RWANDA: Ibitekerezo bya diaspora mu nama ya 8 y'umushyikirano i Kigali,nyuma y'igitutsi gishya Kagame yatutse abo bakoranye mu butegetsi ariko ubu bitandukanyije nawe!
Mu nama ya 8 y'umushyikirano i kigali yatangijwe kandi igasozwa na Kagame, hagaragayemo abantu bo mu nzego zinyuranye z'igihugu ndetse n'abanyarwanda ngo baba mu mahanga bavugwa mu izina rimwe rya diaspora! Muri iyo nama kagame yongeye kwibasira abantu bakoreye igihugu e!
kandi bafatanyije nawe mu buyobozi ariko ubu bakaba batavuga rumwe nawe kuko bagaragaje ibibazo bikomeye biri mu buyobozi bw'igihugu biterwa na Kagame, ubwo kagame yavuze mu mazina yabo ba bwana : Generali kayumba Nyamwasa, Colonel Karegeya, Major Rudasingwa ,Gahima Gérard na Rusesabagina , ati abo bose ni ibigarasha (amakarita badakinisha) ati kandi nzabishanyaguza!Amashyi y'urufaya ati kacikaciii!! Ubwo yakomeje avuga ko nta muntu numwe muri miliyoni 11 zituye u Rwanda ushobora kumvira ibyo bigarasha!! (Abaturage bose babaye nk'abana be!!) Icyantangaje cyane, ni uburyo yasebeje cyanye abagabo yakoranye nabo kandi atigeze ayira na rimwe abaturage akoresheje ibitutsi (ibigarasha) kandi ari umuntu mukuru! ubwo buryo bwo kugaya umuntu ukoresheje ibitutsi ubusanzwe akaba ari umuco w'abashumba(abantu batagira uburere)! Ubwo kandi uko yatukanaga niko amashyi yabaga urufaya , bigaragara ko intore zose zabyemeraga nk'igikorwa kiza, ubwo akaba ariko nazo zizajya zibigenza hirya no hino aho azitumye kuko umwera uturutse ibukuru buracya wageze hose, ubwo abari muri iyo nama bazaza batugezaho umuco nkuwo. Dore muri make amakuru arambuye abanyarwanda bamwe batumwe mu mahanga na kagame ngo bajye gucengeza amatwara y'ingoma ye mu izina rya diaspora ibitekerezo batanze muri uwo mushyikirano nkuko byanyuze kuri radio na television y'u Rwanda tukabigezwaho na Murebwayire Agnès mu nyandiko:
Nyuma y'uko basoma imyanzuro y'inama ya 8 y'umushyikirano na mbere y'uko perezida Kagama ayisoza, aba diaspora nabo bahawe ijambo, dore bimwe mu byo bavuze kandi nagerageje kubyandukura uko babivuze :
Dieudonné Nshunguyinka ati ndashimira perezida (amashyi), turabashimira kuba mwaraje kureba diaspora y'i Burayi, twaje turi benshi. Tugeze ino aha, twabonye umutekano, imikorere myiza, no mu nama twahabonye ibitangaza, umuntu arahamagara bakamusubiza ako kanya, nta handi biba aho abaturage baganira na perezida, ibyo ni demukarasi. Demukarasi twarayiboneye tugiye kubivuga iyo tuba. Tugiye gukangurira abandi kuza no gufatanya kubaka igihugu cyatubyaye, nk'uko twabikoze muli one dola, tuzabikora no muli bye bye nyakatsi. Mbifulije noheli nziza n'umwaka mushya muhire
Justin Mbabazi : iyo ukora ibintu byiza uba wishyize muli spotlights, Kagame ati spotlights ni iki ? Undi asubiza ko ali ukujya ahagaraga.
J.P.Mabenga : turashaka natwe kubafasha iryo 10 mufite, aha yavugaga ibirebana n'amafaranga ava muli diaspora.
Ernest Gakwaya Camarade : ngo Kagame igihe aheruka mu Bubiligi yababwiye « amajambo » abakangurira gutaha, igihe yavugaga ati abashaka gutaha muze dutahe kandi ko abavuga ko ibintu bigiye gutungana bababeshya. Camarade ngo birinde bamwe mu babagezaho amakuru ababwira ko nta demukarasi, kandi ngo arasaba abo bajyanye i Kigali ko nibagaruka mu Bubiligi bazakoresha inama yo kubwira abandi ibyo babonye. Asoza nawe ashimira perezida anamusaba gukomeza kubateza imbere.
Devid Ruhago waturutse Tanzania nawe yashimiye abaserukira igihugu n'abayobozi basura Tanzanira ko babageraho bakaganira ubundi bagasangira itama, asaba na perezida ko nawe nasura Tanzaniya yazabagenera umwanya wo gusangira na bo « itama »
Ruzigampuhwe waturutse Brazzavilele yashimye ko babarihiye ticket yo kujya mu Rwanda.
Uwiherekeje Speciose wa Zambia we ati maze icyumweru kandi nariboneye, nabonye hali political space, hali democratie, ariya mashyaka twakekaga ko muniga byaturukaga ku bihuha by'abantu bafite interests zabo. Mwadusobanuriye ko ba Ingabire, ba Ntaganda n'abandi bafunze bazize amacakubiri. Abwira perezida ko « turabashyigikiye ». Hanyuma Uwiherekeje agaruka ku magambo aherutse kuvugira mu nama ya société civile, ati ndasaba imbabazi uwo amagambo navuze yaba yarakomerekeje, kandi mbashimiye ko mwadutumiye, na ruriya rumamfu rwameze mu ngano mwagombaga kurumenya, ndabashimira umurava n'ubwenge muyoborana iki gihugu. Murambe ingoma ibihumbi, muhorane n'amahoro.
Ngabitsinze Aimable waturutse mu Bubiligi nawe afashe ijambo abanza kuvuga ko ejo byamunaniye kuvuga kubera ikiniga aliko ko ubu cyashize. Nawe ashimira perezida ko yabasuye mu Bubiligi akabibutsa ko iyo wanga igihugu uba wiyanga kandi uba ugiye gupfa. Ngabitsinze arakomeza ngo hali abantu babafasheho « ôtage » bababwira ibitali byo bandika kuli internet. Ati ntituzabakundira ahubwo ubu turashaka kugenda tuli ba ambasaderi. Ngabitsinze arakomeza ati tugiye gusobanurira abandi ibyo twabonye, tukarwanya n'abo bantu kuko ubushobozi turabufite, ibyo bigarasha bitubeshya tubyime amatwi.
Undi wavuye Brazzaville ngo i Kanombe babakiriye neza ubona ibi sourires ku munwa
Maurice Rwambonera nawe ngo waturutse mu Bubiligi ati mfashe ijambo kubera ibigarasha bishaka kutujomba udushinge, mu Bubiligi haba abantu benshi bagera hafi ku bihumbi 40, kandi mu Bubiligi ubu hali ikibazo kuko ibigarasha birashaka kwitwaza abo mu Bubiligi ngo bongere bamene amaraso. Nkaba ngira ngo nsabe aba diaspora n'abo mu gihugu babagire inama be kwiyegereza ibyo bigarasha, kugira ngo ntihazabe ingaruka nk'izo twabonye. Rwambonera nawe ashimira perezida ko yohereje abantu bo kubashishikaliza gutaha, ngo bakoze akazi neza kandi ngo bazakomeze kugira ngo n'abo bashaka gufatanya n'ibigarasha amaherezo bazatinyuke baze
Mutiganda waturutse muli Malawi we yaratiye abandi ko iyo aba hali umuhanda mwiza ugendamo imodoka enye zikurikiranye (4 bandes ?) ukaba waritiriwe perezida Kagame, yibaza impamvu mu Rwanda ho nta muhanda bitiriye Kagame.
Uwaturutse Toronto muli Canada nawe ngo ahaye ubutumire perezida Kagame azaze abasure
Hatayeho Mutabonwa wo mu Buholandi ati turabashimira ko mwadusuye nyuma y'abo mwatwoherereje kandi aba diaspora barasaba ko bazajya bahora baza kubasura.
Icyo nakongeraho ni uko mbere yo gusaba aba diaspora ngo baseruke bajye gusuhuza no gufotoranwa na kagame , ushinzwe gutanga amagambo ndetse na kagame bwite basabye kuva kare ushinzwe diaspora mu Bufaransa ngo afate ijambo agire icyo avuga akabura, ntitwashoboye kumenya niba nta ntore yavuye mu Bufaransa yatumwe na Kagame cyangwa se niba intore zose zavuye mu Bufaransa zabuze igisingizo zitura Kagame, ubwo tuzakomeza kubikurikirana.
Nyuma basaba ba diaspora ngo baseruke bose (ni benshi) bababone baramutse abategetsi n'abandi bitabiriye inama. Barabikoze, abandi baririmba ngo « tuzarwubaka, turugire paradizo kw'isi yosee ». Bifotoranije na perezida na Biruta n'abandi bayobozi.
Perezida Kagame afashe ijambo nyuma y'uko basomye imyanzuro y'inama, mu byo yavuze, yagarutse ku byo yavuze ejo by'ibigarasha, asobanura ko ubundi atakagombye no guta umwanya avuga abantu badafite agaciro, avuga abantu bafite umwuga wo guhahisha ibinyoma. Aliko impamvu, ni uko, iyo umuntu, aguma yanduza, umwenda wera, ukaguma uwutera ibyondo, iyo utabihanaguye, bigakomeza, n'iyo byaba ali ibitonyanga bivaho umwenda munini ugera aho ugahindura isura, ugomba guhanagura uwo mwanda rero, ejo nahanaguraga uwo mwanda rero (amashyi), n'ejo nibyongera nzahanagura umwenda wacu wera. Kandi abakunda u Rwanda ni bo benshi, ni byo bimpa ikizere. Imbaraga za benshi zirahari. Niko bikwiriye kugenda mu nshingano z'ubuyobozi n'abanyomoza. Ni ukubakira, ni ugukoresha ziriya mbaraga z'abanyarwanda benshi kugira ngo umwenda wacu ukomeze were.
Arangije yifuliza abo bashyikiranye iminsi mikuru myiza, ubundi baririmba Rwanda nziza gihugu cyacu, indilimbo yubhiriza igihugu.
Amafoto y'intore:http://www.flickr.com/photos/paulkagame/sets/72157625640088550
Ubwanditsi