RWANDA: Police yongeye gusaka inzu ya Madame Ingabire nyuma y’ijambo rya Kagame rimushinja ibyaha.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2010, polisi y’u Rwanda yongeye kujya gusaka urugo rwa Madame Ingabire Victoire Umuhoza, Perezida wa FDU-Inkingi, itwara bimwe mu bikoresho byo mu biro.
Amakuru avuga ko polisi y’u Rwanda yageze kwa Madame Ingabire aho atuye i Kigali, bagatangira igikorwa cyo gusaka inzuye, bagatwara ibintu bitandukanye byo mu biro. Ayo makuru kandi avuga ko bashyize igitutu ku banyamuryango bari basigaye baba mu rugo rwa Perezida wa FDU-Inkingi kuva aho afungiwe, harimo ndetse n’abayobozi b’ishyaka.
Ibi bije nyuma yaho Perezida Kagame atangarije mu nama ya FPR yabaye kuwa 19 Ukuboza 2010, ko abanyapoilitiki batavuga rumwe harimo Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa ndetse na Madame Ingabire, ko ari ubwoko bubi. Ibi bitutsi bimaze kumenyerwa ko ariyo mvugo y’umukuru w’igihugu c y’u Rwanda , iteka bibanziriza ifungwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe nawe cyangwa se ikindi gikorwa kigamije kubangamira uburenganzira bw’abatavuga rumwe nawe.
Inkiko z’u Rwanda zimaze kumenyerwa ko buri gihe iyo Kagame amaze gutanga amabwiriza mu ruhame cyane mu manama, k’umuntu utavuga rumwe nawe, zihita zifashishwa n’ubushinjacyaha na polisi bagahohetera abatavuga rumwe nawe baba batunzwe agatoki n’umukuru w’igihugu usigaye asa n’aho acira imanza mu madisikuru ye.
Madame Victoire Ingabire Umuhoza amaze iminsi afunze, agerageza kwaka inkiko z’u Rwanda uburenganzira bwo kuburana ari hanze, ariko yimwe ubwo burenganzira n’izo nkiko benshi bemeza ko zitigenga. Igitangaje ariko ni uko kuva yafungwa, urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi, iteka ubucamanza buvuga ko ubushinjacyaha butararangiza gukusanya ibimenyetso.
Ariko kandi k’urundi ruhande, abantu bazi politiki ya Kagame, bemeza ko Madame Ingabire yaba arengana , kuko igihe amaze muri gereza atarashyikirizwa inkiko ngo aburane urubanza rwe mu mizi, kigaragaza ko babuze icyaha bamushinja n’ibimenyetso bishobora kumushinjwa. Ikindi kandi abantu bakomeza kwemeza ko yaba arengana, n’ibimenyetso benshi bemeza ko ari ibihimbano birimo kumushinja gucukura umwobo (indake) mu rugo rwe, n’ibindi byaha akomeza gushinjwa, ariko ubucamanza bukaba buterekana ibimenyetso ngo urubanza ruburanishwe mu mizi.
Abandi bavuga ko urubanza rwe iteka Perezida Kagame ariwe utanga icyerecyezo cyarwo, kuko n’ubwo atarashinjwa ibyaha n’urukiko, ariko ahora we amushinja mu madisikuru ye hirya no hino ko ari umunyabyaha mu gihe inkiko n’ubushinjacyaha bakomeje kuvuga ko batarabona ibimenyetso bihagije byatuma urubanza rwe rutangira.
Charles I.