Rwanda Day = icyanzu cyo kwiba amafaranga mu isanduku y'igihugu ! (leprophete.fr)
Ukugenda neza kwa Rwanda Day gupimwa gute ? Kubarirwa ku kayabo k’amafaranga Agatsiko kabashije kugavura !
Ubishoboye yisomere inkuru y’Igihe.com, ni ukuvuga ijwi rya Leta y’Agatsiko, kandi ntabura kwibaza iki kibazo ati : Rwanda Day ni ibi gusa ? Ubu se yinjije iki mu isanduku y’igihugu ? Utari impumyi wese arahita asobanukirwa ko ya Rwanda Day itegurwa mu karindi kenshi n’icyokere kidasanzwe nta kindi imaze uretse gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu kandi tuzi neza ukuntu isanduku y’igihugu ihagaze nabi muri iki gihe ! Ubu rero bizwi na bake cyane ko igihugu cyagombye gusohora amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 3 kugira ngo iyi Rwanda Day y’i Boston ibe ! Nyamara se ko bigaragara ko umunsi nk’uyu nta kintu na gito winjiriza isanduku y’igihugu kuki Leta yemera gusohora amafaranga angana atya , kandi mu bihe bikomeye ? Leta ifata icyemezo cyo gusohora amafaranga angana atya igambiriye kunguka iki ?
Igisubizo cy'iki kibazo giteye ubwoba ! Guverinoma ya Pierre Damien siyo ifata iki cyemezo ! Gifatwa n'Agatsiko konyine ! Niko konyine kaba kazi icyo kaba kagamije !
Byumvikane neza ko umunsi nk’uyu nta kindi uba utegerejweho uretse kwinjiza mu mufuka wa Kagame ku giti cye n’Agatsiko ke k’abambuzi amafaranga menshi ashoboka !
Iyo babara icyo uyu munsi uzatwara bashyiramo ko bazarihira abazawitabira bose amatiki 'indege na za Bus , amacumbi mu mahoteli n’ibibatunga .Ubu babariye ku bantu ibihumbi 3 , niyo mpamvu bakomeza kudutsindagira uwo mubare kandi bigaragara ko nta na 800 bari bahari ! Mu kubara ibiciro bafata ibyo hejuru cyane(gukabya) . Ayo agasohoka mu isanduku ya Leta ! Barangiza bakagaruka mu bacuruzi bakabahingamo ubudehe babahatira kwirihira byose ndetse no gutanga inkunga itubutse mu kuriha ibizakenerwa n'abandi bazitabira ! Ayo yose akinjira kuri Konti ya Kagame kandi na za indege ze zikaba zibonye akazi, zigakora taxi ubutaruhuka !
Nta raporo yindi ibaho yo kwerekana uko amafaranga yasohotse mu isanduku y'igihugu yakoreshejwe, asigaye ntasubizwa Leta....
Mu by’ukuri Rwanda Day ivugwa ko yagenze neza cyangwa nabi hakurikijwe akayabo Kagame n’agatsiko bashoboye kugavura ! Ibi bizwi n’abantu bake cyane bo mu nda y’ingoma gusa ! Nzajya mbibiraho duke ku tubanga tw’indani, namwe mwirebere ukuntu iki igihugu kiyoborwa n’abajura gusa ! Ikibashishikaza si ubuzima bw’umunyarwanda yaba umuhutu cyangwa umututsi ! Icyo bashyize imbere niUKWIBA bagamije kwigwizaho imitungo ! Iyo ugerageje kubitambika imbere baraguhitana! Ubu natwe rwose twarumiwe, twibaza icyo amafaranga bamaze kurunda azabamarira ! Ahari ubanza bajya bisasa ku mariri yabo inoti z'amadolari ! Kugeza ubu, tuzi neza ko Kagame wenyine arusha ubukire igihugu cy’u Rwanda cyose cyishyize hamwe !
Ubu bujura se nibwo miyoborere myiza n'iterambere ry'akataraboneka Kagame yazaniye u rwanda ? koko se twemere ko icyo Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe cy’ibibazo gusa ari ukujya kubyina i Boston ?
Umwanzuro
Politiki y’u Rwanda igomba guhinduka mu maguru mashya, aka Gatsiko k’Abassajya b’abajura kagasezererwa bataricisha Abanyarwanda bose inzara ! Ndasaba abanyapolitiki batavuga rumwe n’Agatsiko ko ibyo kwigaragambiriza mu mahanga baba babicumbitse bagatinyuka bakamanuka bakaza hano i Kigali , abaturage twese tukabashyigikira , bakadukiza aka Gatsiko k’ibisambo . Ikibazo cy'u Rwanda si Hutu-Tutsi, ikibazo ni abategetsi babi bica, bagasahura igihugu, bakikubira byose! Uwadukiza Kagame n'agatsiko ke k'abassajya, twahumeka , tugafatanya twese kubaka igihugu cy'amahoro.
Geny.
Ngaho nawe isomere inkuru y'Igihe.com, wiyumvire amadisikuru y'icyuka adakwiye gutwara igihugu amafaranga menshi bigeze hariya: