ABAVUYE MU RWANDA MURI 94 NIMUREBE AMAJYAMBERE KAGAME YAGEJEJE MU CYARO! IBI MWIGEZE MUBIBONA,

Publié le par veritas

p1.jpgu Rwanda rurababaje! Hari umuririmbyi nakundaga cyane witwaga Mwitenawe Augustin, niwe wigeze kuririmba abwira Imana ngo izafate umunsi umwe yirirwe i Rwanda irebe ibihabera kumanywa kuko biteye agahinda! ngo iyo ije bwije ntacyo ibona, yongeyeho akandi karirimbo kagira kati "wowe urashaka kwambara agatimba naho njyewe nshengurwa n'intimba" n'izindi ndirimbo nyinshi zirimo impanuro zagombye ku twigisha. Umu prezida witwa Kadafi w'igihugu cya Libye yabonye abaturage batuye mu mazu mabi kandi amusebya, aragenda yubaka amazu meza , arangije yimura babaturage abayishyira muri ya mazu yabubakiye! Kagame we akoze ikinyuranyo , yirirwa abwira amahanga ko u Rwanda rwateye imbere maze akageza abo banyamahanga ikigali akabereka Nyamirambo, noneho akabereka na Nyarutarama yavuye muri colta ya Congo! bati koko kagame igihugu yagiteje imbere! ariko igihugu si kigali! Mbere ya 94 , abantu bazarebe amazu y'amabati yari mu Rwanda mu giturage cya kure, bazarebe amamodoka n'amapikipiki yatahaga mu biturage , noneho bazage yo ubu barebe uko bimeze ! agahinda niko kazabica gusa!!
Hasi aha murisomera inkuru yavuye mu gihe murebe n'amazu ashushanya uko igiturage cy'u Rwanda giteye ubu, abantu babivuze kenshi none kagame abonye ibyiza ariko yakubita ibyo byondo hasi abaturage bakajya kugasozi! reka tuzarebe icyo azakurikizaho!
 
Hashize igihe kitari kinini hatangijwe ibikorwa byo kurandura burundu inyubako za Nyakatsi bivugwa ko zitakijyanye n’igihe. Kuba biri mu mihigo y’uturere, cyane cyane utw’Intara y’Iburasirazuba, birakoranwa imbaraga ndengakamere, hatitawe ku mibereho y’abasenyerwa badateganyirijwe aho bimurirwa.

IGIHE.COM twanyarukiye mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, dutinda cyane mu Bugesera, twirebera bya mpuruye aha, uko ibikorwa byo gusenyera abahoze muri Nyakatsi byifashe. Twakiriwe n’amaganya, amarira no kwijujuta kwa benshi, hafi ya bose mu basenyewe, babitewe no kutagira aho barambika umusaya, kuko inzu zabo zihirikwa batagishijwe inama, kandi baterekwa aho kwerekara.

Bake cyane mu basenyewe ni abubakiwe amazu, ariko na none hakinubirwa ko atahawe abadashoboye, ahubwo agahabwa abafite uko bifashije. Abugarijwe cyane n’iki kibazo ni abahejwe inyuma n’amateka, n’ubusanzwe batagira ubushobozi buhagije bwo kwitunga no kwibeshaho. Dore ko imibare igaragaza ko abasigajwe inyuma n’amateka bakabakaba 30000 mu gihugu hose, muri bo abasaga 95% baba muri nyakatsi.

Mu karere ka Nyagatare haravugwa abagore batatu bakuyemo inda kubera imbeho, umusonga no kurara rwantambi. Muri Gatsibo hari abana batangiye kurwara umusonga. I Kanazi mu Bugesera ho, abarenga 30 batujwe mu nzu itagira imiryango n’amadirishya bikinze, nayo bacumbikiwemo by’agateganyo. Ibikorwa byo gusenya bikorwa batategujwe, kandi hakaba n’abagiye basenyerwa badahari, hifashishijwe amahiri n’ibibando, bagasanga inzu yahiritswe hejuru y’ibiyirimo.

Tutabarondoreye byinshi, mwihere amaso, uko babayeho nyuma yo gusenyerwa.
P3.jpg
P2-copie-1.jpgP5.jpg
P6.jpg
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article