Rwanda:Ihirima rya Rwabujindiri rurya ntiruhage.
Umugabo Magayane yakunze kuvugwa kubera ubuhanuzi bwe kandi ibyinshi bikaba byarasohoye. Ubu se ibisigaye byaba bigeze he?
Banyarubuga, ndagira ngo mbanze mbisegureho mbere yo kubagezaho iyi nkuru.
Twebwe abatuye isi, dufite uko tubona ibintu, uko tubyemera n’uko tubyakira mu buryo butandukanye. Ubu burenganzira Imana yaduhaye bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi nicyo njye nita demokarasi. Gusa inyungu za bamwe ntizituma uko guhitamo icyiza n’ikibi bigera ku batuye isi bose. Niko kaga isi irimo rero.
Kera habayeho ingoma n’ingoma, n’ukuntu zagiye zisimburana ku isi. Ibyo ni amateka kandi agomba kubaho, uretse ko hari n’abatayemera kubera za nyungu zabo navuze haruguru.
Kera habayeho abahanuzi bavugaga ibizaba kandi koko bikaba, n’ubu kandi barahari kuko nta kintu kizwi kigaragara cyabakuyeho.
Mperutse rero kuganira n’umusaza w’inararibonye ku buhanuzi bwa Magayane wa wundi abenshi muzi kuri uru rubuga rwacu, bamwe bemera n’abandi batemera (ibyo simbitindaho ariko kubera ko ari uburenganzira bwa buri wese).
Dore ibisobanuro yampaye ku ihirima ry’ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage, n’aho bigeze ku ishyirwa mu bikorwa ry’iryo hirima:
1. Hazabaho isubiranamo ry' abiyicaje ku ntebe Umusaza ati abiyicaje ku ntebe ni abafatanyije na Kagame guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana bakoresheje ingufu. Ati ubu rero basubiranyemo ahubwo amazi amaze kurenga inkombe!
2. Hazabaho inzara, agahiri n' agahinda, no kwiyahura, hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina Ati inzara yatangiye kugaragaza ibimenyetso: kuzamuka gukabije kw’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, gutinda guhembwa kw’abakozi ba Leta, ibura ry’amafaranga (kashi) mu mabanki no mu zindi nzego nyinshi z’igihugu. Ibi noneho bikaba bigiye kwiyongera kubera ko n’amahanga yadufungiye imfashanyo yaduhaga.
Ati agahiri karahinda: uzumve abantu basigaye bapfa muri iki gihe kandi bazize abagizi ba nabi!!! bikarangirira aho.
Ati agahinda ko ntikabuze kuko uretse n’abo bose bafashwe nabi muri iki gihugu, n’abiyita ko bari ku ngoma bafite agahinda ku mutima kubera ibyo basabwa gukora bibi kandi batemera (aha agahinda yashatse kuvuga umuntu yakagereranya na remord).
Arakomeza ati kwiyahura nabyo ntibyabura iyo umuntu amaze kurengwa n’ibibazo.
Ati urwikekwe rwo ushatse warubaza abari ku ngoma mu nzego zose aho buri muntu yikanga mugenzi we akeka ko ajya kumutangaho raporo mbi kwa Shefu. Ati ubu ba maneko bakwiriye igihugu cyose ku buryo n’umwana bamutuma kuneka se, cyangwa umubyeyi bakamutuma kuneka umwana we.
3. Hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa Ati ubu gereza zo mu Rwanda ni zo gereza za mbere zuzuye abantu benshi ku isi ugereranije n’ubushobozi zifite bwo kwakira imfungwa. Ati mu minsi yashize wumvise ko bavuguruye imirire y’abagororwa barushaho kuyigira mibi. Muri iyi misi aho Leta yitabiriye gufunga abantu benshi bazira ibya politiki, imibereho y’izo mfungwa iteye ikibazo. Ati no mu minsi iri imbere igihe ibintu bizaba bigeze iwa ndabaga, abantu benshi bazicwa muri gereza.
Ati ibisahiranda byo simbitindaho bireze, utabizi azabaze umugenzuzi w’imari ya Leta, cyangwa anyarukire hakurya muri Kongo akore itohoza ku mutungo w’icyo gihugu wasahuwe n’abanyarwanda n’ukuntu bawurwaniye bagarutse mu gihugu.
4. Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l' ONU ya gatatu. Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.
Umusaza ati birazwi ko hariya hakurya Congo hari gutegurwa indi ntambara bakomeza kwitirira imitwe yitwaye gisirikare ikorera muri ako karere ka Kivu zombi.
Ati nyamara ibintu bigeze kure kuko iyo mitwe imaze kwikoramo impande ebyiri: uruhande rumwe rukaba rugizwe n’abagiye gutera u Rwanda bishyize hamwe, urundi ruhande rukaba rugizwe n’abagomba guhagarika ibyo bitero, bakaba baramaze ndetse no kugerayo. Ati igisagaye rero ni ugutsinsura rwara rw’umugara nyuma na we akabyutsa umugara maze igihuru kikabyara igihunyira.
Aha nibutse ibyo The New Times iherutse gutangaza, aho Jili Rutaremara avuguruza ibivugwa n’ibinyamakuru by’amahanga ku ingabo z’u Rwanda zaba zarasubiye muri Congo.
Nkibuka n’urugendo Kagame aherutse kugirira muri Congo Brazaville ihana imbibi na Congo Kinshasa, icyo gihugu cya Congo Brazaville bikaba bivugwa ko gicumbikiye abanyarwanda benshi bashobora kuzarwana iyo ntambara. Imishyikirano ba nyakubahwa bombi bagiranye yabaye mu muhezo!!!
5. Hazabaho inyoni z' uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe.
Umusaza ati inyoni z’uducurama si izi dusanzwe tuzi, ahubwo ni abantu bazakomeza kugenda bihisha mu butegetsi bwa Kagame nyamara ari nabo bamugambanira. Ati bizagera n’aho bamuhunga ari benshi mu gihe bazaba bamaze gutahurwa, abadashoboye kumuhunga abahitane. Ibi bishobora kuba nabyo byaratangiye kugaragara, si ngombwa kwirirwa tuvuga amazina yabo.
6. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge.
Aha umusaza yansobanuriye ko iyo sake ari umutegarugori Ingabire Victoire watinyutse kuvugira ku rwibutso rwa Gisozi akigera mu Rwanda ko hagomba kubaho n’urwibutso rw’abahutu. Iyi mvugo ikaba ari urwimo ku mututsi warokotse jenoside no kuri Kagame uyicuruza.
Uwo mutegarugori akaba yarakomeje gutinyuka ingoma ya Kagame ayinenga ku mugaragaro kandi abagabo biyita abanyapolitiki bakorera mu cyitwa Forum batarigeze babitinyuka.
7. Hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira.
Aha umusaza yagereranije abandi bahanuzi n’abanyamakuru benshi bagiye bazira inkuru batangaje mu binyamakuru byabo.
8. Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka.
Umusaza aha yambwiye ko abahanuzi ubusanzwe bavuga mu mvugo izimije ku buryo kuyitahura bigoye.
Ni mde wakeka ko isekurume ndwi ari manda y’imyaka irindwi Kagame yongeye kwiha? Ati kwanga kwonka rero ni uko atazayirangiza!!!!!!! Icyakora Nyagasani atwihere amahoro, naho ubundi iby’i Rwanda si nk’iby’ahandi.
Inkuru ya : Rukataza