Rwanda: IBUKA na FPR bashyize abanyarwanda mu rujijo no mu gihirahiro!

Publié le par veritas

Dr-Dusingizemungu.jpgAmagambo abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bari kuvuga muri iyi minsi yerekeranye n’igikorwa cyo gutegeka abahutu gusaba imbabazi abatutsi kubera génocide yakorewe abatutsi, arerekana isura u Rwanda rumazemo imyaka igera kuri 20 ruyobowemo. Aho ibintu bigeze ubu ni uko abanyarwanda bari mugihirahiro, ibyemezo by’abayobozi biravuguruzanya, abaturage bakabura icyo bafata n’icyo bareka ! Ikizakurikira imiyoborere nk’iyi ni akajagari ,akavuyo.. bijyana igihugu mu icuraburindi.

Ubusanzwe inyamaswa  cyangwa umuntu wagize imitwe ibiri cyangwa indimi ebyiri aba yabaye « igihundugembe », mururimi rw’igifaransa babyita « monstre » ! Imvugo y’umuyobozi wa IBUKA Dr Dusingizemungu,ihuye neza n’icyo bita kugira indimi ebyiri ! None se abayobozi bavuga amagambo nkaya bagirirwa ikihe kizere haba imbere y’abanyarwanda cyangwa imbere y’amahanga ? Buri wese yisesengurire maze arebe icyo yatoramo !

Kuri radiyo mpuzamahanga ya BBC, umuyobozi wa IBUKA Dr Dusingizemungu yagize icyo avuga kubyerekeranye n’igikorwa Kagame Paul yatangije mu gihugu cyo gutegeka abahutu gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu bakoze génoside ; Dr Dusingizemungu yabivuze muri aya amagambo :

« Uwo dufitanye ikibazo nawe ni uwakoze ibyaha,ujya kumusabira imbabazi rero sinzi ibyo aba yivangamo,ntanubwo twumva y’uko ari n’igikorwa cyagira icyo kidukoraho kuko uwo dukeneye ko adusaba imbabazi ni uwaduhemukiye. Hari abahutu banagize n’uruhare mukugira  ngo banafashe n’abantu, kugira ngo haze ikintu k’ihururu ntabwo bidufasha rwose, ntabwo twumva y’uko byaba ikintu cyagira n’icyo kimarira abanyarwanda ».

Inkuru dukesha ikinyamakuru « igihe.com » yo kuwa 19 Nyakanga 2013 itumenyesha ko icyo kinyamakuru cyagiranye ikiganiro n’umuyobozi wa IBUKA Dr Dusingizemungu, kubyerekeranye n’igikorwa cyo gusaba imbabazi kw’abahutu maze abivuga muri aya magambo :

«Abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bagombye gufata iya mbere bagasaba imbabazi. Birababaje kubona hari abari mu nzego z’ubuyobozi n’ubu kandi bakizirimo batarasaba imbabazi. Ntagitangaza kirimo ko uwari umuyobozi ariko ntagire umututsi n’umwe ahisha cyangwa ngo akize asaba imbabazi, kuzisaba kwe ni inzira iboneye.»

Twibaze impamvu z’uku kwivuguruza :

Abantu benshi bamaze gusoma amagambo Dr Dusingizemungu yatangaje mu gihe.com hatarashira amasaha arenze 24 avuze amagambo anyuranye n’ayo yavuze kuri radiyo mpuzamahanga ya BBC ,abantu benshi baguye murujijo, bibajije igitumye mu gihe gito kingana gityo umuyobozi wa IBUKA yivuguruje kugera kuri dogere 180° birabayobera ! Ariko dukurikije amakuru dufite, dore impamvu dukeka ko Dusingizemungu yivuguruje mubyo yavuze bikaba byashyize igihugu cyose mu gihirahiro !

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L457xH640/makonene-5a3a2.jpgIyo mpamvu nta yindi ni uko Dr Dusingizemungu (IBUKA) yihaye kuvuguruza icyifuzo cya Kagame cyo kugira abatutsi bose igikoresho cya politiki ye ! Kuri Kagame Paul umututsi cyangwa umuhutu udatekereza uko we atekereza ni umwanzi w’igihugu. Ko umuhutu wiha gupinga ikifuzo cya Kagame agomba kwicwa, gufungwa cyangwa guhunga igihugu,naho umututsi wanze kuba umuzindaro w’ubutegetsi bwe agomba kwicwa cyangwa guhunga. Ubwo rero Dusingizemungu yahisemo kuba umuzindaro wa Kagame Paul aho guhura n’izo ngorane twavuze haruguru ;ikibazo kirimo gusa ni uko yisamye yasandaye kandi akarenze impinga kakarushya ihamagara !

Dr Dusingizemungu akimara kuvuga amagambo anyuranye n’icyifuzo cya Kagame cyo guhindura abahutu bose aba génocidaire, abatutsi 3 bahise bicwa iryo joro, uwa kane ararusimbuka ! Abo batutsi bishwe bakabera ikitegererezo Dr Dusingizemungu nka rya jisho rya Bihehe rinagana ni : Bwana MAKONENE Gustave (ku ifoto) wari umukozi wa Transparency Rwanda ku Gisenyi, ni umupolisi wo mu rwego rwa ofisiye wiciwe ku Gisenyi, na MUNYANDAMUTSA bahimbaga BOUTROS wakoraga akazi ko guhamagara abagenzi bashaka gutega amamodoka ukomoka mu kagari ka Gatobotobo muri HUYE !

Abo uko ari 3 biciwe mu ijoro rimwe ryo kuwa 17 Nyakanga 2013 rishyira 18/07/2013 n’abagizi ba nabi bataramenyekana, Intumwa Gitwaza yo yararusimbutse ! None se abo bishwe bose Dr Dusingizemungu arabaruta ? Dr Dusingizemungu yarebye igikwiye maze avuga rumwe na Kagame Paul naho ubundi ntiyari kuzamenya ikimukubise ! Gusa tugomba kumusabira kuko amazi yarenze inkombe akaba yarumvikanishije ko izo mbabazi abahutu basaba zitagera ku mutima w’abatutsi ! Imana imurinde !

Dore imbabazi Kagame ashaka ,kandi umuhutu utazazisaba azamenye aho ajya !

Nkuko tubikesha ikinyamakuru igihe.com, mu nama yaguye y’umuryango wa FPR yabaye kuwa gatandatu taliki ya 13/07/2013, umuhutukazi uri mu nzego z’ubuyobozi yasabye imbabazi zigomba kubera ikitegererezo abandi bayobozi b’abahutu bose, ndetse imbere ya Kagame Paul uwo muyobozi w’umuhutukazi wari umaze gusaba imbabazi yahise yongererwa ubwenge na Kagame Paul, dore uko igihe cyatugejejeho iyo nkuru kibivuga :

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH306/arton38467-db17a.jpg[Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange (ku ifoto), ni mushiki wa Gasana Anastase bonse rimwe, gusa mu bitekerezo n’imyumvire baratandukanye cyane nk’uko yabigaragaje. Ubwo yafataga ijambo muri iyi nama yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Madamu Mukasonga yasabye imbabazi ku bikorwa yise « iby’ubugambanyi ku gihugu » biri gukorwa na musaza we Anastase Gasana.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi nyinshi kubera ibyo musaza wanjye ari gukora kandi akabikora mu izina ry’umuryango we, agakora ibibi, asebya igihugu, ni umwanzi w’igihugu, nsabye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Mukasonga yasobanuye ko musaza we Gasana ari we mfura y’iwabo naho we akaba umuhererezi, aha Perezida Kagame yahise abwira Mukasonga ati “ Umurusha ubwenge ibyari byo byose”, n’undi nawe amusubiza agira ati “Murusha ubwenge kuko nkunda igihugu cyanjye nivuye inyuma, kuko we aho ageze ni umwanzi wacyo.

Yakomeje asobanura ukuntu atumva uburyo umuntu wabaye Minisitiri igihe kitari gito muri Leta y’Ubumwe ahinduka akigira umuvugizi w’Abahutu. Mukasonga yagize ati "Abana be bitwa iki ko umugore we ari umututsikazi ? Kwa sebukwe Jenoside yarabamaze, ariko iyo avuga ngo aravugira Abahutu wibaza umuhutu avugira niba ari nde, niba ari inda avugira nagira ngo mbabwire ko twebwe umuryango we tutamushyigikiye, kandi ni ikimwaro kuri twe.”]

Umwanzuro:

Igihugu cyacu cy’u Rwanda kiragana he? Ni gute umuntu asaba imbabazi z’ibyaha atakoze agahita yongererwa ubwenge? Ese amoko agarutse ate mu Rwanda kandi tumaze imyaka 19 yaraciwe mu gihugu n’uyavuze agahita ashinjwa ingengabitekerezo agafungwa? Ese abafungiwe icyo cyaha cyo kuvuga amoko bazafungurwa kandi bahabwe indishyi?Abaguye muri gereza bashinjwa ingengabitekerezo y’uko bavuze ubwoko ni nde uzasaba imbabazi z’iryo hohoterwa bakorewe? Ese abana bavutse nyuma y’1994 bamenya bate ubwoko bwabo kuburyo perezida abahagurutsa bagasaba imbabazi? Ese ko IBUKA ihagarariye abacikacumu b’abatutsi yagaragaje ko iryo hururu ry’imbabazi z’abahutu batakoze icyaha zitabagera kumutima; ni ngombwa ko abo bahutu bakomeza kuzisaba gusa?

Twashatse ibisubizo by’ibi bibazo natwe tugwa murujijo! Abasomyi bazatwunganire!

Kanda aha wumve uko umuyobozi wa IBUKA Dr Dusingizemungu anenga ihururu ry'abahutu basaba imbabazi abatutsi nta byaha babakoreye!

Ubwanditsi!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Ndi umunyarwanda ,navukiye muri iki gihugu ,navutse k,umuhutu n,umututsi ubwo urumva nasaba imbabazi gute kandi nanjye muri kiriya gihe ntari merewe neza byavuga ko abahutu bahigwaga muri kiriya
gihe aribyo bikoraga ,ese hari ubwo twari twabatumye uwabikoze ni kugiti cye ntabwo ari bose kuko si icyaha cy'inkomoko nonese abana nanjye nabyaye hamwe nanjye twakoze iki

ese imfubyi z'abana babahutu bapfuye batabara abavandimwe bacu b'abatutsi bo bazajyahe bazvuga iki

ibintu birasobanutse neza ,umukuru wa Ibuka yabivuze neza si bose ahubwo n'abagize uruhare muri jenoside kuko aribo basaba imbabazi z'ibyo bakoze twe turi abere

Dufatanye gukosora ntitukagoreke amateka yacu ahubwo dufatanye kubaka igihu cyacu twese twiyumvamo .

Répondre
M

Ibyo Dr Dusingizemungu wa IBUKA yavuze kuri BBC ndetse bikaba byari byanditswe bikanatangazwa ku ri site www.igihe .com aho byamazeho amasaha atari make bakaza kubikuraho ni ko kuri kw`abatutsi
dushyira mu gaciro. Icyaha ni koya ka muntu cg se gatozi nk`uko bivugwa, bityo ukwiye gusaba imbabazi akaba ari uwakoze icyaha ku rwego urwo ari wro rwose. Reka njye nongereho ko byagombye no
kureba Abanayarwanda bose bijanditse muri buriya bwicanyi sans exclusion ethnique.

Gusa kuba Dr Dusingizemungu bwarakeye akivuguruza buriya intumwa zivuye ibukuru zamugezeho n`iterabwoba ziti wowe urapinga umurongo umuyobozi w`ikirenga ayahaye umugisha? Mwibuke ko Dr
Dusingizemungu biriya yatangaje kuri BBC nkUKO BYARI BYANDITSWE NO KU GIHE dore ko hari n`izindi sites zabibitse, yabikoze nyuma y`uko umushinga udashinga wa ziriya mbabazi winjijwe no mu
ikoraniro rya FPR nko gushaka support kwa kizigenza wari watangiye kwamaganwa ku bwa kiriya gitekerezo-mbabazi kidahwitse.

Ikigaragara gusa ni uko nubwo Dr Dusingizemungu yahatiwe kwivuguruza mu ijambo bigaragara ko kuri we urubyiruko atari rwo rukwiye kujyanwa muri uriya murongo wo gusaba imbabazi uko nta cyaha
bakoze, ahubwo abari mu buyobozi nibo bakwiye kuba ku isonga. Imihindagurikira mu bivugwa byose bigaragaza urwrgo kwisanzura no guhagarara ku bitekerezo by`umuntu bigeze mu rwanda. Niba utikiriza
intero iva ibukuru ubwo nyine ukwiye guceceka, bitaba ibyo amagara yawe akaba yicajwe hejuru y`umuriro! Genda Rwanda waragowe!!!!

Répondre
J

SHAME ON AVATAR-DUSINGIZUMUREMYI:  “Dusingizumuremyi  nyawe” yasobanuye neza ko Abahutu bose batagomba komekwaho icyaha cya génocide y’Abatutsi no
gusaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu, kuko icyaha ari gatozi. Ibyo yarabishimiwe cyane. Nyuma FPR imuhahamuye, ahindura imvugo n’ubwenge aba “AVATAR-DUSINGIZUMUREMYI” wishwe n’ikimwaro yemeza ko
“Abahutu bose bagomba kuryozwa icyaha cya génocide y’Abatutsi kandi bagasaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu bose”.

Jean Musafiri.

Répondre