RWANDA: Kagame mu gukwirakwiza ibihuha by’intambara nk’iturufu yo kwica inzirakarengane

Inzego z’iperereza zafashe icyemezo cyo gukoresha icyuka cy’intambara nk’intwaro ibafasha gukubura no kwica buri muntu wese utavuga rumwe na Leta ya Kagame cyangwa uwo bikanze. Ibi bikaba byaratangiye mu kwezi kwa Werurwe 2010, ubwo inzego z’umutekano za Kagame DMI zifatanyije n’iza polisi “Special Intelligence” bagiye bakora ibikorwa byo gutera abenegihugu babo amagurunade, kugira ngo bazabirege Madame VictoireIngabire hamwe n’ishyaka rye rya FDU-Ikingi, ko aribo babikoze bagamije guhungabanya umutekano.
Ntibyatinze muri uko kwezi nibwo ibibazo Gen Kayumba yari asanzwe afitanye na Kagame hamwe n’abambari be byafashe intera ndende, nyuma yo kwanga penetensiya ya FPR bari bamutegetse, bityo ibirego byari kuregwa Ingabire byimurirwa kuri Gen Kayumba hamwe na bagenzi be, kugira ngo barebe ko babasibira amayira naho bahungiye.
Nyuma y’aho Kagame yakomeje kwisasira bene wabo wa Nkunda akoresheje Gen Ntaganda hamwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda hamwe operation Umoja wetu, nayo yabayeho bamaze gushuka Kabila ko bagiye kumurwanyiriza abanzi, ariko ukuri kukaba kwari uko Kagame yari amaze gufata icyemezo cyo kwica buri Muhutu utuye muri kariya gace, bakavuga ko ari FDLR, ari nako baboneraho umwanya wo kwisasira abanyarwanda hamwe n’abanyekongo bakoranaga hafi na Gen Nkunda.
Kugirango Leta ya Kagame isobanure impanvu nyirizina zo kwica yaba abo baturage babarega gukorana na FDLR, cyangwa bene wabo na Nkunda hamwe n’abandi banyarwanda bafite icyo bahuriyeho na Gen Kayumba cyangwa na Col Karegeya, bagombaga gukwirakwiza ibihuha by’intambara hirya no hino muri za ambasade, hamwe no mu itangazamakuru bakoresha, bavuga ko Gen Kayumba yaba agiye gutera u Rwanda afatanyije n’ingabo zahoze ari iza Gen Nkunda hamwe na FDLR.
Inzego za Leta ya Kagame zaboneyeho umwanya wo guteranya Leta ya Uganda na Kongo ko aribo barimo gufasha imwe mu nyeshyamba yarwanyaga Kabila yitwaga Gadi, kandi ko uwo Gadi ngo hamwe na bagenzi be bahoze bakorana na Gen Nkunda bagiye gufasha Gen Kayumba gutera u Rwanda, ariko ibi bikaba nta kindi byari bigamije uretse gushaka uburyo hamwe n’ibisobanuro babona nk’impanvu zo kwisasira abo badashaka, hamwe no gushaka uburyo babateranya n’ibihugu bahungiyemo ndetse no kubangisha abanyarwanda n’isi yose cyane mu rwego rwa diporomasi.
Igitangaje n’ubwo Leta ya Uganda yahise ita muri yombi uwo Gadi u Rwanda rwavugaga ko ariwe ushaka gutera u Rwanda afatanyije naba Gen Kayumba bakaba baranamuregaga guhungabanya umutekano wa Kongo, ntibyatumye Leta y’u Rwanda irekeraho gusebya no gukwirakwiza ibihuha by’intambara bigamije kwangisha abantu batandukanye abanyarwanda hamwe no gusobanura impamvu bakomeje gukora buriya bwicanyi butandukanye hirya no hino mu gihugu, babukorera abantu bose badashaka cyane abo mu miryango y’abasirikare bahunze, n’abandi bose batiyumvamo cyangwa bacyekwaho kugirana ubushuti n’itsinda ryanditse “Rwanda Briefing” hitwaje ko ngo barimo kurwanya umwanzi.
Iyi ikaba ari nayo mpanvu nyirizina Leta ya Kagame yatumye Polisi Denis kujya kubeshya mu nama iherutse kuba yari igizwe n’abadepite batandukanye bibumbiye mu kitwa Amani kugira ngo bibe ibisobanuro by’impfu zikomeje kubera mu gihugu.
Ibi bikaba binakurikira kandi ibyo itangazamakuru cyane iryo bakorana naryo, ryagiye ryandika hirya no hino yaba mu gihugu cyangwa mu mahanga ariko icyari kigamijwe kikaba kwari ukumvisha abanyarwanda n’ abanyamahanga ko hari abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, bityo bikaba impamvu yo kwisasira buri muntu wese Leta ya Kagame ishaka nta nkomyi.
Gasasira