RWANDA: INTUMWA ZOHEREJWE IBURAYI MU GUCYURA ABANYARWANDA ZISHOBORA KUZACYURA UMUNYU !
Izo ntuma zaje i Burayi zari ziyobowe na Inyumba Aloysia, zikaba zaragiranye ibiganiro n’abanyarwanda baba mubihugu by’i Burayi ariko aha ndibanda ku kiganiro kimwe cyabereye mu Bubiligi. Izo ntumwa zahuye n’abo banyarwanda zibabwira uko u rwanda rumeze ndetse babashishikariza no gutaha murwababyaye ; izo ntumwa zari zirimo n’abahoze mu ngabo za FDLR zatahutse zikaba zivuga ko FPR yazakiranye urukundo kimwe n’izindi mpunzi zose zatahutse, bakaba basanga kurega FPR ko yishe impunzi ari ukuyihimbira !
Dore ibibazo byavuzwe ho cyane :
- Ibibazo by’ubutabera
- Ikibazo cya ba Generali Kayumba Nyamwasa Colonel Patrick Karegeya, Major Rudasingwa na mukuru we Gahima Gerard, bavuga ko mu Rwanda hari akarengane kagirirwa abaturage cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu.
- Ikibazo k’iyicwa ry’impunzi z’abahutu muri congo
Nkuko bya tangajwe na Nkubito kuri radiyo Tuganire, urasanga ziriya ntumwa zarahuye n’abanyarwanda biteguye kubagezaho ibibazo bitoroshye gusubiza kuburyo byakuruye impaka zikomeye ndetse habura n’umwaro wabifatirwa! Inyumba yagaragaje, uko umuryango FPR ukora naho ushaka kugeza igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko bahinduye amazina ya amakomine yarimo igifaransa bayashyira mu kinyarwanda!
Nyuma hakurikiyeho umwanya w’ibibazo byakuruye impaka. Dore kimwe mu kibazo byavuzwe: uwitwa Brigitte Tuyishime , yavuze ko ibyo yumvanye izi ntumwa zivuye I Kigali ari ibinyoma gusa, ati niba u Rwanda ari paradizo kuki muza kudusaba kurujyamo? Byakabaye byiza ko twijyana aho hantu heza! Yavuze ko yatashye mu Rwanda, agezeyo bamuhimbira icyaha cy’uko yavuze ko u Rwanda ruzagira amahoro ari uko nta mututsi ukirubamo! Yavuze ko u Rwanda rufite ikibazo cyo kubeshya bahereye kubaje kubaha ibiganiro, abanyarwanda bakaba batavugisha ukuri, FPR ikandika ibitabo byiza ariko ibikorwa bikaba ibindi, nta muntu ushobora kuburana , yatanze urugero rwa Ingabire, uburyo abeshyerwa , agahimbirwa ibyaha, bagafata icyobo cy’amazi ngo ni indaki! Yakomeje avuga ko abanyarwanda ari ababeshyi kuva kuri Kagame kugeza kumwana wavutse uwo munsi! Yifuje ko abanyarwanda bagombye gukura ikinyoma mu muco wacu, abantu bakirinda ikintu cyo kubeshya! Ati “Umukuru w’igihugu agendera ku gihuha akarenganya abantu”!
Yabwiye uwitwa Jerome (wavuye muri FDLR) ko yamwifuriza kuguma muri Treni ya FPR ariko amusaba ko yagombye kuvugisha ukuri, ntiyumva ukuntu abantu bavuga ngo ntamuntu waguye muri Congo! Kutumvikana ku ngingo ntabwo byatuma abantu bahunga igihugi, ati “umuntu yahunze igihugu akagera IMBANDAKA nta sasu rivuze ? ati ibyo bintu birashoboka! Havuzwe ibibazo by’abantu bafungiye ubusa, bagiye bahimbirwa ibyaha; abatavuga rumwe na leta bakabikwa muri Gereza; havuzwe ni ikibazo cy’uko FPR ivuga ko ivugira abanyarwanda bose , noneho ikavuga ko Ingabire ashinjwa gukorana na FDLR kandi mu basilikare ba FPR huzuyemo abantu bari muri FDLR; bati ubwo ukorana na FDLR ni nde , ingabire arazira iki kandi muvuga ko na FDLR igomba gutaha!Ibibazo byabaye urudaca , bamwe bati ngo raporo ya loni nijye kuruhande , bati mwazunga abanyarwanda gute nta kuvugisha ukuri bihari?
Ku bwange rero ndasanga izi ntumwa zarayatayemo, ntabwo abanyarwanda bayobewe uko u Rwanda rumeze ni uko ruyobowe! Ese FPR ishobora kwemera abantu bavugisha ukuri ku mahano yabaye kubanyarwanda ni uko ikomeje kubacura bufuni na buhoro kugeza ubu?
Hari isomo ry’umugani w’intare yakoranye umushinga w’ubworozi bw’inka n’izindi nyamaswa, noneho inka imwe iza gupfa , zumvikana ko bagomba kuyibaga bakagabana, ni uko inka barayibaga, intare ibwira Bihehe ngo nize igabure , Bihehe iritonda cyane ireba uruhande rumwe rwa yanka iruha intare iti uru ni uruhande rwawe , iti izindi nyamaswa mugabane uruhande rusigaye! Si bwo intare ihise ikubita urwara mu ijisho rya Bihehe rikavamo! Noneho ibwira bakame ati ngwino ugabure, bakame ifata uruhande rumwe iti uru ni urw’Intare ny’irishyambwa, uru rusigaye narwo ni urw’intare umwami w' ishyamba! Intare ibaza bakame iti ninde wakwigishije kugabura, Bakame irasubiza iki ni ririya jisho rya Bihehe rinagana!
Ni uko iby’u Rwanda nabyo nabigereranya muri iki gihe, nkurkije uko izi ntumwa zaje mu burayi kubwira abanyarwanda bahahungiye ukuntu u Rwanda rwabaye paradise yo ku isi! none ngo nibatahe basangire ibyo byiza kandi bazi uko byagendekeye abatashye bashaka gusangira nabo ibyo byiza! Buriya Ingabire nabandi bababereye ikitegererezo!
Dore ingero zimwe zigaragaza ko FPR ikora nk’intare:
Mu kirangantego cya FPR harimo intare ariko icyo sicyo kibazo, ahubwo ni uko mu Bantu bose bari bagize ririya tsinda bavugaga ko ibyiza byose biri mu gihugu ari iby’umuryango FPR, nta shyaka na rimwe ryigeze rivugwa, ndetse bikagera naho FPR yumva ko ikibi cyose kivuzwe ku Rwanda aba ariyo ivuzwe! FPR rero yabaye umuryango nyir’igihugu,iba n’umwami ny’iri igihugu, ubivuze ukundi imukuramo ijisho! Aba banyarwanda rero bashoboye kuyicika ntabwo banze gutaha ngo bajye mu Rwanda, ahubwo se nibajyayo bizagenda gute ko ibintu byose ari iby’umuntu umwe, hatanzwe ingero nyinshi z’abatashye , bagashaka kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu uko byabagendekeye ,none ngo nimutahe!
- gacaca uko zikora mu Rwanda , abantu bazihunze n’ishyano ryose kandi bazi neza ko gacaca ari umushinga ubyara inyungu, FPR itakwitesha , naniyo mpamvu kuvuga itariki izarangiriraho byananiranye , kuko batwara umuhutu ihene, bwacya yabona inkoko akongera guhamagazwa muri gacaca ko hari andi makuru yamuvuzweho nay a nkoko bakayitwara!
- Iyo ufite inka ho , bahita baguta mu gihome , yanka n’akarima wari ufite bigashyirwa mu bintu bizabyara indishyi….
- Aba Bantu bari hanze FPR ishaka kubafata nk’abana , kandi nyamara ntibayobewe uko ikora, irabanza ikagusimbiza nyuma ikaguceka! Nihagira abataha bazabaha imyanya myiza , nyuma y’umwaka ntawe uzamenya irengero ryabo!
Icyo FPR yakagombye gukora kugirango abari hanze batahe:
- Nifungure abantu barengana bose kandi irabazi, noneho buri muntu wese agire uburenganzira nk’ubwabandi, bace ibinyoma no kubeshya, ubeshyera undi bamuhane , ubwambuzi babuveho!
- FPR niyemere ko nayo yicanye, maze abantu bose ari abaguye mu Rwanda ari n’abaguye hanze yarwo bishwe na FPR imiryango yabo igire uburenganzira bwo kubibuka!
- FPR niyemere demokarasi, aha ndabona hagoye kuko FPR izi neza ko itatsindwa amatora , ariko niba ikunda abanyarwanda koko ,nireke habeho demokarasi nayo ibe ishyaka rya opposition , abanyarwanda niho bazamenyera ko FPR ivugisha ukuri naho ibindi birenze ibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa!
Ndatekereza ko hari abandi bazanyunganira bakurikije uko bazi FPR , ariko amoko, bavuga n’ibindi ntabwo aricyo kibazo cy’abanyarwanda ahubwo ikibazo ni akarengane, demokarasi n’ubwisanzure bwo kuvugisha ukuri!
Ni mugire amahoro y’Imana!
Ngoga Jean