Yubire y’imyaka 100 ishize Mgr Alexis Kagame avutse!! Ni igihe cyo kugira ngo abanyarwanda tuvome umurage yadusigiye.

Publié le par veritas

Alexis-Kagame.pngMuri iki gihe turimo, abanyarwanda dukwiye gushaka ibiduhuza. Muri byo harimo ubuzima bwa Musenyeri Alegisi Kagame. Kagame yavutse kuwa 15 gicurasi 1912. Yavutse igihe ingabo za Musinga zarimo na se wa Kagame, zari zishe Basebya wa Nyirantwari, wari warigometse ku mwami Musinga. Kagame Alegisi yavukiye i Kiyanza mu ntara y'u Buliza, ahahoze ari muri komini Mugambazi muri Kigali.

 

Amashuri abanza Kagame yayize mu ishuri rya Leta ryo mu Ruhengeri guhera mu mwaka w'1925. Mu mwaka w'1928 Kagame arangije iryo shuri ryo mu Ruhengeri, yabatilijwe i Rwaza na padiri Desbrosses, ari nawe waje kumwohereza gukurikira amashuri mu iseminali i Kabgayi. Seminari nto y'i Kabgayi Kagame yayirangije mu mwaka w'1933 ahita akomeza mu seminali nkuru yari icyo gihe i Kabgayi. Seminari nkuru yaje kwimukira i Nyakibanda mu mwaka w'1936. Kagame Alegisi yahawe isakaramentu ry'ubusaseridoti mu mwaka w'1941 kuya 25 Nyakanga.

 

Kagame yakoze imirimo myinshi inyuranye. Yakoze mu bwanditsi bwa Kinyamateka i Kabgayi (1941-1947). Yakoze kandi muri paruwasi ya Gisagara (1947-1950), yigishije mu iseminari y’i  Kansi no muri Groupe scolaire ya Astrida. Yigishije amateka y’u Rwanda muri Univerisité y’u Rwanda kuva igishingwa. Yigishije kandi no mu ishuri rikuru ry’inderabarezi (IPN). Leta y’u Rwanda yamuhaye impeta y’ishimwe kuwa 5 Nyakanga 1979, ubwo yagirwaga “Officier de l’ordre national des Grands lacs”. Amaze kugirwa igisonga cya musenyeri muri diyosezi ya Butare muri 1980, Papa Yahani Pawulo wa II yamugize “Prelat d’honneur”  - Musenyeri w’icyubahiro ku ya 4 Nyakanga 1981. Kagame yitabye Imana ku italiki ya 2 ukuboza 1981 I Nayirobi aho yari yagiye kwivuza.

 

Kuba Kagame yaba umuhuza w' abanyarwanda muri iki gihe, bishingiye ku bikorwa bye nk’umuhanga muri byinshi harimo ibi bikurikira: 

 

*Kagame nk'umunyamateka;

*Kagame nk'umuhanga mu by'indimi;

*Kagame nk'umuhanga mu byo gutekereza (filozofiya).

 

Kagame Umunyamateka

 

Bizwi ko Kagame yahawe uburenganzira n'umwami Rudahirwa, kugira ngo afate amajwi hanyuma yandike ibijyanye n'amateka y'u Rwanda byari bizwi n' abiru gusa. Bivuga ko ku ngoma y'umwami Rudahirwa, Kagame yabaye nk'umwiru mukuru. Niwe wari usa n'uzi ibijyanye n'ubwiru byose, harimo n'inzira 19 yashyinguye zerekeranye n'imihango ikomeye yakorerwaga ibwami. Ashingiye ku byo yabwiwe, Kagame yanditse ibitabo byinshi bivuga ku Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. Byinshi muri byo umuntu abisanga muri za bibliotheques zikomeye. Kubera ubuhanga bwihariye bwe, Kagame yashoboye kwandika ibitabo byerekeranye n'amateka y'u Rwanda.

 

Ibitabo bye by'amateka y'u Rwanda: Un abregé de l’ethno-histoire du Rwanda’, na Un abregé de l’histoire du Rwanda de 1853 a 1972’,  Abanyarwanda benshi bari mu kigero cy'imyaka 40-60 ubu nibyo bigiyemo amateka. Bikaba bivuga ko Kagame asa nk'aho yareze abanyarwanda bari mu buyobozi n'indi myanya ikomeye mu Rwanda rw'ubu. Gusa haje kuvuka ikibazo. Ingoma ya FPR yaje ihakana amateka y'igihugu. Mu by'ingenzi yahakanye, harimo ko igihugu cyacu gituwe n'abanyarwanda batandukanye, bagabanyije mu byo Kagame n'abandi bashakashatsi bise amoko agize inyabutatu nyarwanda: Abatwa, Abatutsi n'Abahutu.  Uretse ibyo byo guhakana amako no kuyatsindira abazungu bakoronije igihugu cyacu, cyane ababiligi, ingoma ya FPR yatse abanyarwanda amateka yabo, cyane ayerekeranye n'ikinyejana gishize. Ayo mateka Kagame yayanditse atayahisha cyangwa ngo ayahimbe kuko ibyabaye byinshi byabaye abirora. Ugutanga kwa Rudahirwa n'iyimikwa rya Ndahindurwa, Repubulika ya mbere n'iya kabiri, byose byabaye Kagame arora, ku buryo abahakana icyo yabivuzeho mu bitabo bye bigiza nkana.

 

Kuba muri uyu mwaka wa yubire y'imyaka 100 Musenyeri Kagame Alegisi amaze avutse leta y'u Rwanda itarashishikarije abanyarwanda, cyane urubyiruko ruri mu mashuri kugira ngo dutekereze neza ku bikorwa bya padiri Alegisi Kagame, tubizirikane maze turebe ko twabikuramo inzira ikwiye yadukura muri uyu mwijima w'umwiryane watewe mu gihugu cyacu n'intambara y'inkotanyi, byerekana neza ko igihugu cyacu kikiri kure y'amahoro akwiye.

 

Kagame umuhanga mu by’indimi

 

Kagame abiga indimi z’abanyafurika benshi bamuzi nk'umuntu wanditse igitabo cyo kwigiramo ikinyarwanda n'ikirundi - La langue du Rwanda et du Burundi expliquée aux autochtones. Kuba izo ndimi zombi ubu zivugwa, zandikwamo ibitabo  maze abana b'abanyarwanda n'abarundi ubu bakaba bazigamo, tubikesha benshi ariko Kagame ari mu b'imena. Padiri Kagame yeretse abanyarwanda ko kwishimira no gukunda umuco wacu ari byiza. Uretse ibyo kandi, yandika«Indryoheshabirayi», Kagame yatangije ubundi buryo bwo guhanga. Ibyo gusingiza abami no kwivuga ibigwi by'uko umuntu yishe byari biri guta agaciro. Urwanda ntirwari rukiri igihugu gihora kirwana mu karere, ubutwari butakiri ukuba umuntu yarishe... Muri iki gihe umuntu yavuga atibeshye ko umuhanzi Gasimba Faransisiko atera ikirenge mu cya Padiri Alegisi Kagame, aho abwira abari ku ngoma akoresheje inyandiko ze zivuga ukuri mu buryo bushekeje kandi bushimishije bita UBUSE. Gusa ntawabura kubabazwa n'uko, ababwirwa bakomeza kuvunira ibiti mu matwi.  Iyo bitaba ibyo, abanyarwanda tuba twarashingiye ku nkuru y' Isiha rusahuzi, ku y’ Icyivugo cy’imfizi Bangaheza”, ewe no ku nkuru y' Indege y'ubumwe Rwanda rw’ubu”, maze tukikubita agashyi, tukagaruka mu buryo. Ariko siko byagenze, ababwirwa buri gihe bumva ko ibivugwa bitabareba, ko ari amashyengo. Biteye agahinda.

 

Kagame kandi yanditse ibitabo bijyanye n’ibyo kwigisha iyobokamana. Birumvikana kandi kubera ko yari umusaseridoti. Uretse ibyo guhindura bibiriya n’andi masengesho mu kinyarwanda, Padiri Alegisi Kagame yanditse Umuririmbyi wa Nyiribiremwa nkeka ko kugeza ubu ubwiza bw’icyo gitabo butarahabwa agaciro neza n’abahanga bacu. Abazi Padiri Kagame bemeza ko iki gitabo kimeze nk’igisigo yacyanditse mu gihe cy’imyaka 25.  Bemeza kandi ko we ubwe ari cyo yari yaragize ingenzi mu bitabo byose yanditse.

 

Kagame umuhanga mu byo gutekereza

 

Ibitabo bya kagame byerekeranye na filosofiya: La philosophie Bantu-rwandaise de l’être na La philosophie Bantu comparée”, biri muri bike umuntu yashyira mu bitabo remezo byanditswe n'abanyafurika. Ibyo bitabo kugeza magingo aya byigwa na benshi mu biga filosofiya. Byatumye ndetse Kagame ashyirwa mu rutonde rw'abanyafurika b'ibihangange  bo mu kinyejana cya 20. Muri iki gihe turimo, tuzirikanye ko mu kwemera kw'abakurambere, kubyara ari byo byatangaga uguhoraho ku munyarwanda, twatekereza uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo igihugu gifite ubu, harimo iby’ubwiyongere bw’abaturage.Tubyumvise neza, aho gushyiraho amategeko yemera ukunigira impinja mu nda za ba nyina, twashakira umuti w'ibibazo ahandi!

 

Ntibihagije kwikoma iby'abandi, gusa ngo kubera ko byaje bivuye ahandi. Igikwiye ni ukwerekana ko ibyo bije bivuye ikantarange birutwa kure n'ibyo twari twisanganiwe. Guha agaciro ubuzima, kwemera ko mugenzi wacu atekereza ku buryo butandukanye natwe, kwemera kuba twahindura imitekerereze yacu imyumvire yacu igihe uwo tujya impaka zubaka atweretse ko twibeshya, ngibyo bimwe mu bikwiye kuzirikanwa muri iki gihe twibuka isabukuru y’imyaka ijana ishize  Musenyeri Kagame  Alegisi abonye izuba.  


 

Maniragena Valence, St. Petersburg, Russie. (leprophete.fr)

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article