NKIKO NSENGIMANA: Ukeneye kwibutsa Abanyarwanda AKARIMURORI ko ku Kabusunzu ? (leprophete.fr)
Bwana Nkiko Nsengimana,
1.Maze gusoma inyandiko yawe nsanga ngomba kugira icyo nyivugaho nk'umunyarwanda cyane cyane ko mubo wandikiye nanjye ndimo kuko utangira ugira uti « Banyarwanda, Banyarwandakazi.. ». Aha rero niho nkura ububasha bwo kugusubiza no kugira icyo mvuga ku nyandiko yawe igaragaramo iterabwoba n'ubuhubutsi bitagombye kuranga umunyapolitiki wo mu rwego rwawe dore ko abaguhanze amaso ari benshi. Muri iyi nyandiko yawe hari aho ugira uti « Icyo abazandika [Inyandiko] bose bahuriyeho ni ukwibasira, gutoteza, guharabika no kwanduza isura nziza y'abakuriye imiryango ya politiki yacu. Bimwe muri ibyo bitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda, ibindi bikandikirwa hanze ariko bikemera ko bikura amakuru menshi mu Rwanda ».
Ese kuki wumva ko ari mwebwe FDU-INKINGI na RNC-Ihuriro ari mwebwe mufite isura nziza noneho abandi bose bakaba bafite mbi mubishingira he? Ese koko iyo sura nziza murayifite? Are you sure? Kuki se mubuza abafite ibyo babanenga kubanenga? Icyo ni igitugu ni iterabwoba ukoresha wibwira ko abantu bazatinya kwitwa abahezanguni bakareka kubanenga cyangwa bakabayoboka, bitaba ibyo mukabarega ubuhezanguni, irondakoko no gukorera ubutegetsi bw'igitugu [ Iyi point ndayigarukaho hepfo ]. Icyo mbona mu nyandiko yawe nuko umuntu utari muri FDU ntabe no muri RNC kandi ntanabone ibintu kimwe namwe cyangwa se ngo atekereze nkamwe [ FDU na RNC] uwo aba ari umuhezanguni, uvangura amoko n'uturere kandi ufite urwango, ku bw'ibyo akaba agomba kwamaganwa. Iki si ikibazo nkubaza kuko icyo wakanshubije wacyanditse.
2.Ubusanzwe iyo bakunenga werekana ko ibyo bakuvuga atari byo kandi iyo ufite des arguments convaincants kandi koko ukaba ufite isura nziza umuntu ukwanduriza isura kandi wowe uziko ari nziza na rubanda ruziko ari nziza yisanga ahindutse ridicule kandi yitesheje agaciro. Ubu buryo ndetse Kayumba na Rudasingwa barabukoresheje jyewe ku bwanjye ndanabishima kuko bagize icyo bavuga ku nyandiko n'ibiganiro bya Thomas Nahimana wasangaga bibanenga kandi ndi mu bantu bamaganye uwo wese, y compris Padiri Thomas, uvuga ngo Kayumba ntagomba gukora politiki kuko ababimubuza sinzi aho bakura ubwo bubasha n'iyo courage yo kubimubuza. Nimureke abanyarwanda bo bene igihugu binyuze mu matora bazamunenge nkuko abafransa babigize ejobundi kuri Sarkozy.
3.Ikindi nabonye nta na hamwe wigeze uvuga inyandiko unenga iyo ariyo, ikinyamakuru yatangajwemo, umwanditsi wayo, igihe yatangarijwe ndetse n'icyo unenga iyo nyandiko. Ibintu byawe ni vague et imprécis aho wibasira ibinyamakuru bingana kuriya ukabikorera umusaraba w' « .....ubuhezanguni, ivangura rishingiye ku moko, uturere, n'imitwe ya politiki abantu barimo cyangwa bigeze kubamo »[ baracyayirimo ni wowe utabizi].
4.Urebe neza, nta na hamwe wigeze utwereka inyandiko ubonamo ibyo byose ngo utwereke n'ubusesenguzi wazikoreye ukagera ku mwanzuro w'uko zikubiyemo ibi byose wavuze jye nsanga ari accusations graves zishobora no kujyana abantu mu nkiko na gereza cyangwa bikabahindanya devant l'opinion publique. Ku bwawe, uretse abo mufatanyije ikinyoma nk'iki cyo gukorera abantu amashyiga ashyushye, nta wundi muntu wakwemerera ko ufata ibinyamakuru bingana gutya : « [...] The New Times, Izuba rirashe, Le prophète.fr, Igihe.com, Exposer.net, n'ibindi », maze ubicondamne [ condamner] globalement wemeze ko ibyo byandika byose ari «ubuhezanguni, ivangura rishingiye ku moko, uturere, n'imitwe ya politiki abantu barimo cyangwa bigeze kubamo ».
5.Aho ugira uti « Ingero twatanga ni ibitangazwa na [....] », ingero wari gutanga si iz'ibinyamakuru ahubwo n'iz'izo nyandiko, umwanditsi wazo ndetse n'ikinyamakuru zasohotsemo muri ibi warondoye. Ubu se ari un travail scientifique ukoze gutya ubu wabona amanota angahe koko? Ni akumiro! Ntushobora na gato kutwumvisha ko ibi binyamakuru nta kindi byandika uretse ubuhezanguni, irondakoko n'ibindi ubitwerera utanabyerekana ukabivuga vaguement. Kugirango nkwereke ko ubeshya kandi ikinyoma cyawe ngikubitire ahareba i Nzega, ikinyamakuru nka The New Times cyatangiye gukora muri 1995 ndetse FDU na RNC bitarabaho. Nonese urashaka kutwumvisha ko kuva muri 1995 kugeza ubu iki kinyamakuru cyandika FDU na RNC gusa? Urabeshya rero kandi urasebanya binateye isoni ku muntu nkawe uharanira kuyobora abanyarwanda.
6.Urakomeza ugira uti : « Abakorera ingoma y'igitugu ku mugaragaro birazwi ko bariho barwana n'umutima kuko bafite ubwoba ko inkundura ya demokrasi izabubikira imbehe. Hanze y'igihugu naho bamaze kuhabona nyiramubande nazo zifite inyungu zazo ziharanira ».Ese ko mbona ari wowe urwana n'umutima mu kinyoma cyawe ahubwo ukagira n'igitugu kandi nta butegetsi ufite uwabuguha byagenda gute? Nta demokarasi nabonye mu nyandiko yawe. Uti bene ingoma y'igitugu bamaze kubona za nyiramubande hanze y'igihugu? Niba se RNC yarabonye za Nyiramubande nta butegetsi ifite kuki ababufite bo batazigira kandi bafite n'icyo bazihemba? Iterabwoba ryawe nibaza ko rigaragarira buri wese ushaka gushishoza. Mbigarukeho umuntu utakuyobotse wowe na RNC uzajya umurega kuba Nyiramubande y'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR no kugira ubuhezanguni n'irondakoko rero! Guerre perdue!
7.Urongera uti : « abatangaza amakuru kuri “Le prophète.fr” nabo bari mubakomeje kwibasira bidasubirwaho bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi n'abashinze RNC-Ihuriro by'umwihariko »; Aba simbavugira bazivugire kandi niba ubona bibasira amashyaka yanyu mbona mwabima amatwi mukikomereza gahunda zanyu cyangwa se mwabona ibyo bavuga hari impact destructeur bifite ku mashyaka yanyu mukagaragariza abanyarwanda ko ibyo babavugaho atari ukuri kandi ils vont se rendre compte ko barimo guta umwanya wabo. Biti hi se, aba bantu ba le prophète, mubarege diffamation bigire inzira niba muzi ko babaharabika koko. Mubuzwa n'iki kubikora cyangwa ngo mubeshyuze ibyo bavuga nkuko maze kubivuga?
8.Ibi byose wandika aho ugira uti: « Muzi mwese ko inyandiko zitangazwa cyangwa ibiganiro byuzuye urwango, ibitutsi, ubuhezanguni,ivangura, gutoteza, gutunga agatoki, guharabika, guca imanza no guhamagarira ubwoko bumwe kwirinda “umwanzi”na zo zagize uruhare rukomeye mu gutanya abana b'u Rwanda, kwigisha itsembabwoko ryo muri 1994 n'ubundi bwicanyi ndengakamere n' itsembatsemba. Mukwiye gukomeza kuzigaya aho zaturuka hose kugira ngo zitongera guca icyuho mu banyarwanda », byose bifite amategeko abihana ibi binyamakuru bijyane mu nkiko niba aya mategeko utaziko ariho ndayakubwira ndetse no kubyerekeye isura yanyu nziza abantu bashaka kwanduza ku maherere, ndagusubiriramo ko ari icyaha cyitwa diffamation kandi nacyo gihanwa n'amategeko. Yoboka inkiko rero cyangwa ubeshyuze aho gukoresha iterabwoba n'ikinyoma ariko no mu nkiko nujyayo uvuga aya matakaragasi yawe wanditse aha uzatsindwa wikwegere akarambaraye kuko abo uzaba wajyanyeyo ku maherere bazagutanika wumirwe.
8.Naho ibyo «gushyamiranya imitwe ya politiki », uvuga byo nushaka winumire ntakwibutsa n'akarimurori ku Kabusunzu. Maze bose iyo bajya gukora ishyano barabanza bakigira ba victimes. Iyi style yawe ntubona ko ari iya RPF neza neza. Ni wowe ukorera FPR ngukurire inzira ku gishyitsi kandi ingendo y'undi iravuna. Wibwira rero ko umuntu utazemera kuba umurenzamase wa RNC uzamurega amacakubiri? Mama we!
10.Niko niba Rudasingwa avuga ati « Kanyarengwe twaramutoraguye », qui nous dit que wowe ubu RNC itamaze kugutoragura ikaguhindura umurenzamase wayo? Kuvuga ngo twatoraguye umuntu [ Kanyarengwe] nk'aho bamusanze kw'iyarara ry'imyanda! Iyi mvugo yuzuyemo ubwirasi abantu bayinenga mukikoza mu bicu ngo ni abahezanguni! Iyi mvugo hari ubupfura uyibonamo gufata umuntu mwakoranye en plus wipfiriye ukavuga ngo mwaramutoraguye. Ejo se nawe navuga ko yagutoraguye kwiyarara ry'ibishingwe aho asanzwe akura ba Kanyarengwe uzabihakana? Yarabivuze ukoma amashyi umbwire nkwereke vidéo ndayifite. TOUTE VÉRITÉ N'EST PAS BONNE À DIRE. Gusa uzamubwire Rudasingwa ko yababeshye ntabawo Kanyarengwe yatoraguwe uko Nyerere yamuhuje na Rwigema birazwi kandi bitandukanye no gutoragura!
11.Bwana Nkiko, uzabaze Rudasingwa azakubwira ko twahuriye Vermont muri USA ku birometero 600 aller- retour aho najyanye na bagenzi banjye twari tuvanye muri Canada tugiye kumutega amatwi. Twageze muri Canada presque minuit tutaziko twari twagiye gutega amatwi umuntu ufite iyarara ry'ibishingwe atoroguraho abanyapolitiki nka Kanyarengwe!
Aurevoir.
Evode Uwizeyimana
Ndlr: Hasi aha ku munota wa 07:46 Rudasingwa aravuga ko bakoze icenga ryo gutoragura kanyarengwe kugirango bavuge ko FPR ihuje abahutu n'abatutsi, aho siko na RNC y'ubu irimo ikora icenga itoragura NKIKO?