mubarezwe ubufatanyacyaha!
Mushobora kubona inyandiko zijyanye n’icyo kirego hano hasi:
http://dockets.justia.com/docket/iowa/iasdce/4:2012cv00191/47176/
http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_summons_may11_2012.pdf
http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_complaint_may11_2012.pdf
http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_exhibit_A_may11_2012.pdf
Muri aba bose barezwe Dr Rudasingwa niwe nakwita ko ibi birego bishobora kubangamira mu kazi ke k’umuhuzabikorwa wa RNC, Kuko atuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika naho abandi ni abanyamerika uretse Perezida Kagame nawe utaba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kandi ushobora kubona ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu.
Dr Rudasingwa bishobora kutamugiraho ingaruka zikomeye ariko mu kinyarwanda baravuga bati: N’utakwishe aragukerereza.
Bigaragare ko iki gikorwa gishobora kuba cyaturutse ku mpamvu 3 twakeka:
-Urwango rushingiye ku zindi mpamvu cyangwa ubwoko
-Leta ya Kigali ikoresha abo bantu ngo bayikize Dr Rudasingwa nk’umunyapolitiki uyimereye nabi
-Cyangwa abashaka kumukura muri Politiki ngo abasigire urubuga.
Ariko bigaragare ko aka kaduruvayo n’ubundi kagira ingaruka n’ubundi ku bantu badafite ubushake cyangwa batazi icyo barwanira. Twizere ko inzira yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu n’ubwo irimo inzitizi nyinshi nta kabuza abanyarwanda bazashirwa bibohoye ingoma y’igitugu.
Marc Matabaro
Rwiza News