Rwanda-jenocide: Undi musilikare mu kuru wa FPR wari ushinzwe iperereza arashinja Kagame Paul guhanura indege yarimo Habyarimana muri mata 1994

Publié le par veritas

http://www.archives-afriquecentrale.com/sites/default/files/Kagame-Bush-Rudasingwa-Karegeya-Ndahiro_1.jpg(Ku ifoto Karegeya na Rudasingwa baherekeje Kagame muri USA kubonana na Bush)

Abigeze kuba inkoramutima za Paul Kagame ,bakamurwanirira urugamba rwa gisilikare muri FPR , bakamwicaza ku ntebe y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , ndetse bakageza n’ubwo bamugeza Ibwotamasimbi (ibihugu by’abazungu) aho bamushakiye  inshuti z’abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi bimukingira ikibaba mu mahano yakoze kandi akomeje gukora mu Rwanda no muri Congo ; abo bamushyize irenge bakomeje gushyira ukuri ahagarara ku ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal nabo bari kumwe ,icyo gikorwa kiba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside y’abanyarwanda.

Théogène Rudasingwa na Patric Karegeya bazi byinshi ku ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi n’abo bari kumwe ku italiki ya 6 Mata 1994 ; abo bagabo bombi barifuza kugeza ubuhamya bwabo k’umucamanza Marc TREVEDIC w’umufaransa uri gukurikirana abagize uruhare mur icyo gikorwa cy’iterabwoba kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Abo bagabo bombi barindiwe umutekano wabo n’inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu Kinyamakuru Marianne cyo mu gihugu cy’Ubufaransa cyasohotse kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 mata 2013, handitsemo inkuru y’uko Bwana MICOMBERO Jean Marie wari umwe mubasilikare bakuru ba FPR akaba yari ashinzwe iperereza mu gisilikare cya FPR kandi akaba yari mubasilikare ba FPR bari muri CND i Kigali 1994 yiyongereye kurutonde rw’abasilikare bakuru bashinja Paul Kagame kuba yarahanuye indege yari itwaye Prezida Habyarimana na Ntaryamira ku italiki ya 6 Mata 1994.

Major Micombero Jean Marie aratanga amakuru arambuye y’uburyo Kagame Paul yatanze amabwiriza yo guhanura iriya ndege kandi akanatanga amakuru arambuye y’uburyo abasilikare b’abafaransa ( adjudants Didot na Gida) bishwe na FPR. Major Micombero Jean Marie yiteguye gushyikiriza umucamanza Marc TREVIDIC amakuru n’ibimenyetso byose afite ku ihanurwa ry’indege cyane ko ari nawe wari ushinzwe iperereza ry’ingabo za FPR muri CND i Kigali mu 1994.

Micombero aje kuzuza amakuru yatanzwe na Jean Pierre MUGABE mu buhamya yatanze ku italiki ya 25 mata 2000 kandi akabugeza kumucamanza Bruguière aho yemeza neza ko indege yari twaye Prezida Habyarimana na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi yahanuwe ku itegeko rya Paul Kagame. Muri ubwo buhamya Jean Pierre Mugabe yemeza ko perezida wa Tanzania w’icyo gihe MWINYI yakoreshejwe na Kagame Paul kugira ngo ategure inama igomba guhuza abakuru b’ibihugu muri Tanzaniya Arusha kugira ngo higwe ikibazo cyo gusuzuma inzira y’amahoro i Burundi , FPR yasabye ko abakuru b’ibihugu baherekezwa n’abakuru b’ingabo b’ibihugu byabo kugira ngo NSABIMANA Déogratias nawe azicirwe hamwe na Habyarimana kandi niko byagenze (kanda aha usome ubuhamya bwa Mugabe).

Tumenyereye amakuru y’urukozasoni y’ibinyamakuru by’amahanga nka Jeune Afrique, amakuru ya C.Braeckman , Malagardis n’ibindi binyamakuru biba byahawe amafaranga na FPR/Kagame ngo bakwize ibinyoma hose ngo ko indege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu, ariko ibyo ntacyo bizatanga kuko hari abanyarwanda mu moko yose bazi ukuri kandi biyemeje kukuvuga ! Ubuhamya bwa Micombero ni ingirakamaro mu kubwira abanyarwanda ukuri kandi bikaba bishobora kuba imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kuko baba bamenye imvo n’imvano y’amahano yabahekuye. Major Micombero aba mu gihugu cy’Ububiligi ku mugabane w’Uburayi.

Ushobora kumva aha icyatumye Micombero ahunga:

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

abo babirigi se sibo bazihaye uburyo bwo kwica igihugu ubwo bari muri Minuar, nibagende!!!

Répondre
F

Jyewe ikinyobera ni uko Kagame usa naho ari we ugomba kuba IGITAMBO cy'amarorerwa yabaye muri iki gihugu. Gupfa kwa Habyarimana ntawe utazi ko kutavugwaho rumwe n'abantu benshi ariko ufite icyo
yaba atumvikanaho na Perezida Kagame wese akaba abonye umwanya wo kwinigura.

Ese abandi banyarwanda bo bapfuye mbere ya HABYARIMANA bazabazwa nde ?

Rutarindwa yari Umwami w' u Rwanda, Rudahigwa ni uko, abapfuye muri 1959, Kayibanda yabaye Perezida kimwe n'abari abayobozi ba Repubulika ya Mbere bivugwa ko bapfuye urw'agashiyaguro, abapfuye
kuva 1990 na 1994 bo harya ntawe bagira wabavugira ?

Kuba HABYARIMANA yarapfuye bitwibagize abo bose twibasire Kagame ngo abe ari we ugomba gusobanura urupfu rwe ? Ngo harya bitange iki ? Iby'abo bandi se bo bizasobanurwa na nde? Nyamara burya
gupfusha bibabaza kimwe. Ngaho simbujije ufite icyasobanura nahabwe rugari ariko uzasanga ikibazo cy'u Rwanda atari Kagame ahubwo ibyo kumushyira imbere ari uburyo bwo kuturangaza ngo ejo
nihagira uwongera kutuvamo bagire bati ni AY'UBU y'abanyarwanda. Jye nahitamo kwiyubakira igihugu kibereye bose nkuko KAGAME yabigize intego aho guheranywa n'amateka. Ayo mateka ni ayacu tugomba
kuyumva uko ari ntakwitana ba mwana. U Rwanda ritemba amata n'ubuki ni rwo ruzadukiza ayo manjwe y'umwiryane.

Bravo POLITIKI Y'ITERAMBERE ya Perezida Kagame

MURAKOZE

Répondre
K

uwiyise inkotanyi cyane ,buriya koko yasomyeneza:gusa biragaragara ko aritom Ndahiro alias Mbangurunuka paul,umugore hariikibazoyarafitanye n'umugabo we,bikomje no kugaragara ko hari icyateje
genocide nyamara gihishwa nabari ku ngoma,twanze ivangura iryo ariryo ryose,ubu se ntihari ibigo udashobara guhabwamo akazi kuko uri umuhutu !!!!!!,bitaniyehe ni ibitekerezo bya TOM

Répondre