RWANDA: Inzu ya Madame Victoire INGABIRE yari igiye gutwikwa n'abantu batazwi

Publié le par veritas

Ingabire v                                                       

 

ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA Y’ISHYAKA F.D.U. INKINGI                                             

Ishyaka F.D.U.INKINGI riramenyesha abanyarwanda bose, abarwanashyaka n’inshuti z’ishyaka ko ryamaganye igikorwa kigayitse cyo gushaka guteza inkongi y’umuriro, cyabaye mu masaha y’ijoro saa mbiri (20h00’) mu rugo rwa MADAME INGABIRE UMUHOZA VICTOIRE, Umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU INKINGI, ruherereye mu Murenge wa Remera, Akagali ka Rukili. Ishyaka FDU INKINGI ryongeye kwamagana byimazeyo icyo gikorwa kibi, n’abakiri inyuma bose.Komite mpuzabikorwa ya FDU INKINGI ikaba isaba by’umwihariko polisi y’igihugu gukora iperereza kuburyo busesuye kandi buhumuriza abanyarwanda bose, kugira ngo abo bagizi ba nabi  bagaragare,kandi bahanwe kuburyo bw’intangarugero.Komite mpuzabikorwa ikaba isoje yihanganisha abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bose bahungabanijwe n’icyo gikorwa cy’ubugome kandi inabizeza ko itazateshuka ku nshingano zayo zo kurwanya ikibi aho kiva kikagera.

Bikorewe i Kigali kuwa 16/03/2011

Umuhuzabikorwa wa FDU INKINGI

HAGABIMANA Anastase

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article