Rwanda: Inama y'impunzi i Pretoria/ Ni iki kibuza abanyarwanda kuva mu muriro utazima (ubuhungiro) ngo basubire iwabo mu Rwanda rwabaye paradizo kandi babyemerewe ?

Publié le par veritas

 

http://www.rti.ci/upload/398bbe246a618283fc3a81b8d4336b1e.jpg

 

Impaka zabaye urudaca mu nama yahuje ibihugu 11 by’Afurika byakiriye impunzi nyinshi z’abanyarwanda mu nama yabihuje n’u Rwanda na UNHCR i Pretoria mu gihugu cy’Afurika y’epfo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 mata 2013. Ibihugu byinshi bikeka amababa icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda ndetse hari n’abavuga ko u Rwanda rwatanze ruswa kubakozi bakuru b’umuryango ushinzwe impunzi UNHCR kugirango wemeze ko ubuhunzi bugomba kuvaho kubanyarwanda bahunze hagati y’umwaka w’1959 kugera 1998 bitewe n’uko ahanini izo mpunzi zatereranywe na UNHCR ndetse inyinshi murizo zikagambanirwa n’uwo mu ryango kuri leta ya Kagame Paul akazicira mu gihugu cya Congo ; hari amakuru avuga ko abakozi bakuru ba UNHCR bafite impungenge ko bashobora gushinjwa n’izo mpunzi mu nkiko akaba ariyo mpamvu bashaka kuzishyira Kagame hutihuti mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso kuko bikanga ko raporo ku iyicwa ry’impunzi muri Congo (mapping report) ishobora kugezwa mu nkiko !

 

 

Mu izina rya Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu cya Congo-Kinshasa Bwana Richard Mujej, igihugu cya Congo cyateye utwatsi ikifuzo cya leta y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR cyo gukuraho ubuhunzi (cessation clause) kubanyarwanda. Igihugu cya Congo cyagaragaje icyo gitekereza kuri icyo kifuzo mu nama yabereye mu gihugu cy’Afurika y’epfo mu mujyi wa Pretoria kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 mata 2013.

 

Iyo nama yatumijwe n’umuryango wita ku mpunzi UNHCR kugira ngo ibihugu bitumiwe muri iyo nama bifatire ingamba hamwe zo kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi kubanyarwanda (cessation clause).Ibihugu 11 by’Afurika byakiriye impunzi nyinshi z’abanyarwanda kuva mu myaka y’1959 kugeza mu 1998,byatumiwe muri iyo nama byari bihagarariwe n’abaministre b’ubutegetsi bw’igihugu cyangwa se abaministre bafite mu nshingano zabo ibibazo by’impunzi mu bihugu byabo ; ibihugu byari muri iyo nama ni : u Burundi, Congo-Kinshasa, Congo-Brazza, Kenya, Malawi, Mozambike, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambiya na Zimbabwe.Iyo nama ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR) ishami ryawo ry’Afurika Bwana Géorges OKOTH-OBBO wari uherekejwe n’intumwa nyinshi z’uwo muryango.

 

Twabibutsa ko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi (cessation clause) ari uburyo bwemewe n’amasezerano y’i Genève, igihe bigaragara ko igihugu impunzi zikomokamo kitakigaragaramo impamvu nimwe yateye ubwo buhunzi bityo kuba mubuhungiro kw’abene gihugu bikagaragara nkaho nta shingiro gufite.

 

http://bahoneza.com/wp-content/uploads/m_Nyamasheke-Amashuri.jpgIgihugu cy’u Rwanda gishingiye kuri iyo ngingo yo gukuraho ubuhunzi (cessation clause) cyohereje ministre wacyo ushinzwe ubuhunzi n’ibiza Madame Mukantabana Séraphine aherekejwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo Bwana Vincent Karega muri iyo nama yo gusuzuma uko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda cyashyirwa mubikorwa. Ministre Mukantabana akaba yabwiye abari muri iyo nama ko ubu u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, gitemba amata n’ubuki, kikaba gifite umutekano usesuye kandi akaba ari igihugu kiza mu bihugu bya mbere muri Afurika gifite abaturage bafite imibereho myiza ; kubera iyo mpamvu u Rwanda rukaba rutifuza ko hari umunyarwanda n’umwe uba mu mahanga mubuzima bubi yitwa impunzi.

 

Ministre Mukantabana yakomeje avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda ku italiki ya 30 kamena 2013 kizashyirwa mu bikorwa , bikaba bivuga ko guhera icyo gihe u Rwanda ruzavuga ko nta mpunzi rufite hanze,ko rwiteguye guha impapuro z’inzira (passeport) abanyarwanda bose bazaba bakiri hanze ; yakomeje avuga ko u Rwanda ruzubahiriza icyifuzo cy’abanyarwanda bazaba bakiri hanze bazahitamo gufata ubwenegihugu bw’ibihugu bazaba barimo.

 

Ni izihe mpamvu zatuma umuntu yishimira kuba mumuriro utazima aho kujya mu ijuru kandi ari iwabo ?

 

Nyuma yo kumva ikifuzo cy’u Rwanda , intumwa z’ibihugu zari ziteraniye muri iyo nama zibajije ibibazo byinshi ku cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda. Bamwe mubagize izo ntumwa z’ibihugu bibajije ibibazo byinshi bagira bati : « Niba u Rwanda abarutuye babaho nko mu ijuru, noneho abaturage barwo baruhunze bakaba babaho nk’abari mu muriro utazima ; ni mpamvu ki ituma abo banyarwanda baruhunze biyemeza kubaho mumuriro utazima aho kujya kuba mu ijuru kandi ari iwabo ? »

 

Icyatanganje abari muri iyo nama ni uko muri iyi minsi harimo havugwa ko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda kigiye gushyira mubikorwa guhera taliki ya 30 kamena 2013 byateye impagarara impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri mu nkambi zose ziri muri biriya bihugu 12 biri mu nama ; izo mpunzi z’abanyarwanda zikaba zisanga icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda ari amayeri ya leta ya Kigali yo guhindura impunzi z’abanyarwanda abantu batagira igihugu (apatrides).Icyo gitekerezo cy’impunzi z’abanyarwanda kikaba gihuriweho n’intuma z’ibihugu byazakiriye !  Abari mu nama kandi bibajije uko abanyarwanda batahuka mu Rwanda bakirwa.

 

Congo–Kinshasa yo ntikozwa icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda !

 

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu wa Congo Kinshasa yatangarije abari mu nama ko igihugu cya Congo kidashobora kwemera narimwe icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda. Ministre w’ubutegetsi bwa Congo asanga gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda (cessation clause) ari amayeri ya leta y’u Rwanda yo gucengeza abanyarwanda kubutaka bwa Congo mu rwego rwo guhungabanya ubusugire bw’icyo gihugu ; abo banyarwanda boherezwa kubutaka bwa Congo n’igihugu cyabo baba bafite gahunda yo gukorera inyungu z’u Rwanda, ibyo byarangira bakazahinduka abantu batagira igihugu bigatuma bahabwa ubwenegihugu bwa Congo batabisabye.

 

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu cya Congo yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda muri Congo kibashe gukemuka hagomba kubahirizwa ibintu bitatu :

 

1.Gutegura inama yihutirwa igomba guhuza igihugu cya Congo, u Rwanda n’umuryango wita ku mpunzi HCR kugira ngo hasuzumwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono i kigali ku itali ya 17/02/2010 no kubahiriza ingamba zafashwe zo gushyira ayo masezerano mu bikorwa zigashyirwaho umukono i Goma ku italiki ya 30/07/2010, babifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga.

 

2.Gukora igikorwa cyo kubarura impunzi zose z’abanyarwanda ziri kubutaka bwa Congo.

 

3.Gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi (cessation clause) kubanyarwanda nyuma yo gushyira mu bikorwa amasezerano yo kuwa 17/02/2010 no kubahiriza ingamba zemejwe kugira ngo ayo masezerano agende neza bityo bigatuma impunzi zose z’abanyarwanda zitaha mu gihugu cyazo mu cyubahiro no mu mutekano.

 

Inkotanyi zizi gutekinika raporo nyinshi uretse imibare yazinaniye !

 

Muri ya politiki ya Kagame na FPR yo gutekinika za raporo nyinshi zuzuyemo ibinyoma byo guhishira ubwicanyi bwabo no gushimangira ubutegetsi bwabo bw’igitugu ; imibare leta ya Kagame itanga muri za raporo zose ihita igaragaza ikinyoma cyayo. Kugeza ubu leta ya FPR ntizi umubare w’abantu bishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ntizi umubare w’abarokotse mu 1994, ntizi umubare w’abanyarwanda b’impunzi yiciye mu mashyamba ya Congo n’ahandi, iyo leta ntizi umubare w’impunzi zayo ziri hanze, imibare itanga yose iba ififitse ntaho ihuriye n’ukuri ; ibyo byose ikabikora ishaka gusibanganya ibimenyetso by’amahano y’ubwicanyi yakoze mu gihugu no hanze yacyo kandi n’ubu igikomeje !

 

Leta ya Kagame na FPR , itanga umubare utangaje w’impunzi ifite hanze, ku italiki ya 15/03/2011 Ministeri ya Kagame Paul ishinzwe gucyura impunzi mu nshingano zayo yavuze ko umubare w’impunzi z’abanyarwanda bakibarizwa mu mahanga ungana n’ibihumbi 70, muri izo mpunzi igihugu cya Congo –Kinshasa cyonyine kikaba gifite impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 30. Leta ya Kagame Paul ibinyujije kuri Siboyintore Jean Bosco ushinzwe gukurikirana abashinjwa gukora jenoside baba mu bihugu byo hanze yahise itangaza umubare w’abanyarwanda ibihumbi 70 baciriwe imanza n’inkiko za Gacaca badahari kuko bahungiye mu bihugu byo hanze ; bikaba bigaragara neza ko impunzi yose y’umunyarwanda iri hanze yaciriwe urubanza yaba umwana , umusaza ,ikimuga…n’abandi ko bose nta mwere urimo ! Impamvu leta y'inkotanyi ihuza imibare y'impunzi z'abanyarwanda ziri hanze n'umubare w'impunzi zaciriwe imanza na Gacaca aba ari uburyo bwo gusobanura ko impamvu ikomeye ibuza impunzi z'abanyarwanda  gutaha mu Rwanda kandi ari paradizo ari uko izo mpunzi zose ari abanyabyaha, nyamara u Rwanda rwiyibagiza ko kugeza n'ubu twandika iyi nkuru abanyarwanda bagihunga!

 

http://www.digitalcongo.net/UserFiles/image/Photos_2013/Ministres/muyej_discours.jpgMuri iyi nama yo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda yabereye mu gihugu cy’Afurika y’epfo igihugu cya Congo cyatanze imibare y’agateganyo y’impunzi zizwi z’abanyarwanda ziri kubutaka bwayo itandukanye n’imibare y’impunzi zose u Rwanda rwemera ko ziri hanze ! Congo ivuga ko impunzi z’abanyarwanda muri Congo ziri ahantu hakurikira : Kinshasa 67, Katanga 598, Kasayi y’iburasirazuba 1584, Equateur 287, Kivu y’amajyaruguru 106013, Kivu y’amajyepfo 18988. Congo yose ikaba ibara impunzi z’abanyarwanda mu mibare y’agateganyo zingana n’ibihumbi 127537 ; uyu mubare wonyine ‘w’impuzi z’abanyarwanda ziri muri  Congo ukaba uruta kure umubare w’70000 w’impunzi zose u Rwanda ruvuga ko  rufite hanze y’igihugu !

 

Kubera icyo kibazo k’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kandi u Rwanda rukaba rukomeje gucengeza abanyarwanda muri icyo gihugu , Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu cya Congo yabwiye abayobozi ba UNHCR na leta y’u Rwanda mu nama y’i Pretoria muri Afurika y’epfo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19/04/2013 ko idashobora kwemera na rimwe icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda gishyirwa mu bikorwa ! Igihugu cya Congo cyavuze ko gifite urugero rufatika rutuma kidashobora kwemera icyo cyemezo kuko igihugu cy’Angola cyashutse Leta ya Congo kivuga ko gikuyeho ubuhunzi kubaturage bacyo bari mu bihugu byo hanze, ubu hakaba hari abaturage b’Angola 49000 baba muri Congo Angola yanze kwakira kuko ivuga ko nta mpunzi igifite hanze ; bityo Congo ikaba igomba guha ubwenegihugu bwayo abo baturage ku ngufu ! Ubu rero Congo ikaba idashobora kwemera ko ibyabaye hagati yayo n’Angola byaba no ku mpunzi z’abanyarwanda bari muri Congo !

 

Ibihugu byari muri iyo nama byose byashyigikiye igitekerezo cya Congo, bivuga ko bidashobora gushyigikira na rimwe icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda kuko byaba bivuze ko abo banyarwanda bose bari hanze batakiri abanyarwanda, bigatera ibibazo by’ubusugire bw’ibihugu byabakiriye n’impagarara mubaturage babyo , ahubwo ibyo bihugu bikaba bisaba u Rwanda gusuzuma neza impamvu zituma impunzi z’abanyarwanda zidasubira mu gihugu cyabo kandi bivugwa ko imibereho myiza y’abaturage bacyo n’umutekano byateye imbere cyane !

 

 

 

Aya makuru tuyakesha ikinyamakuru :digitalcongo

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article